Author: Bvn Rwanda News

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yerekanye ko nta cyizere gihari cyo kuba insengero zose zafunzwe zizafungura ndetse ko ahubwo banze guhutazana abantu haba harafunzwe izirenzeho. Umukuru w’igihugu yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru yakoze kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Ugushyingo 2025 muri Village Urugwiro. Ubwo umunyamakuru yari amubajije ikibazo cy’uko hari insengero zafunzwe ubundi zikuzuza ibisabwa ariko zikaba zitarafungura, Perezida Kagame yavuze ko iyaba we nta rusengero na rumwe rwagafunguwe. Yagize ati: ”Iyo biba njyewe nta nsengero nafungura. […] Muri ibi byose twavugaga by’izi ntambara ziri ku Isi no kubaho kw’igihugu, insengero zibifitemo ruhare ki? Nazo ziratanga akazi se? “…

Read More

Perezida Kagame yatangaje ko ibihugu by’i Burayi byifuza ko ikibuga cy’indege cya Goma gifungurwa byirengagije ko ikirere cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gifunze, ndetse hari n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorera mu Burasirazuba bw’iki gihugu ukanateza umutekano muke mu karere. Mu Ukwakira 2025, u Bufaransa bwateranyije inama igamije gushaka uko ibikorwa by’ubutabazi bugenerwa abatuye muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo, Perezida Emmanuel Macron avuga ko mu gihe gito ikibuga cy’indege cya Goma kizafungurwa kugira ngo imfashanyo zigere ku bo zigenewe. Mu kigairo n’abanyamakuru ku wa 27 Ugushyingo 2025, Perezida Kagame yavuze ko ubu bidashoboka kunyura mu kirere cy’Iburasirazuba bwa RDC kuko…

Read More

Nyuma y’uko AG Promoter yambitse impeta Micky bakiyemeza kurushinga nk’umugore n’umugabo, kuri ubu bamaze gutera indi ntambwe basezerana imbere y’amategeko kubana akaramata. Ni umuhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Nyarugenge nk’uko bigaragara mu butumwa butumira inshuti zabo, AG Promoter na Micky bazasezerana ku wa 27 Ugushyingo 2025. Uyu muhango wo gusezerana imbere y’amategeko bibaye mu gihe AG Promoter yari aherutse kwambika impeta umukunzi we Micky ku wa 9 Ugushyingo 2025, mu birori byabereye na none i Rebero ari na ho bakirira abatashye ubukwe bwabo. Ubwo yari amaze gutererwa ivi akambikwa impeta, Micky yavuze ko bakabaye barasezeranye imbere y’amategeko muri…

Read More

Korali, amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana ndetse n’abahanzi ku giti cyabo bo muri ADEPR bari kugendera ku mabwiriza mashya agenga ababarizwa muri iri Torero ryiyita iry’Umwuka. Ayo mabwiriza agizwe n’ingingo 59, yatangiye gukurikizwa ku wa 17 Ugushyingo 2025, ari na wo munsi yashyiriweho umukono n’Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR, Pst Ndayizeye Isaïe n’Umushumba Mukuru wungirije wa ADEPR, Pst Rutagarama Eugène. Amabwiriza mashya yasimbuye ayo ku wa 16 Werurwe 2018, agenga korali, itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana ndetse n’abaririmbyi ku giti cyabo yagenderwagaho n’abo muri ADEPR. Asobanura mu buryo burambuye imiterere y’umuyoboke wa ADEPR, amahame agomba gukurikiza mu rugendo rwe…

Read More

Papa Léon XIV yatangiye uruzinduko rwe muri Turikiya, ruba urwa mbere agiriye hanze y’u Butaliyani kuva muri Gicurasi 2025 yimikwa nk’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi. Uru ruzinduko Papa Léon XIV ruri mu murongo wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 1700 ishize habayeho inama ya Nicaea ifatwa nk’iya mbere yahuje abayobozi b’amadini ya gikirisitu bagamije kuganira ku hazaza h’imyemerere yabo. Iyi nama yateraniye i Nicaea (kuri ubu hitwa Iznik muri Turikiya y’uyu munsi). Biteganyijwe ko uru ruzinduko Papa Léon XIV yatangiye kuri uyu wa Kane ruzasiga aganiriye na Perezida Recep Tayyip Erdogan. Papa Léon XIV yageze i Ankara mu masaha ya…

Read More

Ifungwa ry’imipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi ryahagaritse ubuhahirane hagati y’abaturage b’impande zombi, bishyira mu gihombo benshi mu bacuruzi ndetse n’abahinzi bakoreraga ibikorwa byabo muri ibyo bihugu, binatandukanye abavandamwe. Bamwe mu baganirije bvn, biganjemo abakoreraga ubuhinzi mu gihugu cy’u Burundi, banyuze ku mupaka wa Ruhwa, bo mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi, bavuze ko kuba umupaka ufunze byabagizeho ingaruka zirimo izo kuba batagihura na bamwe mu bavandimwe babo bahuje isano, ngo n’ibyo bahinzeyo byariwe n’abo mu Burundi bitewe no kubura inzira banyuramo bajya kubisarura. Nyirahabimana Francoise wo mu mudugudu wa Kiyovu, akagari ka Pera, yavuze ko ubwo imipaka…

Read More

Rusizi: Abagabo babiri bakorera company icukura amabuye y’agaciro yitwa New Kush Rwanda Ltd, bagwiriwe n’ikirombe kubatabara biranga kirabahitana. Byabereye mu mudugudu wa Byimana, akagari ka Rwambogo, Umurenge wa Butare, ku isaha ya saa munani z’igicamunsi (14h00) ku wa Gatatu tariki ya 26 Ugushyingo, 2025. Abagize ibi byago ni Tuyishime Wilson w’imyaka 24, wakomokaga mu mudugudu wa Rushwati, akagari ka Nyamihana na Habumukiza Alexis w’imyaka 45 y’amavuko wo mu mudugudu wa Kirwano, akagari ka Nyamihanda muri uyu murenge wa Butare. Amakuru twamenye ni uko aba bombi ari abakozi ba kompanyi icukura amabuye y’agaciro yitwa New Kush Rwanda Ltd. Ubwo ikirombe barimo…

Read More

Urukiko rw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) rwategetse ko ibihugu binyamuryango byose bigomba kwemera no kwandika isezerano ry’abashyingiranywe n’abo bahuje ibitsina kabone nubwo byaba bitemera kubasezeranya. Urukiko rwafashe icyo cyemezo nyuma y’uko abagabo babiri b’Abanya-Pologne bashyingiraniwe mu Budage, ariko nyuma baza kugaruka iwabo muri Pologne babwirwa ko isezerano ryabo ritakwerwa mu mategeko ngo bandikwa nk’ababana kuko batemera bene iryo shyingiranwa. Abo bagabo bahise batanga ikirego mu Rukiko rwa EU ndetse baratsinda. France 24 yanditse ko icyo cyemezo Pologne yafashe urwo rwavuze ko kinyuranyije n’amategeko ya EU rutegeka ko isezerano ry’abashyingiranywe bahuje ibitsina rigomba kwandikwa nk’ukundi gushyingiranwa kose mu bihugu 27…

Read More

Cyprien Uzabakiriho wamenyekanye nka Djihad na Kwizera Nestor ukunda kwiyita Pappy Nesta batawe muri yombi bakurikiranyweho gukwirakwiza amashusho ya Yampano ari gutera akabariro, bituma umubare w’abakurikiranywe ugera kuri batanu. Ni amakuru yahamijwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry, wahamije ko kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2025 aribwo bataye muri yombi abasore babiri bakurikiranyweho gukwirakwiza amashusho ya Yampano ari gutera akabariro. Ati “Ni byo bafashwe bakurikiranywe bafunze.ibi bintu bigomba gucika. Tuzakomeza dukore iperereza uwo rizajya rigaragaraza uruhare rwe amategeko azajya akurikizwa. Iperereza ntirizahagarara. Bitinde bitebuke uwo rizagaragaza ko yakwirakwije ariya mashusho y’urukozasoni azahanwa”. Djihad na Pappy Nesta…

Read More

Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, n’ikigo cy’imari MoMo Rwanda Ltd, byamuritse uburyo bushya bw’ikoranabuhanga buzafasha Abanyarwanda kwiteganyiriza ku buryo buhoraho muri EjoHeza. Ku wa 25 Ugushyingo 2025 nibwo iyi gahunda yiswe “Iremere na EjoHeza” yatangijwe, mu muhango witabiriwe n’Umuyobozi mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage, Urujeni Martine, Umuyobozi mukuru wa Mobile Money Rwanda Ltd, Chantal Umutoni Kagame ndetse n’abandi. Ubu buryo bushya bw’ikoranabuhanga buzafasha Umunyamuryango uba muri EjoHeza ukoresha MTN Mobile Money kwiteganyiriza mu buryo buhoraho atabyibagiwe kuko azaba yarahaye MoMo Rwanda Ltd amabwiriza yo kwiteganyiriza ku Munsi, ku…

Read More