Author: Bvn Rwanda News

Ikipe ya Al Ahli Wad Madani yo muri Sudani, iherutse gusaba ko yifuza gukina gukina Shampiyona y’u Rwanda ya 2025/26, yatangaje ko itacyitabiriye iri rushanwa. Ku wa 24 Ukwakira 2025, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rifatanyije n’Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere “Rwanda Premier League”, bari bemereye amakipe atatu ya Al-Ahli Wad Madani, Al-Merrikh na Al-Hilal SC Omdurman gukina iri rushanwa kubera ibibazo by’intambara byibasiye Sudani kuva mu 2023. Gusa hari hasigaye ko amakipe yombi ashimangira bidasubirwaho ko yiteguye gukina Shampiyona yose ndetse agahabwa uburenganzira n’Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF). Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Ishyirahamwe…

Read More

Umuhanzi Kayitare Josue uzwi nka Afrique yiseguye ku bakunzi b’ibihangano bye ku bw’imbogamizi zamubujije gushyira hanze Alubumu ku matariki yari yatangaje. Ni Alubumu yise IN2STAY, akaba yari yatangaje ko izaba yagiye ahagaragara tariki 28 Ukwakira 2025 ariko ntibyakorwa bishyira abakunzi be mu rujijo. Yifashishije imbuga nkoranyambaga kuri uyu wa 29 Ukwakira 2025, Afrique yagaragaje ko habayeho ikibazo teliniko mu mitegutire n’imitunganyirize yayo. Yagize ati: “Kuri mwe mwese bafana banjye namwe baterankunga, mbasabye imbabazi kubwo gutinda kubaha Alubumu IN2STAY.” Kubera ibibazo tekiniki byabayeho tutateganyaga byatumye idasohoka ku matariki yagenewe. Akomeza abasezeranya ko we n’itsinda rye barimo gukora ibishoboka ngo bikemuke kandi…

Read More

Umuhanzi w’icyamamare Sia yatsinze intambara ikomeye yari imuhuje n’umugabo we wa kabiri, Daniel Bernad, mu rubanza rwabo rwa gatanya nyuma y’uko umucamanza yanze icyifuzo cy’uyu mugabo cyo kumwambura uburenganzira bwo kurera umwana wabo. Nk’uko byatangajwe na TMZ, urukiko rwemeje ko impamvu yatangajwe muri dosiye ya Daniel nta makuru mashya arimo kuko yose yari azwi kuva muri Kanama 2025, ubwo bombi bemeraga amasezerano y’agateganyo yo kurera umwana wabo w’umwaka umwe, Somersault Wonder Bernad. Icyo gihe, Sia ni we wahawe uburenganzira bwo kuba ari we mubyeyi ukurikirana ubuzima bw’umwana bwa buri munsi, mu gihe Daniel yemerewe kumusura gusa mu buryo bigenzurwa…

Read More

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Dr. Cyubahiro Bagabe Mark, yatangaje ko hagiye gushyirwaho ibyanya by’ubuhinzi bikomwe, mu rwego rwo kurinda ubutaka buhingwa ngo butibasirwa n’ababubwabakaho, bikazavaho bitera ingaruka ku musaruro w’ubuhinzi kubera kumara ubuso bwo nguhingaho. Mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ibiribwa, wijihirijwe mu Karere ka Nyamagabe ku wa 24 Ukwakira 2025 Minisitiri, Dr Mark Cyubahiro Bagabe, yavuze ko mu gukemura ikibazo cy’abantu bubaka ku butaka bwera bwagakoreweho ubuhinzi hari gukorwa igishushanyombonera cy’ubutaka bwagenewe guhingwa (Agricultural land use masterplan) kandi kiri hafi kurangira. Minisitiri Dr. Cyubahiro yavuze ko icyo gishushanyo cyamaze kwemezwa nk’icyujuje ibisabwa, igisigaye ari uko…

Read More

Abantu 60 bakekwaho ibyaha n’abapolisi bane baguye mu mukwabu udasanzwe mu duce dukennye dutuwe cyane (favelas) dukunze kugaragaramo udutsiko tw’abagizi ba nabi two mu murwa mukuru wa Brazil, Rio de Janeiro. Uyu mujyi ugiye kwakira ibirori bikomeye bijyanye n’inama mpuzamahanga ku mihindagurikire y’ikirere ya COP30 nk’uko bitangazwa na Radio y’Abadage, Deutsche Welle. Kuri uyu wa Kabiri, itariki 28 Ukwakira, Guverineri wa Rio, Claudio Castro, yatangaje ko igikorwa kinini cyo kurwanya ibiyobyabwenge cyibasiye agatsiko ka Comando Vermelho, cyangwa Red Command, umutwe w’abagizi ba nabi i Rio de Janeiro, cyatumye abantu 81 batabwa muri yombi, 60 bakekwaho ibyaha barapfa…

Read More

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yakiriye mu biro bye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Olivier Jean-Patrick Nduhungirehe baganira ku ngingo zitandukanye. Ibiro by’Umunyamabanga Mukuru wa OIF kuri uyu wa 29 Ukwakira 2025, byatangaje ko abayobozi bombi baganiriye ku myiteguro y’inama ngarukamwaka izahuza ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bigize Umuryango wa OIF, iteganyijwe i Kigali kuva tariki 19-20 Ugushyingo 2025. Izi nama za ba Minisitiri zigira uruhare rukomeye mu gushimangira umubano hagati y’ibihugu bivuga igifaransa, guteza imbere ubufatanye, no kwimakaza indangagaciro zihuriweho n’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa. Guhitamo u Rwanda nk’igihugu kizakira iyi nama, byerekana uruhare…

Read More

Mu murwa mukuru wa Tanzania, Dar es Salaam hadutse imyigaragambyo ikaze nyuma yuko Abakandida b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bakuwe ku rutonde rw’abagombaga guhatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu. Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Ukwakira 2025, nibwo abaturage ba Tanzania barenga miliyoni 37 baramukiye mu matora ya Perezida. Ibyayavuyemo biteganyijwe ko bizatangazwa mu minsi itatu ya nyuma y’amatora. Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters byatangaje ko itsinda rikurikirana imikoreshereze ya interineti, NetBlocks ryatangaje ko serivisi za interineti zabaye zihagaritswe mu gihugu hose, mu gihe amashusho atagenzuwe neza yerekanye urubyiruko ruterana amabuye n’abashinzwe umutekano ndetse batwitse sitasiyo ya lisansi. Bamwe mu batanze amakuru batashatse…

Read More

Ubuyobozi bw’ikipe y’Ingabo, bwatangaje ko abakinnyi babiri baherutse gufatirwa ibihano muri iyi kipe, baciye bugufi bagasaba imbabazi z’amakosa bakoze. Kuva ikipe ya APR FC yava mu Misiri gukina na Pyramids FC muri CAF Champions League, ubuyobozi bw’ikipe bwatangaje ko, Mamadou Sy na Seidu Dauda Yussif, bafatiwe ibihano birimo guhagarikwa mu bikorwa byose by’ikipe kubera imyitwarire yabagaragayeho bari mu Misiri. Ibicishije ku ruburwa rwa yo [Website], APR FC yatangaje ko aba bakinnyi baherutse gusaba imbabazi ubuyobozi n’umutoza, Taleb. Bati “Ubuyobozi bw’ikipe ndetse n’umutoza bakaba batangaje ko basabye [Sy na Dauda] imbabazi nyuma yo gufatirwa ibihano by’ukwezi aho…

Read More

Umukobwa w’umugore wa Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, Tiphaine Auzière, yabwiye urukiko rwo mu Bufaransa ko ubuzima bwa nyina bwahungabanyijwe n’abamaze igihe bavuga ko yavutse ari umuhungu. Umugore wa Macron, Brigitte Macron, yareze abantu 10 bavugiye ku mbuga nkoranyambaga ko yahoze ari umugabo witwa ‘Jean-Claude Trogneux’, kandi bizwi nka Jean-Claude ari musaza we. Brigitte w’imyaka 72 y’amavuko yabwiye abagenzacyaha ko ibi bihuha byagize ingaruka ku buzima bwe, ubw’umuryango we no ku buzukuru be bumva kenshi ko nyirakuru yahoze ari umugabo. Ku wa 27 Ukwakira, Auzière w’imyaka 41 yabwiye urukiko ko Brigitte akurikira ibivugwaho byose, akagerageza kwihangana…

Read More

Rutahizamu wa Real Madrid usatira anyuze ku mpande, Vinícius Júnior, yasabye imbabazi anyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze, nyuma yo kutishimira gusimbuzwa ku mukino wa El Clásico batsinzemo FC Barcelone ibitego 2-1 ku Cyumweru. Uyu mukinnyi w’Umunya-Brésil yakuwe mu kibuga ku munota wa 71, asimburwa na mwenewabo Rodrygo, nubwo yari yagize uruhare mu gitego cya kabiri. Uko gusimbuzwa ntibyashimishije Vinícius utaranasuhuje umutoza Xabi Alonso avuye mu kibuga, ahita ajya mu rwambariro, ndetse ni byo byagarutsweho cyane aho kugira ngo abantu bavuge ku ntsinzi ya Real Madrid yari imaze imikino ine idatsinda mukeba wayo.

Read More