Author: Bvn Rwanda News

Bikorimana Jean de Dieu w’imyaka 21, Ndacyayisenga Damascène w’imyaka 26 na Nibayavuge Daniel wa 43, bahitanywe n’ikirombe kimaze amezi arindwi gihagaritswe, cyagwiriye umwe acukuramo amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, abandi kikabagwira bagiye kumutabara. Icyi kirombe giherereye Mudugudu wa Karumbi, Akagari ka Kirwa, Umurenge wa Murunda, Akarere ka Rutsiro, bivugwa ko cyafunzwe ku wa 30 Werurwe 2025 kubera impungenge cyari giteje zo kuba cyateza impanuka. Ku wa Gatatu tariki ta 15 Ukwakira, ahagana saa munani z’amanywa ni bwo Bikorimana yagwiriwe n’icyo kirombe agahita ahasiga ubuzima, mu gihe abandi cyagwiriye binjiyemo bagiye kumutabara na bo kikabagwira. Umuturage wo muri ako gace wavuganye…

Read More

Sosiyete ya Meta yatangaje ko igiye guhagarika porogaramu ya Messenger kuri mudasobwa za Mac na Windows guhera ku wa 15 Ukuboza 2025. Nyuma y’iyo tariki, abakoresha iyi porogaramu ntibazongera kubasha kwinjiramo [log in], ahubwo bazajya bayoborwa ku rubuga rwa Facebook kugira ngo babashe kohereza no kwakira ubutumwa. Meta ivuga ko abakoresha Messenger bazajya babona ubu butumwa nibazajya bafungura iyi porogaramu mu gihe izaba yahagaritswe. Abakoresha mudasobwa za Mac bazahabwa iminsi 60 yo gukomeza kuyikoresha mbere y’uko ihagarikwa burundu, nyuma y’aho ntibongere kwemererwa kwinjira muri porogaramu. Meta ivuga ko byaba byiza iyi prorogaramu isibwe kuri mudasobwa kuko nta mpamvu yo…

Read More

Umurundi Kirikou Akili yatangaje ko ari mu myiteguro yo gusohora indirimbo yahuriyemo n’abahanzi b’Abanyarwanda barimo Bushali, Yampano na Davis D, anasaba kandi abanyabirori kuzitabira igitaramo kidasanzwe yatumiwemo i Kigali. Ibi yabivugiye mu kiganiro n’itangazamakuru cyagarukaga ku gitaramo “Let’s Celebrate”, giteganyijwe kubera ku Cyumweru, tariki ya 19 Ukwakira 2025. Kirikou yavuze ko yishimiye gukorana n’abahanzi nyarwanda kandi ko indirimbo ziteguye zitazatenguha abakunzi b’umuziki. Yagize ati: “Aba bose bari hano dukoranye byaba byiza, nk’umwami w’abana nanjye nkeneye ko abana bankunda [avuga kuri Davis D]. Aba bari hano bose twarakoranye, ziraje vuba.” Yashimangiye ko gukorana na Bushali, Davis D na Yampano bizamufasha kurushaho kugera…

Read More

Ni ubuzima bwa Mukobwajana Asiphie, uzwi muri sinema ku izina ry’akabyiniriro ka “Micky” wamamaye mu gukina filime zakunzwe ndetse amaze gutunganya izo yanditse ubwe. Uyu munsi, Micky ni umwe mu bakinnyi b’abagore bafite izina rikomeye muri sinema nyarwanda, ndetse ahataniye ibihembo bya Mashariki African Film Festival bigiye gutangwa ku nshuro ya 11. Ariko inyuma y’uru rugendo hari amateka y’inzitane benshi batazi—ubuzima bw’umugore wanyuze mu mirimo isanzwe, ariko umutima we wicaye mu nzozi. Uko impano ye yavumbuwe mu buryo butunguranye Mu kiganiro kirambuye yagiranye na InyaRwanda, Micky yibuka ko atigeze arota kuzaba umukinnyi wa filime. Ati: “Njyewe ntabwo nigeze na rimwe…

Read More

Perezida Kagame yihanganishije umuryango wa Raila Odinga, Perezida William Ruto n’abaturage ba Kenya muri rusange ku rupfu rwa Raila Odinga, ashimangira ko ubuzima bwe bwose yitangiye guharanira demokarasi. Raila Odinga, wahoze ari Minisitiri w’Intebe akaba n’umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya, yitabye Imana azize uburwayi afite imyaka 80. Urupfu rwa Odinga rwabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 15 Ukwakira 2025 aguye mu Buhinde. Polisi yo mu Buhinde yatangaje ko Odinga yatakaje ubwenge ubwo yatemberaga mu mujyi wa Ernakulam ari kumwe n’umukobwa we, mushiki we n’umuganga we, maze bahita bamujyana mu bitaro ari na ho yaguye.…

Read More

Lydia Jazmine uri mu bahanzi bagezweho muri Uganda, yageze i Kigali mu ijoro ryo ku wa 15 Ukwakira 2025, mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE ahamya ko yishimiye kugera bwa mbere mu gihugu gikomokamo ababyeyi be. Uyu mukobwa ari mu rugendo rw’iminsi mike mu Rwanda aho agiye gufatira amashusho y’indirimbo ye ‘True love’ yakoranye na Bwiza. Akigera ku kibuga cy’indege cya Kigali, Lydia Jazmine yavuze ko yishimiye kugera mu Rwanda ku nshuro ya mbere icyakora yemeza ko ikirere cyaho kimeze nk’icyo muri Uganda. Ati “Ni igihugu cyiza nahakunze, ibijyanye n’ikirere ntabwo bitandukanye n’iwacu, mwakoze cyane kunyakira. Nkigera ku kibuga…

Read More

Mukarere ka Kamonyi ,Umurenge wa Runda  munsi ya Agakiriro ka bishenyi ,habereye impanuka ikomeye ihitana ubuzima bw’umuntu umwe. Ibi byabaye ku isaha y’isaamunani z’amanywa kuri uyu wa16 ukwakira2025,ubwo imodoka ya coaster yaturukaga Ikigali yerekeza muturere twa Muhanga na Ngororero,yageraga ahitwa bishenyi ikagonga umugabo uri mukigero cy’imyaka 35 agahita yitaba Imana. Amakuru bvnrwanda yahamirijwe n’ Abaturage bari bari muri iyimodoka yagonze nuko Umushoferi yagenderega kumuvuduko uri hejuru ,ndetse ko bageragezaga no gusakuza bamusaba kugenda gacye ariko bikaba ibyubusa. Amakuru umunyamakuru wa bvn rwanda yamenye nuko uyu nyakwigendera yagonzwe yambuka umuhanda munzira yagenewe kwambukiramo abanyamaguru ahazwi nko muri “ZEBRA CROSSING” nkuko byemezwa…

Read More

BPR Bank iri kwitegura irushanwa rihuriza hamwe abakinnyi ba Golf rya ‘BPR-KCB East Africa Golf Tour’, rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya gatatu rifite umwihariko wo guteza imbere abayikina. Ni irushanwa riteganyijwe gukinwa ku wa Gatandatu, tariki ya 18 Ukwakira 2025, rikazitabirwa n’abakinnyi biyandikishije bagera kuri 200, barimo Abanyarwanda 120. Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri BPR Bank, Godfrey Kariuki Kamau, yagaragaje ko banki yifuza kugira uruhare mu iterambere ry’abaturage b’aho ikorera binyuze muri Golf. Ati “Uyu ni umwaka wa gatatu twakiriye irushanwa nk’iri. Uko duhozaho mu kuryakira, byerekana ko hari akamaro rigirira Abanyarwanda by’umwihariko aba-sportifs.” “Abakinnyi bazitwara neza bazabona…

Read More

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje ko mu mwaka ushize w’ingengo y’imari, mu gihugu hose abaturage batanze ku rwego rw’utugari ibitekerezo bigera ku 10,159, byashingiweho hakorwa igenamigambi ry’uturere riri gushyirwa mu bikorwa muri uyu mwaka wa 2025/26. Ibyo bitekerezo 10.159 byatanzwe n’utugari 2,086, binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga bwa MEIS bufasha abaturage kumenya ibibakorerwa no kunganira Leta mu igenamigambi. Utugari twohereje ibitekerezo tungana na 96,9%, kuko ari 2.086 muri 2.148 tugize igihugu. Bimaze gutangwa, byoherejwe mu mirenge binyuze muri MEIS, biganirwaho biranozwa, na yo itoranyamo ibigera ku 2.745 ibiha uturere. Imirenge yohereje ibitekerezo ingana na 99,7%, kuko ari 415 muri 416…

Read More

Mukarere ka Kamonyi ,Umurenge wa Runda ahazwi nko Kuruyenzi habereye Impanuka ikomeye cyane, ihitana abantu bagera kuri 3. Ibi byabaye kumugoroba w’uyumunsi kuwa15 ukwakira2025,amakuru bvnrwanda yamenye nuko iyimpanuka yabaye mumasaha ya saakumi nimwe ashyira saakumi nimwe nigice. Iyimpanuka yaturutse ku imodoka yo mubwoko bwa HOWO yaturukaga Igihara,iza gukica feri igeze ahitwa kundege ituruka muri uwo muhanda ifite umuvuduko uri hejuru cyane,yambukiranya Umuhanda Kigali-Muhanga ,kubwa amahirwe ntiyagira Ikinyabiziga bakubitaniramo ikomeza isa nkigana Murugazi Kukiriziya. Gusa ubwo yarengaga gato uwo muhanda wa Kigali-Muhanga Umushoferi yabonye imodoka ya coaster yaricyuye Abanyeshuri agerageza kuyikatira nibwo yahitaga agonga umu Agent wa MTN ahita yitaba Imana…

Read More