- U Burundi: Ibibazo by’amashanyarazi, interineti n’imishahara biri mu bibangamiye itangazamakuru
- Ikote Michael Jackson yambaye mu ndirimbo “Thriller” rigiye kugurishwa mu cyamunara
- Igihe P. Diddy azamara muri gereza cyongerewe
- Uwahoze mu ngabo za Amerika yarasiwe muri RDC
- Julián Martinez Alman yagizwe Umutoza wa APR WBBC
- Museveni yashimye Imana yarokoye umugore we
- ZION TEMPLE YASABYE IMBABAZI ABAFOROMO N’ABABYAZA NYUMA YO KUBAGERERANYA N’UMWUKA MUBI
- MANI MARTIN YATANGIYE GUKORA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ZIGIZE ALBUM YE NSHYA
Author: Bvn Rwanda News
Imodoka ya Toyota Hiace yakoreye impanuka mu Karere ka Ngororero ihitana abantu batatu, abandi 15 barakomereka. N’impanuka yabaye ku manywa yo ku Cyumweru aho iyo modoka yari igeze mu Murenge wa Kabaya mu Kagari ka Gaseke. Yarimo abantu bavaga mu Byangabo mu Karere ka Musanze bagiye gufata irembo mu Murenge wa Muhororo. Abazize impanuka barimo abagabo babiri b’imyaka 55 n’umugore w’imyaka 47. Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, yabwiye bvn ko impanuka yatewe n’uko umushoferi wari uri kwiruka, ageze mu ikoni ananirwa gukata. Ati “Yananiwe gukata ikoni, abagabo babiri bahise bitaba Imana, undi mugore yapfuye ajyanywe mu Bitaro bya CHUK.”…
Abantu batatu bapfuye, abandi nibura 32 barakomereka nyuma y’igitero cy’u Burusiya cyagabwe mu murwa mukuru wa Ukraine, Kyiv, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’Umujyi Vitali Klitschko. Vitali yavuze ko inyubako ebyiri ndende zasenyutse ndetse abana batandatu bakaba bari mu bakomerekeye muri icyo gitero. Ibi bitero bishya by’u Burusiya bibaye mu gihe Moscow yongeye kugaba ibitero ku baturage no ku bikorwa remezo by’ingufu aho ubuyobozi bwa Ukraine buvuga ko dorone hafi 1,200 zagabye ibitero mu cyumweru gishize. Kuva intambara y’u Burusiya na Ukraine yatangira mu myaka itatu ishize kugeza ubu u Burusiya bufite mu biganza hafi kimwe cya gatanu cy’ubutaka bwa Ukraine, harimo…
Nshimiyimana Emmanuel w’imyaka 23 afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Murundi mu Karere ka Karongi, akurikiranyweho gukubita Nyiraminani Annonciatha w’imyaka 31 basezeranye imbere y’amategeko bakaba biteguraga kurushinga, amuziza ko atamuhaye amabati 30 yari yamwemereye yo gusakaza inzu bazabanamo. Umwe mu bo mu muryango w’uwo mukobwa wakubiswe akagirwa intere, yabwiye Umunyamakuru ko bababajwe cyane n’uburyo uyu musore yagize umukobwa bateganyaga kubana nk’umugore n’umugabo, kuko yamukubise imigeri n’imitwe akamukomeretsa ku buryo arwariye ku Kigo Nderabuzima cya Rufungo mu Karere ka Karongi. Yavuze ko abo bombi basezeranye imbere y’amategeko tariki ya 29 Gicurasi 2025, bakaba bari mu myiteguro yo gusezerana imbere y’Imana…
Kuri iki Cyumweru, Amagaju FC yandikiye FERWAFA asaba gukurirwaho ikarita itukura yahawe Myugariro Rwema Amza ku ikosa yari akoreye Aziz Bassane mu mukino batsinzwemo na Rayon Sports igitego kimwe ku busa kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Ukwakira 2025. Amagaju FC yanditse avuga ntakosa Rwema Amza yakoze ahubwo ko Aziz Bassane wa Rayon Sports ariwe wari ukwiriye guhanwa kuko yigwishije. “Mu byukuri Rwema Amza yahawe ikarita itariyo kuko nta kosa yakoreye umukinnyi wa Rayon Sport nkuko n’amashusho abigaragaza neza ko nta contact yabaye, ahubwo umukinnyi wa Rayon Sport yagombaga kuba ariwe uhanwa kuko yigwishije ( Simulation). Myugariro Rwema Amza yahawe…
Inzego zitandukanye zirimo ibigo bya Leta n’Imiryango itari iya Leta biraburira Abanyarwanda kwitondera amarangi bagura yo gusiga mu nzu n’ahandi kuko hari abamo uborozi buboneka mu kinyabutabire cya ‘lead’ gishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima. Icyo kinyabutabire cya ‘lead’ gikoreshwa cyane mu gukora amarangi y’amavuta, haba mu kuyumisha vuba no gutuma ashashagirana, kiboneka mu nganda z’ibyuma, mu bicuruzwa birimo ibikinisho by’abana, ibikomoka kuri peteroli n’ahandi. Uburozi bwacyo bwica by’umwihariko abagore batwite n’abana, bugatera indwara zirimo kugwingira k’ubwonko, kanseri, umutima, umuvuduko w’amaraso, kwangirika kw’imitsi itwara amaraso, impyiko, guhuma, kwibagirwa n’izindi. Inyigo ya 2023, y’Umuryango ubungabunga ibidukikije ukanarwanya ibinyabutabire bibyangiza, ARECO Rwanda…
Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, ushinzwe ibijyanye amategeko politiki na dipolomasi, AFC/M23, Bertrand Bisimwa, yaburiye Perezida w’u Burundi ukomeje kwivanga mu by’Abanye-Congo no kumenesha Abanyamulenge, agaragaza ko bitazihanganirwa. Bisimwa yagaragaje ishusho y’ibiri kubera mu Minembwe ho muri Kivu y’Amajyepfo, yerekana ko ibintu bikomeje kudogera. Yavuze ko ibintu bikomeje kuzamba bigizwemo uruhare n’Ingabo z’u Burundi, iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, abo mu mutwe wa FDLR na Wazalendo. Iryo huriro ryafungiye abantu muri iki gice cya Minembwe ku buryo ntawe ubasha kubona uburyo atarabuka, kuko nta muntu wemerewe kwinjirayo cyangwa kuvayo. Ati “Umuntu ntashobora no kujya gushaka isabune, umunyu imiti n’ibindi nkenerwa.…
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangaje ko rwasubije imodoka 5 zibwe muri Africa y’Epfo zizanwa mu Rwanda. Izi modoka zasubijwe kuri uyu wa Gatandatu, RIB ivuga ko zafatiwe ku mipaka ya Gatuna mu Majyaruguru y’u Rwanda, Rusumo mu Burasirazuba bw’u Rwanda na Bugarama mu Burengerazuba bw’u Rwanda, ngo zafashwe mu bihe bitandukanye zinjira mu gihugu. Igikorwa cyo gusubiza izi modoka zibwe mu gihugu cy’Afurika y’Epfo cyabereye ku cyicaro gikuru cy’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), ku Kimihurura. RIB yari ihagarariwe n’Umuyobozi w’Ishami rya INTERPOL muri RIB, Antoine Ngarambe naho Polisi y’Afurika y’Epfo yari ihagarariwe na Lt. Col. Brian Butana Mashingo, ushinzwe ishami ryo kugenza…
Abakinnyi batatu b’Abanyarwanda bakina Karate, bari bitabiriye imikino ya “Kyokunshin Kenbukaikan World Championships” i Lusaka muri Zambia, bayisoje begukanye imidali itanu irimo itatu ya Zahabu. Iyi mikino yabaga ku nshuro yayo ya mbere, yari yitabiriwe n’abakinnyi bo mu bihugu bitandukanye kuva tariki ya 23 kugeza ku ya 26 Ukwakira 2026. U Rwanda rwari ruhagarariwe n’abakinnyi batatu ari bo Twagirumukiza Salvien w’imyaka 18, Ndayizeye Prince w’imyaka 17 na Irampaye Fred w’imyaka 14, aho batozwaga na Rurangayire Guy Didier usanzwe ari Perezida wa Japan Karate Association-Rwanda, JKA-Rwanda. Ku wa Gatanu, Irampaye Fred yegukanye umudali wa Zahabu muri Kata (Kwiyerekana) mu cyiciro cy’Abatarengeje…
Olisha M yari azwi mu muziki wo muri Uganda, afite inzozi zo kuzaba umwe mu bahanzi bakomeye mu gihugu cye. Si umuhanzi gusa, ahubwo yari umugore n’umubyeyi. Mu mubano we n’umugabo we Mutassim, bari bafite abana babiri, kandi bari bategereje umwana wa gatatu. Urupfu rwe rwahungabanyije umuryango we n’urwego rw’umuziki muri Uganda. Abakunzi be n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga basangije amagambo y’agahinda, bamwifuriza iruhuko ridashira. Olisha M yari azwi cyane mu njyana za R&B na Afrobeat, akaba yarandikaga indirimbo ziganjemo insanganyamatsiko z’urukundo, ituze n’imbaraga z’abagore. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Katambala, Super Love na Gwenjagala, zatumye aba umwe mu bahanzi bakunzwe…
Uwimpundu Sandrine wamamaye ku izina rya Rufonsina muri Filime ‘Umuturanyi’, n’umugabo we bibarutse ubuheta. Rufonsina yabyariye mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Ukwakira 2025. Yibarutse umwana w’umukobwa. Uyu mugore mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram, yashimiye Imana. Ati “Wakoze Nyagasani.” Rufonsina asanzwe afite umwana w’imyaka 10 yabyaranye n’umugabo bamaranye imyaka 12. Uyu mugore mu ntangiro z’Ukwakira 2025 nibwo inshuti ze zimukoreye ibirori byo kumwifuriza kuzibaruka neza, ‘Baby shower’. Ni ibirori byitabiriwe n’abiganjemo abagore b’inshuti ze barimo Anita Pendo n’abandi banyuranye. Mu Ukwakira 2024 kandi nabwo yari yambitswe impeta y’urukundo n’umugabo we.…
