- CAF igiye kuzajya iha FERWAFA miliyari 1 Frw
- Kimenyi Yves yanenze ikipe yamuvukije amahirwe yo gukina mu mahanga
- UBUMENYI BW’UMUVUGIZI MUSHYA WA WHITE HOUSE BURACYEMANGWA
- URUBANZA RWAREGWAGAMO NDAHIRO VALENS RWASUBITSWE
- Ishimwe Vestine yaciwe ibihumbi 200 Frw mu rubanza rwe na Idrissa Ouedraogo
- KNOWLESS BUTERA YATEGUJE IGITARAMO YISE “IMPROPER ACCESS”
- U Rwanda rwahagurukiye akajagari kari mu bijyanye no gutunganya imisatsi
Author: Bvn Rwanda News
Club Brugge yanganyije na FC Barcelone ibitego 3-3, Chelsea inganya na Qarabag FK ibitego 2-2, mu gihe Manchester City yanyagiye Borussia Dortmund ibitego 4-1 mu mikino isoza iy’Umunsi wa Kane wa UEFA Champions League. Iyi mikino yabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 5 Ugushyingo 2025. Umukino wa FC Barcelone na Club Brugge watangiye wihuta cyane, bidatinze ku munota wa gatandatu, iyi kipe yo mu Bubiligi ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Nicolo Tresoldi. Nyuma y’iminota ibiri, Barcelone yazamutse yihuta, Fermín López acomekera umupira mwiza Ferran Torres yishyura igitego cya mbere. Umukino wakomeje kwihuta FC Barcelone isatira cyane.…
Umuhanzi Diamond Platinumz, ukunzwe na benshi mu gihugu cya Tanzania no muri Afurika y’Iburasirazuba yagaragaje agahinda yatewe n’imyigaragambyo iherutse muri Tanzania ubwo habaga amatora y’umukuru w’igihugu tariki ya 29 Ukwakira 2025, aho urubyiruko rwamaganaga Perezida Suluhu Hassan, asabira igihugu cye amahoro. Ni imyigaragamyo yakozwe n’itsinda ry’urubyiruko ryiyise Gen-Z ryiganjemo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bagaragaje ko bamagana ubutegetsi bwa Perezida Samia Suluhu Hassan watorewe gukomeza kuyobora Tanzania. Abo biraye mu mihanda bakora ibikorwa by’urugoma birimo gutwika inzu za Leta, n’ibindi bikorwa byibasira abashyigikiye ishyaka riri ku butegetsi CCM. Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze Diamond Platinumz kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Ugushyingo 2025, yagaragaje ko yatewe…
Abaturage barenga 40 bo muri Sudani basize ubizima mu gitero cyagabwe ku bari bitabiriye umuhango wo gushyingura mu mujyi wa El-Obeid mu ntara ya Kordofan. Ibi ni ibyatangajwe n’ibiro by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi (OCHA), bivuga ko ibikorwa by’ubugizi bwa nabi biri kwiyongera muri iyi ntara ya Kordofan. OCHA kandi yasabye impande zombi guhagarika imirwamo hagamijwe kurengera abaturage no gukurikiza amategeko agenga uburenganzira bwa muntu. OCHA ntiyahise itangaza abihishe inyuma y’icyo gitero ariko umutwe wa RSF (Rapid Support Forces) uhanganye na Leta ya Sudani wari wagaragaje ko ugiye gukomereza ibikorwa byawo muri Kordofan nyuma yo gufata El Fasher. RSF…
Ikipe ya Al Merrikh iri mu makipe abiri yo muri Sudani aherutse kwemererwa gukina muri Shampiyona y’u Rwanda yageze i Kigali. Iyi kipe yasesekaye ku kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe, mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, tariki ya 6 Ugushyingo 2025 yakirwa na Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Khalid Musa Dafalla Musa na bamwe mu bafana. Mu kiganiro kigufi yagiranye n’itangazamakuru, umutoza w’Iyi kipe Darko Nović wahoze muri APR FC yagaragaje ko ikipe ye ari nshya bityo nta byinshi yakwitegwaho nubwo bazagerageza kwitwara neza. Ati: “Ni ikipe nshya twaguze abakinnyi benshi. Ntabwo byoroshye gukina hano yaba amakipe…
Urwego rw’u Burundi rushinzwe iperereza (SNR) rwataye muri yombi umuyobozi wa Polisi y’u Burundi mu yahoze ari intara ya Ngozi, Colonel Bonfort Ndoreraho, rumukekaho gushaka kohereza ikawa mu Rwanda binyuranyije n’amategeko. Mu mpera z’icyumweru gishize, Polisi yafatiye toni 14 z’ikawa ku mupaka wa Kobero. Iyi nzira isanzwe ikoreshwa byemewe n’amategeko n’abacuruzi bajya cyangwa bava mu Burundi na Tanzania. Abakozi ba SNR baketse ko nyuma yo kwambuka umupaka wa Kobero, iyi kawa yari gukomereza mu Rwanda. Ubwo Col Ndoreraho yamenyaga ko iyi kawa yafashwe, yagerageje guha ruswa abakozi ba SNR kugira ngo bayimusubize, ariko ntacyo byatanze. Urubuga SOS Medias rwatangaje abakozi…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya, Gen Charles Muriu Kahariri, yatangiye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda rugamije kunoza imikoranire mu bya gisirikare isanzwe hagati y’ibihugu byombi, no kungurana ibitekerezo mu bya gisirikare n’umutekano. Ni uruzinduko rwatangiye kuva tariki ya 4 bikaba buteganyijwe ko ruzageza ku ya 7 Ugushyingo 2025. Kuri uyu wa Gatatu, Gen Kahariri n’intumwa ayoboye basuye Minisiteri y’Ingabo n’Ibirindiro Bikuru by’Ingabo z’u Rwanda, yakirwa na mugenzi we w’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga ndetse na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda. MINADEF yatangaje ko impande zombi zagiranye ibiganiro byibanze ku kongera gusuzuma ubutwererane buri hagati ya Kenya n’u Rwanda mu bijyanye n’igisirikare, kureba…
Umunyamakuru Jean Pierre KAGABO wari umaze imyaka irenga 22 akora mu kigo cy’itangazamakuru RBA yamaze gusezera. Uyu munyamakuru yasezeye iki kinyamakuru ndetse n’abanyamakuru bakoranaga kuri uyu wagatatu taliki ya 05 ugushyingo 2025. Amakuru BVN RWANDA yamenye nuko kagabo agiye muzindi nshingano nshya. Kagabo yari umwe mubanyamakuru bubashywe kuri RBA ndetse akaba ari no mubanyamakuru bahamaze igihe kubera inkuru nyinshi yagizemo uruhare mugutangazwa no kuzikosora, kandi azwiho kugukora kunkuru za politiki ndetse n’inkuru zicukumbuye mumpande zose. Uyu munyamakuru ntiyakoraga ibiganiro kuri radiyo Rwanda gusa ahubwo yanakoraga kuri televiziyo Rwanda mukiganiro cyizwi nka “Imboni” kandi ntiyari umunyamakuru gusa ahubwo yarashinzwe no gukosora…
Minisitiri wa Siporo Mukazayire Nelly, yatangaje ko nta kipe y’igihugu izongera gusohoka igiye kuba ingwizamurongo mu marushanwa mpuzamahanga atandukanye, bitewe no kuba itariteguye bihagije. Yashimangiye ko byagaragaye ko hari amakipe asohoka agatangwaho amafaranga menshi ariko ntagire umusaruro, aho nubura buri kipe isohotse itangwaho asaga miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda. Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Ugushyingo 2025, ubwo yaganiraga n’Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC) ku isesengurwa rya raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, y’umwaka wa 2022/2023. Yavuze ko hafashwe ingamba ko ifaranga ryose rya Leta aho rigiye ku makipe yose no mu bindi bikorwa…
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bufatanyije n’inzego z’umutekano ndetse na Rwanda FDA, bafunze uruganda rwari rwarahawe ibyangombwa byo gukora inzoga mu bitoki n’inanasi, bamwe mu bakozi barwo batabwa muri yombi abandi bayabangira ingata. Ni nyuma yo gusanga rutabikoresha ahubwo rukoresha itabi ry’ibibabi biseye, urusenda, amajyane na alcohol ya ethanol. Uru ruganda rwitwa Agahebuzo Drinks Processing rusanzwe rukorera mu Murenge wa Muhazi mu Kagari ka Nsinda, rwasuwe ku wa 5 Ugushyingo 2025, hagiye gukorwa ubugenzuzi. Ku ikubitiro aba bayobozi bahise babona amakarito 64 z’umusemburo usanzwe ushyirwa mu migati aho yakoreshwaga mu kuyishyira mu nzoga. Babonye kandi ibilo 50 by’urusenda rwifashishwaga ruseye, imifuka…
Abantu batatu bo mu Karere ka Karongi bajyanywe ku Bitaro bya Kibuye nyuma yo kugwirwa n’urukuta rw’amabuye, ahari kubakwa umuhanda wa kaburimbo Karongi-Kiziba uhuza umujyi wa Karongi n’inkambi ya Kiziba. Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Ruganda, Akagari ka Kiniha, Umurenge wa Bwishyura w’Akarere ka Karongi kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2025. Saa Cyenda n’Igice z’amanywa nibwo uru rukuta rw’amabuye ruri kubakwa kuri uyu muhanda uvuye mu mujyi utaragera kuri gare rwaguye. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Songa Nsengiyumva Rwandekwe yabwiye IGIHE ko uru rukuta rwakomerekeje abantu batatu. Ati “Bajyanywe ku bitaro bya Kibuye bari…
