Author: Bvn Rwanda News

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abantu 11 bakekwaho ibyaha by’ubujura bakoraga binyuze mu gutegera abantu mu nzira bakabambura ibyo bafite. Abafashwe ni abo mu mirenge ya Muhima na Nyamirambo. Batawe muri yombi ku wa 4 Ugushyingo 2025, binyuze mu makuru abaturage batanze. Mu Murenge wa Muhima mu Kagali ka Nyabugogo, Umudugudu w’Ubucuruzi hafatiwe batanu bakekwaho gutega abantu no kubambura ibyabo muri Nyabugogo mu masaha y’ijoro. Mu bafashwe umukuru afite imyaka 43 umuto akagira 29. Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars yabwiye IGIHE ko mu Murenge wa Nyamirambo mu Kagali ka Rugarama, mu Mudugudu…

Read More

Ishyirahamwe rya Basketball muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FEBACO), ryirukanye burundu abatoza bagaragaye muri Giants of Africa i Kigali, mu gihe abakinnyi bo bahagaritswe hagati y’umwaka umwe n’ibiri. Kuva tariki ya 26 Nyakanga kugeza ku ya 2 Kanama 2025, mu Rwanda habereye Iserukiramuco rya ’Giants of Africa’ rihuriza hamwe urubyiruko n’abatoza bo hirya no hino muri Afurika. Ni iserukiramuco riba rigamije guteza imbere ibikorwa bitandukanye by’abafite impano muri Basketball, aho hategurwa ibirori, imikino ya Basketball, amahugurwa n’ibindi. Abaryitabiriye bari baturutse mu bihugu bya Ethiopia, Kenya, Somalia, Uganda, Tanzania, Botswana, Afurika y’Epfo, Ghana, Nigeria, Burkina Faso, Côte d’Ivoire, Bénin,…

Read More

Abakunzi b’umukino w’Iteramakofi mu Rwanda no muri Afurika, baritegura ijoro ry’amateka aho abakina uyu mukino wo guterana ibipfunsi baturuka mu bihugu bitadukanye, bagiye guhurira mu irushanwa ryiswe “Kigali Fight Night”. Ni irushanwa rigiye kuba ubwa mbere, rikaba ryarateguwe na Silverback Sports biciye mu bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Iteramakofi mu Rwanda (RBF), rikazaba tariki ya 8 Ugushyingo 2025, muri Zaria Court I Remera mu Mujyi wa Kigali. Iri rushanwa rizitabirwa n’abakinnyi bafite amazina manini muri uyu mukino, bazaba baturutse mu bihugu birimo u Rwanda, Nigeria, Tanzania, Cameroun, Gabon, Kenya na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Biteganyijwe…

Read More

U Rwanda rwegukanye igihembo cy’icyubahiro nk’igihugu cyo muri Afurika gifite ibikorwaremezo bifasha ubukerarugendo, byiza kandi biteye imbere. U Rwanda rwegukanye uyu mwanya binyuze mu bihembo bya African Tourism Awards, bigamije guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo muri Afurika. Bigenerwa ibihugu, imiryango n’abantu ku giti cyabo bakora muri uru rwego babaye indashyikirwa. Umuhango wo gutanga ibihembo by’uyu mwaka wabereye i Londres mu Bwongereza, ku wa 2 Ugushyingo 2025. U Rwanda rwahawe igihembo cy’icyubahiro nk’igihugu gifite ibikorwaremezo byiza kandi bigezweho, mu bijyanye n’ubukerarugendo. Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye, yatangaje ko u Rwanda rwegukanye iki gihembo kubera “hoteli…

Read More

Mu gihe habura iminsi hafi itanu ngo yakire Rayon Sports, ikipe y’Ingabo yashyize hanze ibiciro byo kureba uyu mukino ufatwa nk’uyoboye indi yose muri shampiyona y’u Rwanda [Rwanda Premier League]. Ikipe y’Ingabo ibicishije kuri X ya yo, yatangaje ko kwinjira kuri uwo mukino, ari 2000 Frw ahasigaye hose [hejuru], 3000 Frw ahasigaye hose [hasi], ibihumbi 15 Frw ahazwi nko muri classis seat, ibihumbi 30 Frw mu cyubahiro, ibihumbi 50 Frw mu cyubahiro cy’ikirenga [V.VIP]. Abazicara ahazwi nka Business suit, bazishyura ibihumbi 70 Frw, abazicara ahazwi nko myanya ya kiyobozi [executive seat], bazishyura ibihumbi 100 Frw mu gihe abifuza kuzagura itike…

Read More

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yigeze i Doha muri Qatar, kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Ugushyingo 2025,  aho yitabiriye Inama mpuzamahanga y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma yiga ku guteza imbere imibereho y’abaturage. Ni inama yateguwe n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, Loni yakirwa n’Igihugu cya Qatar, ikaba yatangiye kuva kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 kugeza tariki ya 4 Ugushyingo 2025. Biteganyijwe ko iyo nama izibanda ku gushakira umuti icyuho kiri mu gukemura ibibazo byugarije iterambere ry’abaturage ndetse no gushyigikira ishyirwa mu bikorwa rya guhunda z’iterambere rirambye mu cyerekezo 2030. Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bitabiriye  iyo…

Read More

Polisi y’u Rwanda (RNP) yatangaje ko ku bufatanye n’abaturage batanze amakuru, imaze guta muri yombi abantu 11 bakekwaho uruhare mu bujura bw’inka. Itangaje ibi nyuma y’uko abaturage bo mu Karere ka Gasabo mu mirenge ya Gikomero, Ndera, Rusororo,na Rutunga bagaragaje ikibazo cy’ababiba inka zimwe zikabagwa izindi zikagaruzwa zitarabagwa. RNP ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano, inzego z’ibanze n’abaturage bahise bakurikirana iki kibazo kugira ngo ababigiramo uruhare bafatwe bashyikirizwe ubutabera. Guhera mu Ukwakira 2025 hamaze gufatwa 11 bakekwaho ubujura bw’inka. Bagize uruhare mu kwiba inka esheshatu. Izi nka zibwaga cyane cyane mu Murenge wa Gikomero mu tugari twa Minini, Gicaca na Kibara, abajura…

Read More

Umuyobozi w’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille Nangaa Yobeluo, yahaye Perezida Félix Tshisekedi umukoro wo gufungura banki ziri mu Mujyi wa Bukavu na Goma, niba ahangayikiye Abanye-Congo bahatuye. Banki ziri muri iyi mijyi zafunzwe muri Mutarama na Gashyantare 2025, ubwo abarwanyi b’iri huriro bayifataga, ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC zigahunga. Ni icyemezo cyari kigamije “guhima” Nangaa na bagenzi be. Tariki ya 30 Ukwakira, mu Bufaransa habaye inama yiga ku mutekano w’akarere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari, yari ifite intego nyamukuru yo gushakira ubufasha abagizweho ingaruka n’imirwano ya AFC/M23 n’ingabo za RDC. Uwo munsi, Perezida…

Read More

Ngabonziza Augustin, umwe mu bahanzi bo hambere wamamaye mu bihangano byamenyekanye mu myaka isaga 40 ishize, yitabye Imana azize uburwayi. Ngabonziza yari amaze igihe arwariye mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK). IGIHE yahawe amakuru yo uyu musaza yari amaze igihe arwaye kandi arembye. Ngabonziza yamenyekanye mu muziki wo hambere muri orchestre Les Citadins ya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iyi yayishinganye na mukuru we Ngayisonga Bernard. Yagize uruhare mu ishingwa rya Orchestre Irangira mu 2000 yashinganye Nikobisanzwe André Gromyko. Orchestre Irangira yakanyujijeho cyane ahazwi nko kwa Lando yataramiraga buri wa Gatandatu. Gusa ahagana mu 2007 nibwo…

Read More

Abakunzi n’abafana ba Rayon Sports, bageze aho babwiza ukuri ubuyobozi bwa bo, buyobowe na Twagirayezu Thadée utari kurebana neza na bamwe mu bo bafatanyije kuyobora iyi kipe. Mu buyobozi bwa Rayon Sports, hashize igihe harimo umwuka mubi wakomeje kugaragara hagati ya Perezida wa yo, Twagirayezu Thadée na Visi Perezida we wa mbere, Muhirwa Prosper. Uyu mwuka mubi, watumye hari n’izindi nzego muri iyi kipe, zitabyumva kimwe n’umuyobozi wa yo ahanini bitewe n’ibyemezo bimwe na bimwe yakunze gufata atagishije inama abo bayoborana. Uku gukomeza kutavuga rumwe, byagize ingaruka mbi ku kipe ndetse biviramo guhagarika umutoza, Afhamia Lotfi…

Read More