- KNOWLESS BUTERA YATEGUJE IGITARAMO YISE “IMPROPER ACCESS”
- U Rwanda rwahagurukiye akajagari kari mu bijyanye no gutunganya imisatsi
- U Burusiya bwagabye ibitero ku bikorwaremezo bitandatu by’ingufu muri Ukraine
- Kayonza: Umusaza yishe umugore we akoresheje isuka na we ariyahura
- Umunyarwanda wari umaze imyaka isaga ine afungiye mu Burundi yararekuwe
- CECAFA U17: U Burundi bwasezerewe busuzuguwe
- Urugendo rw’indege rwahagaritswe kubera ibiheri
- Nyanza: Ukekwaho kwicisha murumuna we yafunzwe by’agateganyo
Author: Bvn Rwanda News
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yafashe urugendo rumwerekeza i Washington DC ahazabera umuhango wo gusinya bwa nyuma amasezerano hagati ya Perezida Paul Kagame na Perezida Antoine Felix Tshisekedi. Urukuta rwa X rwa Perezidansi y’u Burundi ruvuga ko Perezida Ndayishimiye kuri uyu wa Kabiri tariki 02/12/2025 yerekeje i Washington DC. Ajyanyweyo no gukurikira isinywa ry’amasezerano y’amahoro hagati ya Congo Kinshasa n’u Rwanda, umuhango uzaba tariki 04/12/2025. Itariki yo gusinya aya masezerano ntikiri ubwiru, kuko Umukozi ushinzwe itangazamakuru mu Biro bya Perezida muri America, Karoline Leavitt yatangaje ko ku wa Kane, Perezida Donald Trump azakira abakuru b’ibihugu icy’u Rwanda na Repubulika ya…
Ubuyobozi bw’ingabo za Amerika bwatangaje ko hatanzwe itegeko ryo kugaba ibitero ku bwato buva muri Venezuela bikekwa ko bwari butwaye ibiyobyabwenge. Igitero cya mbere cyagabwe cyaturikije ubwato ariko hagaragara abantu babiri bakirokotse, nubwo ubwato bwari bwafashwe n’umuriro. Umuvugizi wa White House, Karoline Leavitt, ku wa 1 Ukuboza 2025 yavuze ko “[Frank] Bradley yafashe icyemezo cyiza bijyanye n’urwego rw’ubuyobozi arimo n’itegeko.” Leavitt yemeje ko Minisitiri w’Ingabo Pete Hegseth yatanze uburenganzira bwo kugaba ibi bitero ariko atatanze amabwiriza yo kwica abantu bose. BBC yanditse ko abadepite b’Aba-Democrates n’Aba-Republicain bagaragaje impungenge kuri ibi bitero bityo bikwiye gusuzumwa. Leavitt ntiyemeje niba igitero cya…
Abayoboke b’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, DGPR Green Party, bo mu Ntara y’Iburengerazuba, batoye abayobozi bashya, basimbura abasoje manda ku rwego rw’intara, bahabwa umukoro wo guhangana n’ibabazo bibangamiye umuryango nyarwanda. Aya matora yabaye ku Cyumweru, tariki 30 Ugushyingo 2025 muri kongere y’ishyaka DGPR ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba yabereye mu Karere ka Karongi. Sibomana Hussein ni we watorewe kuyobora Green Party mu Ntara y’Iburengerazuba, ni mu gihe uwatorewe kuyobora urugaga rw’abagore rushamikiye kuri Green Party ari Mukasine Angelique. Uwizeye Clarise we yatorewe kuyobora urugaga rw’urubyiruko. Sibomana Hussein watorewe kuyobora Green Party mu Ntara…
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko Yampano n’umukunzi we nabo bari gukorwaho iperereza ngo harebwe niba nta ruhare bagize mu gusakaza amashusho yabo bari gutera akabariro. Dr. Murangira yavuze ko mu gihe iperereza ryasanga hari uruhare babigizemo nta kabuza nabo amategeko yabakurikirana. Ati “Kumva ko Yampano yahanwa biracyakorwaho iperereza niba hari uruhare yaba yaragize mu kuba aya mashusho yaragiye hanze, igihe byagaragara ko yabigizemo uruhare we n’uwo bari kumwe bazakurikiranwa.” Dr. Murangira yasabye abifashe amashusho nk’aya kuyasiba cyangwa bakayahisha kure ku buryo atazabacika.
Mu Karere ka Rutsiro, abana babiri bibye ubwato, burohama mu Kiyaga cya Kivu, umwe arapfa. Byabereye mu Mudugudu Munyinya, Akagari Murambi, Umurenge wa Musasa Akarere ka Rutsiro ku wa 30 Ugushyingo 2025. Saa Cyenda n’Igice nibwo Nsabimana Claude w’imyaka 15 na Nsengimana Egide w’imyaka 14 bagiye ku Kiyaga cya Kivu, bahasanga ubwato Ntakirutimana Jean Marie Vianney akoresha mu kurangura indugu yavayo akabuparika ku mwaro. Ubwo bwato babujyanye mu Kivu bari kumva umunyenga hazamo umuhengeri urabaroha. Kajeguhera Jean wari hafi aho yagerageje kubatabara ashobora kurohora uwitwa Nsabimana Claude, naho Nsengimana Egide aramubura. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musasa, Bisengimana Janvier yavuzeko bakimenya…
Umunya-Burkina Faso ukinira APR FC, Memel Raouf Dao, wari umaze ukwezi n’igice adakina kubera imvune yagize ku kirenge, yatangiye gukorana imyitozo na bagenzi be. Ikipe y’Ingabo z’Igihugu irimbanyije imyiteguro y’umukino w’Ikirarane cy’Umunsi wa Kabiri wa Shampiyona y’u Rwanda utarakiniwe igihe, uteganyijwe ku wa Kabiri, tariki 2 Ukuboza 2025. Mu bakinnyi bari gukora imyitozo itegura uyu mukino harimo na Dao wavunikiye mu mukino wahuje APR FC na Mukura FC ku wa 19 Ukwakira 2025, kuri Kigali Pelé Stadium. Memel Dao ukina mu kibuga hagati muri APR FC yabaye undi mukinnyi w’iyi kipe ukize imvune nyuma ya rutahizamu Djibril Ouattara, dore…
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye guteza urujijo ku by’umubano we n’itangazamakuru, nyuma y’uko White House ishyize ku rubuga rwayo urukuta ruzajya runyuzwaho ibitangazamakuru n’abanyamakuru ishinja gukoresha amakuru abogamye kandi ayobya rubanda. Uru rukuta rushya rwashyizweho ku wa 28 Ugushyingo 2025, rwiswe “Media Offenders” rugaragaza ibitangazamakuru n’inkuru White House ivuga ko zayobeje abaturage. Ku isonga hashyizweho Boston Globe, CBS News na Independent, nk’ibitangazamakuru by’icyumweru mu gutangaza ibinyoma, biturutse ku nkuru zivuga ku mashusho aheruka gushirwa hanze n’abadepite batandatu ba Aba-Democrates. Abo badepite barimo abahoze mu gisirikare no mu nzego z’ubutasi, bibukije abasirikare ko badakwiye gukurikiza…
Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwasubitse urubanza ruregwamo Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man na Kalisa John uzwi nka Kjohn. Baburanye batunganiwe mu gihe Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe. Ishimwe Patrick yavuze ko yatinze kubona dosiye kandi ko akeneye umwunganira mu mategeko. Ni mu gihe Kjohn wari witeguye kuburana ,Ubushinjacyaha bwamusobanuriye ko dosiye yabo ari imwe, ibyo bakurikiranyweho ni bimwe bazaburanira rimwe. Yampano wabareze yari yitabiriye urubanza ubona ko afite igihunga, dore ko yari yambaye agapfukamunwa. Urukiko rukimara kuvuga ko urubanza rusubitswe, Yampano yasohotse yihuta, itangazamakuru ryo kuri murandasi rimwiruka inyuma ,yinjira mu modoka bwangu ahita agenda.Urukiko rwashyize iburanisha kuri 04 Ukuboza 2025.…
Polisi y’u Rwanda ifatanyijwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), yataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mamba, mu Karere ka Gisagara, mu Ntara y’Amajyepfo n’abandi bantu batatu bakurikiranweho icya cya ruswa. Abo batawe muri yombi ku wa wa 27 Ugushyingo 2025, aho abantu bane barimo abaturage batatu n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mamba, bafashwe bakekwaho icyaha cya ruswa. Amakuru avuga ko uwo muyobozi yafatiwe mu cyuho yakira ruswa y’ibihumbi magana abiri (200,000Frw) yari ahawe n’umuturage wengaga inzoga zitemewe, bigizwemo uruhare n’inzego z’umutekano ku bufatanye n’umuturage watanze amakuru, bivugwa ko ngo yari yaramuzengereje amwaka ruswa. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi…
Ibi aba bakinnyi ba filime babigarutseho nyuma y’uko bari bamaze ukwezi bajya gusabana n’abaturage, babasaba kubatora bikaba byarageze ku munsi wo ku wa gatanu n’ijoro amatora agiye kurangira, abari inyuma bagashyiraho amajwi menshi akaba aribo begukanye icyo gihe nyamukuru cy’imodoka. Clapton Kibonke avuga ko iki kiciro kitari kwitwa “People Choice” cyangwa se “Uwatoranyijwe n’abantu” ahubwo cyagakwiye kuba kitwa “Money Choice” ndetse atanga igitekerezo ko mu bihembo bitaha, bazafata abakinnyi ba filime n’abanyamakuru hanyuma bagahitamo umwe ukwiye kwegukana iyo modoka. Nyambo yavuze ko uko ibihembo bya Mashariki byari biteguwe byari byiza ariko gutsindira igihembo nyamukuru bikwiye kwigwaho kuko uwifite ariwe wegukanye…
