- URUBANZA RWAREGWAGAMO NDAHIRO VALENS RWASUBITSWE
- Ishimwe Vestine yaciwe ibihumbi 200 Frw mu rubanza rwe na Idrissa Ouedraogo
- KNOWLESS BUTERA YATEGUJE IGITARAMO YISE “IMPROPER ACCESS”
- U Rwanda rwahagurukiye akajagari kari mu bijyanye no gutunganya imisatsi
- U Burusiya bwagabye ibitero ku bikorwaremezo bitandatu by’ingufu muri Ukraine
- Kayonza: Umusaza yishe umugore we akoresheje isuka na we ariyahura
- Umunyarwanda wari umaze imyaka isaga ine afungiye mu Burundi yararekuwe
- CECAFA U17: U Burundi bwasezerewe busuzuguwe
Author: Bvn Rwanda News
Abanye-Congo bo mu bwoko bw’abatutsi batakambiye Perezida Felix Tshisekedi n’abandi ba Perezida bayoboye Ibihugu bigize Umuryango w’Afrika y’Iburasirazuba, ndetse ‘Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, UN. Mu ibaruwa ndende yanditswe na Perezida w’Abanyarwanda batuye mu Kibaya cya Ruzizi (mu Rwanda bavuga Rusizi), Raymond Sheria Muliro muri Teritwari ya Uvira (Chefferie des Barundi) bavuga ko bifuza kugaragariza aba bayobozi ubwoba bukomeye, ndetse n’uburakari bafite bujyanye n’ibibera muri Kivu y’Epfo, ndetse n’ubwicanyi bukomeje kubakorerwa. Muri iyi baruwa aba bavuga ko ubu bwicanyi bwabanje gukorerwa Umwami wabo witwa Ndabagoye Nsabimana Floribert n’abandi benshi bo mu muryango wabo. Bimwe mu bikubiye muri iyo baruwa hari aho…
Komisiyo Ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’u Bwongereza, yagaragaje ko Ikinyamakuru cya BBC cyahombye miliyari 1,1 y’Amapawundi (arenga miliyari 2,089 Frw) umwaka ushize kubera ko abishyura ifatabuguzi ryayo bakomeje gukendera. Imibare igaragaza ko umwe mu bantu umunani mu Bwongereza atigeze agura ifatabuguzi ryo kumva BBC. Ni ibibazo bikomeje kugwirira iki gitangazamakuru kuko ingo zisaga miliyoni 3,6 zagaragaje ko zitagishaka serivisi za BBC. Abongereza bategetswe kwishyura ifatabuguzi buri mwaka mu gihe bashaka kureba imiyoboro inyuzwaho amakuru n’ibiganiro bitandukanye bya BBC. Ni amafaranga yifashishwa n’iki gitangazamakuru mu mirimo itandukanye aho kwisunga ayaturutse mu kwamamza. Abatagishaka serivisi za BBC biyongereyeho ibihumbi 300…
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare ku bufatanye n’inzego z’umutekano kuri uyu wa Gatanu bayoboye igikorwa cyo kumena ibinyobwa bifite agaciro gasaga amafaranga y’u Rwanda miliyoni 4, byengwaga mu buryo butubahiriza ubuziranenge, bikagira ingaruka ku buzima bw’abantu. Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwagaragaje ko raporo ya FDA yavuye mu bugenzuzi bwakorewe uruganda rwenga ikinyobwa cyitwa Afiyabora yerekanye ko bakora ibinyobwa bitujuje ubuziranenge. Urwo ruganda rwafungiwe ibikorwa byarwo mu gihe rusanzwe rufite icyangombwa cy’ubuziranenge. Ubuyobozi buvuga ko batagize ubunyangamugayo aho bakoze ibinyuranyije n’ibyo baherewe uruhushya. Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza yagize ati: “Biteye isoni ibyo twasanze muri uru ruganda. Nyirarwo yari…
Kim Kardashian yongeye kwegukana Bibiliya ya se, Robert Kardashian wahoze ari umwe mu itsinda ryunganiraga O.J. Simpson wamamaye muri NFL, nyuma ya cyamunara yari imaze iminsi hagati ye n’umuryango w’uyu mugabo. Mu gace gashya k’uruhererekane rwa “The Kardashians”, Kim yahishuye ko yatanze $80.000 (asaga miliyoni 116 Frw), ariko akabikora mu ibanga kugira ngo hatagira umenya ko ari we uri gushaka iyi Bibiliya. Iyo Bibiliya yari iy’ingenzi cyane kuko yari iy’umubyeyi we, yanditseho izina rye ku gifuniko cyayo mu nyuguti za zahabu ndetse n’inyandiko ye ubwe yari yanditsemo. Kim Kardashian yari yarabanje gutanga $15.000 ku muryango wa O.J. Simpson kugira…
Perezida Paul Kagame ubwe yagiye ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe kwakira Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar (Emir) Sheikh Tamim bin Hamad al Thani UPDATED 14h41: Perezida Paul Kagame yakiriye Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar (Emir) Sheikh Tamim bin Hamad al Thani uje mu ruzinduko rw’iminsi ibiri i Kigali. Perezida Paul Kagame ubwe yagiye ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe kwakira Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar (Emir) Sheikh Tamim bin Hamad al Thani, akaba yakorewe ibirori bikorerwa umunyacyubahiro aho yanyuze mu mirongo y’abasirikare bazamuye imbunda mu rwego rwo kumuha icyubahiro. Uyu muyobozi w’Ikirenga wa Qatar, ni we wabashije…
U Rwanda rwakiriye abandi Banyarwanda 511 baturutse mu miryango 153 bari barafashwe bugwate na FDLR yasize ikoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ukorera muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC). Batashye banyuze ku mupaka munini wa La Corniche, uhuza u Rwanda na RDC. Harimo abagore 127, abagabo 32 n’abana 352. Batashye kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2025, basanga i Rubavu imodoka zibategereje kugira ngo bajyanwe mu Kigo cya Nyarushishi cyo mu Karere ka Rusizi banyuzwamo by’agateganyo. Aba Banyarwanda babaga mu nkambi y’agateganyo ya Goma, nyuma yo kuva mu bice bitandukanye mu burasirazuba bwa RDC, aho bari…
Umugabo wo mu Karere ka Karongi w’imyaka 42 y’amavuko, yatawe muri yombi akekwaho kwica atemye umugore w’imyaka 37 y’amavuko bari bamaze imyaka itandatu babana bitemewe n’amategeko. Ayo mahano yabereye mu Mudugudu wa Winzira, mu Kagari ka Munini, mu Murenge wa Rwankuba, mu Karere ka Karongi, mu Ntara y’Iburengerazuba, ku wa Kabiri, tariki ya 18 Ugushyingo 2025. Amakuru avuga ko mu masaha ya Saa Tatu n’Iminota 40 z’ijoro (21h40′) ari bwo uwo mugore yatashye ageze mu rugo asanga umugabo babanaga yamwiteguye n’umuhoro ahita amutema. Ibyo byose byabaye nyuma y’uko bari bari kumwe mu kabari, umugabo akumva umugore we avugana kuri telefone…
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yahishuye ko atari umukunzi w’indirimbo z’inkundo ahubwo ari umufana w’indirimbo zirimo ubutumwa bw’ubuzima zitera abantu imbaraga no kumva ko nta nzira y’ubusamo ibaho. Ni mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyagarutse ku bintu byinshi yaba imikorere ya Polisi y’u Rwanda, uburyo bakorana n’izindi nzego zirimo RIB n’ibindi. ACP Boniface Rutikanga avuga ko iyo ananiwe cyangwa afite ’Stress’ akora Siporo, akajya muri Gym ariko na none anambara ’headphones’ akumva indirimbo kuko biramufasha cyane. Muri iki kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru , ACP Boniface Rutikanga yavuze ko nubwo yumva indirimbo ariko na none adakunda indirimbo z’inkundo ahubwo iz’ubuzima.…
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi” yagumye ku mwanya wa 131 ku rutonde rw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) rwasohotse mu Ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 19 Ugushyingo 2025. Muri uku kwezi, u Rwanda ntirwakinnye umukino n’umwe, yewe n’umwiherero rwakoze wari aw’abakina imbere mu gihugu kandi na bo bakinnyi hagati yabo, banakina na Al Hilal SC yo mu Sudani mu mukino wabereye mu Muhezo. Uku kwezi kwarangiye u Rwanda rugifite amanota 1117,78. Mu karere u Rwanda ruherereyemo, ikipe iri imbere ku rutonde ni Uganda iri ku mwanya wa 83 ku Isi yamanutseho umwanya umwe, Tanzania yagumye ku mwanya wa…
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajepfo buvuga ko buri gushyira imbaraga mu kubakira abaturage ubwiherero nyuma y’uko bigaragaye ko imiryango irenga ibihumbi bitatu muri ako Karere ifite imisarani itujuje ibisabwa indi ikaba itabugira. Ni ibyagarutsweho ku wa Gatatu, tariki ya 19 Ugushyingo 2025,ubwo muri Ako karere haberaga umuhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ubwiherero ku nsanganyamatsiko igira iti: “Isuku mu Isi ihinduka, ubwiherero ni ngombwa igihe cyose.” Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko umusarani wujuje ibisabwa ugomba kuba ufite idari rikomeye kandi ripfundikirwa, inkuta zikomeye kandi ndende. Uwo musarani ugomba kuba ufite igisenge gisakaye neza ukurikije amabwiriza y’ubwubatsi mu Rwanda, umwobo uri…
