- U Rwanda rwahagurukiye akajagari kari mu bijyanye no gutunganya imisatsi
- U Burusiya bwagabye ibitero ku bikorwaremezo bitandatu by’ingufu muri Ukraine
- Kayonza: Umusaza yishe umugore we akoresheje isuka na we ariyahura
- Umunyarwanda wari umaze imyaka isaga ine afungiye mu Burundi yararekuwe
- CECAFA U17: U Burundi bwasezerewe busuzuguwe
- Urugendo rw’indege rwahagaritswe kubera ibiheri
- Nyanza: Ukekwaho kwicisha murumuna we yafunzwe by’agateganyo
- Zamalek SC yageze i Kigali
Author: Bvn Rwanda News
Guverinoma ya Afurika y’Epfo yanenze igitekerezo cya Amerika cyo kwakira impunzi nke by’umwihariko abazungu bo muri iki gihugu, kuko ngo Jenoside bivugwa ko bakorerwa nta bimenyetso biyemeza ifite. Mu minsi ishize abazungu bo muri Afurika y’Epfo batangiye kuzuza inyandiko bashaka kwimukira muri Amerika ariko umubare w’abagaragaje ubushake uba muto. Guverinoma ya Afurika y’Epfo yabigendeyeho ivuga ko bigaragaza ko nta bwicanyi bubakorerwa muri iki gihugu. Ku wa 30 Ukwakira 2025, ubutegetsi bwa Trump bwatangaje ko buzakira impunzi 7500 gusa mu mwaka utaha, mu gihe iki gihugu cyakiraga ibihumbi 125 ku mwaka. Kugeza ubu nta mubare uzwi w’abazungu bo muri Afurika…
Umutoza mukuru w’ikipe ya Marines FC, Rwasamanzi Yves, yatangaje ko abasore be biteguye neza umukino wa Rayon Sports ndetse ko bitabaye iyanga bazayitsindira kuri Stade Umuganda. Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 31 Ukwakira 2025, ni bwo ikipe ya Marines FC yo mu Karere ka Rubavu, yakoze imyitozo ibanziriza iya nyuma yitegura umukino w’umunsi wa Gatandatu wa shampiyona aho izaba yakiriye Rayon Sports kuri Stade. Uyu mukino uteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 2 Ugushyingo 2025, utegerejwe na benshi, cyane ko iyi kipe y’Igisirikare kirwanira mu mazi, iri mu zabujije Gikundiro Igikombe cya shampiyona y’umwaka ubwo banganyaga ibitego…
Guverinoma ya Tanzania yatangaje ko yahisemo gukuraho internet mu gihugu hose mu gihe cy’imyigaragambyo kugira ngo abayirimo badashobora gukomeza gukwirakwiza ibikorwa byabo birimo n’urugomo. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania, Mahmoud Thabit Kombo, yabwiye BBC ko basanze abigaragambya batumanaho binyuze kuri internet bahitamo kuyifunga. Ati “Iyo twayifunguraga yatezaga akavuyo mu matsinda mato mato y’abigaragambya bakoraga ibikorwa byo kwangiza. Inzira yabo y’ibanze yo gutumanaho yari internet.” Ibi byatumye ibitangazamakuru bitandukanye bidashobora gukora. Nk’urugero The Citizen iheruka gushyiraho inkuru nshya ku wa 29 Ukwakira 2025 ubwo amatora yatangiraga. Abajijwe niba amatora yo ku wa 29 Ukwakira 2025 yarakozwe…
Ubuyobozi bwa APR FC bwahaye imbabazi abakinnyi babiri Mamadou Sy na Dauda Yussif, nyuma y’ibyumweru bitatu bahagaritswe ndetse bari gukorwaho iperereza. Ku wa 10 Ukwakira 2025, ni bwo iyi kipe y’Ingabo yahagaritse aba bakinnyi bombi ukwezi nyuma yo gusohoka mu mwiherero nta ruhushya ubwo APR FC yiteguraga guhura na Pyramids FC i Cairo mu ntangiriro z’uku kwezi. Mu itangazo iyi kipe yashyize kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko aba bakinnyi bemeye imyitwarire mibi yabo basaba imbabazi kandi biyemeza gukurikiza amabwiriza y’ikipe. Hafashwe umwanzuro wo kubihanangiriza gutanga umuburo bwa nyuma mu nyandiko, ndetse bakaba bamaze gushyikirizwa amabaruwa yo kubamenyesha iyo myanzuro,…
Umunyemari Jeff Bezos yungutse miliyari 24 z’Amadorali mu munsi umwe kubera ko ikigo cya Amazon yashinze cyaciye agahigo k’uko imigabane yacyo yazamutse cyane kurusha uko byahoze. Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 31 Ukwakira 2025, iki kigo cyatangaje ko inyungu cyabonye kuri uwo munsi zazamutseho 11,5%, ibi byatumye umugabane umwe w’iki kigo ku isoko ry’imari n’imigabane rya Wall Street, ugera ku madorali 248,60. Amazon yaherukaga gukora aka gashya muri Mata 2025 aho bwo inyungu zayo zageze kuri 12% mu munsi umwe. Abahanga mu bijyanye n’ishoramari ku isoko ry’imari n’imigabane bagaragaza ko imigabane y’iki kigo nikomeza kuzamuka bishobora kuzarenga amateka…
Ni umunsi wa gatatu w’imyigaragambyo ku banya-Tanzania, bigabije imihanda bamagana amatora y’umukuru w’igihugu yo ku wa 29 Ukwakira 2025, banga kumva ibyo basabwe n’ubuyobozi bw’ingabo muri Tanzania busaba ko ihagarara. Abigaragambya biganjemo urubyiruko bavuga ko amatora yabaye atanyuze mu mucyo kuko abanyapolitiki benshi batavuga rumwe n’ubutegetsi bafunzwe abandi bakavanwa ku rutonde rw’abiyamamaza. Umugaba w’Ingabo za Tanzania, Gen. Jacob John Mkunda, yavugiye kuri Televiziyo y’igihugu ko inzego z’umutekano ziri gukorana kugira ngo zigarure ituze mu gihugu asaba abari kwigaragambya kubihagarika. Ati “Abantu bamwe bigabije imihanda ku wa 29 Ukwakira bakora ibikorwa bigize ibyaha. Abo ni abanyabyaha kandi ibikorwa bigize ibyaha…
Ndindabahizi Faustin w’imyaka 62 wari umaze imyaka 31 yihishahisha kubera uruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yafatiwe kubiro by’Umurenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi aje gusaba serivisi z’ubutaka. Uyu mugabo ukomoka mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Kibirizi, Umurenge wa Rubengera, yatangiwe amakuru n’abantu bamuzi neza n’uburyo yafatanyije gukora Jenoside na murumuna we Sebera Appolinaire w’imyaka 58, na bakuru be. Umuturanyi wabo Mukakimenyi Suzanne w’imyaka 73, ahamya ko bamwiciye umugabo n’abana batatu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 barangiza bagahungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Yagize ati: “Jenoside yabaye mfite umugabo n’abana icyenda. Uwo Ndindabahizi…
Abaturage bo mu Karere ka Rusizi mu Kagari ka Burunga, Umurenge wa Gihundwe bari kwiyubakira umuhanda wa kaburimbo ureshya n’ibilometero 2,2 uzuzura utwaye miliyoni 320 Frw, bavuga ko imirimo y’icyiciro cya mbere cy’uyu muhanda kigeze kuri 50%. Abo baturage bo mu mudugudu wa Karangiro n’uwa Cyunyu batangiye bisenyera ibipangu kugira ngo babone ubutaka bwo kwaguriraho umuhanda mu rwego rwo kwigira no kwishakamo ibisubizo. Mu Ukuboza 2023 ni bwo Ziriwa Viateur yagize iki gitekerezo, akigeza kuri bagenzi be, abona bacyakiriye neza. Ni igitekerezo yagize biturutse ku kuba abafite imodoka zinyura muri uyu muhanda baragorwaga no kubisikana kuko wari…
Umukobwa w’imyaka 15 yatawe muri yombi akurikiranyweho kubyara uruhinja akaruta mu bwiherero bw’umuturanyi w’iwabo mu Umurenge wa Kanzenze, Akarere ka Rubavu, akaba afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Kanama. Urwo ruhinja rwatahuwe n’umuturanyi wari ugiye mu bwiherero bw’umuryango w’uwo mwangavu ku manywa yo ku wa 29 Ukwakira 2025, agasanga harimo uruhinja agahita atabaza. Uwatahuye urwo ruhinja utavuzwe ku bw’umutekano w’umwangavu watewe inda atujuje imyaka y’ubukure, yabwiye Umunyamakuru ko akigera mu bwiherero yahasanze amaraso menshi n’urwo ruhinja rwapfuye rwambaye ubusa. Ati: “Kubera ko ubwiherero bw’ino buba ari bugufi cyane kubera amakoro, uruhinja rwagaragaraga neza binagaragara ko rwari rugejeje igihe cyo…
APR FC yajuririye umwanzuro wafashwe na Komisiyo y’Imisifurire muri FERWAFA, isaba ko hashyirwaho komisiyo yihariye kandi idafite aho ibogamiye kugira ngo isuzume ibyemezo byafashwe n’abasifuzi bayoboye uwo mukino. Ku wa Gatandatu, tariki ya 25 Ukwakira 2025, ni bwo APR FC yakiriwe na Kiyovu Sports mu mukino w’Umunsi wa Gatanu wa Shampiyona warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa. APR FC yasoje uyu mukino ari abakinnyi 10 mu kibuga, kubera ikarita itukura yahawe umukinnyi wo hagati Ronald Ssekiganda nyuma yo kwerekwa ikarita ya kabiri y’umuhondo ku munota wa 81. Ibyemezo byafashwe muri uyu mukino birimo aya makarita y’umuhondo yahawe uyu mukinnyi…
