Author: Bvn Rwanda News

Mu gitambo cya Misa gikomeye cyabereye mu mbuga yitiriwe Mutagatifu Petero i Vatican, Papa Léon XIV, yatangaje ko yashyize mu rwego rw’Abatagatifu abantu barindwi barimo Bartolo Longo wamenyekanye nka Padiri wa Satani. Bartolo Longo ni Umutaliyani wabonye izuba mu 1841, avukira mu gace ka Latiano mu Majyepfo y’u Butaliyani. Yakuriye mu muryango w’Abakirisitu Gatolika, ariko nyuma y’urupfu rwa nyina atakaza ukwemera atangira no kujya kure ya Kiliziya. Nyuma yagiye kwiga ibijyanye n’amategeko muri Kaminuza ya Naples, muri icyo gihe yabarizwagamo umubare munini w’abatemera Imana n’inyigisho za Gikirisitu. Ari muri iyi kaminuza, Bartolo Longo yatangiye kujya akora imigenzo ya gipagani…

Read More

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Karongi yataye muri yombi umukobwa w’imyaka 21 nyuma yo gukuriramo inda mu bwiherero bw’Ikigo Nderabuzima cya Kibuye, agata umwana mu ndobo ishyirwamo amazi akoreshwa muri ubwo bwiherero. Uyu mukobwa wari usanzwe uba i Kigali, avuka mu Murenge wa Bwishyura. Nyuma yo gusubira iwabo, ku wa 16 Ukwakira 2025, yababwiye ko yarwaye impiswi bucya bamuherekeza ku Kigo Nderabuzima cya Kibuye. Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Kibuye, Muhire Jean de Dieu yavuze ko yageze kuri iri vuriro yinjira mu isuzumiro abwira umuforomo wamusuzumye ko arwaye impiswi, amutuma umusarane. Ubwo yari agiye mu bwiherero kuzana umusarane…

Read More

Ababyeyi ba Iradukunda Jacques w’imyaka umunani y’amavuko bari mu gahinda gakomeye ko kubura uyu mwana wabo waguye mu mugezi wa Rwabeya mu Mudugudu wa Mubuga, Akabari ka Rwebeya mu Murenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze, bikarangira ahasize ubuzima. Iyo mpanuka yabaye ku wa Gatandatu tariki ya 18 Ukwakira ubwo uwo mwana yarimo akinira na bagenzi be hafi y’umugezi wa Rwabeya. Abaturage b’aho iyo mpanuka yabereye bavuga ko abo bana bari bagiye kwidagadura basimbuka mu mugezi wa Rwebeya, ariko Iradukunda ngo yanyereye yitura mu mazi akubita umutwe ku ibuye, ahita apfa ako kanya. Nyina w’umwana wapfuye Mushimiyimana Agnes, avuga ko ari…

Read More

Nzayisenga Valens wo mu Kagari ka Mwendo, Umurenge wa Mukura mu Karere ka Rutsiro, arataka igihombo nyuma y’uko imbwa z’agasozi bikekwa ko zaturutse muri Pariki y’Igihugu ya Gishwati- Mukura, igice cya Mukura, zimuririye intama ebyiri yoroye agamije kwiteza imbere. Uyu muturage uturiye Pariki ya Gishati Mukura igice cya Mukura, avuga ko yari yaziritse intama hafi yayo. Yajya kuzicyura nimugoroba agasanga zapfuye, imwe ibyo mu nda byavuyemo. Yavuze ko adashidikanya ko inyamaswa zamuririye amatungo zaturutse muri Pariki kuko atari bwo bwa mbere zishe amatungo y’abaturage. Ati: “Nari nazizirirse hafi ya Pariki, ngiye kuzicyura nimugoroba nsanga zapfuye, imwe yaforomojwemo ibyo mu nda.…

Read More

U Rwanda rugiye kwakira Inama Mpuzamahanga y’Abagaba b’Ingabo zirwanira ku butaka, yateguwe n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) izaba iba ku nshuro ya kabiri. Iyi nama izabera i Kigali kuva ku wa 21 kugeza ku wa 22 Ukwakira 2025, ifite insanganyamatsiko igaruka ku “gukoresha ubushobozi bw’ingabo zirwanira ku butaka mu kuzamura ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba z’amahoro n’umutekano.” Itangazo RDF yashyize hanze rivuga ko iyi nama yo ku rwego rwo hejuru izahuza abagaba b’ingabo zirwanira ku butaka bazaturuka muri Afurika n’ahandi ku Isi. Rirakomeza riti “Yerekana umuhate u Rwanda rufite mu guteza imbere ubufatanye mu bya gisirikare, kujya inama, kubungabunga amahoro n’umutekano,…

Read More

Umuhanzikazi ukomeye muri Nigeria, Tiwa Savage, yongeye guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kuvuga ko afite inyota yo gushaka umugabo ndetse atazigera atinya kuba umugore wa kabiri. Uyu muhanzikazi ufite imyaka 45, uzwi cyane mu ndirimbo zirimo ‘Somebody’s Son’ na ‘Eminado’, yavuze ko yakoreye amafaranga ahagije gusa ubu abura urukundo mu buzima bwe. Ati “Ngeze mu myaka 45 kandi ndumva nshaka kurongorwa. N’iyo naba ndi umugore wa kabiri ku mugabo w’umukene.” Tiwa Savage yavuze ko yigeze gutekereza kuba ‘sugar mummy’, gusa atigeze yumva ko ari ibintu byamushimisha mu buzima bwe kuko icyo akeneye ari urukundo rw’umugabo umwubaha unamukunda by’ukuri.…

Read More

Perezida wa Senegal, Bassirou Diomaye Faye yasoje uruzinduko yarimo mu Rwanda, yashimye uko yakiriwe na Perezida Paul Kagame n’Abanyarwanda muri rusange. Mu ruzinduko yatangiye tariki 17 Ukwakira, 2025, Perezida wa Senegal yagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame, yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi, yahuye n’abaturage ba Senegal baba mu Rwanda, kuri iki Cyumweru yanitabiriye ibikorwa bya Siporo, bizwi nka Kigali Car Free Day. Mu magambo ye, Perezida Bassirou Diomaye Faye yavuze ko urugendo rwe mu Rwanda rwari rugamije ubuvandimwe n’ubufatanye. Ati “Ndashimira Perezida Paul Kagame, Guverinoma ye n’Abaturage b’u Rwanda urugwiro banyakiranye, n’ibikorwa by’urukundo batweretse.” Yavuze ko u Rwanda…

Read More

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF) Gen.Muhoozi Kainerugaba, yakebuye Abanyakenya anyomoza amakuru bakomeje guhwihwisa ku mbuga nkoranyambaga avuga ko se, Perezida Yoweli Kaguta Museveni arembeye mu bitaro. Kuri iki Cyumweru ikinyamakuru cyo muri Kenya 7News Global, cyatangaje ko Gen Muhoozi yavuze ko abari gukwirakwiza ibihuha bazafatirwa ibihano, yongeraho ko muri Uganda nta watinyuka guhwihwisa amakuru nk’ayo kuko bihanwa n’amategeko. Yagize ati: “Ndashaka kuburira abakwirakwiza ibinyoma bivuga ko data, Perezida Yoweri Museveni arembye, ko ari ibyaha kandi ari ubushinyaguzi.” Yongeyeho ko nibikomeza gutyo, Perezida wa Kenya William Ruto akicecekera bizafatwa nk’ubushotoranyi. Abinyujije ku rubuga rwe rwa ‘X’, Gen. Muhoozi yavuze ko…

Read More

Umurambo w’umusore w’imyaka 23 wo mu Karere ka Rwamagana wari umaze iminsi ashakishwa n’inzego z’umutekano akekwaho kwica ateraguye ibyuma umukobwa w’imyaka 18 bakundanaga, wasanzwe mu kiyaga cya Muhazi. Mu rukerera rwo ku wa Gatanu tariki ya 17 Ukwakira 2025, nibwo inzego z’umutekano mu Karere ka Rwamagana zatangiye gushakisha uyu musore nyuma y’uko biketswe ko yishe uyu mukobwa bari bararanye. Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Kimara mu Kagari ka Nyarubuye mu Murenge wa Munyiginya, ubwo bari bagiye mu bikorwa byo kuroba babonye umurambo w’uwo musore bahita batabaza ubuyobozi. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa…

Read More

Ibi byabereye mu Kagari ka Kigarama, mu Murenge wa Cyeza, mu Karere ka Muhanga, mu Ntara y’Amajyepfo, mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira kuri uyu Gatandatu tariki ya 18 Ukwakira 2025. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yemeje ko iyo nkuru ari impamo, avuga ko nyakwigendera yishwe atemwe n’umubandimwe we. Yagize ati:”Yabanje gutema amaguru, amaboko, n’umutwe aramwica.” CIP Kamanzi yakomeje avuga ko nyuma yo gutema mukuru we, yagerageje kwiyahura akoresheje ikoti yahambiriye mu giti, akitura hasi. Ati:”Bamwirutseho agwa mu cyobo ubu na we yajyanywe i Kabgayi kuvurwa.” Abaturage bavuga ko bashakishije Dufatanyenimana basanga yaguye mu mukoki…

Read More