Author: Bvn Rwanda News

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi yataye muri yombi itsinda ry’abantu batandatu, barimo abagabo batanu n’umukobwa umwe, bakekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano birimo ubujura bw’amatungo n’ibindi bakora bitwaje intwaro gakondo. Aba bafashwe mu ijoro ryo ku wa 01 rishyira ku wa 02 Ugushyingo 2025, mu Kagari ka Gihinga, Umurenge wa Gacurabwenge, ho mu Karere ka Kamonyi, bigizwemo uruhare n’abaturage n’inzego z’ibanze ndetse na Polisi. Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yavuze ko ubujura bakoraga bwiganjemo ubw’amatungo no gutobora inzu, aho baba bitwaje intwaro gakondo zirimo ibyuma, imihoro, amatindo, imfunguzo zitandukanye n’ibindi. …

Read More

Ubuyobozi bwa Sosiyete Ishinzwe Ingufu mu Rwanda, REG, bwasabye abaturage kwirinda kwishyura serivisi zayo mu ntoki mu rwego rwo kurwanya ruswa ahubwo bagakoresha banki n’irindi koranabuhanga. Ni ubutumwa bwagarutsweho kuri iki Cyumweru, tariki ya 2 Ugushyingo 2025, ubwo ubuyobozi bwa REG bwifatanyaga n’abanya-Kigali muri Siporo Rusange ‘Car free day’. Umuyobozi Mukuru wa REG, Zingiro Armand yabasabye kwirinda kwishyura mu ntoki serivisi zitangwa na REG ahubwo bagakoresha banki n’irindi koranabuhanga, anabasaba gutanga amakuru kuri ruswa mu gihe hari aho bayiketse kugira ngo inzego zibishinzwe zibikurikirane. Ati “Turasaba abatugana kudatanga amafaranga mu ntoki, serivisi zose zishyurwa kuri banki cyangwa bakoresheje ikoranabuhanga kandi…

Read More

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yashyize hanze amafoto agaragaza amavugurura y’ubwiherero n’ubwogero byo mu cyumba cyo muri White House kizwi nka ’Lincoln Bedroom’, avuga ko ubwari bwarashyizweho mu 1940 ku gihe cya Abraham Lincoln, butari bukijyanye n’igihe. Yavuze ko amakaro mashya y’umukara n’umweru n’ibikoresho bya zahabu byashyizwe muri icyo cyumba kiri muri White House cyitiriwe Abraham Lincoln wayoboye Amerika, ahuye neza n’igihe cye ndetse bishoboka ko ari yo yari ahasanzwe. Ni imwe mu mpinduka Trump akomeje gukora muri White House muri uyu mwaka. Mu Ukwakira nabwo Trump yategetse ko igice kimwe cy’ingoro y’Umukuru w’Igihugu (White House)…

Read More

Abakora muri Serivisi ya ISANGE One Stop Center mu Bitaro bya Kabgayi, biherereye mu Karere ka Muhanga, mu Ntara y’Amajyepfo, babwiye abadepite ko mu myaka itatu ishize, iyi serivisi imaze guhabwa abantu 2271 bakorewe ihohoterwa. Ibi babibwiye bamwe mu badepite bagize Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishingamategeko Amategeko (FFRP); n’Ihuriro ry’abagize Inteko Ishingamategeko baharanira Imibereho y’abaturage n’Iterambere (RPRPD) ubwo basuraga Akarere ka Muhanga. Umukozi ukuriye ISANGE One Stop Center mu Bitaro bya Kabgayi, Uwizeyimana Judith, avuga ko kuva mu mwaka wa 2022-2024, bamaze kwakira abaturage 2,271 barimo abagabo, abagore n’abana bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Yagize ati:”Muri iyi myaka 3…

Read More

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yakiriye abakinnyi bahagarariye u Rwanda mu mikino ya “Africa Aquatics Zone III Championships”, aho begukanye imidali itatu irimo ibiri ya Feza n’umwe w’Umuringa. Iyi mikino yabereye i Nairobi muri Kenya kuva tariki ya 16 kugeza ku ya 19 Ukwakira 2025, yitabiriwe n’abakinnyi 13 b’Abanyarwanda. Ku wa Gatanu, tariki ya 31 Ukwakira 2025, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yahuye na bo abashimira ku musaruro mwiza babonye, anabashishikariza gukomeza gukora cyane bakazagera ku duhigo dutandukanye. Minisitiri Rwego yashimiye buri mukinnyi, abibutsa ko Minisiteri ya Siporo izakomeza kubashyigikira no…

Read More

Danny Nanone na Chriss Eazy bararikiye abakunzi babo indirimbo nshya bise ‘Sampe’, iya mbere bagiye gukorana aho bombi basobanura ko ifite igisobanuro gikomeye ku muziki wabo. Chriss Eazy amaze igihe agaragaza ko kwinjira mu muziki kwe byagizwemo uruhare na Danny Nanone kuko yakuze amukunda ku buryo yamwiganaga. Amarushanwa Chriss Eazy yitabiriye akamufungurira imiryango mu muziki, yifashishije indirimbo ‘Njye ndarapa’ ya Danny Nanone. Danny Nanone yasobanuye ko gukorana na Chriss Eazy ari kimwe mu byo yifuzaga kuko ari mu bahanzi beza mu gihugu. Ati “Chriss Eazy ni umwe mu bahanzi beza dufite ntabwo nababeshya, kuba rero ubu twakorana indirimbo nakabaye mbyifuza…

Read More

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jacquemain Shabani Lukoo, ku wa 31 Ukwakira 2025 yahagaritse amashyaka 12 atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu. Amashyaka yahagaritswe arimo PPRD ryashinzwe na Joseph Kabila wayoboye RDC kuva mu 2001 kugeza mu 2019, LGD rya Augustin Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’Intebe, UDA rya Claudel Lubaya wabaye umudepite na PISTE rya Seth Kikuni. Harimo kandi AAP rya Théophile Mbemba wabaye Minisitiri w’Umutekano w’Imbere, MCPR ya Jean Claude Vuemba wabaye umudepite, ATD rya Joseph Makila wabaye Guverineri w’intara ya Equateur, MLP rya Franck Diongo, UPC, COFEDEC, ADCP na PNEC. Uyu muyobozi yashinje aya mashyaka…

Read More

Nyanza: Umusore wo mu karere ka Nyanza yapfuye ubwo yariho yiba inzoga gaz imubana nyinshi bituma apfa. bvn yamenye amakuru ko mu mudugudu wa Rugarama B, mu kagari ka Runga mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza hari umusore witwa Sibomana Samuel w’imyaka 20 wari usanzwe uragira inka, wagiye kwiba inzoga mu ruganda rusanzwe rwenga inzoga ziciriritse ubwo yariho adaha inzoga yiba gaz imubana nyinshi iramwica. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan yabwiye UMUSEKE ko uriya musore yishe idirishya ry’uruganda yinjiramo, agezeyo ahinguka ku kigega cyari gitazwemo inzoga maze atangira kudaha yunamye yifashije ijerekani…

Read More

Komisiyo yigenga y’Amatora muri Tanzania yatangaje ko Samia Suluh Hassan wari usanzwe ari Perezida, ko yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu n’amajwi 97,66%. Ni amatora yabaye ku wa Gatatu tariki ya 29 Ukwakira 2025, yitabirwa n’abakandinda Perezida 17 ariko akurikirwa n’imyigaragambyo mu Gihugu, aho Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe uburenganzira bwa muntu bivuga ko yavuyemo abantu 10. Mu Gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Ugushyingo 2025, Komisiyo yigenga y’Amatora yatangaje ko Samia Suluh Hassan wiyamamaje ku mwanya wa Perezida nk’umukaninda w’Ishyaka rya Chama Cha Mapinduzi (CCM) yatsinze amatora ku majwi 97,66%, nyuma yo gutorwa n’abakabakaba miliyoni 32. Samia Suluh Hassan w’imyaka…

Read More

Umuhanzi Patrick Mulwana uzwi cyane ku izina rya Alien Skin, yasagariwe n’abasore b’abanyarugomo bakumukubise arimo kuririmba ubwo yasuraga Umujyi wa Jinja. Ni urugomo rwakorewe uwo muhanzi ku wa Kane tariki 30 Ukwakira 2025, ubwo yari yagiye kuririmbira mu ihuriro rusange ry’ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda [NRM], nyuma hakaza kuvuka imvururu avuye ku rubyiniro. Polisi n’izindi nzego z’umutekano bahise bihutira gukiza umuhanzi kandi bagaya ibyo bikorwa by’urugomo. Byatumye abayoboke bishyaka NRM bahagarika bagarika ibikorwa byari bahuje, Alien Skin n’abandi bahanzi barikumwe, bajyanwa aho bacurwa umutekano. Amakuru  avuga ko ayo makimbirane ashobora kuba yaratewe n’impamvu za politiki, kuko uwo muhanzi asanzwe atumvikana n’abashyigikiye ishyaka…

Read More