- KNOWLESS BUTERA YATEGUJE IGITARAMO YISE “IMPROPER ACCESS”
- U Rwanda rwahagurukiye akajagari kari mu bijyanye no gutunganya imisatsi
- U Burusiya bwagabye ibitero ku bikorwaremezo bitandatu by’ingufu muri Ukraine
- Kayonza: Umusaza yishe umugore we akoresheje isuka na we ariyahura
- Umunyarwanda wari umaze imyaka isaga ine afungiye mu Burundi yararekuwe
- CECAFA U17: U Burundi bwasezerewe busuzuguwe
- Urugendo rw’indege rwahagaritswe kubera ibiheri
- Nyanza: Ukekwaho kwicisha murumuna we yafunzwe by’agateganyo
Author: Bvn Rwanda News
Ibikorwa byiswe ‘Rwanda Tourism Road Show’ byamamazaga ubukerarugendo bw’Igihugu mu mijyi itatu yo mu Burayi byasorejwe mu Budage, ababyitabiriye berekwa umwihariko w’ibyiza byo gusura u Rwanda. Rwanda Tourism Road Show ni ibikorwa byateguwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) binyuze muri Gahunda ya Visit Rwanda ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda mu Budage n’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda. Byabereye mu mijyi itatu yo mu Burayi kuva ku itariki ya 13-15 Ukwakira 2025. Byatangiriye i Utrecht mu Buholandi bikomereza mu mijyi wa Cologne n’i Munich, mu Budage ari naho byasorejwe. Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor César yavuze ko u Rwanda…
Uyu muganda wabaye ku bufatanye bw’Umuryango w’Abanyarwanda bize mu Bushinwa, Akarere ka Kicukiro na Ambasade y’Ubushinwa mu Rwanda. Witabiriwe n’abaturage, Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, hamwe n’abandi bayobozi batandukanye. Higaniro Théoneste, Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyarwanda bize mu Bushinwa (RCAO), yavuze ko ari ubwa kabiri bakoze uyu muganda, ndetse ko bafite intego yo gukomeza kubungabunga ibidukikije. Yagaragaje ko mu rwego rwo gushyigikira gahunda y’Umujyi wa Kigali yo gutera ibiti miliyoni eshatu, bazakomeza ubufatanye n’Ambasade y’Ubushinwa kugira ngo batange umusanzu wabo. Yagize ati: “Iyo dukoranye na Ambasade, ntituzana abakozi bayo gusa, tunazana n’abandi Bashinwa basanzwe bakorera mu…
Ni mu mukino wo ku munsi wa kane wa shampiyona wakinwe kuri uyu wa Gatandatu saa kumi Nebyiri n’iminota 30 kuri Kigali Stadium. Umukino watangiye ikipe ya Rayon Sports ifite imbaraga nyinshi ndetse ihita inafungura amazamu ku munota wa mbere ku gitego cya Tambwe Gloire ku mupira Aziz Bassane yarazamuye ubundi umunyezamu agiye kuwukuramo uramucika. Bidatinze ku munota wa 8 gusa Rutsiro FC yahise ibona igitego cyo kwishyura ku mupira Nshimiyimana Emmanuel ‘Kabange’ yari asubije inyuma ari mu rubuga rw’amahina usanga Mbombele Jonas ahita arekura ishoti ririhukira mu nshundura. Mu minota yakurikiyeho umukono wagabanyije umuvuduko umupira ukinirwa mu kibuga hagati.…
Amakuru InyaRwanda yamenye yizewe yemeza ko Mutesi Jolly yishyuye ibihumbi 300 by’amadorali y’Amerika (436,680,000 Frw) kugira ngo abone iyi modoka y’ikirenga imenyerewe ku izina rya “Beast” kubera imiterere yayo y’ubukaka n’ubuhanga mu ikoranabuhanga. Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 18 Ukwakira 2025, Miss Jolly yagaragaje ko yanyuzwe no kuba iyi modoka yamaze kugera mu Rwanda. Uyu mukobwa yasangije abamukurikira amashusho amugaragaza atembera muri iyi Mercedes nshya, nyuma yo kuyikuraho amashashi mashya ayifashemo bwa mbere. Iyi modoka ije ikurikira inzu ye y’akataraboneka iherereye muri Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali, yubatse mu…
Abanyamerika barenga 2500 batangiye imyigaragambyo ikomeye yo kwamagana ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump, babushinja kubayoboza igitugu nk’aho ari ubwami bufite ububasha bwo kwica no gukiza. Iyi myigaragambyo yitwa ‘No Kings’ cyangwa ‘Nta Bami’ yatangiriye mu mujyi wa New York City kuri uyu wa 18 Ukwakira 2025. Abayiteguye basobanuye ko izakwira igihugu cyose, kandi ko izitabirwa n’ababarirwa mu mamiliyoni. Abayiteguye, batangarije ku rubuga rwabo bati “Perezida atekereza ko afite ububasha wenyine. Ariko muri Amerika, nta bami dufite, kandi ntituzarekera kurwanya akavuyo, ruswa n’ubugome.” Perezida Trump yasubije abateguye iyi myigaragambyo ko atigeze aba umwami wa Amerika, ati “Murabizi ko banyita umwami.…
Ubuyobozi bw’umutwe wa Hamas bwatangaje ko igisasu cyarashwe n’ingabo za Israel kigafata bisi muri Gaza cyahitanye abantu 11 bo mu muryango umwe. Hamas yatangaje ko abapfuye bose ari abo mu muryango umwe, bari bagiye iwabo kureba uko byifashe. BBC yanditse ko iki gitero ari cyo cya mbere ingabo za Israel zigizemo uruhare kigahitana abantu benshi nyuma y’uko hemeranyijwe agahenge mu minsi umunani ishize. Ingabo za Israel zatangaje ko abasirikare bazo barashe imodoka yakekwagaho ikibi yari irenze umurongo w’umuhondo ugaragaza igice Israel ikigenzura. Israel iracyagenzura ibice bingana na kimwe cya kabiri cya Gaza.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ari kumwe na mugenzi we wa Senegal, Bassirou Diomaye Faye, bahagarariye umuhango wo gusinya amasezerano agamije gushimangira umubano w’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye. Ayo masezerano atanu y’ubufatanye ari mu nzego zo gukuraho visa ku badipolomate n’abaturage basanzwe, ubufatanye muri gahunda z’icyerekezo 2025 ibihugu byombi bihuriyeho, ubuhinzi n’ubworozi, serivisi z’igorora n’ubuzima. Ni umuhango wabereye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Ukwakira 2025. Perezida Paul Kagame yavuze ko uruzinduko rwa mugenzi we wa Senegal Diomaye ruvuze ikintu kinini. Ati: “Uruzinduko rwawe rusobanura ikintu kinini kuri twe, rurerekana umubano umaze igihe kandi…
Mu iperereza ryakozwe kuri ubu butekamutwe, RIB yafashe abitwa Akimana Benjamin n’umudamu we Uwimbabazi Thacienne na Niyonagize François bakurikiranweho ibyaha byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, gukoresha inyandiko mpimbano no kurega umuntu mu Bugenzacyaha umubeshyera. Amayeri abafashwe bakoreshaga mu kwiba aba agent ba MOMO Uwitwa Akimana ari nawe uba utegura umugambi yohereza Niyonagize ku mu agent wa MTN. Uyu Niyonagize iyo abonye umu agent amubwira ko nta nimero iba muri MOMO afite kandi hari umuntu (Akimana) ushaka kumwohereza amafaranga akamusaba ko bayanyuza kuri numero ye. Iyo umu agent amaze kwakira amafaranga, arayabikura akayaha Niyonagize wamusabye ubufasha. Icyo gihe Akimana wayamwohereje…
Ku wa Kane tariki 16 Ukwakira 2025, uruganda rwa SKOL Brewery Ltd rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwahembye abakinnyi bahize abandi muri Nzeri 2025 muri Rayon Sports y’Abagabo n’Abagore. Igihembo cy’umukinnyi mwiza w’ukwezi kwa Nzeri muri Rayon Sports, cyahawe Umurundi Tambwe Gloire Ngongo ahigitse Ndikumana Asman na Nshimiyimana Emmanuel ‘Kabange’. Tambwe ukina mu kibuga hagati afasha abasatira, yakinnye imikino 4, atsinda ibitego bibiri n’imupira ibiri yabyaye ibitego. Tambwe yagize ati: “Mu by’ukuri ndishimye cyane ku bw’iki gihembo ntwaye, si ubwa nyuma kuko ngiye gukora cyane kugira ngo n’icy’ubutaha nkegukane”. Tambwe yahumurije aba-Rayon ko bagiye kwitwara neza ndetse bakegukana Igikombe cya Shampiyona.…
Mu karere ka Kayonza, abantu batandatu bishwe n’imvura idasanzwe yaguye ku gicamunsi cyo ku wa kane tariki ya 16 Ukwakira 2025. Iyi mvura yaguye mu Murenge wa Murama hirya no hino mu tugari dutandukanye. Mu bapfiriye muri iyi mvura harimo umukecuru umwe wari uri kumwe n’abuzukuru be babiri bagwiriwe n’inzu, abo bana bose bahita bapfa bakaba bari batuye mu Mudugudu wa Bwinyana mu Kagari ka Rusave. Abandi batatu bakaba bapfiriye mu Mudugudu wa Bunyetongo mu Kagari ka Bunyetongo. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama, Bizimana Claude, yatangaje ko imvura yaguye yaririmo umuyaga mwinshi cyane n’umuvu w’amazi ufite ingufu. Yagize ati ‘‘Abaturage bishwe…
