- CAF igiye kuzajya iha FERWAFA miliyari 1 Frw
- Kimenyi Yves yanenze ikipe yamuvukije amahirwe yo gukina mu mahanga
- UBUMENYI BW’UMUVUGIZI MUSHYA WA WHITE HOUSE BURACYEMANGWA
- URUBANZA RWAREGWAGAMO NDAHIRO VALENS RWASUBITSWE
- Ishimwe Vestine yaciwe ibihumbi 200 Frw mu rubanza rwe na Idrissa Ouedraogo
- KNOWLESS BUTERA YATEGUJE IGITARAMO YISE “IMPROPER ACCESS”
- U Rwanda rwahagurukiye akajagari kari mu bijyanye no gutunganya imisatsi
- U Burusiya bwagabye ibitero ku bikorwaremezo bitandatu by’ingufu muri Ukraine
Author: Bvn Rwanda News
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagaragaje ko ijanisha rinini ry’ibirego ku ihohoterwa rikorerwa abana biba bifite ishingiro kandi ko harimo iritavugwa bigizwemo uruhare na bamwe mu babyeyi batita ku burere bw’abana babo, ntibamenye amakuru yabo. Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Nitenganya Emma Claudine, yavuze ko umubare w’abana bahohoterwa atari muto bitewe n’ababyeyi batita ku burere bw’abana babo, bigatuma ihohoterwa rikomeza hamwe ntirivugwe. Imibare y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha iheruka igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/24 mu gihugu hose abantu 4.901 bakurikiranyweho icyaha cyo gukorera abana ihohoterwa rishingiye ku gitsina, harimo abagabo 4.767 n’abagore 134. Ni mu gihe abana 4.849 ari bo…
Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yagaragaje ko ubushobozi bwo guhanga ibishya no gukorera hamwe ari byo bigena imbaraga Afurika ifite mu guhangana n’ibibazo by’umutekano. Yabigarutseho kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2025, ubwo yatangizaga Inama ya 19 y’Abayobozi b’Amashuri Makuru ya Gisirikare yo muri Afurika, ACoC. Iyi nama y’iminsi itatu ihurije hamwe ibihugu 24, ifite insanganyamatsiko igira iti “Ejo hazaza h’amahugurwa n’amasomo ya gisirikare muri Afurika: Gukuraho icyuho cy’ikoranabuhanga.” Ni ihuriro ngarukamwaka ryashyizweho hagamijwe guteza imbere ubumenyi, amahugurwa, n’umwuga wa gisirikare. Ni inama yitabiriwe n’abayobozi b’amashuri makuru ya gisirikare yo muri Afurika, Urwego rushinzwe Umutekano n’Amahoro mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe,…
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yababariye abantu bakurikiranywe n’ubutabera bashinjwa gushaka kuburizamo amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu Ugushyingo 2020, yegukanywe na Joe Biden. Tariki ya 6 Mutarama 2021, ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko i Washington D.C habereye imyigaragambyo ikomeye y’abashyigikiye Trump ubwo hari hagiye kwemezwa intsinzi ya Biden. Iyi myigaragambyo yaranzwe n’urugomo rukomeye yari umusaruro w’ubukangurambaga Perezida Trump yari amaze amezi abiri akora, asobanura ko amajwi y’abamutoye muri Leta ya Georgia yibwe. Abenshi bigaragambije n’inshuti za Perezida Trump zakwirakwije ubutumwa buvuga ko yibwe amajwi barafunzwe, bashinjwa kugira umugambi wo gushaka gutesha agaciro amatora binyuze mu…
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, cyatangaje ko mu Ukwakira 2025, ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 7,1% ugereranyije na Ukwakira 2024. Ibiciro muri Nzeri 2025 byari byiyongereyeho 7,3%. Mu Ukwakira 2025, ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 1,6%. Ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 16%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 7,5%, ibiciro by’ibijyanye n’ubuvuzi byiyongereyeho 71,3%, ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 8,5% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 19,1%. Ugereranyije Ukwakira 2025 na Ukwakira 2024, ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byiyongereyeho 9%. Ugereranyije Ukwakira 2025 na Nzeri 2025, ibiciro byiyongereyeho 1,3%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye…
Kubera ko Centrafrique ari igihugu kidakora ku nyanja, ibibazo bya Politiki biherutse kuvuka muri Cameroun, igihugu kiyifasha kubona ibicuruzwa byinshi, byatumye ibiciro ku masoko y’i Bangui n’ahandi bizamuka. Mu gihe Radio France Internationale, RFI, ivuga ko imidugararo yakurikiye amatora ya Perezid awa Repubulika muri Cameroun ari yo yateye iryo zamuka, ku rundi ruhande, Leta yo ishinja abacuruzi kugundira ibicuruzwa kugira ngo bazabigurishe kuri menshi ibyinshi nibimara gushira ku isoko. Leta kandi ivuga ko nubwo ari uko ibintu byifashe, iri gukora uko ishoboye ngo ibintu bisubire mu buryo. Umwe mu bacuruzi bo mu murwa mukuru wa Centrafrique witwa Jérôme agira ati:…
Ambasade ya Repubulika ya Sudani y’Epfo muri Kenya yafunzwe, nyuma y’uko itabashije kwishyura ubukode bw’amezi menshi. Abakozi b’iyi ambasade babwiye Radio Tamazuj yo Sudani y’Epfo, ko yafunzwe ku wa Gatanu, tariki ya 7 Ugushyingo, biturutse ku cyemezo cya nyir’inzu, wavuze ko afitiwe amadeni y’ubukode amaze igihe atishyurwa. Umwe mu bakozi b’iyi ambasade yagize ati “Nyir’inzu yaje ku wa Gatanu afunga inyubako zose za ambasade. Bizaguma bimeze gutyo kugeza igihe Guverinoma iri i Juba izabigiraho uruhare.” Yakomeje avuga ko ambasade imaze hafi umwaka wose itishyura ubukode, kandi ubukode bwa buri kwezi bungana na 1,2 miliyoni Ksh (arenga miliyoni 13 Frw). Ambasade…
Umutwe wa MRDP-Twirwaneho urashinja Leta y’u Burundi kohereza batayo ebyiri z’ingabo z’icyo gihugu mu misozi ya Fizi, Mwenga na Uvira muri Kivu y’Amajyepfo mu mugambi wo kugota Minembwe no gukorera Jenoside Abanyamulenge. Ni ibyatangajwe na Col. Ndakize Welcome Kamasa, umuhuzabikorwa wa MRDP-Twirwaneho, uvuga ko ingabo z’u Burundi, FARDC, Mai-Mai na FDLR bakomeje gukorera abaturage ibikorwa bya kinyamaswa. Col. Kamasa avuga ko batayo ebyiri z’ingabo z’u Burundi (FDNB), hamwe na batayo ya 3303 ya FARDC, zasanze izindi zikambitse ahitwa Point Zero mu irembo rikuru ryerekeza mu Minembwe. Izo batayo ngo zizwiho ubugome bukabije, zageze muri Fizi zikoresheje amato atwara abantu ya…
Umusaza witwaga Uwitije Jean Claude, wari mu kigero cy’imyaka 72 wakoraga akazi ko gucukura imva mu irimbi rya Ngoma, riherereye mu Karere ka Huye yasanzwe ku nzira yapfuye, hakekwa ko yazize inzoga. Uyu musaza yagaragaye mu gitondo cyo ku wa 9 Ugushyingo 2025, mu Mudugudu wa Ngoma VI, Akagari ka Ngoma, Umurenge Ngoma, ho mu Karere ka Huye, ari ku nzira yubitse inda yapfuye. Amakuru ava mu baturage avuga ko uyu yari amaze iminsi agaragaza intege nke, bakabona ko yari arwaye, ariko akabiherekesha kunywa inzoga, ari naho bahera bakeka ko arizo zamwishe. Umuvugizi wa Polisi, mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi…
Abicishije ku mbuga nkoranyambaga ze, Rubanguka Steve wakinaga muri Club Al-Najoom yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Arabie Saoudité, yatangaje ko yasezeye gukina ruhago nk’uwabigize umwuga. Kuri iki Cyumweru, tariki ya 9 Ugushyingo 2025, ni bwo Rubanguka yatangaje ko yasezeye gukina ruhago nk’uwabigize umwuga. Uyu musore wari umaze imyaka 11 akina nk’uwabigize umwuga, yavuze ko n’ubwo yabihagaritse, nta yindi mpamvu mbi yabimuteye ahubwo yasanze agomba guhindura ubuzima kubera andi mahirwe yabonye. Rubanguka w’imyaka 29, yashimiye Umuryango w’umupira w’abanyamupira bose bamubaye hafi muri icyo gihe cyose. Ati “Nafashe icyemezo cyo guhagarika ubu buzima. Atari ku bw’inabi ahubwo ari uko hari ikindi…
Bamwe mu bafite ubumuga bwo kutabona mu Rwanda, bavuga ko bakibangamiwe no kubona ‘inkoni yera’ byoroshye, kubera ko ihenze, bikiyongeraho kuba itanaboneka hose mu gihugu. Basabye ko yashyirwa mu mavuriro yose na farumasi, ikaba yanagurirwa ikanagurwa ku bwishingizi bwo kwivuza, kuko kuyigondera bigoye. Babigarutseho mu gikorwa cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Inkoni Yera, wabereye mu Karere ka Huye. Ndayishimiye Etienne wo mu Karere ka Gisagara, Umurenge wa Kibilizi, mu Kagari ka Muyira, yavue ko yavukanye ubumuga bwo kutabona. Agorwa no gukora ingendo bitewe n’uko nta nkoni yera agira, kuko zihenda, ndetse akumva bavuga ko nta n’aho wabona wayigurira byoroshye. Ati…
