Author: Bvn Rwanda News

Nyuma yo kwakira ikirego cya Uworizagwira Florien, wamamaye nka Yampano, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwamaze guta muri yombi abantu babiri mu bakurikiranyweho gusakaza amashusho y’uwo muhanzi ari gutera akabariro n’uwitwa Uwineza Diane. Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yahamirije Ikinyamakuru Igihe ko nubwo hari abafuzwe ariko iperereza rikaba rigikomeje ku buryo buri wese ubifitemo uruhare azabiryozwa. Yagize ati:”Nyuma y’ikirego Yampano yatanze ku wa 09 Ugushyingo 2025, babiri bakekwaho uruhare mu gukwirakwiza amashusho ye bamaze gutabwa muri yombi, muri aba harimo Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man wafashwe ku wa 11 Ugushyingo 2025, na Kalisa…

Read More

Mike Sonko wabaye Umuyobozi w’Umujyi wa Nairobi igihe kirekire, akaba ari umwe mu baherwe bo muri Kenya, yashyize hanze amashusho agaragaza uburyo yagiye kwiyama umukwe we. Uyu muherwe utunze ibimodoka bihenze cyane, avuga ko ibibazo by’abagore bahohoterwa mu ngo, bikwiye kuvugwaho, akibaza niba umwana w’umukire akubitwa uko byifashe ku bana bo mu miryango ikennye. Yavuze ko yagiye mu bitaro kureba uko ubuzima bw’umugore we buhagaze, ashima uburyo ibitaro by’abagore bya Nairobi bifite igice kitwa Gender Violence Recovery Centre, bivura abagore bakubiswe n’abagabo babo, cyangwa abakorewe irindi hohoterwa ngo bibakira ku buntu, ndetse bikabavura ku buntu. Sonko avuga ko atari ubwa…

Read More

Umuhanzi wo muri Nigeria, Oludipe David, uzwi nka Spyro, yatangaje ko umuziki watakaje agaciro kawo kubera abahanzi  bibanda cyane ku  indirimbo zikubiyemo ubutumwa bwamamaza ubusambanyi zirimo amagambo azw’inkibishegu Uyu muhanzi, akunze kwibanda ku ndirimbo zikubiyemo ubuzima rusange bw’abantu ibituma indirimbo ze ziri mu zikundwa n’abatari bake haba muri Nigeria no hanze yayo. Ubwo yari mu kiganiro cyabereye ku mbuga nkoranyambaga ‘Adesope Live Show’ Spyro yagaragaje ko umuziki wa Nigeria umaze kwangirika kubera kwibanda ku ndirimbo z’ibishegu. Yagize ati: “Mu bihe byashize, abandika indirimbo babaga batanga ubutumwa bufite ireme, hatitawe ku njyana bakoreshaga. Ariko umuziki w’uyu munsi bibanda ku mbyino gusa, turavuga ngo…

Read More

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Nigeria, Éric Chelle, yashinje Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) gukoresha amarozi mu mukino yasezerewemo wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026. Mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 16 Ugushyingo 2025, ni bwo muri Maroc habereye umukino wa nyuma mu ya kamarampaka ku makipe yo muri Afurika yifuzaga itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada. Uyu wari umukino ukomeye hagati ya Super Eagles na Les Léopards, dore ko iminota 120 yarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, RDC ikomeza penaliti kuri 3-4. Ubwo…

Read More

Umunyamideli akaba n’umukinnyi wa filime, Kim Kardashian, yasangije Isi urugendo rutoroshye ari kunyuramo mu rwego rwo kwinjira mu mwuga w’ubwunganizi mu mategeko; agaragaza ko n’ubwo yatsinzwe ikizamini cy’ingenzi cyari kumwemeza nk’umunyamategeko, atigeze yoroherwa mu kwitegura kandi ko yakoresheje imbaraga zose zari mu bushobozi bwe ariko ntahirwe. Mu mashusho yashyize kuri Instagram ye, uyu mugore w’imyaka 45 yagaragaye yicaye ku buriri arira, mbere y’uko asubiza inyuma ibikorwa by’ibyumweru bibiri bya nyuma byo kwitegura ikizamini. Yagaragaje uburyo yakoraga ibishoboka byose, kandi agashyiramo imbaraga zidasanzwe kugira ngo atsinde ikizamini cyo kuba umunyamategeko muri California kigizwe n’ibibazo bitanu by’inyandiko bikorwa mu isaha imwe,…

Read More

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), yatangaje abakinnyi batatu bazatoranywamo umwe uzahabwa igihembo cy’uwahize abandi muri Afurika mu mwaka wa 2025. Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Ugushyingo 2025, ni bwo CAF yashyize hanze amazina ya bamwe mu bagomba gutoranywamo ab’indashyikirwa bahize abandi muri ruhago. Muri abo harimo Achraf Hakimi wo muri Maroc, Victor Osimhen ukomoka muri Nigeria na Mohammed Salah wo mu Misiri. Abo bose bitwaye neza mwaka ushize ushize w’imikino wa 2024/25 bahesha amakipe bakinira ibikombe bitandukanye. Mu bagore bahize abandi hazahebwa hagati ya Ghizlane Chebbak, Sanna Mssoudy bombi bo muri Maroc na Rasheedat Ajibade…

Read More

Abapolisi bakorera ku cyicaro cya Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru n’abanyeshuri biga mu Ishuri rikuru rya Polisi (NPC) mu Karere ka Musanze, mu mpera z’icyumweru gishize, bitabiriye igikorwa cyo gutanga amaraso ku bushake.  Ni igikorwa gitegurwa ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC), kikaba cyitabiriwe n’abasaga 160, bimwe mu bikubiye mu masezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono hagati y’impande zombi. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, yavuze ko iki gikorwa cyo gutanga amaraso gikorwa mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono hagati ya Polisi y’u Rwanda n’ikigo cy’igihugu gishinzwe…

Read More

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yageze mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, isezereye Nigeria kuri penaliti 4-3, nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu mukino wakinwe iminota 120. Uyu mukino wabaye mu Ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 16 Ugushyingo 2025, i Tanger muri Morocco. Ikipe y’igihugu ya Nigeria ni yo yatangiye neza umukino bidatinze ku munota wa 5 yafunguye amazamu ku mupira wahinduwe mu rubuga rw’amahina na Zaidu Sanusi ukurwaho nabi na myugariro wa RDC usanga Franck Onyeka wari uhagaze neza atera ishoti rikomeye ujya mu rushundura. Mu minota 20, RDC yagerageje gusatira ishaka uko…

Read More

Umuvugizi wungirije wa M23, Dr. Oscar Balinda, yatangaje ko u Bubiligi bushobora kuba buri mu byatumye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yisubiraho ku bwumvikane yari yagiranye n’uyu mutwe, ahubwo atangira gukorana na FDLR. Ni amakuru Dr. Oscar Balinda yatanze binyuze mu kiganiro cyatambutse ku mbuga nkoranyambaga za AFC/M23. Kuva mu Ukwakira 2020 kugeza mu mpera za 2021, Leta ya RDC yakiriye abayobozi bakuru ba M23 i Kinshasa kugira ngo impande zombi zirebere hamwe uburyo bwo kugarura amahoro mu burasirazuba bw’iki gihugu. Urugendo rw’intumwa za M23 i Kinshasa rwari rushingiye kuri gahunda Tshisekedi yari yihaye yo…

Read More

Bamwe mu bagore bo mu Tugari twa Kamagiri na Rutaraka mu Murenge wa Nyagatare, Akarere ka Nyagatare, barashinja abagabo ingeso yo kurya babacura muri iki gihe cy’Itumba amafunguro aba yaragabanyutse. Aba bagore bavuga ko ubu inkuru igezweho bagenda baganira iyo bajya mu maguriro n’indi mirimo ya buri munsi, ari uburyo abagabo bamwe badukanye ingeso y’ubusambo, aka wa mugani ugira uti ‘abasangira ubusa bitana ibisambo’. Abaganirije Ikinyamakuru bavuga ko akenshi mu gihe cy’Itumba ibyo kurya bigabanyuka aho usanga hari abagabo babibeta bakarya bonyine. Mutungirehe Anwarita yagize ati: “Hari igihe abagabo batagira kwihangana. Usanga umugore ari we upfira abana cyane iyo bisaba…

Read More