Author: Bvn Rwanda News

Nyuma y’imyaka itatu n’igice y’ibikorwa bihambaye, Trinity Metals igiye gushora miliyoni 100$ (arenga miliyari 145 Frw) mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ikube hafi kabiri umusaruro ibona. Byatagajwe n’Umuyobozi Mukuru wayo, Peter Geleta. Byari mu biganiro byari byateguwe n’Ihuriro ry’Abashoramari bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakorera mu Rwanda ‘American Chamber of Commerce in Rwanda, AmCham Rwanda). Trinity Metals yinjiye muri AmCham muri uyu mwaka ndetse Peter Geleta ni umwe mu bagize inama y’ubutegetsi y’iri huriro. Ni cyo kigo cya mbere mu Karere k’Ibiyaga Bigari cyohereje amabuye muri Amerika. Ibiganiro byagarukaga ku kwerekana amahirwe ari mu…

Read More

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ruri aho icyaha cyabereye mu Karere ka Bugesera, mu  Murenge wa Gashora, mu Kagari ka Ramiro,  rwasomye urubanza Ubushinjacyaha buregamo umusore w’imyaka 20 y’amavuko wishe sekuru rumuhanisha igihano cy’igifungo cya burundu.  Icyaha uregwa yari akurikiranyweho cyakozwe ku itariki ya 17 Mata 2025, ubwo uwo musore yakaga sekuru amafaranga ibimbi magana abiri (200,000Frw) yari yaramubikije akanga kuyamuha. Muri urwo rubanza, uregwa yaburanye yemera icyaha. Avuga ko sekuru nta kibazo bagiranaga ndetse ko ari we wamubikiraga amafaranga yabaga yakoreye. Yakomeje asobanura ko ubwo yamwakaga ayo mafaranga ngo yikemurire ikibazo, umusaza yarayamwimye amubwira nabi ndetse amukubita inkoni na we…

Read More

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, yabwiye abakirisitu ko gushakana abantu bakabana ubuziraherezo bidasaba imibare myinshi, kandi ko umugore umwe cyangwa umugabo umwe ahagije ku muntu. Iteka rishya ryemejwe na Papa Léon XIV, ryashyizwe hanze n’ibiro bya Vatican bishinzwe inyigisho z’ukwemera, risaba Abakirisitu Gatolika barenga miliyari 1,4 ku Isi gushaka umugabo cyangwa umugore umwe bakamarana ubuzima bwabo no kwirinda kugira imibonano mpuzabitsina irenze iy’abashyingiranywe. Iri teka nta kintu rivuga ku bantu babana bahuje ibitsina, ahubwo rigaruka cyane kuri gakondo y’urushako. Risaba abakirisitu gushaka umuntu umwe, bakiyemeza gushimangira umubano. Rivuga ko “ugushyingirwa nyakuri kwemewe, ni ukwihuza kw’abantu babiri, kwirunduriranamo no…

Read More

Kiyovu Sports yahagaritse imikino ibiri ndetse yambura igitambaro cya kapiteni, Amissi Cédric kubera imyitwarire mibi amaze iminsi agaragaza. Mu itangazo ryashyizweho umukono na Perezida wa Kiyovu Sports, Nkurunziza David, rigaragaza ko Amissi yahagaritswe kubera imyitwarire mibi yo gukubita hasi igitambaro cya kapiteni n’indi myitwarire mibi yagaragaje ku mukino wa Gasogi United n’uheruka wa Al Merrikh. Mu mukino Urucaca rwatsinzwe na Al Merrikh ibitego 2-0, umutoza Haringo Francis yavuze ko bidakwiye ku mukinnyi mukuru nka Amissi kugaragaza uburakari bukomeye kugeza ubwo ajugunye igitambaro cy’umukinnyi uyoboye abandi. Icyo gihe yagize ati “Ni umukinnyi mukuru uba ushaka gukina umukino wose no kugira…

Read More

Abarwanyi ba AFC/M23 bataye muri yombi abagabo 40 muri Teritwari ya Walikale muri Kivu y’Amajyaruguru bari bajyanwe intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare muri Teritwari ya Masisi. Aba bafashwe ku wa Kabiri tariki ya 25 Ugushyingo 2025, mu gace ka Kashebere muri Gurupuma ya Luberike. Urubuga Actualite cd rwavuze ko aba bagabo bafashwe bari batwaye ibikoresho bya gisirikare n’intwaro babijyanye muri Teritwari ya Masisi muri Mahanga. Aha Mahanga hagiye mu biganza bya AFC/M23 tariki ya 22 Ugushyingo 2025, bahambuye Ingabo za Leta ya Congo n’abarwanyi ba Wazalendo. Imirwano irakomeje hagati y’Ingabo za Congo n’abarwanyi ba AFC/M23. Ingabo za ARC/M23 ku wa…

Read More

U Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Ugushyingo, rwafashije impunzi 115 zituruka mu miryango 58 zabaga mu gihugu gusubira mu gihugu cyazo. Impunzi zatashye zirimo 107 zabaga mu nkambi ya Mahama mu karere ka Kirehe, ndetse n’umunani zabaga mu mujyi wa Kigali. Izi mpunzi zinjiye mu Burundi zinyuze ku mupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi wa Nemba uherereye mu karere ka Bugesera, zari zimaze imyaka ibarirwa mu icumi ziba mu Rwanda. Kuva muri Kanama 2020 ubwo impunzi z’Abarundi zatangiraga gutaha, byibura izibarirwa mu 30,907 ni zo zimaze gusubira mu gihugu cyazo. U…

Read More

Umusore wo mu Karere ka Rwamagana witwa Tayebwa Hally uri mu kigero cy’imyaka 23 y’amavuko yasanzwe yapfuye yiyahuye nyuma yo kubwirwa na Se ko naguma ku ishyiga azapfa nk’imbwa. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kavura, mu Kagari ka Nyarusange, mu Murenge wa Muhazi, mu Karere ka Rwamagana, mu Ntara y’Iburasirazuba, ku wa Mbere, tariki ya 24 Ugushyingo 2025, ubwo nyina yageraga mu rugo agasanga umwana we mu cyumba yimanitse mu mugozi yapfuye. Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko ababyeyi ba nyakwigendera babana mu makimbirane kuko babanye uwo mugore afite umwana bityo amakimbirane agahera aho. Abo…

Read More

Ubukwe bwa rutahizamu Cristiano Ronaldo n’umukunzi we Georgina Rodríguez, bushobora kubera ku kirwa cya Madeira mu mpeshyi y’umwaka utaha. Ikinyamakuru Jornal da Madeira cyatangaje ko Ronaldo na Georgina bazasezerana nyuma y’Igikombe cy’Isi cya 2026 muri kiliziya ya Cathédrale Notre-Dame-de-l’Assomption de Funchal, mu gihe baziyakiriye muri hoteli iri aho hafi. Ahazabera ubukwe ni mu bilometero 2,5 uvuye ku bitaro byo muri uwo mujyi aho Cristiano Ronaldo yavukiye, ndetse ni hafi mu bilometero bitanu uvuye ahakorera ikipe yakuriyemo ya Nacional da Madeira. Muri Kanama ni bwo Ronaldo na Georgina bemeje ko bemeranyije kubana nk’umugabo n’umugore nyuma y’imyaka isaga icyenda bari kumwe.…

Read More

Ingendo z’indege zerekeza mu Buhinde zahagaritswe kubera iruka ry’Ikirunga cya Hayli Gubbi giherereye muri Ethiopia mu gihe cy’iminsi ibiri. Ni ibiza byabaye mu mpera z’icyumweru gishize aho ubuyobozi bwa kompanyi ebyiri z’ubwikorezi bwo mu kirere zirimo Air India ndetse na Akissa zo mu Buhinde zahise zitangaza ko zihagaritse ingendo kuva ku wa Mbere tariki 24- 25 Ugushyingo 2025. Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, byatangaje ko hari hashize imyaka isaga ibihumbi 12 iki kirunga kitagaragarwaho ibimenyetso byuko gishobora kuruka, mu mpera z’iki cyumweru cyatunguranye kizamura ivu mu ikirere cy’ibice bimwe bya Pakistan n’amajyaruguru y’u Buhinde nyuma yo kwambukiranya ibihugu birimo Yemen na…

Read More

Umugore wo mu Karere ka Gakenke yafunzwe akekwaho kwica umwana we w’imyaka itandatu, nyuma y’uko atanze amakuru ku baturanyi bari bibwe inkoko ko yayibonye iwabo. Ibi byabereye mu Murenge wa Coko, Akagari ka Mbirima, mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 24 Ugushyingo 2025. Amakuru aturuka mu baturanyi b’aho byabereye avuga ko uyu mwana yaba yishwe na nyina kuko yatanze amakuru ko yibye inkoko, gusa ngo yabwiye inzego z’umutekano ko umwana yamurembanye mu ijoro bikaza kumuviramo urupfu. Umuturanyi yagize ati “Ejo umugore yari yagiye mu mirimo abaturanyi barimo gushakisha inkoko babuze umwana avuga ko yayibonye, no ku mugoroba nyina…

Read More