
Umunyamakuru Jean Pierre KAGABO wari umaze imyaka irenga 22 akora mu kigo cy’itangazamakuru RBA yamaze gusezera.
Uyu munyamakuru yasezeye iki kinyamakuru ndetse n’abanyamakuru bakoranaga kuri uyu wagatatu taliki ya 05 ugushyingo 2025. Amakuru BVN RWANDA yamenye nuko kagabo agiye muzindi nshingano nshya.

Kagabo yari umwe mubanyamakuru bubashywe kuri RBA ndetse akaba ari no mubanyamakuru bahamaze igihe kubera inkuru nyinshi yagizemo uruhare mugutangazwa no kuzikosora, kandi azwiho kugukora kunkuru za politiki ndetse n’inkuru zicukumbuye mumpande zose.
Uyu munyamakuru ntiyakoraga ibiganiro kuri radiyo Rwanda gusa ahubwo yanakoraga kuri televiziyo Rwanda mukiganiro cyizwi nka “Imboni” kandi ntiyari umunyamakuru gusa ahubwo yarashinzwe no gukosora inkuru babandi bazwi nka “chief editor”.
Kagabo kandi n’umwe mubanyamakuru bigeze kwakira perezida paul Kagame aho yafatanyije na Gloria Mukamabano bakira umuyobozi w’ igihugu agirana ikiganiro n’abaturage b’Urwanda nyuma y’bihe bya covide 19.
Uyu munyamakuru yavuze ko yakuze akunda itangazamakuru ari nabyo byatumye yiga ibijyanye n’indimi n’ubuvanganzo kugira ngo bizamufashe kugera kunzozi z’umwuga we.
Yasezeye kuri RBA numa y’iminsi mike atangiye gushyira imbaraga mu biganiro bye bwite ashyira kuri youtube, muri ibi biganiro akora kubijyanye na politiki y’igihugu, ubukungu ndetse n’imibereho myiza y’abaturage.
Jean Piere Kagabo yatangiye itangazamakuru mu 2003.


