Author: Bvn Rwanda News

Inzego zitandukanye mu Karere ka Rubavu, mu Ntara y’Iburengerazuba, ziremeza ko hadutse icyorezo cya grippe kimaze guhitana abana batatu, ubuyobozi bw’umurenge wa Gisenyi mu nama bwakoranye n’abaturage bwasabye ko ibigo by’amashuri bitegeka ko abana bambara udupfukamunwa. Ubuyobozi bwahaye amakuru abaturage ko hari icyorezo cyaje mu bana, gifata mu buryo bwa grippe (IBUCURANE), aho uwanduye yitsamura, akazana utumyira, akagira umuriro, kandi agacika intege. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Uwineza Francine, avuga ko iyi ndwara ihari, yongeraho ko batangiye gufata ingamba z’ubwirinzi. Yagize ati:”Ni indwara ifata abantu benshi kandi yandura cyane…Ingamba twafashe icya mbere ni ubukangurambaga kugira ngo abaturage bayimenye, bamenye abana…

Read More

Ni igitaramo kigiye kuba mu gihe aba bahanzi bombi bakomeje gushyira imbaraga mu kwamamaza Album yabo nshya ‘Rutakisha’, imishinga bafatanyije nyuma y’imyaka myinshi babana mu rugendo rw’umuziki. Iyo Album iherutse no kubafasha gukorera ibitaramo mu Bwongereza aho bataramiye Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda, bagatahana urugwiro rw’abakunda umuziki wabo.  Ruti Joël yavuze ko ari iby’agaciro kongera gutaramira Abanyarwanda baba ku mugabane w’u Burayi, cyane cyane muri uyu mwiherero wateguwe n’Umuryango FPR-Inkotanyi. Yagize ati: “Cyane rwose niteguye gutaramana n’abo binyuze mu ndirimbo zanjye zinyuranye. Ni ibyishimo bidasanzwe kugaragara imbere y’Abanyarwanda bakunda umuziki wanjye kandi bampa imbaraga mu rugendo rwanjye.” Ruti Joël na Clement…

Read More

Abantu batandatu ni bo bamaze kumenyekana ko bapfuye nyuma y’uko drone y’u Burusiya ikubise inyubako yo guturamo mu murwa mukuru wa Ukraine, Kyiv, mu ijoro ry’ibitero byibasiye uyu mujyi wose. Perezida Volodymyr Zelensky yamaganye ubu bwicanyi, abusobanura nk’ubugome bwagambiriwe. Yemeje ko u Burusiya bwagabye ibitero bya drones zigera kuri 430 n’ibisasu 18, byangije inyubako ndende nyinshi cyane. Mu gace ka Lisovyi hari mu Mujyi wa Kyiv, drones zarashwe ku nyubako y’amagorofa arindwi irangirika bikomeye. Hagaragaye amashusho abakora ubutabazi bakura imirambo ine mu nzu yo kubamo yari hafi aho. Mu bindi bice by’igihugu na ho hagabwe ibitero. Muri Chornomorsk wo…

Read More

Ubwo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasheke, Umurenge wa Bushenge, Akarere ka Nyamasheke Dushimimana Flavier yari asize moto ifite pulake RC 220 A kuri santere y’ubucuruzi bita kwa Evasito, mu Mudugudu wa Biguzi yagarutse asanga yibwe, iza gufatanwa Bahari Théogène w’imyaka 22 yayangije bikomeye. Dushimimana yabwiye Imvaho Nshya ko hari mu ma saa tatu z’ijoro, ari kumwe n’Umujyanama w’Akagari ka Gasheke bagiye gufatanya n’abari bujye ku irondo gutegura uko irondo riri bukorwe, moto ayisiga kuri santere y’ubucuruzi ya Biguzi, aho bakunze kwita kwa Evasito,ajya mu by’irondo. Ati: “Twamaze iminota nka 30 muri ako kazi nzi ko aho nasize moto ntacyo iba,…

Read More

Umuraperikazi Belcalis Almanzar wamamaye nka Cardi B yibarutse umwana we wa mbere na Stefon Diggs wamamaye muri NFL, bamaze igihe bari mu rukundo. Mu magambo yanditse kuri Instagram aherekejwe n’amashusho agaragaza imiterere ye nyuma yo kubyara yambaye imyambaro y’umukara, Cardi B yavuze ko ubuzima bwe bwagiye bugira impinduka mu bihe bitandukanye. Ati “Ubuzima bwanjye bwagiye bugira uruhurirane rw’ibihe bitandukanye. Icyiciro gishize cyari intangiriro y’ibihe bishya. Gutangira bundi bushya ntibyoroshye ariko byari ngombwa kandi byampaye byinshi!” “Nazanye umuziki mushya na album nshya ku isi! Nzana n’undi mwana mu buzima bwanjye, indi mpamvu yo gukomeza kuba ikindi gice cyiza cyanjye, indi…

Read More

 Yasuwe :  Yavuzweho: Bernad Makuza yatorwe kuyobora urubuga rw’inararibonye rw’umuryango w’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye (East Africa Standby Force), rugira inama Inama y’Abamisitiri n’iy’Abakuru n’Ibihugu bigize uyu muryango ku byerekeye gukumira amakimbirane. Yatorewe mu mwiherero watangiye ku wa 11-13 Ugushyingo 2025. EASF yashyizweho hagamijwe kubungabunga umutekano mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Buri karere ka Afurika, ni ukuvuga Amajyaruguru, Hagati, Amajyepfo, u Burasirazuba n’u Burengerazuba bose bagira izi ngabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye. Abasirikare bagize izi ngabo bahurira mu myitozo mu bihugu bitandukanye byo mu muryango. Ubunyamabanga bukuru bwawo buri i Nairobi. Icyicaro cy’ingabo kikaba muri Ethiopie.…

Read More

Abaturage bo mu Kagari ka Cyabagarura, Umurenge wa Musanze, bavuga ko banyuze mu bihe bikomeye mu gihe bayoborwaga n’abayobozi bakekwaho ruswa, ikimenyane n’imikorere mibi, kuri ubu bafunzwe, 4 muri bo batawe muri yombi. Bavuga ko n’ubwo bababajwe n’uko abayobozi babo babakoreye byabagizeho ingaruka, kubaka inzu mu buryo butemewe n’amategeko; yasabwaga nibura kuba ayujuje mu gihe kitarenze iminsi 3 gusa akaba amaze kuyisakara no gutera igishahuro, bishimira ko ubutabera butangiye gukora nyuma y’igihe bamaze bahabwa serivisi mbi. Aba bayobozi barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari, Umukozi ushinzwe Imibereho Myiza n’Iterambere mu Kagari (SEDO), Abakuru b’Imidugudu babiri, ndetse na DASSO bafungiye kuri sitasiyo ya…

Read More

Ubushakashatsi bwakozwe n’itsinda ry’abahanga mu bijyanye n’uturemangingo ndangasano (ADN), bwagaragaje ko Adolphe Hitler wayoboye u Budage ashobora kuba yari afite uburwayi butuma imyanya ndangagitsina ye idakura neza. Ibi ni ibyanyujijwe mu mashusho mbarankuru (documentaire) yiswe ‘Hitler’s DNA: Blueprint of a Dictator’ agaragaza bimwe mu byavumbuwe muri ADN za Hitler. Aya mashusho agaragaza ko Hilter yari afite uburwayi bwa ’Kallmann syndrome’ butera umuntu kudakura neza cyane cyane mu myanya ndangagitsina. Turi King uri mu bayoboye ubu bushakashatsi, yavuze ko “iyo Hitler aza kumenya ibisubizo bijyanye n’uturemangingo twe, amahirwe menshi yari kwiheba.” Ubushakashatsi bwakozwe ku turemangingo twa Hilter hakoreshejwe amaraso ye…

Read More

Urukiko rw’Ibanze rwa Kiyumba mu Karere ka Muhanga, mu Ntara y’Amajyepfo, rwakatiye Musonera Germain wiyamamarizaga kuba umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda igifungo cy’imyaka 20, runategeka ko aha IBUKA indishyi z’akababaro zingana na Miliyoni 50Frw. Urukiko rwemeje ko ikirego cy’Ubushinjacyaha gifite ishingiro, ruvuga ko Musonera Germain ahamwa n’icyaha cy’ubufatanyacyaha ku cyaha cya Jenoside bityo akaba agomba kugihanirwa. Musonera urukiko rwamuhanishije igihano cy’igifungo cy’imyaka 20, runamutegeka guha IBUKA indishyi z’akababaro zingana na miliyoni 50Frw. Urukiko kandi rwategetse Musonera Germain guha IBUKA indishyi zingana na miliyoni 1Frw, hakubiyemo amafaranga y’igihembo cya Avoka hamwe n’amafaranga yikurikirana rubanza. …

Read More

Umuhanzi Yampano yajyanye mu nkiko ushinjwa kumwiba telefone no gushyira hanze amashusho ye y’urukozasoni Umuhanzi uri kuzamuka mu Rwanda Florien Uworizagwira, uzwi cyane ku izina rya Yampano, yatanze ikirego mu nkiko arega Patrick Ishimwe uzwi nka Pazzo, ukurikiranyweho kwiba video ye n’umukobwa avuga ko ari umukunzi we, bakayishyira hanze ku mbuga nkoranyambaga atabiherewe uburenganzira. Ibi bibaye nyuma y’uko iyo video y’urukozasoni yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga ku itariki ya 9 Ugushyingo 2025, bikaba byateje impaka n’amagambo menshi mu itangazamakuru no mu bafana b’ uyu umuhanzi. Mu kiganiro yagiranye na The New Times, Yampano yemeje ko yatanze ikirego ku wa 9…

Read More