Author: Bvn Rwanda News

Depite Mukabalisa Germaine yegukanye umudali wa Zahabu mu gusiganwa ku maguru metero 400 n’uw’Umuringa muri metero 100, na ho Nyabyenda Damien yegukana uwa Feza muri metero 400. Ni imidali begukanye mu mikino ihuza Abadepite n’Abasenateri bo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC). Kuva mu mpera z’icyumweru gishize, tariki ya 6 kuzageza ku ya 15 Ukuboza 2025, mu Mujyi wa Kampala muri Uganda, hari kubera imikino ihuza abagize Inteko zishinga Amategeko z’ibihugu byo muri EAC. U Rwanda ni kimwe mu bihugu bihataniye imidali, aho rwitwaje abakina Volleyball mu bagabo n’abagore, abakina kumasaha, abakina golf n’abasiganwa ku maguru. Depite Mukabalisa…

Read More

Mu bihe bitandukanye abantu bagiye bagaragaza ko ikipe ya Rayon Sports ikwiye guterwa inkunga na Leta nk’uko bigenda ku yandi makipe atandukanye mu Rwanda. Uwayezu Jean Fideli ubwo yari Perezida wayo yavuze ko baramutse bahawe amafaranga nk’ayo andi makipe ahabwa nabo  batwara ibikombe. Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, aganira na One Nation Radio yabajijwe ku byo gutera inkunga iyi kipe yambara ubururu n’umweru, yerekana ko amafaranga izayabona iyakuye mu bafatanyabikorwa mu gihe yaba yashyize ibintu byayo ku murongo. Ati: ”Amafaranga bazayabona, amafaranga barayafite buriya ntibayabura nibashyira ibintu ku murongo bafite abafana benshi, bafite ibitekerezo bishobora gutuma babona amafaranga, ahubwo dutegereje ko bagira ayo…

Read More

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB),  rwemeje ko rwataye muri yombiTwagirayezu Jean Paul, wari Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ukurikiranweho ibyaha byo kwigwizaho umutungo no kutawumenyekanisha ku Rwego rw’Umuvunyi nkuko biteganywa n’amategeko. RIB yemeje ko Twagirayezu yatawe muri yombi ibinyujije mu butumwa yashyize ku rubuga rwayo rwa X rwahoze rwitwa Twitter kuri iki Cyumweru, tariki ya 07 Ukuboza 2025. Yagize iti:”RIB yafunze Twagirayezu Jean Paul, Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu ukurikiranweho ibyaha byo kwigwizaho umutungo no kutawumenyekanisha ku Rwego rw’Umuvunyi nkuko biteganywa n’amategeko.” Yakomeje ivuga ko kuri ubu afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu…

Read More

Tariki ya 20 Mutarama 1900 ni bwo mu Rwanda haturiwe Igitambo cya mbere cya Misa, isomerwa i Shangi muri Nyamasheke muri Diyoseze ya Cyangugu. Nubwo italiki itazwi mu mwaka w’i 1894 hashinzwe vicariyati ya Nyanza itandukanijwe na Victoria-Nyanza. Icyo gihe u Rwanda ruba igice gishya muri Kiliziya Gatolika gishingwa Musenyeri LIVINHAC kugeza asimbuwe na Musenyeri Hirth mu 1899 ari na we watangije iyogezabutumwa Gatolika. Imyaka 125 irihiritse ivanjili yinjiye mu Rwanda, Abanyarwanda batangira gusenga Imana bita iyo mu ijuru mu gihe mbere basengaga Imana y’u Rwanda. Ku wa 8 Gashyantare 1900 ni bwo hatangijwe misiyoni ya Save bayiragiza mutima mutagatifu…

Read More

Ubwo bari ku rubyiniro mu gitaramo cya Davido cyabereye muri BK Arena mu ijoro ryo ku wa 5 Ukuboza 2025, Juno Kizigenza yatunguranye asoma umunwa ku wundi Ariel Wayz abafana babo induru bayiha umunwa. Nyuma yo gusomanira ku rubyiniro, Juno Kizigenza aganira n’abanyamakuru yavuze ko yabitewe n’uko yari yishimye, ati “Ni uko twari twishimye.” Ku ruhande, Ariel Wayz we aganira na The New Times abajijwe ku gusomana na Juno Kizigenza, yavuze ko nta kidasanzwe kuko inshuti z’akadasohoka ‘Best friend’ zishobora gusomana. Ubwo yari ku rubyiniro, Juno Kizigenza yateye indirimbo ‘Away’ yakoranye na Ariel Wayz maze uyu mukobwa wari umaze…

Read More

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Munganyinka Hope ndetse na Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Harerimana Jean Damascene, beguye. Amakuru yizewe, yemeza ko aba bayobozi beguye nyuma yo kunanirwa gukemura ibibazo by’abaturage bitandukanye bigaragara muri aka karere. Aba bayobozi beguye nyuma y’uko hari abaturage bo mu bice bya Ndego na Mwiri byagaragaye ko babuze imvura bagasonza ku buryo bukomeye. Iki kibazo cyageze aho bamwe batangira gusuhuka nyamara ngo Leta yari ifite ibyo kurya ahubwo harabaye uburangare mu kubitanga. Bivugwa ko kandi aba bayobozi batumvikanaga aho akenshi bahoraga bashyamirana kubera kudahuza ku byemezo…

Read More

Indi Coup d’Etat irimo gushya muri Africa, mu gihugu cya Benin abasirikare bagabye igitero bafata televiziyo y’igihugu, batangaza ko bakuyeho Perezida wa Repubulika, Patrice Talon. Mu mujyi wa Cotonou ahari ibiro bya Perezida (Palais de la Marina) humvikanye urusaku rw’amasasu y’imbunda nini n’into. Amakuru aravuga ko igitero cyagabwe na Lt. Col Pascal Tigri, wamaze kwigarurira televiziyo y’igihugu, ndetse abasirikare bavuze ko ari we Mukuru w’Inama ya Gisirikare (Commite Militaire Pour la Refondation) yashyizweho ngo iyobore igihugu. Itangazo abasirikare basomeye kuri televiziyo y’igihugu bashinja Patrice Talon gufunga abaturage, kubabuza amahitamo yo gutora uwo bashaka ngo abayobore. Aba basirikare bakuyeho itegeko nshinga,…

Read More

Urukiko Rukuru rw’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye abofisiye bakuru bahunze mu mpera za Mutarama 2025 ubwo AFC/M23 yatangizaga urugamba rwo gufata umujyi wa Goma. Aba ni Brig Gen Dany Yangba Tene, Brig Gen Papy Lupembe Mopenzo, Komiseri Eddy-Léonard Mukuna na Jean-Lomuard Ekuka Lipopo wabaye Guverineri w’agateganyo w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru nyuma y’urupfu rwa Gen Maj Peter Cirimwami. Gen Maj Alengbia Nzambe wari umuyobozi w’akarere ka gisirikare ka 34 na we yafunganywe n’aba bofisiye ariko dosiye ye yarafunzwe nyuma y’aho apfiriye muri gereza muri Mata 2025. Aba bofisiye batangiye kuburanishwa muri uru rukiko muri…

Read More

Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kirwanira mu Kirere cyatangaje ko indege yacyo yo mu bwoko bwa F-16C yahanutse iri mu mu myitozo Iki gisirikare cyatangaje ko byabaye ku wa 3 Ukuboza 2025 bibera mu Mujyi wa Los Angeles muri Leta ya California. Iyi ndege yaguye mu butayu mu bilometero 210 uvuye rwagati mu Mujyi wa Los Angeles, mu gace gasanzwe gakoreshwa mu igeragezwa ry’intwaro zikomeye. Amashusho ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umuriro mwinshi wari aho indege yaguye, mu gihe umupilote agaragara ari kumanuka akoresheje umutaka hirya y’aho isanganya ryabereye. Igisirikare cya Amerika cyavuze ko indege yari mu…

Read More

Imodoka nto zakumiriwe mu gisate cy’umuhanda cyanditsemo ‘BUS ONLY’ (ifoto: Cyril Ndegeya) Polisi y’u Rwanda yaburiye abatwara ibinyabiziga mu mujyi wa Kigali bakagendera mu bisate bishya mu muhanda birangwa na “BUS ONLY”, ivuga ko byagenewe bisi, ibinyabiziga bitwara abantu barenze umunani n’ibinyabiziga ndakumirwa gusa, ko abatabyuhiriza bikururira ibihano. Kuva tariki ya 2 Ukuboza 2025, mu muhanga uva kuri gare yo mu mujyi ahzwi nka ‘downtown’, ukamanuka Peyaje -Rwandex -Sonatube – Remera watangiye kubahirizwamo gahunda yo guharira igisate kimwe bisi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, mu rwego rwo kugira ngo zidatinda mu nzira. Ni gahunda itarubarizwa na…

Read More