- URUBANZA RWAREGWAGAMO NDAHIRO VALENS RWASUBITSWE
- Ishimwe Vestine yaciwe ibihumbi 200 Frw mu rubanza rwe na Idrissa Ouedraogo
- KNOWLESS BUTERA YATEGUJE IGITARAMO YISE “IMPROPER ACCESS”
- U Rwanda rwahagurukiye akajagari kari mu bijyanye no gutunganya imisatsi
- U Burusiya bwagabye ibitero ku bikorwaremezo bitandatu by’ingufu muri Ukraine
- Kayonza: Umusaza yishe umugore we akoresheje isuka na we ariyahura
- Umunyarwanda wari umaze imyaka isaga ine afungiye mu Burundi yararekuwe
- CECAFA U17: U Burundi bwasezerewe busuzuguwe
Author: Bvn Rwanda News
ruhurura Abaturage bo mu mudugudu wa Cyapa akagari ka Burunga mu murenge wa Gihundwe, bavugako bishimira ko ruhurura inyura mu ngo zabo yatunganyijwe icyakora batewe impungenge n’uko idatwikiriye mu gihe cy’imvura inyuramo amazi menshi ashobora gutwara ubuzima bw’abana babo. Bamwe muri aba baturage bavuga ko nta biraro byo kuyambuka byashyizweho, no kuba idapfundikiye byatumye iba ikibuga cy’abana hari n’abayigwamo bakavunika. Iyo imvura iguye bagira impungege z’amazi ayinyuramo ashobora kwambura ubuzima abana babo, ndetse n’abantu bakuru. Umucyecuru w’imyaka 75 y’amavuko yagaragaje ko kuba iyi ruhurura yarubatswe ntipfundikirwe, hari abana bajya bayigwamo bakavunika. Ati “Irubatse ariko ntitwikiriye abana bazashiriramo hari n’uwaguyemo…
Umujyi wa kigali watangaje ko mu minsi mike hazashyirwaho amatara yihariye azajya ayobora imodoka zitwara abantu benshi mu rwego rwo kugabanya umuvundo w’ibinyabiziga mu mihanda no kwihutisha ingendo. Mu butumwa Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali yanyujije kuri X, Umujyi wa Kigali uvuga ko gutunganya uburyo bwo gutwara abantu benshi ari kimwe mu bisubizo byo kugabanya umubyigano w’imodoka ugaragara mu mihanda ya Kigali, ushimangira ko gushyiraho amatara yihariye ayobora bisi bizatuma zitambuka mbere bityo zigereyo vuba. Ati “Wari uzi ko mu minsi iri imbere hazatangira gukoreshwa amatara yihariye yo mu muhanda ayobora imodoka zitwaye abantu benshi muri Kigali yacu?”…
Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yemeje ko iyi kipe yamaze gutandukana n’uwahoze ari umutoza wayo, Afahamia Lotfi nyuma y’ukwezi yarahagaritswe. Ku wa Gatatu, tariki ya 12 Ugushyingo 2025, ni bwo iminsi 30 yari yahawe umutoza Lotfi atari mu kazi yarangiye. Ni icyemezo cyafashwe kuko ikipe itari yanyuzwe n’umusaruro we mu mikino itandukanye. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, mu kiganiro Twagirayezu Thaddée yagiranye na kimwe mubinyamakuru, yemeje ko uyu mugabo atakiri umutoza w’ikipe. Ati “Twatandukanye. Twemeranyije ko tugomba gutandukana, tugiye gushaka ibyo tumugomba.” Nubwo bimeze bityo ariko uruhande rwa Lotfi ntabwo rwemeranywa n’uyu mwanzuro, dore ko inama…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira, yakiriye Itsinda ry’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, riyobowe na Ambasaderi Belen Calvo Uyarra, baganira ku kongerera imbaraga ubufatanye busanzwe hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na EU mu kurinda no kwita ku mpunzi, gukumira ibiza n’ibindi. Ambasaderi wa EU mu Rwanda, Belen Calvo Uyarra, yamenyesheje Minisitiri Maj. Gen. (Rtd) Murasira, ko EU igiye guha u Rwanda, inkunga ya miliyoni 10 z’Amayero, ni ukuvuga arenga miliyari 14 z’amafaranga y’u Rwanda azifashishwa mu gufasha impunzi. U Rwanda rwiyemeje gukomeza gufasha no kwita ku mpunzi mu buryo bwose bushoboka aho zifashwa muri gahunda z’iterambere, zikinjizwa muri gahunda…
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yifatanyije na mugenzi we wa Guinée, Mamadi Doumbouya, mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro Inama Mpuzamahanga ya Transform Africa Summit 2025 (#TAS2025), yabereye i Conakry. Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye iyi nama, Perezida Kagame yibukije ko imyaka irenga icumi ishize iyi nama yatangiriye i Kigali, mu gihe isi yari iri mu mpinduramatwara y’ikoranabuhanga. Yagize ati “Icyo gihe, amahirwe yari gushora imari mu ikoranabuhanga no gukoresha interineti nk’ishingiro ryo guteza imbere ubukungu.” Perezida Kagame yavuze ko amasezerano n’imihigo ibihugu byari byiyemeje icyo gihe akiri mu nzira yo gushyirwa mu bikorwa, kandi ko hari intambwe…
Nyuma y’aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zisubitse ‘ku munota wa nyuma’ inama yari guhuriza Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi, i Washington D.C ku wa 13 Ugushyingo 2025, u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bitegereje itariki nshya. Byari biteganyijwe ko Perezida Kagame, Tshisekedi na Donald Trump wa Amerika bari kwitabira umuhango wo gusinya amasezerano y’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu, ashimangira amasezerano y’amahoro u Rwanda rwagiranye na RDC tariki ya 27 Kamena 2025. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, kuri uyu wa 12 Ugushyingo yatangaje ko Perezida Kagame na Tshisekedi bari baremereye Amerika ko bazitabira iyi nama…
Kuri sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Nyakabuye mu Karere ka Rusizi hafungiye Ndayisabye Ernest w’imyaka 46, nyuma yo gufatirwa mu nzu y’umuturanyi we Sinayobye Théphile amukekaho kumusambanyiriza umugore witwa Mukahigiro Immaculée w’imyaka 47, uyu mugabo akanasanganywa imiti n’ibikoresho byo kwa muganga. Umuturanyi wa Sinayobye wahaye aya makuru Imvaho Nshya, yavuze ko bahurujwe na Sinayobye wari umaze igihe avuga ko afite ibimenyetso by’uko Ndayisabye amusambanyiriza umugore ariko atarabafata, akaba noneho yabafatiye iwe mu nzu yanabakingiranye. Ati: “Uyu Ndayisabye Ernest yafatiwe mu nzu ya Sinayobye mu Mudugudu wa Mpinga, Akagari ka Cyingwa mu Murenge wa Gitambi. Sinayobye ni we wahuruje avuga ko…
Umunyezamu w’ikipe y’Igihugu, Amavubi na Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo, Ntwari Fiacre, agiye kumara amezi abiri hanze y’ikibuga nyuma yo kubagwa urutugu bitewe n’imvune yari yaragize. Igikorwa cyo kubaga Ntwari Fiacre, cyabaye ku wa Kabiri, tariki ya 11 Ugushyingo 2025. Ni nyuma y’igihe kinini uyu munyezamu arwaye urutugu rwanabaye impamvu yo kudatanga umusaruro yaba mu ikipe y’Igihugu na Kaizer Chiefs. Biteganyijwe ko nyuma yo kubagwa, uyu muyezamu azamara amezi abiri adakina. Ntwari kuva yagera muri Kaizer, nta bwo yagize amahirwe yo kubona umwanya uhoraho wo gukina mu buryo buhoraho.
Urukiko rw’Ikirenga rwatangiye kuburanisha urubanza rwa Ingabire Victoire Umuhoza wiyita umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, watanze ikirego agaragaza ko ingingo 106 yerekeye imiburanirishirize y’imanza nshinjabyaha itandukanye n’ibiteganywa n’Itegeko Nshinga mu ngingo zirimo iya 29 agace ka b, 61 n’izindi, asaba ko yakurwaho. Iyo ngingo igaragaza ko iyo urukiko rusanze hari impamvu zatuma hakekwa abandi bantu kuba barabaye abafatanyacyaha cyangwa se ari ibyitso by’ukurikiranyweho icyaha, rubahamagaza kugira ngo bagire ibisobanuro batanga muri urwo rubanza. Ikomeza yerekana ko iyo urukiko rumaze kubaza abahamagawe mu rubanza, rugasanga nta bimenyetso bituma bakekwaho icyaha, rufata icyemezo cyo gukomeza iburanisha batongeye guhamagarwa. Iyo…
Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Argentine akaba na Kapiteni wayo, Lionel Messi, yatangaje ko ataramenya niba azakina Igikombe cy’Isi kizaba mu mpeshyi ya 2026 kuko adashaka kuyibera umutwaro. Argentine ni cyo gihugu cya mbere cyabonte itike y’Igikombe cy’Isi muri Amerika y’Amajyepfo, nyuma y’uko tariki ya 25 Werurwe 2025, Bolivia yanganyije na Uruguay ubusa ku busa. Nyuma yo gusoza imikino ya Major League Soccer muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Ukwakira, aho akinira ikipe ya Inter Miami, Lionel Messi yemeje ko gutinda gutangira kw’iyi Shampiyona bishobora kugira ingaruka ku mikinire ye mu Gikombe cy’Isi cya 2026. Nubwo amaze gukinira Argentine imikino…
