- KNOWLESS BUTERA YATEGUJE IGITARAMO YISE “IMPROPER ACCESS”
- U Rwanda rwahagurukiye akajagari kari mu bijyanye no gutunganya imisatsi
- U Burusiya bwagabye ibitero ku bikorwaremezo bitandatu by’ingufu muri Ukraine
- Kayonza: Umusaza yishe umugore we akoresheje isuka na we ariyahura
- Umunyarwanda wari umaze imyaka isaga ine afungiye mu Burundi yararekuwe
- CECAFA U17: U Burundi bwasezerewe busuzuguwe
- Urugendo rw’indege rwahagaritswe kubera ibiheri
- Nyanza: Ukekwaho kwicisha murumuna we yafunzwe by’agateganyo
Author: Bvn Rwanda News
Hatunguramye Faustin w’imyaka 40, wakoraga akazi k’ubufundi, yasanzwe mu nzu yari acumbitsemo yarapfuye, ndetse umurambo we waratangiye gushanguka. Amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo yamenyekanye ku wa 24 Ugushyingo 2025. Yari atuye mu Mudugudu wa Kirwa, Akagari ka Mushirarungu, Umurenge wa Rwabicuma, mu Karere ka Nyanza. Ni umugabo wakoraga akazi k’ubufundi, acumbitse mu nzu z’uwitwa Mujawamariya Gértrude, gusa we akaba atuye ku Karere ka Kamonyi ari naho akorera. Abuturage bari baturanye na nyakwigenera bavuga ko nabo bamenye iby’urupfu rwe bikomotse ku munuko, kuko yibanaga mu nzu, maze bahita bamenyesha inzego z’umutekano, zije zica urugi bageze mu nzu basanga umurambo waratangiye kwangirika.…
Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) cyemeje ko Lt. Gen. Pacifique Masunzu, umwe mu basirikare bakomeye bo mu Banyamulenge, ari ku rutonde rw’abofisiye bakuru bafunzwe na Tshisekedi. Lt. Gen. Masunzu yari asanzwe ari umuyobozi wa zone ya gisirikare ya gatatu ihuza intara za Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo, Maniema, Ituri, Tshopo, Bas-Uélé na Haut-Uélé. Uyu musirikare ukomoka muri Minembwe yatawe muri yombi tariki ya 2 Ugushyingo 2025 ubwo yari i Kisangani mu Ntara ya Tshopo, yoherezwa mu Murwa Mukuru, Kinshasa. Amakuru avuga ko akurikiranyweho ubugambanyi ku ifatwa rya Nzibira iherereye muri teritwari ya Walungu, yaguye…
Umunyamakuru Mutesi Scovia akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC), ari mu byishimo bikomeye ku bwo gutera indi ntambwe agashinga Mama Urwagasabo TV Ni ibintu yaharaniye, anahura n’inzitizi nyinshi ariko kudacika intege bibyara imbuto. Uyu munyamakuru yavuze ko ubwo yatangiraga ikinyamakuru cye, byari bigoye ku buryo nta na mudasobwa yari afite. Mu birori byo kumurika iyi televiziyo byabaye ku wa ya 23 Ugushyingo 2025, Mutesi yagarutse ku rugendo rwe rw’itangazamakuru rutari rworoshye. Igitekerezo cyo gushinga iyi televiziyo cyaje mu Ugushyingo 2011 ubwo yakoreraga Flash TV. Yahise ajya kwandikisha icyo kinyamakuru mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere,…
Polisi yo muri Afurika y’Epfo yatangaje ko igiye gutangiza iperereza ryimbitse ku mukobwa wa Jacob Zuma witwa Duduzile Zuma-Sambudla, n’abandi bantu babiri bakekwaho uruhare mu kohereza Abanyafurika y’Epfo 17 bagiye kurwana ku ruhande rw’u Burusiya mu ntambara yo muri Ukraine. Duduzile Zuma usanzwe ari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo ni umwe mu bana ba Jacob Zuma wayoboye Afurika y’Epfo kuva mu 2009 kugeza mu 2018. Iryo perereza agiye gukorwaho ryasabwe n’umuvandimwe we kuri se witwa Zuma-Mncube wabimenyesheje Polisi ya Afurika y’Epfo. Mncube yabwiye Polisi ko bishoboka ko Duduzile yagize uruhare mu kohereza abo…
Abanyepalestina 22 baguye mu bitero by’indege bya Isiraheli byagabwe mu Majyaruguru no rwagati muri Gaza nkuko byemejwe n’Inzego z’Ubutabazi za Hamas. Hamas yavuze ko mu hantu hatanu ibyo bitero byagabwe harimo aho abaturage bari batuye, ndetse umwe mu bayobozi bakuru ba Hamas na we yahasize ubuzima. Ingabo za Isiraheli zatangaje ko zagabye ibyo bitero by’indege muri Gaza mu rwego rwo kwihimura ku gitero cyagabwe mu gitondo cyo ku wa 22 Ugushyingo, aho umuntu witwaje intwaro yarashe abasirikare bayo arenze umurongo w’umuhondo ugaragaza ko yinjiye ku butaka buri mu maboko ya Isiraheli. Nubwo Hamas yahakanye icyo gitero ariko impande zombi zishinjanya…
Gusa neza bituma umuntu yigirira icyizere. Ni yo mpamvu benshi bakora iyo bwabaga bagakoresha uburyo bwose kugira ngo base neza nk’uko babyifuza, binyuze mu mavuta atandukanye, imiti, hari n’abisunga abaganga bakabaga ibice badashaka, byose bigamije ubwiza. Ubu kuri bamwe intanga ngabo z’amafi ni zo zerekejweho amaso. Barazitunganya nyuma bakazishyira mu maso hisunzwe uburyo bwabugenewe nka kumwe muganga agutera umuti mu mubiri awunyujije mu rushinge. Abo barimo Abby wo mu Bwongereza wasanzwe ari mu ivuriro ryo mu Majyepfo y’Umujyi wa Manchester ari kwiteza utu turemangingo. Uyu mukobwa w’imyaka 29 bari bari kumushyiramo utunyangingo ndangasano tw’amafi hifashishijwe urushinge. Dufasha kugira ngo…
Habimana Azarias w’imyaka 47 yasanzwe mu cyumba araramo amanikishije ikiziriko cy’inka, bikekwa ko yiyahuye, akaba yari inshuro ya gatatu yiyahuye kuko yabigerageje izindi nshuro ebyiri ariko bikarangira adapfuye. Bivugwa ko uyu mugabo wari utuye mu Mudugudu wa Kajugujugu, Akagari ka Kirwa, Umurenge wa Murunda, Akarere ka Rutsiro, yiyaye izo nshuro zose ashinja umugore we kumuca inyuma. Umuturanyi w’uyu muryango , yavuze ko amakuru ku rupfu rw’uyu mugabo yatanzwe n’umugore we w’imyaka 37 wari wazindutse ajya mu murima gukura ibirayi, abana bose bagiye ku ishuri. Uwo mugore yavuze ko yagarutse asanga urugi rwo ku muryango w’inyuma rwegetseho, arakingura, akinguye urw’icyumba bararamo…
Impirimbanyi y’Umunyamerika uzwiho gutangaza ibitekerezo bikaze bya politiki, Candace Owens, yavuze ko Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yaratanze uburenganzira bwo kumwica, nyuma yo kuvuga ko umugore we Brigitte Macron yavutse ari umugabo. Owens ukunzwe cyane kuri YouTube no mu biganiro bya podcasts, yagejejwe mu nkiko n’umuryango wa Macron nyuma yo gutangaza uruhererekane rw’ibiganiro yise ‘Becoming Brigitte’, aho yanavuze ko Brigitte afitanye isano ry’amaraso na Emmanuel Macron. Uyu mugore yavuze kandi ko Perezida Macron yigeze kugira imikoranire na CIA muri gahunda yari igamije kumusuzumisha ibibazo by’imitekerereze. Mu butumwa Owens yashyize kuri X ku wa 21 Ugushyingo 2025, yavuze ko yabwiwe…
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasabye abaturage bawo kwitabira uruhererekane rw’ibitaramo byiganjemo ibihangano gakondo byiswe ‘Kigali Dutarame’, bubasaba kujya bazana abakiri bato bagasogongera ku byiza by’Umuco Nyarwanda. Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel, yavuze ko igitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa 22 Ugushyingo 2025, ari intangiririro y’uruhererekane rw’ibitaramo bigiye kujya biba hagamijwe gushyushya Abanyakigali no guteza imbere abahanzi. Icyo gitaramo cyatumiwemo abahanzi n’amatorero y’imbyino gakondo, kikaba ari na cyo cyabimburiye gahunda y’ibitaramo yiswe ‘Umujyi Ushyushye’. Meya Dusengiyumva Samuel, yagize ati: “Iyi ni intangiriro nziza y’ibitaramo biryoshye bizajya biba mu Mujyi wa Kigali, muzakomeze mwitabire muri benshi, Ndashimira ababyeyi baje bakazana n’abana…
Abanyeshuri 303 n’abarimu 12 byemejwe ko ari bo bashimutiwe ku Ishuri ry’Abihayimana Gatolikq ryitiriwe Mutagatifu Mariya (St Mary’s Catholic School), mu gitero bagabweho n’imitwe yitwaje intwaro nkuko byemejwe n’Ishyirahamwe ry’Abakirisitu muri Nigeria (CAN). Icyo gitero cyagabwe ku wa 21 Ugushyingo 2025, kuri icyo kigo giherereye muri Leta ya Niger ariko kugeza ubu nta mutwe numwe urigamba iby’ubwo bugizi bwa nabi. Imibare yari yatangajwe ku wa 22 Ugushyingo 2025, nyuma y’ibarura yerekanaga ko abana 215 ari bo bashimuswe ariko itangazo rya Nyiricyubahiro Bulus Dauwa Yohanna, Umuyobozi wa CAN muri Leta ya Niger yahamije ko abana barenga 300 n’abarimu 12. Urwo rugomo rubaye…
