- Umunya-Tanzania yegukanye ikamba rya Miss Grand International 2026
- Papa Leo agiye kubagwa igihaha
- Ruhango: Polisi yafatiye mu cyuho abasore bane bari kwiba ihene
- Yagiye gukura telefone mu bwiherero bwa metero 10 apfiramo
- Taleb utoza APR ntatewe ubwoba na Zamalek SC yo mu Misiri
- Trump ashaka kwitirirwa inyanja ya Pacifique n’iya Atlantique
- Musanze: Abacururizaga muri GOICO basabwe kuba baretse kuyinjiramo
- RED HIT, UMUKOBWA WA SENDERI HIT YATANGIYE UMUZIKI
Author: Bvn Rwanda News
Mu Rwanda haboneka impu nyinshi ahanini ziva ku nka zirenga amagana zibagwa buri munsi, kugira ngo izi mpu zikorwemo ibikoresho bikenerwa, zibanza kugurishwa hanze mu bindi bihugu kugira ngo zitunganywe hanyuma zikongera kugurwa ku giciro kitari gito n’abatunganya ibikomoka ku mpu kugira ngo bakore ibikoresho bikenerwa mu buzima bwa buri munsi. Muri Mata 2022, ubwo hateranaga Inama Nkuru y’Umuryango wa FPR Inkotanyi yabereye muri Kigali Arena, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yavuze ko byaba byiza mu Rwanda hatangijwe uruganda rukora inkweto mu mpu kuko rukize ku bworozi bw’inka Umuyobozi ushinzwe imishinga muri MINICOM Godfrey Gakire, yijeje ko icyanya cy’inganda kizubakwa…
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwatangaje ko bugiye gutangiza gahunda yiswe ‘Smart Rwamagana’ nk’igikorwa kinini kizajya gikurikirana ibijyanye n’isuku ndetse no guhangana n’imyubakire y’akajagari muri ako karere. Byagarutsweho ku wa 12 Ukwakira 2025 ubwo hasozwaga umwiherero w’iminsi itatu wahurije hamwe abagize Inama Njyanama, abayobozi b’inzego z’abafatanyabikorwa n’abandi bahagarariye abakozi b’Akarere kugera ku rwego rw’Umudugudu ubwo bahuriraga mu mwiherero waberaga mu Karere ka Bugesera. Umwe mu myanzuro yafatiwemo ni uko aka Karere kagiye gutangiza ’Smart Rwamagana’ nyuma yo kwerekwa uko hatangijwe Smart Kigali na Smart Bugesera hagamijwe kwimakaza isuku n’isukura ndetse n’uburyo yagize uruhare mu kurwanya abubaka mu kajagari no kurushaho kwegereza…
Perezida Felix Tshisekedi abatavuga rumwe na we bamushinje gupfukama i Buxelles asaba ibiganiro Perezida Paul Kagame, yavuze ko ibyo akora abizi, abatabizi ari bo bavuga, yabwiye Abanye-Congo ko nta biganiro azagirana n’abo ashinja kuba intumwa z’uwateye Congo” igihe cyose azaba ari muzima. Ijambo Perezida Felix Tshisekedi yavugiye mu Bubiligi ku wa Kane, mu nama y’abafatanyabikorwa ba Africa, Global Gateway Forum 2025, ryateye urujijo ku migambi ihamye afitiye igihugu mu bijyanye no kurangiza intambara iri mu burasirazuba. Abatavuga rumwe na we bavuze ko ririya jambo ari ugusuzuguza igihugu, ndetse no kutagira umurongo uhamye mu gushaka igisubizo ku bibazo biri muri Congo.…
Ibi birori byabaye ku wa 11 Ukwakira 2025, byari bigamije gusigasira no kumenyekanisha umurage w’u Rwanda, bijyana no kumurika ibicuruzwa na serivisi bitangwa n’Abanyarwanda batuye muri iki gihugu gikora ku Nyanja y’Abahinde. Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, Ernest Rwamucyo, yashimye abitabiriye, ashimangirako ko ari amahirwe yo kwishimira umurage w’u Rwanda, ubumwe n’ishema nk’Abanyarwanda.” Amb Rwamucyo yavuze ko gusigasira no guteza imbere umuco Nyarwanda ari ingenzi cyane kuko ari wo nkingi ya mwamba mu biranga u Rwanda. Ni ibirori byanahuriranye no guhemba amakipe ane y’Abanyarwanda batuye muri Kenya yitabiriye amarushanwa yiswe Imena Football Tournament 2025. Imena Football Tournament ni igice cy’ingenzi…
Abatuye mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Ukwakira 2025, bakangutse batungurwa no kubona umurambo w’umugabo utaramenyekana imyirondoro, wasanzwe ku kiraro gihuza imirenge ya Gahanga na Kagarama. Amakuru yemezwa n’abaturage batuye hafi y’aho byabereye avuga ko umurambo wabonetse mu masaha ya mu gitondo, aho bamwe mu banyura kuri icyo kiraro ari bo babonye umubiri w’uwo mugabo utambaye inkweto, hanyuma bahita bihutira gutabaza inzego z’umutekano. Umwe mu baturage twaganiriye yagize ati: “Twabonye umurambo mu mazi munsi y’ikiraro, tubona ntibisanzwe. Twahise duhamagara abashinzwe umutekano kugira ngo baze kureba icyo ari cyo.…
Polisi yo mu mujyi wa Mbale muri Uganda yataye muri yombi umugabo witwa Kharim Mwima wiyita umupfumu, nyuma y’urupfu rw’umugore witwa Jennifer Khainza wapfiriye mu rugo rwe ruherereye mu mudugudu wa Kasanja. Umuvugizi wa polisi mu Ntara ya Elgon, SP Rogers Taitika, yatangaje ko Mwima yatawe muri yombi kugira ngo hakorwe iperereza ku rupfu rwa Khainza. Ati “Turi gukora iperereza kugira ngo tumenye icyateye urupfu rwe, kandi umurambo wamaze koherezwa ku bitaro kugira ngo ukorerwe isuzuma.” Mwima yafashwe ku bufatanye bwa polisi n’umuryango utegamiye kuri Leta witwa Project Rescue Children Foundation, nyuma y’uko baketse ko ashobora kuba afite aho…
Uyu muhanzi wamenyekanye cyane muri Afurika y’Iburasirazuba, yavuze ko iyi ndirimbo ari ishimwe rye ku Mana yamukuye mu bihe bikomeye, ikanamugeza aho atigeze atekereza, nubwo hari bamwe batifuzaga kumubona atera imbere. Kirikou yavuze ibi ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe, aho yakiriwe n’abakobwa bo muri Kigali Protocol, mu rugendo rwe rwo kwamamaza igitaramo azakorera i Kigali tariki 19 Ukwakira 2025 kuri Mundi Center. Mu kiganiro na InyaRwanda, yagize ati: “Icya mbere cyo nje kwiyamamaza. Nje kwishyira ku isoko ngo abantu bamenye Kirikou n’ibyo akora. Nje kandi no gukora igitaramo ku itariki 19 Ukwakira kuri Mundi Center, ndetse no…
Umwuka mubi wa politiki ukomeje gututumba mu Gihugu cya Madagascar, nyuma y’uko bamwe mu basirikare biyunze n’urubyiruko rw’aba ‘Gen-Z’ mu myigaragambyo yo kwamagana Perezida Andry Rajoelina. Ni imyigaragambyo ikomeye yaramutse kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Ukwakira 2025, mu murwa Mukuru i Antananarivo. Bwari bwo bwa mbere urubyiruko rwibumbiye mu nkundura y’aba ‘Gen-Z’ rukandagiye mu mbuga yiswe ’13 Gicurasi’. Uru rubyiruko rwatangiye kwigaragambya kuva muri Nzeri 2025, rukurukije bagenzi babo muri Kenya na Nepal. Abo muri Madagascar batangiye imyigaragambyo ku wa 25 Nzeri 2025, bigaragambiriza ikibazo cy’amazi n’amashanyarazi byari byabaye iyanga mu Gihugu. Iyi yaje kwaguka, uru rubyiruko rutangira…
Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki 11 Ukwakira 2025, ubera mu ihema rya Sanitasi riherereye i Gikondo, mu Mujyi wa Kigali. Wahuje inshuti n’imiryango y’impande zombi, ndetse n’abantu b’ingeri zitandukanye bo mu myidagaduro nyarwanda. Mu bitabiriye ibi birori, harimo ibyamamare mu muziki nka Mico The Best, Clapton Kibonge, Zeo Trap, Diplomate n’abandi basanzwe bafitanye isano n’ubucuti bukomeye n’uyu muraperi, ndetse na Tessy. Ku ruhande rw’umuryango wa Tessy, hagaragayemo Muyoboke Alex, umujyanama wamenyekanye mu gufasha abahanzi banyuranye barimo Urban Boys, Tom Close, Dream Boys, Davis D, Charly na Nina n’abandi. Imiryango yombi yemeranyije ku mugaragaro ko abana babo bazarushinga,…
Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AUC) yahaye inshingano Bernard Makuza wayoboye Guverinoma na Sena by’u Rwanda, zo kuba umuyobozi w’indorerezi z’uyu Muryango mu matora ya Perezida agiye kuba muri Cameroun. Ni ibikubiye mu itangazo ryasohowe na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, zavuze ko intego z’izo ndorerezi mu matora ya Perezida muri Cameroun azaba tariki ya 12 Ukwakira 2025, ari ukugenzura iminsi ya nyuma y’ibikorwa byo kwiyamamaza, ibikorwa by’amatora ku munsi w’itora birimo gufunga no gufungura ibiro by’itora, imigendekere y’itora, ndetse no kubara amajwi. Bagezeyo tariki ya 7 Ukwakira bakazageza ku ya 16 Ukwakira, mu gihe kuya 14 bazatangaza…
