Author: Bvn Rwanda News

Umugabo w’imyaka 36 yiciwe mu rugo yari yagiye gukizamo umugore n’umugabo barwanaga, bamukubita igiti mu mutwe ahasiga ubuzima. Uyu mugabo yagiye gukiza mu rugo yumvaga barwana ku wa 13 Ugushyingo 2025. Amaze gukubitwa igiti mu mutwe yajyanywe kwa muganga apfa akihagera. Umurambo we wahise ujyanwa mu buruhukiro mu gihe hagitegerejwe gusuzuma icyamuhitanye. Polisi kandi gace kandi abandi bagabo babiri bishwe bigakekwa ko bari babanje kwiba amatungo. Polisi yasabye abaturage kureka kwihanira bakageza ibibazo byabo ku nzego z’umutekano.

Read More

Mu cyuzi kigabanya umurenge wa Nyamabuye na Shyogwe, mu karere ka Muhanga, Ntara y’Amajyepfo, cyasanzwemo umurambo w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 30, wambaye ubusa bikekwa ko yaba yishwe. Uwo murambo wabonywe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 15 Ugushyingo 2025, mu masaha ya Saa Sakumi n’Ebyeri za mu gitondo (6h00), ubwo umukozi wa WASAC yari agiye gukora isuku muri icyo cyuzi. Umuturage witwa Ndagijimana Vincent, uri  mu babonye uwo murambo bwa mbere, avuga ko ubwo yawubonaga yabanje kwibwira ko ari agasozi kaje mu cyuzi, Nyuma yitegereje neza abona urutugu n’ikibero cy’umuntu wishwe bireremba hejuru y’amazi. Yagize ati:”Nabyutse njya mu kazi…

Read More

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu, yatangaje ko iki gihugu kigiye gushyiraho Minisiteri yihariye y’Urubyiruko, izajya yita ku bibazo n’iterambere ryarwo mu buryo bwimbitse. Mu mpera z’iki cyumweru ubwo Perezida Suluhu, yagezaga ubutumwa ku Nteko Ishinga Amategeko, yavuze ko isesengura ryakozwe na leta ryagaragaje ko ibibazo by’urubyiruko bikomeje kwiyongera, bityo bikaba bikeneye umwihariko n’ubuyobozi bubifitiye ubushobozi. Ati “Twe muri Guverinoma twasanze bikenewe ko dushyiraho Minisiteri izakurikirana ibijyanye n’urubyiruko.” Iyi minisiteri izaba ifite inshingano zo kuzamura ubushobozi bw’urubyiruko, kurufasha kubona amahirwe mu bucuruzi, ikoranabuhanga, siporo, uburezi n’ibindi. Amakuru arambuye ku ishyirwa mu bikorwa rya Minisiteri nshya, harimo ingengo y’imari n’uburyo izakoramo,…

Read More

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Ugushyingo 2025 yerekeje i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Umuvugizi we, Rosine Gatoni, yatangaje ko yitabiriye inama mpuzamahanga ya cyenda isanzwe y’Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu. Byitezwe kandi ko iruhande rw’iyi nama Ndayishimiye ahura na mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa RDC bakaganira ku mikoranire ya gisirikare imaze imyaka irenga ibiri hagati y’ibihugu byombi. Kuva muri 2023 u Burundi bwohereje mu burasirazuba bwa RDC ingabo zirenga 10,000 mu rwego rwo gufasha kiriya gihugu mu ntambara ingabo zacyo zirwanamo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23.…

Read More

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Premier League, Jules Karangwa, yatangaje ko mu mwaka wa 2025/26, uru rwego rureberera Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda ruzakoresha nibura miliyoni 800 Frw. Ibi ni bimwe mu byo yatangaje nyuma y’Inama y’Inteko Rusange y’abanyamuryango ba Rwanda Premier League yateranye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 15 Ugushyingo 2025. Karangwa yavuze ko iyi nama itaganiriye ku mategeko ya Rwanda Premier League, ahubwo yarebeye hamwe uko umutungo wayo uzakoreshwa muri uyu mwaka w’imikino. Ati “Kimwe mu byari bihatse ibindi ni ukwemeza gahunda y’ibikorwa ndetse n’ingengo y’imari izabigendaho muri uyu mwaka wa 2025/26. Yemejwe kandi ibyifuzo byatanzwe n’abanyamuryango…

Read More

Mu Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi (PTS) i Gishari mu Karere ka Rwamagana kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Ugushyingo, habereye umuhango wo gusoza ku mugaragaro amahugurwa ajyanye no gutwara amapikipiki yifashishwa mu gucunga umutekano. Ni amahugurwa y’ibyumweru birindwi (7) yateguwe ku bufatanye na Polisi yo mu Bwami bwa Eswatini, akaba yaritabiriwe n’abapolisi 44 barimo abapolisikazi batanu (5), bahawe ubumenyi bwisumbuye bwo guherekeza abanyacyubahiro hakoreshejwe moto no kugaragaza ubuhanga buhanitse mu kuzitwara. Ubwo yasozaga ku mugaragaro aya mahugurwa, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye yavuze ko Polisi y’u Rwanda ishyira imbaraga nyinshi mu guharanira ko imihanda…

Read More

Byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 13 Ugushyingo 2025, mu gitaramo cya Gen-z Comedy cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Ni ubwa mbere uyu muramyi wamamaye cyane mu ndirimbo zigize Album ye ‘Niwe’ yari ataramiye kandi akaganiriza abitabiriye Gen-z Comedy. Mbere yo kuganiriza abitabiriye iki gitaramo, yabanje kuvuga ko ashaka guhura no kuganira n’umunyarwenya Kadudu wari wavuye ku rubyiniro igitaraganya, nyuma y’uko umwe mu bitabiriye iki gitaramo yari yamuvugiyemo, bigatuma adakomeza gususurutsa abantu. Akigera ku rubyiniro, Richard Nick yabwiye Kadudu ko Imana imukunda, kandi ko aremye mu ishusho yayo, bityo nta kintu…

Read More

Perezida Trump yatangaje ko agiye kwitabaza inkiko, agatanga ikirego arega BBC nyuma y’aho ifashe imbwirwaruhame ye, ikayitaka ku buryo itakaza umwimerere wayo, amagambo ye agahinduka ashishikariza abantu gukora imvururu. BBC imaze iminsi mu mazi abiri nyuma y’uko ifashe imbwirwaruhame ya Trump ikayigoreka, ibintu byatumye abayobozi babiri bakomeye muri iki kigo cy’Itangazamakuru cy’Abongereza begura. Trump yavuze ko akeneye indishyi ku bwo kwangiza izina rye. Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru mu ijoro ryo ku wa Gatanu, Trump yagize ati“Tuzabarega, tubace ari hagati ya miliyari 1$ na miliyari 5$, nibishoboka tuzabikora mu cyumweru gitaha.” Yakomeje agira ati “ Ngomba kubikora, bakoze amakosa. Bahinduye amagambo navuze.”…

Read More

Ababyeyi batuye mu Murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo mu gice cy’ahazwi nko mu Nzove, barakangurirwa kungana Irerero ry’abana ryigisha umupira w’amaguru rya ‘Runneup Sports Academy.’ Iri rerero rimaze imyaka ine rifasha abana bo muri iki gice, rikorera imyitozo ku kibuga cyo mu Nzove gisanzwe kitotezaho Rayon Sports na Rayon Sports WFC. Nyiranizeyimana Alice wakiniye amakipe arimo Bugesera WFC, ES Mutunda WFC na Kamonyi WFCA, ni we mutoza mukuru w’iri rerero ndetse ni nawe warishinze. Iri rerero, ryashinzwe rigamije gufasha abana bafite impano yo gukina umupira w’amguru mu gice cyo mu Nzove ariko batabona amahirwe yo kugaragaza impano bifitemo.…

Read More

Abanyerondo bakorera mu Murenge wa Nyarugenge, mu Karere ka Nyarugenge, bakubise mu buryo bukomeye umugore wari urimo gucururiza mu muhanda (umuzunguzayi) nyuma y’uko bamusabye amafaranga kugira ngo badatwara ibyo yari arimo gucuruza akabyanga. Byabereye mu Mudugudu wa Nyiranuma, mu Kagari ka Biryogo, mu Murenge wa Nyarugenge, mu Karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali, hafi y’ahitwa mu marangi ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki 13 Ugushyingo 2025. Abaturage avuga ko abanyerondo bakorera muri ako gace bakunze guhohotera abaturage cyane cyane abacururiza mu kajagari iyo banze kubaha amafaranga. Bakomeje bavuga ko hari agatsiko k’abanyerondo bakunze kwaka abazunguzayi amafaranga kugira ngo…

Read More