
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Dr. Cyubahiro Bagabe Mark, yatangaje ko hagiye gushyirwaho ibyanya by’ubuhinzi bikomwe, mu rwego rwo kurinda ubutaka buhingwa ngo butibasirwa n’ababubwabakaho, bikazavaho bitera ingaruka ku musaruro w’ubuhinzi kubera kumara ubuso bwo nguhingaho.

Mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ibiribwa, wijihirijwe mu Karere ka Nyamagabe ku wa 24 Ukwakira 2025 Minisitiri, Dr Mark Cyubahiro Bagabe, yavuze ko mu gukemura ikibazo cy’abantu bubaka ku butaka bwera bwagakoreweho ubuhinzi hari gukorwa igishushanyombonera cy’ubutaka bwagenewe guhingwa (Agricultural land use masterplan) kandi kiri hafi kurangira.
Minisitiri Dr. Cyubahiro yavuze ko icyo gishushanyo cyamaze kwemezwa nk’icyujuje ibisabwa, igisigaye ari uko gisohoka mu igazeti ya Leta kigatangira gukoreshwa.
Ati “Icyiza cy’iki gishushanyombonera kiragaragaza ubutaka aho buri n’igihingwa kizahingwaho. Bizashyirwa mu igazeti ya Leta maze bukomwe, ubundi ntibujye bwubakwaho. Nikimara gusonoka, nta muntu uzaba yemerewe kugaruka ngo avuge ko agiye kuhashyira ikibuga cy’umupira, ishuri se, n’ubwo ari ryiza, kuko buri gikorwa cyose kigomba kugira ahantu cyagenewe.”
Minisitiri Dr. Cyubahiro, yakomeje avuga ko kuba byaratinze gukorwa ari amakosa ya Minisiteri y’Ubuhinzi, agaragaza ko iyi gahunda izashyirwamo imbaraga kugira ngo noneho burindwe.
Yongeye kwibutsa Abanyarwanda kandi kureka kuganya bavuga ko ubutaka buhingwa ari bukeya, ahubwo bakarushaho kwihatira gushyira mu bikorwa tekiniki z’ubuhinzi bwongera umusaruro.
Ati “Kugira ngo dukire ikibazo cy’ubutaka buke, ni ukongera umusaruro ku buso buhari, abantu bakitabira gukoresha ifumbire z’ubwoko bwose n’imbuto z’indobanure n’ubwo hari abavuga ko bihenze, kuko kutabikoresha ni byo bihenze cyane. Iyo utabikoresheje, bituma weza duke, ya mafaranga wanze gutanga, ukayajyana mu isoko guhaha.”
Iki gishushanyombonera kizaba kigaragaza ahantu yatandukanye n’ibihingwa bihera, aho biteganyijwe ko kizasohoka mu kwezi k’Ugushyingo 2025, nyuma yo kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri.


