Author: Bvn Rwanda News

Abantu mirongo itandatu n’abatatu bitabye Imana muri Uganda mu mpanuka y’imodoka nini za bisi ndetse na moto. Ni impanuka yabaye saa sita na 15 zo kuri uyu wa Gatatu ku isaha ya Kampala, bikaba saa tanu na 15 z’ijoro ku wa Kabiri ku isaha ya Kigali. Itangazo ryashyizwe hanze na Polisi ya Uganda yavuze ko iyo mpanuka yabereye mu muhanda mugari wa Kampala-Guru nyuma y’uko amabisi abiri yagendaga mu byerekezo bitandukanye agonganye ku gice cy’imbere ubwo imwe yageragezaga kunyura ku y’indi modoka nini n’imodoka nto. Polisi yavuze ko imwe mu mabisi yagerageje guhagarara ibyatumye izindi modoka na moto bihita bigongana…

Read More

Umugabo wo mu Murenge wa Nkungu w’Akarere ka Rusizi akekwaho kwangiza urugi n’idirishya ry’inzu ya nyirabukwe biturutse ku makimbirane afitanye n’umugore we. Byabereye mu Mudugudu wa Muhora, Akagari ka Mataba Umurenge wa Nkungu Akarere ka Rusizi ku wa 20 Ukwakira 2025. Saa Kumi n’Imwe z’umugoroba nibwo uyu mugabo yagiye kwa nyirabukwe ngo bamusubize umwana w’umuhungu w’imyaka itatu nyina yari yatwaye. Uyu mugabo n’umugore we bafitanye abana bane bamaze imyaka irindwi bafitanye amakimbirane akomoka ku myemerere yo kuraguza, kuko bivugwa ko umugabo abapfumu bamwangishije umuryango yashatsemo n’umugore biba uko. Mu 2019 umugore yarwaye indwara yamuteye ubumuga bw’ukuguru n’ukuboko, bituma mu 2020…

Read More

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rufunze Bucyanayandi Emmanuel wagaragaye ku mbuga nkoranyambaga asaba abakirisitu gutanga imitungo yabo kugira ngo Imana ibakubire inshuro eshanu. Ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi hakwirakwira amashusho magufi agaragaza Bucyanayandi ari mu rusengero, asaba abakirisitu gukora mu mifuka yabo, ikintu cya mbere kivamo bakagitanga kugira ngo Imana ibahe umugisha mu gihe kitarenze icyumweru kimwe. Ati “Imana irambwiye ngo icyo ufite mu kiganza, kora mu mufuka, icyo uzamuye mu mufuka, wazamura contaque, wazamura imfunguzo z’inzu, icyo uzamura cyose ukizane hano imbere y’Imana. Ngiye kubasengera kugira ngo ibyo mutanze, Imana iraba ibakubiye inshuro eshanu mu…

Read More

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ikoranabuhanga mu Itumanaho (ITU) Doreen Bogdan-Martin, bagaruka ku kongera imbaraga mu ikoranabuhanga rihuza abantu, guhanga ibishya no gushora imari mu Ikoranabuhanga muri Afurika. Ibiganiro byahuje abayobozi bombi byabaye kuri uyu wa 21 Ukwakira 2025, nyuma y’Inama Mpuzamahanga yiga ku Ikoranabuhanga rya telefoni ngendanwa n’ibijyanye naryo, Mobile World Congress (MWC) iri kubera i Kigali. Ibiro by’Umukuru w’igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame yahuye na Doreen Bogdan-Martin nyuma yo gutangiza ku mugaragaro iyi nama. Biti “Perezida Kagame yabonanye n’Umunyamabanga Mukuru wa ITU, Doreen Bogdan-Martin, bagirana ibiganiro byibanze ku kongera imbaraga mu ikoranabuhanga…

Read More

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa yatangaje ko yateguye inama yo kuganira ku kibazo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hagamijwe gushaka umuti urambye w’ibibazo bihari no kuzana amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari. Itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa yavuze ko iyo nama iteganyijwe i Paris tariki 30 Ukwakira 2025, ariko ntiryasobanura abazayitabira urwego bazaba bariho niba ari ku rwego rw’Abaministiri cyangwa abandi. Riti “Iyi nama yateguwe mu bufatanye bwa hafi na Togo, umuhuza w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu bibazo byo mu Karere k’ibiyaga bigari.” U Bufaransa bwasobanuye ko intego nyamukuru y’iyi nama ari ugukangurira umuryango mpuzamahanga kugira…

Read More

Polisi y’Igihugu yatangaje ko yataye muri yombi abasore batatu b’abanyamahanga, bakubise bakanakomeretsa abamotari. Ibi byabereye mu Murenge wa Gatenga, mu karere ka Kicukiro. Mu butumwa Polisi yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo, yavuze ko abo basore basanzwe biga muri UNLAK  gussa ntiyavuga ibihugu bakomokamo. Polisi yagize iti “ Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi Kicukiro, mu gihe tugikorana n’inzego zibishinzwe kugira ngo hakorwe icyo amategeko ateganya.” Polisi yibukije ko abaturage  kujya batangira amakuru ku gihe kandi ko ibikorwa nk’ibi bitazihanganirwa. Si ubwa mbere, ikibazo cy’urugomo rushinjwa abanyamahanga kigaragaye. Byavuzwe mu Kuboza kwa 2024, Icyo gihe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe,…

Read More

Umuhanzikazi wo muri Uganda Spice Diana yababajwe n’abamushinja guhimba inkuru y’uko yatewe amabuye kandi nyamara ngo ashaka kwamamara akavuga ko biba biyobowe n’urwango. Inkuru y’uko uyu muhanzikazi yatewe amabuye yamenyekanye mu cyumweru gishize ubwo Spice Diana ubwe, yashyiraga amashusho ku mbuga nkoranyambaga agaragaza imodoka ye yangiritse, bitewe n’umugabo yavugaga ko atigeze amenya wari uri kuri moto wayiteraga amabuye n’amatafari, ubwo yari mu nzira ataha iwe i Makindye avuye mu bitaramo. Nubwo ari uko bimeze ariko hari bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga muri Uganda bibasiye uyu muhanzikazi bamushinja kuba ari we wateguye icyo gikorwa kugira ngo avugwe cyane mu itangazamakuru. Ku…

Read More

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rufunze Bucyanayandi Emmanuel wagaragaye ku mbuga nkoranyambaga asaba abakirisitu gutanga imitungo yabo kugira ngo Imana ibakubire inshuro eshanu. Ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi hakwirakwira amashusho magufi agaragaza Bucyanayandi ari mu rusengero, asaba abakirisitu gukora mu mifuka yabo, ikintu cya mbere kivamo bakagitanga kugira ngo Imana ibahe umugisha mu gihe kitarenze icyumweru kimwe. Ati “Imana irambwiye ngo icyo ufite mu kiganza, kora mu mufuka, icyo uzamuye mu mufuka, wazamura contaque, wazamura imfunguzo z’inzu, icyo uzamura cyose ukizane hano imbere y’Imana. Ngiye kubasengera kugira ngo ibyo mutanze, Imana iraba ibakubiye inshuro eshanu mu cyumweru kimwe.”…

Read More

Ahagana Saa Tatu n’igice, nibwo Nicolas Sarkozy wabaye Perezida w’u Bufaransa, yinjiye muri Gereza izwi nka Prison de la Santé iherereye mu gace ka 14e arrondissement de Paris, aho agiye gufungirwa. Ni we Perezida wa mbere mu mateka y’u Bufaransa ukurikiranyweho ibyaha bikageza aho ajya muri gereza. Sarkozy afunzwe nyuma yo guhamywa ibyaha bishingiye ku mafaranga yahawe na Muammar Gaddafi wahoze ayobora Libya ubwo yiyamamazaga mu 2007. Ibyo byaha byatumye ahanishwa igifungo cy’imyaka itanu. Benshi mu bantu bo mu muryango we bamuherekeje kuva mu rugo rwe kugeza ku marembo ya gereza mu kumwereka urukundo. Umubare munini kandi w’abantu wari…

Read More

Arikiyepisikopi w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda, Dr. Mbanda Laurent, yatangaje ko nta byacitse kuba umuntu yabazwa inshingano, yongera kuvuga ko niba hari umukozi w’Imana ushaka gukora atabazwa inshingano igihe cye cyarangiye. Ibi yabigarutseho kubera umwuka mubi uri mu Itorero Angilikani ry’u Rwanda, wadutse nyuma y’uko uwahoze ari umushumba wa Diyoseze ya Shyira, Dr. Mugisha Samuel, atawe muri yombi agafungwa bivugwa ko yanyereje umutungo w’Itorero. Nyuma yo gufungwa hahise hatangira gucaracara amabaruwa, inama zitangira gukorwa mu matsinda ndetse umwe mu ba Pasiteri anatera intambwe ajyana Arikiyepisikopi mu rukiko. Intangiriro y’ibibazo uruhuri bivugwa mu itorero Angilikani ry’u Rwanda …

Read More