Author: Bvn Rwanda News

Bamwe mu baturage bari bahunze imirwano yarimo ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo, FDLR, Wazalendo, Ingabo z’Abarundi n’Abacanshuro barwanya M23, muri Kamanyola mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, bavuga ko umutekano wagarutse. Ibi bishimangirwa n’Abanyekongo n’Abanyarwanda bakoresha umupaka wa Bugarama uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bishimira ko bongeye gusubukura ingendo n’ibikorwa byabo. Ni mu gihe mu cyumweru gishize mu gace ka Kamanyola karimo imirwano yatumye abaturage barenga 1 000 bahungira mu Rwanda. Ndayizera Assuman, Umunyarwanda ukorera ibikorwa by’ubuhinzi muri RDC mu gace ka Kamanyola, avuga ko kuba umutekano wagarutse biramuha icyizere cyo gukomeza…

Read More

Ambasaderi Ernest Rwamucyo, yashyikirije Perezida wa Eritrea, Isaias Afwerki impapuro zimwerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu. Ni umuhango wabereye ku biro by’Umukuru w’Igihugu Isaias Afwerki, biherereye mu Mujyi wa Asmara, ku wa 04 Ukuboza 2025. Muri uyu muhango, Amb. Rwamucyo yijeje Perezida Afwerki ko u Rwanda rwiteguye gukomeza gushimangira ubufatanye buri hagati y’ibihugu byombi ku bw’inyungu z’ababituye. Perezida Afwerki na we yashimiye Amb. Rwamucyo, amwizeza inkunga y’igihugu cye mu nshingano ze. Ambasaderi Ernest Rwamucyo asanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya aho afite icyicaro mu Mujyi wa Nairobi.

Read More

Ubushinjacyaha bw’Urwego mpuzamahanga rwashyiriweho gukora imirimo y’insigarira y’inkiko mpanabyaha (IRMCT) bwagaragaje ko ibihugu bihana imbibi n’u Buholandi biri gushyirwaho igitutu kugira ngo byakire Kabuga Félicien ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Tariki ya 7 Kanama 2023, abacamanza ba IRMCT bafashe umwanzuro wo guhagarika urubanza rwa Kabuga, basobanura ko adafite ubushobozi bwo kuburana bitewe n’uburwayi afite burimo ubwo kwibagirwa. Nyuma yo kwakira icyifuzo cy’Ubushinjacyaha gisaba ko Kabuga yafungurwa by’agateganyo, akoherezwa mu Rwanda kuko ari cyo gihugu cyonyine cyemeye kumwakira, tariki ya 14 Ugushyingo 2025 abacamanza barabyanze, bagaragaza ko atashobora gukora urugendo rw’indege rumugeza i Kigali. Tariki ya 28…

Read More

Nyanza: Umugabo ari guhigishwa uruhindu akekwaho kwica umugore we. Umugabo bikekwa ko yishe umugore we ari guhigishwa uruhindu ngo afatwe afungwe. Iki cyaha cyabereye mu kagari ka Mushirarungu, mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza taliki 05/12/2025. Uriya muryango usanzwe ubana mu makimbirane, ari umugore ari umugabo banywa inzoga za macye zizwi nka ‘dondubwonko’ nk’uko amakuru abivuga. Umugore ngo yagendaga atuka umugabo aho bari bavuye kunywera mu isantiri ya Mushirarungu izwi nka “Bleu Bleu”, bageze mu rugo bararwana, abaturanyi baza gutabara umugore arabirukankana, barahungu bucyeye umugore aza gupfa. Umugabo na we yahise aburirwa irengero, akaba ari guhigishwa uruhindu. Umunyamabanga…

Read More

Ikirombe cyacukurwagamo amabuye y’agaciro mbere ya 2008 mu Karere ka Rutsiro, cyagwiriye abantu batatu bari bagiye mu bucukuzi butemewe, umwe witwa Dushimimana Jean Bosco w’imyaka 36 arapfa. Ibi byabaye mu gitondo cyo ku wa Mbere, tariki 8 Ukuboza 2025, mu Murenge wa Nyabirasi, Akagari ka Terimbere ho mu Mudugudu wa Gihinga. Amakuru twahawe n’abo mu muryango we n’uko Dushimimana yari umwe mu bahanga mu byo gucukura amabuye y’agaciro, ndetse yari afite koperative ifite ibyangombwa akoramo, ariko batunguwe n’uburyo yagiye gucura ahatemewe. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabirasi, Mpirwa Migabomu, yahamije ko bagiyemo ari batatu, babiri babona kigwiriye mugenzi wabo bakiruka.Ati…

Read More

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze yakoze umukwabu wo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge, imena litiro zisaga 1 700, ndetse inafunga bane mu bazikoraga. Ni igikorwa cyabereye imbere y’abaturage, banasabwa gucika kuri izo nzoga z’inkorano zihabwa amazina agaragaza ingaruka zikomeye ku buzima bwabo no ku mutekano. Amwe mu mazina ahabwa izi nzoga arimo Muriture, Nzogejo, Tunuri, Muhenyina, Umutaragweja, Umumanurajipo n’andi, yose agaragaza imyitwarire idahwitse igaragara ku bazinywa. IP Ngirabakunzi Ignace, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, avuga ko abakora bene ibi binyobwa bagirwa inama yo kubireka, ariko abanangira bagafatwa bakabibazwa. Ati “Abaturage…

Read More

Hategekimana Fred wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare, yagizwe Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza w’agateganyo, mu gihe Jules Higiro we yagizwe Umuyobozi w’Akarere wungirije w’agateganyo. Aba bayobozi bashyizweho kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Ukuboza 2025, aho bagiye gusimbura Meya na ba Visi Meya be babiri birukanywe mu kazi kubera kutuzuza inshingano zabo neza uko bikwiye. Hategekimana Fred wagizwe Meya w’agateganyo yagiye mu mwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare, avuye ku kuba Umuyobozi ushinzwe Imari mu Karere ka Kayonza. Jules Higiro wagizwe Umuyobozi wungirije w’Agateganyo we yari asanzwe ari umujyanama muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu. …

Read More

Perezida Paul Kagame yavuze ko ibiganiro bya Washington D.C. byihariye kuko byibanze ku mpamvu zifatika, ntibishingire ku nkuru zidafite ishingiro nk’uko byagiye bigenda mu biganiro byabanje. Yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Al Jazeera, cyasohotse ku wa 7 Ukuboza 2025. Perezida Kagame yavuze ko amakimbirane hagati y’u Rwanda na DRC akomoka mu mateka ya kure, ariko ko imyaka myinshi ishize hatitawe kuri icyo kibazo, uretse ubwo abayobozi b’ibihugu byombi bahuraga na Perezida Trump. Ati “Imbaraga zashyizwe mu kumenyekanisha iki kibazo, umuhate wenda n’igitutu cyo gukemura iki kibazo ni ibintu bitigeze bibaho mbere.” Yagaragaje ko niba umuntu ashaka gukemura amakimbirane, aba akwiriye…

Read More

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane wa Afurika, CAF, yamenyesheje amakipe amabwiriza agenga irushanwa ry’Igikombe cya Afurika 2024 ariko kigiye gukinwa muri 2025 na 2026. Iri rushanwa rizabera muri Maroc guhera tariki ya 21 Ukuboza 2025 kugeza tariki ya 18 Mutarama 2026. Ibihugu 52 bigeze Umugabane wa Afurika nk’uko bisanzwe. Mbere y’uko iri rushanwa ritangira, CAF yasohoye amabwiriza buri kipe igomba kuzubahiriza, bitaba ibyo ikazacibwa amande. Amakipe yo ku Mugabane w’i Burayi agomba kurekura abakinnyi bitarenze tariki ya 15 Ukuboza 2025. Amakipe [Clubs] ndetse n’amakipe y’Ibihugu [National teams], yasabwe gucyemurana ibibazo byose byaba impamvu yose yakoma mu nkokora irekurwa ry’abahamagawe mu…

Read More

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rikomeje kwagura ibirindiro byaryo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ryerekeza mu Mujyi wa Uvira. Kuri uyu wa 8 Ukuboza 2025, abarwanyi ba AFC/M23 bambuye ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC uduce two muri Teritwari ya Uvira turimo santere ya Nyakabere na Sange. Mbere yo gufata Nyakabere, AFC/M23 yabanje gufata Bwegera, Luberizi, Luvungi, Rurambo na Katogota, iturutse muri Santere ya Kamanyola imaze amezi 10 igenzura. Iri kunyura mu muhanda munini wa RN5 ugera mu Mujyi wa Uvira. AFC/M23 iri kurwana imanuka, bisa n’aho ifite intego yo gufata vuba Umujyi wa…

Read More