
Ni igitaramo kigiye kuba mu gihe aba bahanzi bombi bakomeje gushyira imbaraga mu kwamamaza Album yabo nshya ‘Rutakisha’, imishinga bafatanyije nyuma y’imyaka myinshi babana mu rugendo rw’umuziki.
Iyo Album iherutse no kubafasha gukorera ibitaramo mu Bwongereza aho bataramiye Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda, bagatahana urugwiro rw’abakunda umuziki wabo.

Ruti Joël yavuze ko ari iby’agaciro kongera gutaramira Abanyarwanda baba ku mugabane w’u Burayi, cyane cyane muri uyu mwiherero wateguwe n’Umuryango FPR-Inkotanyi.
Yagize ati: “Cyane rwose niteguye gutaramana n’abo binyuze mu ndirimbo zanjye zinyuranye. Ni ibyishimo bidasanzwe kugaragara imbere y’Abanyarwanda bakunda umuziki wanjye kandi bampa imbaraga mu rugendo rwanjye.”
Ruti Joël na Clement Guitarist ni bamwe mu bahanzi bubakanye umubano ukomeye mu muziki. Uretse kuba Clement akunze kumucurangira mu bitaramo bikomeye, yanagize uruhare rukomeye mu gutunganya Album ya mbere ya Ruti Joël yise ‘Musomandera’ yasohotse mu 2023.
Kuri ubu, ubufatanye bwabo bwakomeje kwaguka, bukomerezwaho n’iyo ‘Rutakisha’ bakoranye, ikomeje kugenda imurikira umuziki nyarwanda hirya no hino.
Ku rubuga rwa X, Umuryango FPR-Inkotanyi watangaje ko uyu mwiherero wihariye ari urubuga rwo kongera kurebera hamwe uruhare rw’Abanyarwanda baba ku mugabane w’u Burayi mu iterambere ry’Igihugu.
Mu butumwa bwawo hagira hati: “Umwiherero w’Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi baba ku mugabane w’u Burayi ni umwanya mwiza wo kongera gutekereza uruhare rwa buri wese mu kubaka igihugu cyacu.”
Bakomeza bashishikariza Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda kwitabira, bagira bati: “Banyarwanda mutuye ku mugabane w’u Burayi, Banyamuryango ba FPR-Inkotanyi, Nshuti z’Umuryango, n’abakunda u Rwanda mwese; Tuzahurire i Paris, tariki 29 Ugushyingo 2025.”
Kuba Ruti Joël akomeje kwagura imbaga y’abakunda umuziki we mu mahanga ni ibintu byamuhaye imbaraga zo kongera gukora ibikorwa bifite ireme.
Guhera ku bitaramo mu Bwongereza, kubaka ubufatanye bukomeye na Clement, kugeza ku mishinga mishya barimo gutegura, biragaragaza umuziki we nk’urimo gukura mu migambi n’ibikorwa.
Igitaramo cya Paris gitegerejwe nk’ikirimo ubusabane, indirimbo zibyinitse n’akarango ka Ruti Joël mu guhuza abantu bahuriye kure y’u Rwanda ariko umutima ukiri mu rugo.
Ni urugendo rushya mu muziki w’aba bahanzi, kandi rumwe mu bizatuma umwaka wa 2025 bawusoza basiga ibyishio mu Banyarwanda batuye hanze y’igihugu.


