Author: Bvn Rwanda News

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, International Criminal Court (ICC), rwemeje ibyaha 39 by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu bishijwa Joseph Kony, Umuyobozi w’Umutwe wa LRA urwanya ubutegetsi bwa Uganda. Ibyo byaha byemejwe ku wa 6 Ugushyingo 2025, bikaba ari intambwe ikomeye mu rubanza rumaze imyaka irenga 20 ruregwamo Kony. Kony akurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo ubwicanyi, gufata ku ngufu, ihohotera rishingiye ku gitsina, kwica abasivile ku bushake, kwinjiza abana mu gisirikare n’ibindi bitandukanye yakoze hagati ya 2002 na 2005. Urukiko rwemeje ko hari impamvu zifatika zigaragaza ko Kony yagize uruhare rukomeye mu byaha byakozwe, yaba kubikora we ubwe cyangwa binyuze mu bandi. Abacamanza banze…

Read More

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Unity Club Intwararumuri, Madamu Jeannette Kagame, yavuze ko Ndi Umunyarwanda izakomeza kuba intero n’inyikirizo mu Rwanda hagamijwe kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda. Ni ingingo yagarutseho kuri uyu wa 8 Ugushyingo 2025, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Ihuriro ngarukamwaka rya 18 rya Unity Club Intwararumuri ryaberaga ku Intare Arena Conference. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ‘Ndi Umunyarwanda: Igitekerezo ngenga cy’ukubaho kwacu.’ Ubutumwa bwe, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko abanyamuryango ba Unity Club bagaragaje ko irenze kuba ihuriro, ahubwo yababereye bose urumuri ruyobora intambwe zabo mu mitekerereze, imigirire, n’imibereho bahisemo. Yakomeje agira ati: “Kuri twebwe, intero n’inyikirizo izakomeza kuba Ndi Umunyarwanda.…

Read More

Yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 9 Ugushyingo 2025, ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, yakirwa n’abakunzi be n’inshuti z’akazi ke zari zishimiye cyane kubona umwe mu bahanzi batumye umuziki nyarwanda umenyekana mu mahanga agarutse mu rugo. Akigera ku kibuga cy’indege, Kitoko yavuze amagambo yuzuyemo ibyishimo n’amarangamutima, agaragaza ko yiteguye gutanga ibihe byiza byuzuye umuziki n’urukundo. Yahawe ibendera ry’u Rwanda, n’indabo mu rwego rwo kumuha ikaze mu Rwanda. Yanavuze ko yiteguye gutanga ibyishimo mu gitaramo azahuriramo na Davido. Ati “Ni urugendo rurimo ibintu byinshi, ariko ndishimye cyane. Nditeguye nzi ko abantu batamperukaga, kandi…

Read More

Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga; Ishimwe Pierre, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunussu, Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Ssekiganda Ronald, Ruboneka Jean Bosco, Dauda Yussif, Hakim Kiwanuka, Mugisha Gilbert na William Togui. Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga; Pavelh Ndzila, Serumogo Ally, Musore Prince, Youssou Diagne, Emmanuel Nshimiyimana, Richard Ndayishimiye, Seif Niyonzima, Abedi Bigirimana, Yves Habimana, Tambwe Gloire na Bassane Aziz. Uyu mukino wagombaga gutangira saa Cyenda zuzuye, gusa watangiye ukererewe iminota 4. Amakipe yombi yawutangiye ari hejuru afite inyota y’igitego. Ku munota wa 4 Dauda Yussif yarekuye ishoti riremereye ariko rinyura impande y’izamu gato cyane. Umukino wakomeje ikipe y’ingabo z’igihugu…

Read More

Umwarimukazi wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kibare I rwo mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri wari watekewe abanyeshuri, yabisabiye imbabazi, avuga ko yashakaga kukajyana mu rugo, kandi ko atari ubwa mbere yari abikoze. Uyu mwarimu yafashwe nyuma yuko bamwe mu babyeyi barerera muri iri shuri bamenyesha ubuyobozi bw’Umurenge ko abana babo batakirya ngo bahage. Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mugesera bwagize buti “Nyuma Umurenge wasabye Umuyobozi w’ishuri gukurikirana icyo kibazo, nibwo Ejo [ku wa kane tariki 06 Ugushyingo] mu masaha ya saa 16:30 Umuyobozi w’ishuri yasanze dish yuzuye umuceri utetse mu kabati k’umwarimu wigisha P 1A.”…

Read More

Urukiko rwo mu Mujyi wa Dar es Salaam rwashinje abarenga 240 icyaha cyo kugambanira igihugu mu myigaragambyo bashaka kubangamira amatora. Ibi bibaye nyuma y’intsinzi ya Samia Suluhu Hassan mu matora yabaye ku wa 29 Ukwakira 2025. Ni amatora yabanjirijwe n’imyigaragambyo yiganjemo urubyiruko bavuga ko batishimiye uko amatora y’Umukuru w’Igihugu yateguwe. Nyuma y’ayo matora benshi bahise bafungwa ndetse batangiye gushinjwa ibyaha byo kugambanira igihugu, binyuze mu gushishikariza abantu kujya mu myigaragambyo hagamijwe kwangiza amatora. Mu bashinjwa harimo umugore w’umushoramari, Jenifer Jovin, ushinjwa gushishikariza abantu kugura mask zishobora guhangana n’imyuka ihumanya (tear gas) kugira ngo bakomeze imyigaragambyo nta nkomyi. Iki cyaha…

Read More

Polisi y’u Rwanda (RNP), yatangaje ko guhera ku itariki ya 15 Ugushyingo 2025, izatangira gukoresha ikigo gishya cyigezweho cyo kugenzura ibinyabiziga, giherereye mu Murenge wa Ndera, mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali. Icyo kigo kigamije gukomeza ingamba zo guteza imbere umutekano wo mu muhanda no kurengera ibidukikije binyuze mu igenzura ry’imyuka ihumanya iva mu binyabiziga. Nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, icyo kigo kizajya cyakira cyane cyane amakamyo apima toni 3.5 kuzamura ndetse n’ibindi binyabiziga bisabwa gusuzumwa imyuka bisohora. Icyo kigo gishya kiri I Ndera kiri mu mugambi mugari wo kwegerereza abaturage serivisi zo kugenzura ibinyabiziga…

Read More

Byatangiye ubwo YewëeH yari mu kiganiro kuri Kiss FM, aho yabajijwe impamvu atarasubira mu rukundo nyuma yo gutandukana na Shaddyboo. Mu gusubiza, uyu musore wamenyekanye mu gukora indirimbo zakunzwe cyane mu myaka ishize, yagize ati “Abakobwa bose ni beza. Biterwa n’uko uri kureba. Si uko nabonye n’abandi benshi, gusa mba numva nkeneye umwanya wo gukora ku bintu byanjye. Urukundo rufata umwanya, kandi iyo mbigiyemo mbijyamo wese. Numvaga nkeneye umwanya ngo mbanze nkora ku bihangano byanjye nk’umuhanzi, nari mfite ingendo. Ku buryo n’icyashoboraga kumpuza n’umukunzi cyabaga ari kure yanjye.” Aya magambo ya YewëeH yahise akwira ku mbuga nkoranyambaga, benshi batangira kwibaza…

Read More

Ni ibihembo bitangwa hagamijwe gushimira abanyamakuru ku bw’umuhate wabo mu iterambere ry’uyu mwuga. Ibi bihembo byatangwaga ku nshuro ya 12. Abanyamakuru ba Radio Salus ni bo bihariye ibi bihembo aho begukanye ibihembo birindwi, bakurikirwa na Radio Ishingiro yo mu Karere ka Gicumbi. Umunyamakuru w’umwaka watowe ni Niyifasha Didas. Perezida w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda, ARJ, Dan Nkurunziza, yashyimye abanyamakuru bakomeje kugaragaza umuhate mu gukora kinyamwuga kandi yemeza ko ibi bihembo bikomeje gufasha mu kubaka ubunyamwuga. Uyu mwaka wagize abitabiriye aya marushanwa benshi ugereranyije n’uko umwaka ushize byari bimeze kuko hitabiriye abarenga 178 barimo abagore 65 n’ab’igitsinagabo 115. Inkuru zatanzwe mu marushanwa,…

Read More

Ni umunsi wari uw’ ibyishimo ku bafana b’iyi kipe y’ubukombe muri Espagne aho abasaga ibihumbi 22 bitabiriye imyitozo ya mbere yayo yabereye kuri Spotify Camp Nou kuva muri Gicurasi 2023, ubwo hatangiraga imirimo yo kuyivugurura. Perezida wa FC Barcelona, Joan Laporta, yavuze ko ari umunsi w’amateka ku muryango mugari wa Barça kandi ko “gusubira muri Camp Nou ari inzozi zahindutse impamo.” Yongeyeho ati: “Nubwo imirimo ikiri gukomeza, kuba twongeye gusubira hano ni intambwe ikomeye. Camp Nou ni umutima wa Barça, kandi uyu munsi turi mu rugo.” Nubwo ikipe yamaze gusubira ku kibuga cyayo, imirimo yo kuvugurura Camp Nou iracyakomeje. Ibice byo hejuru…

Read More