Author: Bvn Rwanda News

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryasabye imbabazi abafana bagiye kuri Stade Amahoro bazi ko batsindira ibihembo by’amafaranga birimo na 1.000.000 Frw ariko ntibikunde. Byari biteganyijwe ko mu mukino wahurije Ikipe y’u Rwanda n’iya Bénin kuri Stade Amahoro, ku wa Gatanu, tariki ya 10 Ukwakira 2025, abafana bari guhabwa amahirwe yo gutsindira ibihembo birimo imyambaro n’icya miliyoni 1 Frw. Bamwe mu bafana bageze muri stade hakiri kare, babajijwe ibibazo bitandukanye batsindira imyambaro yemewe y’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ n’imipira yo gukina. Hari abandi bagombaga gutsindira ibihembo by’amafaranga byari byateganyijwe, ari byo 100.000 Frw, 200.000 Frw, 300.000 Frw, 500.000 Frw n’igihembo nyamukuru…

Read More

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ bahagurutse i Kigali berekeza muri Afurika y’Epfo, aho bazakinira na Bafana Bafana mu mukino w’Umunsi wa 10 wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 11 Ukwakira 2025, ni bwo abakinnyi n’abatoza b’Amavubi bahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali. Indege yabatwaye yahagurutse i Kanombe saa Yine n’Igice, igomba gukora urugendo rw’amasaha atatu n’iminota 50, ikagera i Johannesburg ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya O. R. Tambo International Airport saa Munani n’iminota 20. Ikipe ntabwo iri buhite ikomereza mu mujyi izakiniramo wa Mbombela, ahubwo irarara muri…

Read More

Abaturage ba Gaza batangiye gusubira iwabo Igihugu cya Israel cyemeje ko cyatangiye kubahiriza umugambi w’amahoro wemeranyijweho na Hamas, ibi biratanga icyizere ko intambara iri muri Gaza ishobora kurangira. Kuri uyu wa Gatanu, ingabo za Israel zatangiye kuva mu birindiro biri mu duce tw’urugamba twumvikanyweho muri Gaza, ndetse igisirikare cya Israel cyemeje ayo makuru yo kuva mu birindiro bimwe na bimwe. Amasezerano yemejwe hagati ya Israel na Hamas avuga ko mu masaha 72 imfungwa zashimuswe zigomba kuba zarekuwe. Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yavuze ko ari igihe gikomeye kiganisha aheza nyuma y’uko ariya masezerano yumvikanyweho.…

Read More

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwahanishije Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe usubitswe nyuma yo kumuhamya ibyaha byo guhoza ku nkeke umugore we no gukubita no gukomeretsa. Bishop Gafaranga wari ukurikiranyweho ibyo byaha afunzwe, urukiko rwategetse ko ahita afungurwa kuko yahanishijwe igihano cy’umwaka umwe usubitswe n’ihazabu y’ibihumbi 100 Frw. Icyemezo cy’urukiko cyatangajwe kuri uyu 10 Ukwakira 2025. Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Bishop Gafaranga guhamwa n’ibyaha agahanishwa igifungo cy’imyaka itanu. Bwari bwasobanuye ko ku cyaha cyo guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe, yahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu y’ibihumbi 300 Frw, icyo guhoza ku nkeke agahanishwa igifungo cy’imyaka ibiri…

Read More

Umunyezamu ukomoka muri Kenya, Monica Karambu wari usigaye akina imbere mu kibuga, yatandukanye na Rayon Sports WFC yari amazemo umwaka umwe urenga. Tariki ya 10 Nyakanga 2024, ni bwo ubuyobozi bwa Rayon Sports WFC, bwemeje ko bwasinyishije umunya-Kenya, Monica Karambu wari iwabo. Ubwo yazaga muri Gikundiro, Monica yari yasinye amasezerano y’imyaka ibiri. Akigera i Kigali, uyu wari waje ari umunyezamu, yagowe no kubona umwanya mu izamu nyuma y’uko Rayon Sports WFC yaguze Ndakimana Angeline wari uvuye muri AS Kigali WFC kandi ari umunyezamu wa She-Amavubi. Umutoza w’iyi kipe yo mu Nzove, Rwaka Claude yahise afata icyemezo cyo kujya amukinisha…

Read More

Mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Rukomo habereye igikorwa cyo gutaha ku mugaragaro imihanda itatu irimo n’uva muri ako karere werekeza i Nyagatare yuzuye itwaye arenga miliyari 200 Frw. Ni imihanda itatu ya kaburimbo iri mu turere dutandukanye yose hamwe ifite uburebure bw’ibilometero 151. Yatashywe kuri uyu wa 9 Ukwakira 2025 ariko yari isanzwe ikoreshwa gusa kuyitaha byabereye ku muhanda umwe wa Nyagatare–Rukomo ureshya na 73 km. Ni mu gihe uwa Huye–Kitabi ureshya na 53 km naho uwa Rubengera–Gisiza ureshya na 25 km. Amafaranga y’Ingengo y’Imari yari yaragenewe gukoreshwa mu kubaka iyo mihanda yarasagutse bituma akoreshwa ku yindi…

Read More

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku ishoramari izwi nka ‘Global Gateway Forum 2025’ i Buruseli mu Bubiligi. Inama izamara iminsi Ibiri ibaye ku nshuro ya Kabiri, aho yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma, yatangiye kuri uyu wa Kane tariki 09-10 Ukwakira 2025. Inama igamije guteza imbere ubufatanye mpuzamahanga mu gihe hari ibibazo bya politiki mpuzamahanga n’iby’ubukungu mpuzamahanga. Ihuriro ‘Global Gateway Forum 2025’ ryahuje abahagarariye za guverinoma, ibigo by’imari, abikorera n’imiryango itari iya Leta, mu rwego rwo kuganira ku buryo bushya bwo kongera ishoramari mu bihugu byo mu ihuriro ‘Global Gateway’. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida…

Read More

Leta ya Israel n’umutwe witwaje intwaro wa Hamas ukorera mu ntara ya Gaza muri Palestine, byemeranyije ku cyiciro cya mbere cyo guhagarika imirwano kugira ngo bihererekanye imfungwa n’imbohe. Aya makuru yatangajwe na Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’ibiganiro byaberaga mu Misiri, aho yohereje intumwa ebyiri kugira ngo zisobanurire impande zishyamiranye imiterere ya gahunda igamije kugarura amahoro muri Gaza. Iyi gahunda yateguwe na Perezida Trump igizwe n’ingingo 20, zirimo guhagarika imirwano vuba, guhererekanya imfungwa n’imbohe, kurambika intwaro kw’abarwanyi ba Hamas, gushyira muri Gaza ubuyobozi butagira uruhande bubogamiyeho, koherezayo ingabo z’amahanga no kubaka ubukungu bwaho. Trump…

Read More

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 09 Ukwakira 2025, Polisi ikorera mu Karere ka Musanze yatangaje ko yataye muri yombi abagabo babiri bakekwaho gukora no gucuruza inzoga zitemewe zizwi ku izina rya Nzogejo, ikanasenya uruganda rwabo rw’izo nzoga z’inkorano aho yafatiye litiro zisaga 1 300. Byabereye mu Mudugudu wa Gahama, Akagari ka Gakoro, Umurenge wa Gacaca, aho abaturage bari bamaze igihe batanga amakuru ko hari abagabo babiri bahakorera mu buryo bw’amayobera, benga ibinyobwa bidasanzwe byitwa Nzogejo. Polisi yahise itangira iperereza, ibafatira mu bikorwa byo kubyenga ndetse ibasangana n’ibikoresho birimo isukari n’umusemburo wa Pakimaya bifashisha mu kubikora. Umuvugizi…

Read More

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda (TI Rwanda), Marie-Immaculée Ingabire, yitabye Imana afite imyaka 63, nk’uko byatangajwe n’iyi nzego. Mu itangazo ryasohotse ku wa Kane, tariki ya 9 Ukwakira 2025, TI Rwanda yavuze ko Ingabire yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu munsi, nyuma y’igihe yari amaranye uburwayi. “Itangazo ryacu riragira riti: Dufite agahinda kenshi ko kumenyesha urupfu rw’Umuyobozi wa TI Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, witabye Imana mu gitondo cyo ku wa 9 Ukwakira 2025 nyuma y’igihe yari arwaye,” ni ko itangazo ryasohotse rivuga. Mu gihe kirenga imyaka 30, Ingabire yabaye intangarugero mu kurengera uburenganzira bwa muntu, by’umwihariko uburenganzira bw’abagore, ndetse…

Read More