- KNOWLESS BUTERA YATEGUJE IGITARAMO YISE “IMPROPER ACCESS”
- U Rwanda rwahagurukiye akajagari kari mu bijyanye no gutunganya imisatsi
- U Burusiya bwagabye ibitero ku bikorwaremezo bitandatu by’ingufu muri Ukraine
- Kayonza: Umusaza yishe umugore we akoresheje isuka na we ariyahura
- Umunyarwanda wari umaze imyaka isaga ine afungiye mu Burundi yararekuwe
- CECAFA U17: U Burundi bwasezerewe busuzuguwe
- Urugendo rw’indege rwahagaritswe kubera ibiheri
- Nyanza: Ukekwaho kwicisha murumuna we yafunzwe by’agateganyo
Author: Bvn Rwanda News
Kaminuza y’u Rwanda ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda,RAEB, byatangije ishami ryigisha ibyerekeye ingufu za nucléaire mu gukomeza kubakira ahazaza heza umugabane wa Afurika. Ni porogaramu yatangijwe ku wa 3 Ukuboza 2025. Ikazaba iri ku cyiciro cya kabiri cya Kaminuza izwi nka ‘Bachelor of Science with Honours in Nuclear Science and Technology.” Ibi bijyanye n’icyerekezo cy’igihugu gikomeje guharanira ko siyansi y’ingufu za nucléaire ishyirwa muri NST2 na Vision 2050. Abanyeshuri biga muri iri shami bazajya bamara imyaka ine biga ndetse banagire umwanya wihariye wo gushyira mu ngiro ibyo biga mu ishuri. …
Urubanza ruregwamo abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad rwasubitswe nyuma y’uko umwe mu bo bahuriye muri dosiye agaragaje inzitizi y’uko atiteguye kuburana adafite umwunganizi mu mategeko. Djihad ari gukurikiranwa muri dosiye imwe n’abitwa Kwizera Nestor uzwi Pappy Nesta na Ishimwe François Xavier, bose bakaba bakurikiranyweho gusakaza amashusho y’urukozasoni ya Yampano. Kuri uyu wa 4 Ukuboza 2025 ni bwo byari byitezwe ko aba bombi batangira kuburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, icyakora urubanza ruza gusubikwa kubera ko Ishimwe François Xavier yagaragaje ko atiteguye kuburana kuko nta mwunganizi mu by’amategeko afite. Yaba Papy Nesta na Djihad babwiye Urukiko ko bo biteguye kuburana, ko…
Kuri sitasiyo ya RIB ya Twumba mu Karere ka Karongi hafungiye Bayikorere Noel w’imyaka 19 na murumuna we Byiringiro Steven, bitewe n’uko Bayikorere yishe se Mushimiyimana Claude w’imyaka 47 amukubise igiti kirimo umusumari, amwitiranyije na murumuna we wari umukubise inkoni. Bayikorere Noel yasobanuye uko byagenze. Ati: “Twanyoye umutobe tuwuvanga n’inzoga zitwa ‘Ibyuma’. Bigeze mu ma saa tatu z’ijoro tumaze gusinda, dutashye murumuna wanjye ahamagarwa n’umuntu ngo agende amubwire. Ndamubuza mubwira ko bwije yareka bakazavugana mugitondo. Murumuna wanjye aranga ngo ataba ari akazi amuha cyangwa amurangira akakitesha.” Bazamuka baje guhura n’uwahamagaraga murumuna we, Bayikorere amubuza ko bavugana arabyanga akurura uwo murumuna…
Abafite ubumuga bo mu Karere ka Kamonyi, bifuza ko umubare w’amashuri bigamo wiyongera, babigarutseho hizihizwa Umunsi mpuzamahanga w’abafite Ubumuga. Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abafite Ubumuga mu Karere ka Kamonyi, Nzigiyimana Michel avuga ko kugeza ubu muri aka Karere hari ishuri rimwe ryujuje ibisabwa kugira ngo abafite ubumuga bigane na bagenzi babo badafite ubumuga muri gahunda y’uburezi budaheza. Nzigiyimana avuga ko abenshi mu bafite ubumuga babohereza mu Turere twa kure bavanywe hafi y’imiryango yabo bakoherezwa mu mashuri yabugenewe arimo ibikoresho n’abarimu babifitiye ubushobozi. Ati: ”Amashuri afite uburezi budaheza hano ni 3 ariko iryujuje ibisabwa ni rimwe gusa, kuko ryo rwakira abana bafite ubumuga…
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwatangaje bwakiriye impunzi z’Abanye-Congo 199 ziganjemo abana n’abagore. Ku wa 3 Ukuboza 2025 hagati ya saa Kumi n’Imwe na saa Kumi n’Ebyiri ni bwo ku mupaka wa Kamanyola hambukiye impunzi z’Abanyekongo zahunze imirwano iri kubera muri Kivu y’Amajyepfo hafi y’uyu mupaka. Abdou Uwiringiyimana utuye mu Murenge wa Bugarama, Akarere ka Rusizi hafi y’umupaka wa Kamanyola, yavuze ko kuva mu gitondo cya tariki 2 Ukuboza batangiye kumva urusaku rw’amasasu n’imbunda ziremereye rwumvikaniraga hakurya muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo. Uru rusaku rwakomeje no ku wa 3 Ukuboza, kuva mu gitondo kugera Saa Kumi z’umugoroba. Umuyobozi w’Akarere ka…
Umusore w’imyaka 40 wo mu Karere ka Nyamasheke yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana wa mushiki we, nyuma y’aho asanganywe n’uwo mwana mu cyumba yamukuyemo imyenda. Byabereye mu Mudugudu wa Rujeberi, Akagari ka Higiro, Umurenge wa Karengera ku wa 3 Ukuboza 2025. Saa Kumi z’Umugoroba ni bwo nyina w’umwana yatashye avuye mu kazi asanga musaza we yafashe umwana amujyana mu cyumba amukuramo imyenda, amubonye ahita asohoka yiruka, undi amwiruka inyuma ariko amurusha intambwe, aramucika. Abaturage bahise bahurura bahamagara inzego z’ubuyobozi zikomeza gufatanya n’abaturage kumushakisha, afatirwa mu Bugarama aho yari yagiye kwihisha. Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamasheke, ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage,…
Mu bitaro by’akarere ka Nyanza harwariye umubyeyi bikekwa ko yasimbutse igipangu ashaka gutoroka ibitaro kubera umwenda yishyuzwaga. Bamwe mu bazi amakuru y’uriya mubyeyi bavuze ko taliki ya 30 Ugushyingo, 2025 mu bitaro bya Nyanza hari umubyeyi wuriye igipangu cy’ibitaro afite uruhinja, ashaka gutoroka bitewe n’uko yishyuzwaga amafaranga yavuriwe. Umwe yagize ati “Hari uwasimbutse igipangu ahetse akana ashaka gutoroka.” Icyo gihe bavuga ko babimenye bamusanga hanze y’ipangu ari gutaka, niko kumugarura kwa muganga kugira ngo ibitaro bimwiteho. Mugushaka aya makuru twagerageje kuvugisha umuyobozi w’ibitaro bya Nyanza, Docteur Mfitumukiza Jerôme, mu kiganiro twagiranye yavuze ko aya makuru atayazi, cyakora akomeza kubaza abo bakorana.…
Sosiyete y’Ikoranabuhanga ya Samsung yateguje ‘Galaxy Z TriFold’, telefone igezweho ikunjwa inshuro eshatu. Izashyirwa ku isoko ku wa 12 Ukuboza 2025. Telefone ikoze muri ubu buryo yari imaze umwaka ishyizwe hanze na sosiyete y’Abashinwa ya Huawei. Galaxy Z TriFold izabanza gushyirwa ku isoko ryo muri Koreya y’Epfo aho izaba igura 2.443 $, ni ukuvuga inshuro ebyiri ugereranyije n’ibiciro bya iPhone 17 iheruka gushyirwa hanze. Iyi telefoni ifite ikirahure cya pouse 10. Samsung yatangaje ko iyi telefone itandukanye n’izindi kuko itakorewe gucuruzwa ku bantu benshi. Kugeza ubu iboneka mu ibara ry’umukara gusa, ikagira uburemere bwa garama…
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Justin Nsengiyumva, yasabye abakora mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro gukomeza gushyira imbere imiyoborere myiza, kurengera ibidukikije no guteza imbere ubumenyi n’ikoranabuhanga, kugira ngo ibiva muri urwo rwego bitange inyugu zifatika ku baturiye aho bukorerwa. Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Ukuboza 2023 ubwo yatangizaga ku nshuro ya 8, Icyumweru cyahariwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro mu Rwanda. Iki cyumweru kizwi nka ‘Rwanda Mining Week’ gifite insanganyamatsiko igaruka ku ruhare rw’amabuye y’agaciro mu kubaka ahazaza heza, aho abarenga 700 barimo abayobozi muri za Guverinoma, abashoramari, abafatanyabikorwa mu rwego rw’ubucukuzi n’abandi bahuriye i Kigali. Umuyobozi…
Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ko ingabo z’iki gihugu n’imitwe bikorana byarashe ibisasu muri santere ya Kamanyola, byica abasivili batatu, abandi batanu barakomereka. Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 2 Ukuboza 2025 yatangaje ko muri batanu bakomeretse harimo umugabo umwe, umugore n’abana batatu. Santere ya Kamanyola iherereye muri teritwari ya Walungu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Igenzurwa n’abarwanyi ba AFC/M23 kuva muri Gashyantare 2025. Mu bice bitari kure ya Kamanyola nka Katogota na Luvungi muri teritwari ya Uvira habereye imirwano ikomeye kuva mu rukerera, yahanganishije AFC/M23 n’ingabo za…
