Author: Bvn Rwanda News

Umusore w’imyaka 20 wo mu Karere ka Rusizi yatawe muri yombi akekwaho kwica nyina amukubise ikintu mu mutwe, aho bikekwa ko yabikoreshejwe no kugira ngo ahite amuzungura. Nyuma y’aho bimenyekanye, bahise yikingirana mu nzu, yikata igitsina ariko nticyacika. Byabereye mu Mudugudu wa Rwibutso, Akagari ka Gatereri, Umurenge wa Butare ku wa 23 Ukwakira 2025. Mu masaha y’umugoroba nibwo abaturage bamenye ko uwo mubyeyi yitabye Imana, babanza kugira ngo yazize uburwayi kuko yari asanzwe arwaye. Bukeye ubwo bategura imihango yo kumushyingura, imva yari imaze gupfuba hari umuturage wagize amakenga arebye umurambo asanga nyakwigendera yakubiswe ikintu ku mutwe.…

Read More

Umuryango Mpuzamahanga wita ku burenganzira bw’Umwana, Uburinganire n’Iterambere ry’Umukobwa (Plan International) mu Rwanda watangaje ko mu myaka itanu iri imbere ugiye kwagurira ibikorwa mu gufasha ibyiciro bitishoboye by’abana, abakobwa ndetse n’urubyiruko bagera kuri miliyoni n’ibihumbi 200. Ibyo uwo muryango wabimuritse uri kumwe n’abafatanyabikorwa bawo ku wa 23 Ukwakira 2025 ubwo werekanaga igenamigambi ryawo ry’imyaka itanu iri imbere rizashyirwa mu bikorwa kuva mu 2026-2030. Ni igenamigambi rizibanda ku bikorwa bisanzwe by’uwo muryango bikubiye mu nkingi ebyiri, harimo iyo kwita ku guhanga umurimo, kubaka ubumenyingiro n’imibereho myiza y’urubyiruko n’imiryango. Indi nkingi uwo muryango wibandaho ni iyo kubaka ahazaza heza binyuze mu kwita…

Read More

Ubushakashatsi ku bashomeri n’abakora mu Rwanda bukorwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, igaragaza ko Abanyarwanda badafite akazi (abashomeri) bageze ku 754.312 bangana na 13,4%, bigaragaza igabanyuka rya 1,9% ugereranyije n’igihembwe nk’iki cya 2024. Ni ubushakashatsi bw’igihembwe cya gatatu cya 2025. Bugaragaza ko mu bantu barindwi bari ku isoko ry’umurimo umwe nta kazi aba afite. Imibare ya NISR igaragaza ko ubushomeri bwiganje mu bagore kuko abadafite akazi bangana na 15,9% mu gihe abagabo ari 11,2%. Urubyiruko rudafite akazi ruganga na 15,5% mu gihe abakuze badafite akazi ari 11,7%. Raporo y’Ikigo cy’Ibarurishamibare igaragaza kandi ko ubushomeri bwiganje cyane mu…

Read More

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryemeje ko amakipe atatu yo muri Sudan, yakiriwe kandi yemerewe gukina shampiyona y’u Rwanda y’Icyiciro cya mbere [Rwanda Premier League]. Nyuma yo gusaba kuza gukina shampiyona y’u Rwanda, amakipe yo muri Sudan yahawe ubwo burenganzira. Ibi byemejwe na Ferwafa yabinyujije kuri X ya yo kuri uyu wa Gatanu. Mu Itangazo iri shyirahamwe ryashyize kuri X, ryavuze ko ayo makipe ari Al-Merrikh SC, Al-Hilal SC na El-Ahli SC Wad Medani. Amakuru avuga ko aya makipe yose azajya yakirira imikino ya yo muri Stade Amahoro. Bivugwa ko guhera ku munsi wa Gatandatu wa shampiyona, aya makipe…

Read More

Umuraperi Bulldog agiye guhurira ku rubyiniro n’abandi bahanzi bakomeye mu njyana ya Hip Hop mu gitaramo cya “Mic Tribe”, kigiye kuba ku nshuro ya kabiri. Iki gitaramo kizaba ku wa 1 Ugushyingo 2025 muri Mundi Center i Kigali. Ni nyuma y’icya mbere cyitabiriwe cyane cyabaye tariki 19 Nyakanga 2025. Kuri iyi nshuro Mic Tribe yitezweho gukomeza guha injyana ya Hip-Hop nyarwanda urubuga rwo kwigaragaza. Iki gitaramo cyateguwe na Mundi Center cyatewe inkunga n’Uruganda rwa Skol Brewery Ltd rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye; binyuze mu kinyobwa cyarwo cya Skol Malt. Umwe mu bategura iki gikorwa yabwiye ikinyamakuru cyacu  ko Mic Tribe atari…

Read More

Abasirikare 506 b’u Burundi bahawe igihano cyo kuzenguruka igihugu cyose n’amaguru bazira kwishyuza Leta amafaranga bagenewe mu gihe bari mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri Somalia. Bamwe muri aba basirikare, ubwo bavaga muri Somalia boherejwe kurwanya ihuriro AFC/M23 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu 2023. Baherutse kuva muri RDC, bajya mu kigo cya gisirikare cya Muzinda giherereye mu yahoze ari intara ya Bubanza, mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Burundi. Amakuru aturuka mu Burundi avuga ko ubwo bamenyaga ko Umugaba Mukuru w’ingabo, Gen Prime Niyongabo, agiye gusura iki kigo, akabaganiriza, banzuye ko bazamubaza irengero ry’amafaranga…

Read More

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Bubiligi bwegereye Qatar kugira ngo ibufashe kuzahura umubano n’u Rwanda, gusa ashimangira ko nta musaruro byatanze kuko iki gihugu kitagaragaza impinduka mu myitwarire. Ibijyanye n’umubano w’u Rwanda n’u Bubiligi Minisitiri Nduhungirehe yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Ukweli Times. Yavuze ko “u Bubiligi bubinyujije kuri Qatar bwasabye ko twabonana, kugira ngo tuganire ku kibazo. Nabonanye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi muri Gicurasi kugira ngo tubasobanurire muri make impamvu twahagaritse Umubano, kuko imyitwarire y’u Bubiligi ntabwo yari iboneye cyane cyane nk’igihugu cyagize uruhare mu mateka y’u Rwanda ndetse no mu mateka y’aka karere…

Read More

Abaturage babiri bo mu Karere ka Rutsiro bakubiswe n’inkuba umwe ahita apfa, undi agwa igihumure ahita ajyanwa mu bitaro. Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa kane, tariki 23 Ukwezi 2025, mu Murenge wa Gihango mu masaha ya nyuma ya saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba. Aba bakubiswe n’inkuba barimo umugore w’imyaka 26, aho yari atuye mu Kagari ka Congo Nil, ho mu Mudugudu wa Kandahura. Undi wakubiswe n’inkuba n’umwana w’imyaka 16 wiga ku Rwunge rw’amashuri rwa Mataba mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihango, Rutayisire Munyambaraga Deogratias mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru yagaragaje ko ba babajwe n’urupfu…

Read More

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yatangaje ko guhera mu mwaka wa 2026/27 hazubakwa amashuri atanu y’icyitegererezo azigamo abana bafite ubumuga bukomatanyije. Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Komisiyo y’Uburezi, Ioranabuhanga, Umuco, Siporo n’Urubyiruko, aho yagaragarizaga Abadepite ingamba zo kwita ku bana bafite ubumuga. Nsengimana yagaragarije Abadepite ko ku ngamba zisanzwe zo kwita ku myigire y’abana bafite ubumuga haziyongeraho kubaka amashuri atanu y’icyitegererezo azajya yigisha abana bafite ubumuga bukomatanyije, guhera mu 2026/27. Biteganyijwe ko abana bafite ubumuga butandukanye babasha kujya mu mashuri abanza bazikuba kabiri bakava ku 40.324 bakagera ku 80.323 bitarenze mu 2029. Politike y’uburezi budaheza mu…

Read More