Author: Bvn Rwanda News

ibi byabebereye mu Mudugudu wa Ruhuha, mu Kagari ka Nyamagana, mu Murenge wa Ruhango, mu Karere ka Ruhango, mu Ntara y’Amajyepfo, ku wa Mbere, tariki ya 08 Ukuboza 2025, mu masaha y’umugoroba. Umugabo ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka itanu, yari asanzwe agura ibyuma byashaje (ijyamani), aho yajyaga azeguruka mu baturage abishakisha. Abaturage bavuga ko uwo mwana akimara guhohoterwa yahise abibwira ababyeyi be maze na bo babimenyesha abaturanyi batangira gushakisha uwo mugabo. Bakomeje bavuga ko uwo mugabo yayise afatwa ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruhango. Mu gihe umwana w’umuhungu w’imyaka itanu wasambanyijwe we yahise ajyanwa kwa…

Read More

Umusore wo mu karere ka Nyaruguru akurikiranweho kwica murumuna we, bikekwa ko byatewe no kunywa ibiyobyabwenge hagati yabo. Ibyo byabereye mu mudugudu wa Kamusindi, mu Kagari ka Rusenge, mu Murenge wa Rusenge mu karere ka Nyaruguru. Amakuru avuga ko uwitwa Kanamugire, w’imyaka 40, yakubise ifuni mu mutwe uwitwa Kayiranga, w’imyaka 35, bavukana. Akomeza avuga ko bikekwa ko bombi bakoreshaga ibiyobyabwenge, bigatuma umwe muri bo akora ibidakwiye, cyane ko bari bakiri ingaragu babana mu rugo basigiwe n’ababyeyi. Nyakwigendera, akimara gukubitwa ntiyahise apfa; yajyanwe ku Kigo Nderabuzima cya Kabirizi, akaba ari ho yaguye. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan,…

Read More

Leta y’u Burundi iherutse kohereza abasezerewe mu gisirikare mu ntambara imaze iminsi ibera mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Amakuru yizewe  avuga ko tariki ya 6 Ukuboza 2025, abasezerewe mu gisirikare cy’u Burundi bashyizwe mu makamyo ane, bambuka ikiraro cya Nyamoma bakomereza muri santere ya Sange muri teritwari ya Uvira. Aba Barundi bari bahawe imbunda n’amasasu bihagije, bari bitezweho gufasha abasirikare b’u Burundi, aba RDC, Wazalendo na FDLR gukumira AFC/M23 kugira ngo itagera mu mujyi wa Uvira. Hari abandi basirikare benshi b’u Burundi binjiye muri RDC tariki ya 3 Ukuboza, banyuze ku kiraro…

Read More

Polisi y’Igihugu n’Urwego rw’Ubugenzacyaha batangiye iperereza ku kibazo cy’Umupolisi wakoreraga akazi ke mu Karere ka Rutsiro warashe abaturage babiri bagakomereka, na we akirasa agapfa. Ibi byabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa 10 Ukuboza 2025, mu Murenge wa Boneza, Akagari ka Bushaka ho mu Mudugudu wa Bikono. Uyu mupolisi wari mu kazi, yarashe umukozi w’urwego rwunganira akarere mu by’umutekano (Dasso) n’umuturage. Bivugwa ko mbere y’uko arasa abo baturage, abari bahari bababonye basa n’abari kugirana impaka. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro, yahamije aya makuru. Ati “Ni byo koko umupolisi yarashe abantu babiri barakomereka (umuturage umwe na Dasso)…

Read More

Abaturage bo mu Turere dutandukanye mu Ntara y’Amajyaruguru barinubira ubujura bwop gutobora inzu bukomeje gufata indi ntera, bagasaba inzego z’umutekano kubabera maso Abaturage bavuga ko icyo kibazo gikomeje gufata intera mu Turere twa Musanze, Burera na Rulindo, aho abajura batobora inzu, ibipangu n’amaduka bakiba ibintu bitandukanye birimo ibiribwa, amatungo n’ibicuruzwa bitandukanye. Mu Murenge wa Gataraga, Akarere ka Musanze, abaturage bavuga ko ubwo bujura bushobora kuba bukorwa n’insoresore zirirwa zikina urusimbi aho gukora, nijoro zikayoboka mu gutobora inzu z’abaturage. Umuturage wibwe imbuto y’ibirayi aragira ati: “Bapfumuye inzu yanjye banyiba imbuto y’ibirayi nari nabikije. Insoresore zirirwa zikinira urusimbi ni zo ziri kutwiba.…

Read More

Minisiteri y’Ingabo z’u Bwongereza (MOD) yatangaje ko umusirikare wayo yaguye muri Ukraine mu mpanuka yabaye mu gihe yari mu gikorwa cyo kugenzura igerageza ry’intwaro. Ni urupfu rwatangajwe ku wa Kabiri tariki 9 Ukuboza 2025. Minisiteri y’Ingabo yanditse ko “tubabajwe no gutangaza ko umwe mu bagize Ingabo z’u Bwongereza yapfiriye muri Ukraine muri iki gitondo.” Amakuru dukesha Russia Today avuga ko uyu musirikare “yakomeretse mu mpanuka ibabaje ubwo yari ari kumwe n’ingabo za Ukraine zigerageza ubushobozi bushya bwo kwirwanaho, kure y’ahari imirwano.” Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko iyo mpanuka itatewe n’amasasu y’umwanzi. nibwo bwa mbere u Bwongereza butangaje ku mugaragaro…

Read More

Ku mbuga nkoranyambaga, hakomeje gusakazwa amashusho agaragaza ko indirimbo nshya Marina aherutse gusohora yise ’Paje’, ari iyo yaba yaribye umwana w’umuhanzi ukizamuka. Nyuma y’uko iyi ndirimbo igiye hanze, ku mbuga nkoranyambaga hahise hasohoka amashusho agaragaza ko iyi ndirimbo isa isa neza n’iy’umuhanzi ukizamuka witwa ‘Muda B’. Abo ku ruhande rwa Marina ntibemeranya n’abavuga ko iyi ndirimbo Marina yayibye, ahubwo bagahamya ko uwo musore ashobora kuba yarayibye Marina akayisubiramo. Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Marina yagize ati “None se naba naribye gute indirimbo maranye imyaka igera kuri ine. Njye nayikoze kera nkorana na Passy Kizito kuko twayitangiriye kwa Element.” Abajijwe…

Read More

Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba, UTAB, yashyize ku isoko ry’umurimo abagera ku 1610, basabwa kutibagirwa indangagaciro y’ubunyangamugayo mu gukoresha ubumenyi bahawe mu kwiteza imbere no guteza imbere igihugu. Ni muhango wabaye ku nshuro ya 14. Uba kuri uyu wa 9 Ukuboza 2025, ku cyicaro gikuru cya Kaminuza ya Byumba mu Karere ka Gicumbi. Abahawe impamyabushobozi barimo abasoje icyiciro cya kaminuza mu mashami arimo uburezi, ubumenyi muri siyansi, icungamutungo, n’ibaruramari. Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya UTAB, Padiri Dr. Munana Gilbert, yashimiye ingeri zitandukanye zagize uruhare mu gushinga iyi kaminuza zirimo ubuyobozi bw’igihugu, abafatanyabikorwa, abakozi n’abanyeshuri basoje amasomo. …

Read More

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryatangaje ko imikino yose y’Igikombe cy’Isi cya 2026 izajya ihagarikwa iminota itatu muri buri gice kugira ngo abakinnyi banywe amazi. FIFA yatangaje ko iki cyemezo cyashyizweho hagamijwe “gushyira imbere ubuzima n’imibereho myiza by’abakinnyi”, kandi kizakoreshwa mu mikino yose nta kureba ku mihindagurikire y’ibihe, kugira ngo habeho “uburinganire ku makipe yose mu mikino yose.” Umusifuzi azajya ahagarika umukino ku munota wa 22 w’igice cya mbere n’icya kabiri kugira ngo abakinnyi basome ku mazi. Iki gikombe cy’Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique muri Kamena na Nyakanga 2026, mu gihe inzobere…

Read More

Komiseri Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) CG Murenzi Evariste, yatangaje ko ubu mu mugarorero yose y’u Rwanda hafungiwe abasaga ibihumbi 70, barimo abasaga ibihumbi 23 bafunzwe mu mwaka wa 2025 gusa. CG Murenzi yavuze ko mu magororero y’u Rwanda hafungiwe kandi abanyamahanga basaga 500 bagaragayeho ibyaha bitandukanye byiganjemo ibyo gukubita no gukomeretsa ndetse n’ibyaha by’inyandiko mpimbano.Yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa Mbere tariki ya 8 Ukuboza 2025, cyateguwe n’Urukiko rw’Ikirenga cyitabirwa n’inzego zigize urunana rw’ubutabera, kikaba cyitezweho kwimakaza inzira y’ubuhuza kubafitanye ibibazo hagamijwe kugabanya umubare w’abajyanwa mu magororero.CG Murenzi yagize ati: “Ubu tuvuga ducumbikiye abanyamahanga barenga 500…

Read More