Author: Bvn Rwanda News

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Burera yataye muri yombi umugabo wo muri ako karere, nyuma yo gusanga mu murima we w’ibishyimbo hateyemo ibiti 17 by’urumogi. Uyu mugabo yafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa 15 Ukwakira 2025, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, mu Mudugudu wa Ruhanga, Akagari ka Ruhanga, Umurenge wa Rusarabuye. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yatangaje ko  uriya mugabo yahinze urumogi, bayahawe n’abaturage. Ati “Amakuru y’uriya muturage wahinze urumogi mu murima w’ibishyimbo twayabonye ku bufatanye n’abaturage, kandi bagize uruhare mu gutanga amakuru, nta kintu kibi cyaba ngo kiyoberane. Ni yo…

Read More

Guverinoma ya Kenya yatangaje iminsi irindwi y’icyunamo kubera urupfu rwa Raila Odinga wabaye Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu wapfuye afite imyaka 80, azize guhagrarara k’umutima. Iyi nkuru y’akababaro yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 15 Ukwakira 2025, aho yaguye mu bitaro bya Sreedhareeyam Ayurvedic, biherereye i Ernakulam mu Karere ka Kerala ko mu Buhinde. Bivugwa ko yazize uguhagarara k’umutima ubwo yari ari kugenda mu masaha y’igitondo ahagana saa tatu zo mu buhinde. Nyuma y’amasaha make ibi bibaye, Perezida wa Kenya William S. Ruto, yihanganishije umiryango wa Odinga n’Abanyakenya muri rusange, agaragaza ko Afurika ibuze Umuyobozi mwiza. Yagize…

Read More

Davido uri mu rugendo rw’ibitaramo by’uruhererekane bizenguruka Isi aho ari kumvisha abakunzi be album ye nshya yise ‘5Ive’, azataramira abakunzi be b’i Kigali mu Ukuboza 2025. Amakuru bvn yabonye ni uko Davido azataramira mu Rwanda mu gitaramo kizabera muri BK Arena ku wa 5 Ukuboza 2025. Cyateguwe na Intore Entertainment ya Bruce Intore usanzwe ategura ibitaramo bitandukanye. Ntabwo abahanzi bo mu Rwanda bazahuriramo baramenyekana. Iki gitaramo kizabanzirizwa na ‘listening party’ y’iyi album nshya ya Davido, izabera La Noche Kigali ku wa 17 Ukwakira 2025, guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa mbili. Aha abantu bazitabira bagomba kuba bafite ‘invitation’. Davido…

Read More

Urukuta rw’inzu y’uwitwa Mukamasabo Immaculée rwagwiriye abaturage bane, umwe ahita ahasiga ubuzima. Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu w’i Nyabisindu, Akagari ka Gitarama, Umurenge wa Nyamabuye Akarere ka Muhanga. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye Nshimiyimana Jean Claude yabwiye ikinyamakuru ko iyi mpanuka y’urukuta rw’inzu abaturage basenyaga yabaye saa tanu z’amanywa. Gitifu Nshimiyimana avuga ko abagera kuri bane basenyaga urukuta rw’iyo nzu y’ahazagurirwa umuhanda Nyange – Muhanga Leta yamaze gutangaho ingurane, rwagwiriye bane uwitwa Iradukunda Eric w’Imyaka 24 y’amavuko yahise apfa, abandi 3 barimo abagore babiri n’umugabo umwe bakomeretse. Ati: ”Iradukunda we yahise apfa, abandi 3 bakomereka ibice bitandukanye by’umubiri.” Nshimiyimana avuga ko…

Read More

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yongeye kwitaba urukiko ngo yiregure ku byaha amaze igihe akurikiranyweho bya ruswa, uburiganya no gukoresha nabi ububasha ahabwa. Netanyahu yitabye urukiko kuri uyu wa 15 Ukwakira 2025, nyuma y’uko muri Kamena, uru rukiko rw’Akarere ka Yeruzalemu rwari rwafashe umwanzuro wo gusubika uru rubanza, nyuma yo kubisabwa na Netanyahu ndetse agasabirwa imbabazi na Perezida Donald Trump wa Amerika. Icyo gihe, Perezida Trump yari yasabye ko Israel ihagarika urubanza ruregwamo Netanyahu cyangwa ikamubabarira ibyaha arengwa bijyanye na ruswa, uburiganya no gukoresha nabi ububasha ahabwa. Mu byaha Netanyahu ashinjwa harimo kwakira impano z’agaciro gahambaye mu mafaranga, divayi…

Read More

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yasobanuye inkomoko y’indangagaciro y’ubudaheranwa n’impamvu yatumye Guverinoma y’u Rwanda iyizana. Dr Bizimana avuga ko iyo ndangagaciro y’ubudaheranwa Guverinoma y’u Rwanda yayizanye itavanyeho ubwiyunge hagati y’uwakoze Jenoside n’uwayikorewe bityo Abanyarwanda bagakomeza kubana mu bumwe. Guverinoma y’u Rwanda ishishikariza abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi gusabana imbabazi ariko mbere na mbere bakemera icyaha kuko umuntu asaba imbabazi yaramaze kwemere uburemere bw’icyaha yakoze. Ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa ni ingingo zose Minisitiri Dr Bizimana avuga ko zigihari kandi zikurikizwa. Ubumwe bw’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi byabaye ngombwa kongera kubwubaka kuko bwari bwasenyutse, busenywe na Jenoside. Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda…

Read More

Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY), ryatangaje ko Isiganwa mpuzamahanga ry’umukino wo gusiganwa ku magare rizenguruka Igihugu “Tour du Rwanda 2026” rizatangira tariki 22 Gashyantare kugeza ku ya 1 Werurwe 2026. Kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ukwakira 2025, ni bwo Ishyirahamwe FERWACY ryatangaje ko UCI yemeje ko Tour du Rwanda ya 2026 izaba guhera mu mpera za Gashyantare. Iri rushanwa rizenguruka u Rwanda rigiye kuba ku nshuro ya 18 kuva ribaye mpuzamahanga. Muri uyu mwaka, iryo siganwa ryegukanywe na Umufaransa Fabien Doubey ukinira TotalEnergies yo mu Bufaransa. Ni ku nshuro ya munani Tour du Rwanda igiye kuba iri ku…

Read More

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), ryafashe abagabo babiri bakekwaho gutwara ibiro 28 by’urumogi kuri moto. Ni amakuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire. Yabwiye bvn ko hafashwe Twagirumukiza Enock w’imyaka 23 na Mudahinyuka Jacques w’imyaka 19. Yavuze ko abakekwa bafashwe baje gucururiza urumogi mu Mujyi wa Kigali. Bafatiwe mu mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Rusororo, mu Kagali ka Nyagahinga, Umudugudu wa Cyugamo ku wa Kabiri tariki ya 14 Ukwakitra 2025, bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage. CIP Gahonzire yagize ati: “Bakimara gufatwa bemeye ko uru rumogi bari batwaye ari…

Read More

Urukiko rw’Ikirenga rwakebuye abanyamakuru batandukira amahame agenga umwuga wabo bagaca imanza mu nkuru batara cyangwa bakora, by’umwihariko izirebana n’ubutabera.  Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla yasabye abanyamukuru kwirinda guca imanza mu nkuru zijyanye n’ubutabera by’umwihariko izerekeye imanza zikiburanishwa mu nkiko. Yabigarutseho ku wa Kabiri tariki ya 14 Ukwakira 2025, mu nama nyunguranabitekerezo yagiranye n’abanyamakuru batandukanye bagaruka ku buryo bunoze bwo gutangaza amakuru ajyanye n’ubutabera. Ni inama Urukiko rw’Ikirenga ruvuga ko rwateguye rushingiye ku makuru rubona mu bitangazamakuru bitandukanye by’umwihariko za YouTube arebana n’ubutabera akaba adakorwa kinyamwuga. Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Mukantaganzwa, yavuze ko itangazamakuru ari ingenzi mu kumenyekanisha uko ubutabera butangwa kandi…

Read More

Izo mpunzi zivuga ko zatangiye ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi hagati mu nkambi ariko ubuso bakoreraho ngo ni buto, ari na yo mpamvu basaba ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe kubatiza ubutaka bwagutse. Uhagarariye izo mpunzi Munyakarambi Edison, yabikomojeho ku wa Kabiri tariki 14 Ukwakira 2025, ubwo hatangizwaga ukwezi kwahariwe uruhare rw’umuturage mu bimukorerwa mu muhango wabereye mu Murenge wa Kibirizi. Munyakarambi Edison yahereye ku gushimira Leta y’u Rwanda yabakiye, ikabatuza ndetse ikaniyemeza  guharanira ko imibereho yabo irushaho kumera neza. Yagize ati: “Mu izina ry’impunzi no mu ryanjye bwite turashima uko twakiriwe mu Rwanda, kandi turashima abaturage bemeye tugasaranganya kuko duhurira muri byinshi birimo…

Read More