Author: Bvn Rwanda News

Perezida wa Malawi, Profesa Arthur Peter Mutharika, yatangaje ko amashuri abanza n’ayisumbuye azajya yigwa ku buntu guhera mu kwezi kwa Mutarama 2026. Ibi yabivugiye mu birori bya Mulhakho wa Alhomwe Festival byabereye i Mulanje, aho yahamagariye abaturage gushyira hamwe, gukunda igihugu no kurwanya inzara. Mutharika yavuze ko leta yamaze kubona toni 200,000 z’ingano zivuye muri Zambiya, kugira ngo hatagira umuturage ugira inzara mu mezi ari imbere. Yihanangirije abahinzi babitse imyaka kugira ngo bazayigurishe ihenze, ababwira ko ibyo bishobora guteza inzara mu gihugu. Perezida yashimangiye ko uburezi ari urufunguzo rw’iterambere, asaba ababyeyi n’abanyeshuri kubyaza amahirwe iya gahunda. Ati: “Nta mubyeyi…

Read More

Umuhanzi Mpuzamahanga, David Adedeji Adeleke OON wamenye nka Davido, yavuze ko mu bahanzi bakoranye kuri Album ye ya Gatanu yise ‘5IVE’ harimo babiri azakorana n’abo urugendo, kandi bazataramana mu gitaramo cye cya Gatanu azaba akoreye i Kigali. Kuva mu myaka 14 ishize ari mu muziki, Davido yaciriye inzira benshi mu bahanzi akabashyira mu bitaramo bye bikomeye, agamije kubereka sosiyete no kubafasha kumenyekana. Uko kumenyekanisha abandi bahanzi ni kimwe mu byamufashije kumenyekana, kuko mu bihe bitandukanye umuririmbyi w’umunyamerika, Chris Brown, yagiye amwitwaza mu bitaramo bye bikomeye byo hirya no hino ku isi. Davido ategerejwe i Kigali ku…

Read More

Umuryango w’Ibihugu bihuriye ku kibaya cy’uruzi rwa Nili, (Nile Basin Initiative, NBI) washyikirije u Rwanda ibikoresho bya laboratwari bigezweho, bizafasha kumenya ubuziranenge bw’umutungo kamere w’amazi ku cyogogo cy’uruzi rw’Akagera n’Akanyaru. Umuryango wa NBI washyikirije u Rwanda ku mugaragaro ibikoresho bya laboratwari n’ibipima ubuziranenge bw’amazi, binyuze Kigo cy’Igihugu gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi (Rwanda Water Resources Board). Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 20 Ukwakira 2025, ubera aho RWB ikorera ari naho labotwari ipima ubuziranengwe bw’amazi yashyizwe. Biteganyijwe ko bizafasha cyane mu gukomeza gukurikirana ubuziranenge bw’amazi mu gihugu, no guteza imbere ubufatanye mu micungire y’amazi…

Read More

Inzego z’umutekano, Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, n’Umujyi wa Kigali bagaragarije itangazamakuru, abantu batandukanye bafatiwe mu byaha birimo gukora magendu no gucuruza ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, n’uwa RIB, Dr Thierry Murangira, bavuze ko igikorwa cyiswe USALAMA XI-2025 cyabereye mu gihugu hose kuva tariki ya 13- 17 Ukwakira, 2025. Mu gihugu hose hafashwe abakekwaho ibyaha 72 barimo 14 bo mu mujyi wa Kigali. Muri iki gikorwa cya USALAMA XI-2025 hafatiwemo ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge, ibya magendu n’ibitemewe mu gihugu bigizwe n’ibinyobwa (bisembuye n’ibidasembuye), ibiyobyabwenge, inyama, ibiribwa, amavuta yo kwisiga n’imiti.

Read More

Umuhanzi uri mu bakiri bato kandi bakunzwe mu muziki w’u Rwanda Uworizagwira Florien uzwi cyane nka Yampano yakuriye inzira ku murima abibaza niba nta mpungenge atewe no kuba bamutwara umukunzi we kubera kumushyira ku mbuga nkoranyambaga cyane ibizwi nko kumupositinga (Posting). Ubwo yari mu Kiganiro The Chice Live cyabaye mu ijoro ry’itariki ya 19 Ukwakira 2025, Yampano yabajijwe niba nta mpungenge atewe no kuba bazamutwara umukunzi we ibizwi nka gapapu kubera yamugabije ab’imbuga nkoranyambaga agaragaraza ko atariko abifata. Mu gusubiza, Yampano yavuze ko ibyo yakoze byo kugaragaza umukunzi we ari byo akwiye gukora mu myaka ye kugira ngo yirinde kuzabikora…

Read More

Umuturage wo mu Murenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze, ari muri batanu bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza muri ako Karere, nyuma yo gusanganwa umutwe w’inka yaraye yibwe, akavuga ko yari yawuguze. Uwo mugabo yafatanywe n’abandi bantu babiri bakekwaho ubufatanyacyaha muri ubwo bujura bw’inka yibwe ikanabagwa, igihanga kikaba ari cyo cyatumye n’abandi bafatanyije bakurikiranwa. Mu bandi bafunzwe harimo abibye n’andi matungo magufi. Ibi bikorwa byo gufata abakekwaho ubujura byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bagaragaje ko bamaze iminsi bibwa amatungo yabo. Bamwe mu baturage bavuga ko iki kibazo cy’ubujura bw’amatungo cyari cyaratangiye kubagiraho ingaruka zikomeye ariko bashima uburyo Polisi yihutiye…

Read More

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Karongi, yataye muri yombi umugabo w’imyaka 48 akurikiranyweho icyaha cyo kwiyitirira urwego rwa leta adahagarariye. Byabereye mu Mudugudu wa Josi, Akagari ka Gitarama, Umurenge wa Bwishyura, Akarere ka Karongi ku wa 19 Ukwakira 2025. Uwo munsi polisi yafashe umugabo w’imyaka 48, amaze gutuburira umugore wo muri ako gace. Uwo mugabo yamuhamagaye kuri telefoni yiyita komanda wa Polisi ya Bwishyura amusaba 250.000 Frw ngo amufungurire umuntu we, ufungiye kuri sitasiyo azira kwiba umuriro w’amashanyarazi. Uwatuburiwe yarayabuze baraciririkanya bagera ku bihumbi 150 Frw, amubwira ko abonye ibihumbi 120 Frw. Ukekwa yasabye uwatuburiwe kohereza ayo…

Read More

Abaturage bo mu Kagari ka Rwimbogo, Umurenge wa Nyarugunga, Akarere ka Kicukiro barishimira ibikorwa bubatse birimo amarerero abiri umuhanda wa kaburimbo wa metero 800, byuzuye bitwaye asaga miliyoni 140 z’amafaranga y’u Rwanda. Ayo marerero yombi, rimwe rihererereye mu Mudugudu wa Nyandungu n’uwa Rwiza, mu gihe umuhanda uhuza Umudugudu wa Rwinyange-Rwinyana- Kigali Parents. Ibyo bikorwa byamuritswe n’abaturage babarizwa no mu Muryango FPR Inkotanyi bari mu Nteko Rusange kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Ukwakira 2025, banishimira ibyagezweho. Bagaragaza ko ari ishema kuba bagira uruhare mu kwiyubakira ibikorwa remezo  kuko baciye ukubiri n’ivumbi n’ubunyerere bwabazonganga mu gihe cy’imvura, ndetse ayo mashuri akaba…

Read More

Inzego z’ubuyobozi muri Somalia zifatanyije na Interpol zafashe Jama Abdi Mohamud, wahoze ari Umuyobozi w’ibitaro bya Qardho. Yafatiwe mu Rwanda asubizwa mu gihugu cye kugira ngo akurikiranywe kubyaha byo gufata ku ngufu no gukorera abandi ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru muri Somalia byatangaje kuri iki Cyumweru ko iperereza ryagaragaje ko Jaamac yagize uruhare mu bikorwa byo gufata ku ngufu no gufata amashusho y’ibyo bikorwa, akayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga. Jaamac wari umaze igihe yihishe ubutabera, yoherejwe muri Somalia kugira ngo agezwe imbere y’urukiko, nk’uko byemejwe n’Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru. Guverinoma ya Somalia yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda na Interpol…

Read More

Abaturage batatu bo mu Karere ka Rutsiro bagiye kwiba amabuye y’agaciro ahantu yacukurwaga ariko hamaze amezi abiri hafunzwe, babura umwuka bahumeka barapfa. Byabereye mu Murenge wa Mukura, Akagari ka Kagano ho mu Mudugudu wa Kazizi, mu ijoro rishyira ku Cyumweru tariki 19 Ukwakira 2025. Amakuru bvn yamenye ni uko abashinzwe umutekano ba sosiyete yacukuraga amabuye muri ako gace aribo baje kumenya amakuru y’uko hari abantu binjiye ahacukurwaga ahagana Saa Sita z’ijoro, bihutira kumenyesha ubuyobozi. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Ndayambaje Emmanuel, yabwiye bvn ati “Abasekirite bafashe umuntu arimo gukanyaga ingwa mu mugezi, ajya kubereka aho bacukuraga bahageze bahahurira n’undi…

Read More