Author: Bvn Rwanda News

Ihuriro rya AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ingabo z’iki gihugu zagabye ibitero mu bice rigenzura mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo. Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, mu gitondo cyo kuri uyu wa 15 Ukwakira 2025 yatangaje ko ibi bitero byagizwemo uruhare n’indi mitwe y’ingabo n’iyitwara gisirikare ikorana na FARDC irimo ihuriro rya Wazalendo. Ati “AFC/M23 iramenyesha abenegihugu n’umuryango mpuzamahanga ko nk’uko bisanzwe, ihuriro ry’ingabo za Leta ya Kinshasa ryagabye ibitero bikomeye mu bice bituwe cyane no ku birindiro byacu muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru nyuma y’amasaha make i Doha hasinyiwe…

Read More

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwahuye n’ibibazo byinshi birimo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko agaragaza ko rwagiye rubirokoka rugatera imbere.  Umukuru w’Igihugu yabigarutseho Ubwo yaganiraga n’abagize Urwego Ngishwanama rwa Perezida, Presidential Advisory Council (PAC), ku wa Kabiri, tariki ya 14 Ukwakira 2025. Yagize ati “Mu Rwanda, twararokotse, mu myaka 31 ishize, ishyano ryatugwiriye, kandi n’ubu tugomba gukomeza kurokoka n’ibindi byinshi bituruka hanze. Ariko amateka yatwigishije ko nubwo hacura umwijima, yaba mu Rwanda, muri Afurika cyangwa ku Isi yose, hari ahantu hato hashobora gushibuka hagatanga urumuri. U Rwanda rwacu, muri uwo mwijima, ruramurika.” Yakomeje agagaragaza ko…

Read More

Raila Odinga wabaye Minisitiri w’Intebe wa Kenya yapfuye  afite imyaka 80 y’amavuko, akaba yaguye mu Karere ka Kerala azize guhagarara k’umutima mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tatiki ya 15 Ukwakira 2025.  Amakuru aturuka muri Kenya avuga ko Raila Odinga, yaguye mu Bitaro bivura amaso bikanakora ubushakashatsi bya Sreedhareeyam Ayurvedic, biherereye i Ernakulam mu Karere ka Kerala. Umutima wamufashe ubwo yari muri siporo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu azenguruka ibyo bitaro. Ubuyobozi bw’ibitaro yaguyemo bwatangaje ko byari bimaze iminsi itanu bimwitaho ku birebana n’ubwo burwayi. Muri icyo gihe cyose kugeza n’uyu munsi yaherekezwaga na muganga usanzwe amwitaho ndetse…

Read More

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko mu gukora indangamuntu y’ikoranabuhanga hazifashishwa imashini zigera ku 1000 mu gukusanya amakuru azifashishwa kandi ko nyuma yo gufotora ibyo bikoresho bizaguma mu tugari kugira ngo bizajye byifashishwa bitandukanye n’uko byari bimeze ubu. Byagarutsweho na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko atanga ibisobanuro ku bibazo Abadepite bari bamubajije bijyanye n’ibyagiye bigaragara muri serivisi z’irangamimirere. Mu bibazo byari byagaragajwe harimo no kuba hari imirenge imwe n’imwe idafite uburyo bwo gufotora abashaka indangamuntu, abazitaye n’abazibwe kandi usanga bidindiza itangwa ry’izo serivisi. Hari kandi no kuba inyandiko nyinshi z’irangamimerere mu mirenge zikibitswe mu…

Read More

Ikipe y’Igihugu ya Afurika y’Epfo yatsinze Amavubi y’u Rwanda ibitego 3-0, ibona itike yo gukina Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique. Uyu mukino w’umunsi wa 10 usoza iyo mu Itsinda C, wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Ukwakira 2025, kuri Mbombela Stadium. Wari umukino udafite byinshi uvuze ku Mavubi kuko yari yasezerewe. Ni mu gihe Afurika y’Epfo yasabwaga gutsinda, igategereza ibiva mu mukino wa Nigeria na Bénin, kugira ngo yizere kubona itike y’Igikombe cy’Isi. Umutoza w’Amavubi, Adel Amrouche, yakoze impinduka imwe mu bakinnyi babanje mu kibuga ugereranyije…

Read More

Abahagarariye guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro AFC/M23, kuri uyu wa 14 Ukwakira 2025 bemeranyije guhagarika imirwano . Ni amasezerano impande zombi zashyizeho umukono i Doha muri Qatar mu rwego rwo kurangiza ibibazo by’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo. Bimwe mu by’impande zombi zemeranyije ku guhagarika imirwano, ni uko hagomba kujyaho urwego rushinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryo gihagarika imirwano. Uru rwego ruzaba rugizwe n’umubare ungana w’abahagarariye Leta ya RDC na AFC/M23 ndetse n’indorerezi zo mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Leta ya Qatar, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’umuryango w’akarere k’Ibiyaga Bigari. Mbere…

Read More

Sosiyete y’itumanaho ya Airtel Rwanda yatangaje Sujay Chakrabarti nk’umuyobozi wayo mushya, asimbuye Emmanuel Hamez ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru nyuma yo kuyobora iyi sosiyete imyaka irenga 10. Chakrabarti yatangiye inshingano ku wa 13 Ukwakira 2025, akaba yari asanzwe akora muri Airtel yo mu Buhinde aho yagiye agira inshingano zitandukanye zirimo kuba umuyobozi mukuru w’amashami y’iyi sosiyete mu bice bitandukanye birimo Bihar & Jharkhand na Madhya Pradesh & Chhattisgarh byose byo mu Buhinde. Yanabaye umuyobozi mukuru wa Television ya Airtel aho afite ubumenyi mu kwita ku bakiriya, kuzana ikoranabuhanga rishya, no guteza imbere sosiyete akorera. Afite impamyabumenyi ya…

Read More

Ndindabahizi Emmanuel wabaye Minisitiri w’Imari mu gihe cya guverinoma yiyise iy’Abatabazi, yapfiriye muri gereza muri Bénin, aho yari yaroherejwe gusoreza igihano cy’igifungo cya burundu yakatiwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), nyuma yo kumuhamya ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu. Umwanditsi w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), Aboubacar M. Tambadou, yashyikirije inyandiko Perezida w’urwo rwego, Graciela Gatti Santana, zimumenyesha ko Ndindabahizi yapfuye ku wa 5 Ukwakira 2025 ahagana saa 16:30 z’igicamunsi i Cotonou muri Bénin, aho yari afungiye. Yakomeje avuga ko impapuro zihamya iby’urupfu rwa Ndindabahizi bazakiriye bazihawe n’inzego z’ubuyobozi muri Bénin ku mugoroba wo ku itariki…

Read More

Abasirikare bayobowe na Colonel Michael Randrianirina batangaje ko kuri uyu wa 14 Ukwakira 2025 bakuye Perezida Andry Rajoelina ku butegetsi, nyuma y’aho Inteko Ishinga Amategeko itoye umwanzuro wo kumweguza. Inteko yatoye umwanzuro wo kweguza Perezida Rajoelina nyuma y’aho atangaje ko yayisheshe mu rwego rwo gusubiza igihugu ku murongo no kugira ngo yongerere imbaraga demokarasi muri Madagascar, ati “Abaturage bagomba kongera gutegwa amatwi. Cira urubyiruko inzira.” Col Randrianirina umaze iminsi yifatanya n’abaturage mu myigaragambyo yatangarije mu ku ngoro y’ibiro by’Umukuru w’Igihugu ko we na bagenzi be basheshe Sena n’urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga. Yagize ati “Uyu munsi turafata ubutegetsi kandi…

Read More

Perezida wa Reoubulika Paul Kagame, yayoboye Inama y’Akanama Ngishwanama k’Umukuru w’Igihugu (PAC), ihuriro ruhurizwamo impuguke z’Abanyarwanda n’abo ku rwego mpuzamahanga, bashinzwe kugira inama Umukuru w’Igihugu na Guverinoma kugira ngo bungurane ibitekerezo ku iterambere ry’u Rwanda. Iyi nama yabereye kuri Kigali Golf Resort, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 14 Ukwakira 2025. Ibi biganiro by’Umukuru w’Igihugu n’Akanama Ngishwanama ke, byibanze ku gushaka ibisubizo bishya kandi bifatika byafasha mu kongera umuvuduko w’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, ndetse no guhangana n’ibibazo bikomeye byo mu Karere no ku rwego mpuzamahanga. Mu bitabiriye iyi nama harimo Louise Mushikiwabo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Ururimi…

Read More