- Pakistan: Ishuri ryagwiriye abanyeshuri 34 bahita bapfa
- CAF igiye kuzajya iha FERWAFA miliyari 1 Frw
- Kimenyi Yves yanenze ikipe yamuvukije amahirwe yo gukina mu mahanga
- UBUMENYI BW’UMUVUGIZI MUSHYA WA WHITE HOUSE BURACYEMANGWA
- URUBANZA RWAREGWAGAMO NDAHIRO VALENS RWASUBITSWE
- Ishimwe Vestine yaciwe ibihumbi 200 Frw mu rubanza rwe na Idrissa Ouedraogo
- KNOWLESS BUTERA YATEGUJE IGITARAMO YISE “IMPROPER ACCESS”
- U Rwanda rwahagurukiye akajagari kari mu bijyanye no gutunganya imisatsi
Author: Bvn Rwanda News
Abaturiye n’abagana santere y’ubucuruzi ya Kagano yegereye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga mu Murenge wa Nyange, Akarere ka Musanze, bavuga ko batewe impungenge n’imyanda ugaragara muri ako gace ushobora kwangiza isura y’ako gace gakunda kunyuramo ba mukerarugendo. Aba baturage bavuga ko kubera kutagira ikimpoteri, imyanda ishyirwa ahabonetse hose, ugasanga inyanyagiye ahagaragaza isura mbi y’ako gace gafatwa nk’amarembo ya Pariki y’Igihugu y’Ibirunga isurwa n’abantu benshi barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga buri mwaka. Umwe mu ri abo baturage yagize ati: “Imyanda irunze hafi y’amaduka no mu nzira, abakerarugendo bahanyura babona umwanda. Twebwe ubwacu biratubabaza. Twifuza ko batwubakira ikimoteri aho twajya dutwara imyanda kuko ni ibintu biteye…
Ishimwe Jean Claude “Cucuri” wari Umusifuzi wo Hagati, yahagaritswe ibyumweru bibiri adasifura kubera ikosa ryo kudatanga ikarita y’umuhondo ya kabiri kuri Niyigena Clement, wari wabonye indi. Undi ni Mugabo Eric wari umusifuzi wungirije wahagaritswe ukwezi azira kwanga igitego cya Mukura VS kandi nta kurarira kwabayeho. Iyi Komisiyo kandi ryahagaritse umusifuzi Habumugisha Emmanuel igihe cy’ukwezi adakora, kubera amakosa yakoze ku mukino w’umunsi wa gatatu wa Shampiyona wahuje wa Gasogi United na Rayon Sports Ku wa 3 Ukwakira 2025. Uyu musifuzi wo ku ruhande yanze igitego cya Gasogi United ku munota wa 89 avuga ko habaheyo kurarira nyamara kandi…
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva byatangaje ko kuri uyu wa 22 Ukwakira 2025, yakiriye Aurélie Royet-Gounin, Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda. Ubutumwa bw’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe bugira buti: “Bagiranye ibiganiro byibanze ku gushimangira umubano usanzweho no kwagura ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.” Nyuma y’uko umubano w’ibi bihugu byombi wamaze igihe utameze neza kubera uruhare abari abayobozi b’Ubufaransa bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, ubu umubano w’u Bufaransa n’u Rwanda uri ku rwego rushimishije haba mu burezi, mu ikoranabuhanga, n’ahandi. Ibi byashimangiwe n’uruzinduko rw’iminsi ibiri Umukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yagiriye mu Rwanda tariki 27 Gicurasi…
Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB) cyatangaje ko cyafashe ingamba zirimo guhagarika icuruzwa n’ingendo z’amatungo mu mirenge imwe yo mu Karere ka Rubavu nyuma y’uko hagaragaye indwara y’uburenge. Itangazo rya RAB rivuga ko iyo ndwara yisabira amatungo yagaragaye mu mirenge ya Kanama, Nyakiriba na Kanzenze. Bityo ko hashingiwe ku itegeko No. 54/2008 ryo ku wa 10/9/2008 rigena uburyo bwo kurinda no kurwanya indwara zandura amatungo mu Rwanda, hashingiwe kandi ku mitere y’indwara y’uburenge n’uburyo yandura vuba, ikaba kandi itinda mu itungo ryafashwe. RAB yafashe ingamba zivuga ko ingendo z’amatungo yibasirwa n’uburenge arimo inka, ihene,…
Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta, witabiriye inama mpuzamahanga ya Gatanu yaberaga i Aswan mu Misiri kugeza tariki 20 Ukwakira, ku wa Kabiri yasuye ishuri rya Polisi yerekwa ubufatanye bushingiye ku mahugurwa hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Misiri. Dr. Biruta, Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, ku wa Kabiri yanagiranye ibiganiro na mugenzi we w’icyo Gihugu, Maj. Gen. Mahmoud Tawfik. Baganiriye ku kongerera imbaraga ubufatanye mu by’umutekano, n’iyubahirizwa ry’amategeko hagati y’ibihugu byombi. Ubutumwa bw’Ambasade y’u Rwanda mu Misiri buri ku rubuga rwa X, bugira buti: “Minisitiri Dr Biruta yasuye Ishuri rya Polisi ryo mu Misiri [Egypt Police Academy], aho yeretswe…
Perezida Yoweri Museveni yihanganishije imiryango yaburiye abantu mu mpanuka ikomeye yo mu muhanda yaguyemo abantu mirongo, yavuze ko buri muryango wapfushije umuntu uhabwa miliyoni 5 z’amashilingi ya Uganda (UgShs), naho uwakomeretse ukagenerwa miliyoni imwe. Yagize ati “Numvanye akababaro ibijyanye n’impanuka ibabaje yabaye mu gitondo ku muhanda Kampala – Gulu igahitana ubuzima bw’abantu. Nihanganishije imiryango iri mu gahinda, kandi nifurije gukira vuba abakomeretse.” Perezida Museveni yavuze ko yasabye ababishinzwe mu Biro by’Umukuru w’Igihugu guha miliyoni 5 z’amashilingi ya Uganda buri muryango wapfushije umuntu, naho umuryango ufite umuntu wakomeretse ugahabwa miliyoni imwe. Umukuru w’igihugu cya Uganda yavuze ko asaba abakoresha imihanda kwitonda kugira…
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye muri White House ubwo Trump yakiraga Minisitiri w’Intebe wa Australia, uyu muyobozi yacyashye umu-cameraman amuburira ko yakwitonda kugira ngo atamena ikirahure kiri mu biro bye kuko ngo kimaze imyaka 400. Trump yari yicaye iruhande rwa Minisitiri w’Intebe wa Australie, Anthony Albanese, mu cyumba kiberamo inama y’abaminisitiri, ubwo iyo nsanganya yabaga, agatabariza indorerwamo iri mu biro bye. Trump yahise abwira Cameraman ati “Oh, ugomba kwitondera aho. Witonde. Ntabwo mushobora kukimena. Iyo ndorerwamo imaze imyaka 400. Camera igiye kuyangiza…” Trump yakomeje avuga ko iyo ndererwamo yayikuye aho yari iri, none aho yayishyize Camera ikaba igiye kuyangiza. Ni…
Perezida Donald Trump yavuze ko atashakaga “inama y’ubusa”, nyuma y’uko inama yagombaga kumuhuza na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, kugira ngo baganire ku ntambara yo muri Ukraine, isubitswe. Ku wa Kabiri tariki 21 Ukwakira 2025, Trump yavuze ko icyemezo cyo gusubika gahunda yo guhura na Putin cyafashwe kuko adashaka inama yo gupfa ubusa. Ati “Ntabwo nshaka inama yo gupfa ubusa, ntabwo nshaka gutakaza igihe. Tuzaba tureba ibizaba.” Mu masaha ya kare y’uwo munsi, White House yari yatangaje ko nta gahunda ihari y’inama hagati ya Trump na Putin, nubwo ku wa 14 Ukwakira 2025, Trump yari yabwiye abanyamakuru ko bombi…
Urukiko rwo muri Leta ya Kano muri Nigeria rwategetse ko umusore n’umukobwa bagaragaye ku mbuga nkoranyambaga basomana, bashyingirwa mu gihe kitarenze iminsi 60. Uyu musore witwa Idris Mai Wushirya n’umukobwa witwa Basira Yar Yuda, baherutse gushyira ku rubuga rwa Tiktok amashusho abagaragaza basomana, bagaragaza ko bakundana. Leta ya Kano igendera ku itegeko rya Isilamu rizwi nka Sheria. Iyo abaturage baho bagaragaye basomanira ku karubanda, bifatwa nk’igikorwa gihabanye n’imyitwarire mbonezabupfura, bakaba bahanwa. Kubera ko Idris na Basira bakoze iki gikorwa ari ingaragu kandi bakaba bakuze, tariki ya 20 Ukwakira 2025 urukiko rwasabye urwego rwa Isilamu rushinzwe kubungabunga imyitwarire mbonezabupfura, Hisbah, ko…
Imikino y’Umunsi wa Gatatu wa UEFA Champions League yasize Arsenal inyangiye Atletico Madrid ibitego 4-0, yiyongera kuri Paris Saint-Germain yatsinze Bayer Leverkusen ibitego 7-2 na FC Barcelone yatsinze Olympiacos Piraeus 6-1 n’izindi. Ni imikino yakinwe mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 21 Ukwakira 2025, Arsenal yari yakiriye Atletico Madrid kuri Emirates Stadium. Uyu mukino wahuzaga amakipe yombi afitanye ubufatanye n’u Rwanda aho yamamaza ubukerarugendo bwarwo binyuze muri Visit Rwanda. Mu minota 15 ibanza, Arsenal yasatiriye bikomeye cyane nk’ikipe iri iwayo, ndetse ibona n’uburyo bukomeye bw’igitego cyashoboraga kuboneka muri iyi minota ku ishoti rya Eberechi Eze, ariko rikubita umutambiko…
