Author: Bvn Rwanda News

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko imirongo y’abarwayi kwa muganga igiye kuba amateka, nyuma yo gutangiza ikoranabuhanga e-Buzima rizajya rifasha abarwayi kwisuzumisha indwara zoroheje no kwaka gahunda yo kubonana na muganga, na e-Banguka rizajya ryifashishwa mu guhamagaza imbangukiragutabara no gusaba taransiferi (transfer). Iryo koranabuhanga ribonwa nk’impinduka ikomeye mu buvuzi bw’u Rwanda kuko, umurwayi azajya ahuzwa na muganga n’ikoranabuhanga ku buryo kumwakira bizajya byihuta kurusha uko byakorwaga ubu. Biteganywa ko urubuga e-Buzima ruzajya rwifashishwa n’umurwayi akoresheje telefone ye agasaba gahunda yo kwivuza, kubonana na muganga bitewe n’uwo ashaka n’indwara arwaye, ndetse na muganga akamuha gahunda n’isaha bidasabye ko umurwayi ajya gutegereza kwa…

Read More

Nyuma yo gutandukana na Quwa Al-Jawiya yo muri Iraq, Manishimwe Djabel yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Police FC. Ni amakuru yamenyekanye biciye ku rukuta rwa X rw’iyi kipe y’Abashinzwe Umutekano. Amakuru bvn yamenye, avuga ko Djabel yasinyiye Police FC amasezerano y’imyaka ibiri n’ubwo ikipe yo itigeze ibitangaza. Manishimwe ukina hagati mu kibuga ajyana imipira imbere, yari amaze imyaka ibiri ari hanze y’u Rwanda aho yaciye muri shampiyona ya Algérie n’iyo muri Iraq. Mbere yo kuva mu Rwanda, yaciye muri Mukura VS yari yagiyemo atandukanye na APR FC. Yakiniye kandi Rayon Sports na Isonga FC.

Read More

Share Mu karere ka Kamonyi uyu munsi taliki 14 Ukwakira 2025  hatangijwe ukwezi kwa hariwe ubukangurambaga ku isuku, n’Igikorwa cyatangiriye mu murenge wa Runda aho cyahurije hamwe abatuye mu tugari dutandukanye tugize uyu murenge Ni igikorwa cyitabiriwe nabatari bake byumwihariko abaturage ndetse n’Inzego z’Ubuyobozi zitandukanye  nka Meya  w’Akarere ka Kamonyi Ndahayo Syliver, Visi meya ushinzwe imibereho myiza, Uhagarariye kompanyi zitwara imyanda,Ndetse n’Uhagarariye PSF.  Ndahayo Syliver meya w’Akarere ka Kamonyi yagarutse ku bintu byinshi bitandukanye ku kijyanye no kwita ku isuku muri rusange agaragaza ko isuku ikwiye kuranga umuntu ahari hose Ndahayo Syliver yagize ati:”Ntibikwiye ko isuku ihora mu mvugo gusa…

Read More

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko nubwo akomeje gukora ibishoboka byose mu gushakira amahoro Intara ya Gaza, atizeye ko ibyo byamuhesha kujya mu ijuru. Ibi Trump yabivugiye mu ndege ya Air Force One ubwo yari mu rugendo rugana mu Burasirazuba bwo Hagati, ku Cyumweru tariki ya 12 Ukwakira 2025. Umunyamakuru wa Fox News, Peter Doocy, yamubajije niba kurangiza intambara hagati ya Israel na Hamas byamufasha “kwinjira mu ijuru.” Trump yasubije aseka ati “Ntabwo ntekereza ko hari ikintu kizanjyana mu ijuru. Ntekereza ko wenda ntari umuntu uri mu rugendo rugana mu ijuru. Ahubwo ubu nshobora…

Read More

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Gambia, Lieutenant General Mamat O.A. Cham, ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda kuva ku itariki ya 12 Ukwakira 2025, yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga. Lt Gen Mamat O.A. Cham ku wa 13 yasuye Icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda giherereye ku Kimihurura. Intego y’uruzinduko rwe ni ugushimangira ubufatanye mu bya gisirikare busanzwe buri hagati y’Ingabo za Gambia n’Ingabo z’u Rwanda. Muri uru ruzinduko, Lt Gen Cham yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, ndetse n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga. Lt Gen Cham yagaragarijwe ishusho y’umutekano mu karere, n’uruhare…

Read More

Mu karere ka Kamonyi ahazwi nko mukibuza  kuruyu 13 ukwakira 2025  ku isaha y’isaa sita  habaye impanuka aho imodoka iri mu bwoko bwa howo yagonganye na daihatsu abantu babiri bagahita bahasiga ubuzima Intandaro yiyi mpanuka yatewe n’imodoka y’ivatiri yashatse ku depansa ihura na daihatsu yazamukaga yerekeza  Muhanga iyikatiye ikubitana na howo irayangiza bikabije nabari bayirimo ba biri bahita bitaba Imana ariko shoferi wari uyitwaye abasha kuyirokoka mu buryo butangaje Byagaragaye  ko ivatiri ari yo yateje iyo mpanuka nkuko bamwe mu baturage bari aho impanuka yabereye babigaruka Mugabo Eric yagize ati:”umushoferi warutwaye ivatiri yagendaga adepansa daihatsu yaturukaga imbereye ibonye ko…

Read More

Impuguke zavuze ko Afurika iri mu gihe cy’amateka cy’ihangwa ry’udushya mu buvuzi, aho ikoranabuhanga ritanga amahirwe yihariye yo guhindura imitangire ya serivisi z’ubuzima ku bantu barenga miliyari 1.5. Ibi byatangarijwe mu nama ya kane yiswe Africa Health Tech Summit, ibera i Kigali Convention Centre kuva tariki 13-15 Ukwakira, yitabiriwe n’abahanga, abashakashatsi n’abayobozi barenga 1,800 baturutse hirya no hino muri Afurika. Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko mu mateka y’ubuvuzi, ibintu bitatu byahinduye byinshi ari: ivumburwa ry’inkingo mu 1796, antibiyotike mu 1928, n’ubu ikoranabuhanga rishingiye kuri Artificial Intelligence (AI) mu buvuzi. Yagize ati: “Ubu turi kubaho mu gihe cy’amateka aho…

Read More

Nyuma y’ubwegure bw’abari abayobozi bungirije Perezida wa Kiyovu Sports, umuyobozi w’uyu muryango yamaze kwimika Visi Perezida wa Kabiri, Hadj Manirakiza Obeid Ahmed. Uyu muyobozi mushya, yemejwe biciye mu ibaruwa yashyizweho umukono na Perezida Kiyovu Sports, Nkurunziza David aho impamvu ya yo yagiraga iti “Gushyiraho Visi Perezida wa Kabiri.” Manirakiza yasimbuye Mbarushimana Ally bivugwa ko yeguye kuri uwo mwanya n’ubwo nta baruwa ye yigeze igaragazwa. Uyu Ally, yari yatoranywe na Komite Nyobozi nshya yatowe tariki ya 27 Gicurasi 2025. Zimwe mu nshingano z’uyu muyobozi mushya w’agateganyo, harimo Iterambere ry’amakipe yose yubakiye ku kipe nkuru. Aha harimo abatarengeje imyaka 17 na 20.…

Read More

Ibitaramo bya Gen-Z Comedy byatangiye kujyanwa mu mashuri mu rwego rwo kurushaho gukundisha urwenya abakiri bato ari na ko abategura ibi bitaramo bashinga amatsinda y’abanyeshuri bazi gusetsa mu bigo binyuranye. Bahereye mu kigo cya Gitisi TTS ho mu Karere ka Ruhango, Fally Merci watangije ibitaramo bya Gen-Z Comedy bifatanya n’abanyeshuri baho. Mu kiganiro yagiranye nitangazamakuru, Fally Merci yagize ati “Nyuma y’igihe dukora urwenya, twatangiye kurujyana mu bigo by’amashuri mu rwego rwo gukundisha abakiri bato urwenya ariko tunafasha abafite impano kurushaho kuzagura.” Fally Merci yavuze ko uretse kujya gutaramira mu bigo by’amashuri, bazajya bafungura amatsinda y’abanyarwenya bafite impano mu rwego rwo…

Read More

Ibyasaga n’inzozi ubu byabaye impamo, Kaminuza yitwa Hubbard College of Administration, HCA yatangije ishami ryayo i Kigali aho ifite intego yo gutuma abafite imishinga bagera ku ntego zabo z’iterambere. Ku kazuba ka kiberinka, mu busitani bwa Century Park Hotel ku wa Gatandatu tariki 11 Ukwakira, 2025 niho impuguke, abayobozi batandukanye, abanyeshuri n’abandi batumirwa bakurikiye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro Kaminuza yitwa Hubbard College of Administration, HCA ishami ryayo ry’i Kigali. Ubusanzwe iyi Kaminuza ifite icyicaro i Los Angeles muri Leta zunze ubumwe za America, muri Africa igira ishami mu gihugu cya Africa y’Epfo n’iri ryatangiye hano mu Rwanda honyine. Iri…

Read More