- KNOWLESS BUTERA YATEGUJE IGITARAMO YISE “IMPROPER ACCESS”
- U Rwanda rwahagurukiye akajagari kari mu bijyanye no gutunganya imisatsi
- U Burusiya bwagabye ibitero ku bikorwaremezo bitandatu by’ingufu muri Ukraine
- Kayonza: Umusaza yishe umugore we akoresheje isuka na we ariyahura
- Umunyarwanda wari umaze imyaka isaga ine afungiye mu Burundi yararekuwe
- CECAFA U17: U Burundi bwasezerewe busuzuguwe
- Urugendo rw’indege rwahagaritswe kubera ibiheri
- Nyanza: Ukekwaho kwicisha murumuna we yafunzwe by’agateganyo
Author: Bvn Rwanda News
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, yahagaritse gukoresha Vuvuzela mu Gikombe cya Afurika kizatangira ku wa tariki ya 21 Ukuboza kugeza ku ya 18 Mutarama 2026 muri Maroc. Ni icyemezo cyafashwe mu gihe bahura iminsi ine ngo hatangire iri rushanwa rihuza ibihugu bya Afurika byahize ibindi bikabona itike yo gukina CAN 2025. Vuvuzela ni kimwe mu gikoresho kifashishwa n’abafana bashyigikira amakipe yabo mu buryo budasanzwe, aho benshi kibafasha kurangura ijwi rikagera kure. Bivugwa ko bwa mbere Vuvuzela yakoreshejwe n’Umunya-Afurika y’Epfo, Freddie Saddam Maake, wafanaga Kaizer Chief mu 1965. Iki gikoresho cyongeye kwandika izina ku Isi hose mu 2010 ubwo Afurika…
Habiyakare Hassan wo mu Mudugudu wa Rugina I, Akagari ka Rwabutazi, Umurenge wa Gatore, Akarere ka Kirehe, araririra mu myotsi nyuma yo gusohorwa nabi mu nzu bivugwa ko yaguze n’umugabo umugore atabizi. Ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza, ni bwo umugore witwa Nikuze Jeannette yaje yarubiye asohora ibintu bya Habiyakare byose byari mu nzu ndetse amena n’ibiryo afatanyije na basaza be bari bamugaragiye. Bivugwa ko Habiyakare yaguze iyo nzu n’umugabo wa Nikuze mu mezi atatu ashize, kandi ngo yari amaze igihe kinini yaratandukanye n’umugabo we ajya kwibera muri Uganda. Habiyakare yabwiye Imvaho Nshya ko Nikuze yazanye…
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatanze ikirego mu rukiko arega BBC kumuharabika, asaba guhabwa indishyi ya miliyari 10$. BBC ishinjwa guhindura amashusho y’imbwirwaruhame Trump yatanze ku itariki ya 6 Mutarama 2021 zegeranyijwe, kugira ngo bigaragare ko yashishikarije abantu gukora urugomo ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko. Iki kirego cyatanzwe mu rukiko rw’i Miami ku wa Mbere, kivuga ko filime mbarankuru ya BBC yitwa Panorama yo mu 2024, yegeranyije imbwirwaruhame zavuzwe na Trump mu bihe bitandukanye, igatambutswa mbere y’amatora yabaye mu mpera za 2024 muri Amerika yagiye hanze bigateza impagarara. Trump yabwiye abanyamakuru ati “Bamvugishije amagambo ntigeze…
Umuhungu na se bo muri Australia barakekwaho kwica barashe abantu 15 bari i Sydney ku mucanga wa Bondi Beach, mu mpera z’icyumweru gishize. Bivugwa ko abo bagizi ba nabi bafitanye isano n’umutwe wa Islamic State ndetse mu bo bibasiye ari abo mu bwoko bw’Abayahudi bari mu birori bya Hanukkah, (umunsi wibukwaho igitangaza cyabaye kera ubwo Abayahudi bongeraga gufungura urusengero i Yeruzalemu). Abo bantu bishwe na Sajid Akram, w’imyaka 50, n’umuhungu we Naveed w’imyaka 24, batumye Minisitiri w’Intebe wa Australia Anthony Norman Albanese asaba ko hajyaho amatego akomeye agenga gutunga imbunda. Inzego z’umutekano zatangaje ko nyuma yubwo bugizi bwa nabi wabukoze…
Kuri sitasiyo ya RIB ya Gihango mu Karere ka Rutsiro hafungiye Mugisha Fabien w’ imyaka 19 na Nzabonimpa Jean d’Amour w’imyaka 20, bakurikiranyweho gukubita mugezi wabo witwa Habimana w’imyaka 19 bikamuviramo urupfu, bapfa amabuye y’agaciro. Bivugwa ko bari bacukuye ayo mabuye bose, amafaranga avuyemo uyu nyakwigendera akayabimaho bityo bagashyamirana bikarangira bamwishe. Uwahaye aya makuru bvn, yayitangarije ko aya mabuye bayacukuye aho yari atagicukurwa hatemewe n’amategeko, bayatunganyiriza mu mugezi witwa Ntaruko bose bari kumwe. Icyo gihe barangije bayahisha mu ishyamba rya Leta riri hafi aho, bagiye gushaka abaguzi, Habimana abaca ruhinga inyuma, aragaruka arayahishura ajya kuyagurisha. Avuga ko abo bagenzi be banaturanye mu Mudugudu wa Kiriba, Akagari…
Lomami Marcel wari umutoza wungirije muri Etincelles FC, yatangajwe na Rayon Sports nk’uzaba ari mu itsinda ry’abatoza ba yo. Ni inkuru yemejwe n’iyi kipe ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga za yo zirimo X. Bamuhaye ikaze muri iyi kipe agarutsemo ku nshuro ya Gatatu. Bati “Lomami Marcel yinjiye mu itsinda ry’abatoza ba Rayon Sports. Urisanga nanone mu muryango.” Bivugwa ko umutoza mushya uzahabwa iyi kipe, ari we wifuje gukorana na Lomami uyigarutsemo ku yindi nshuro. N’ubwo yatandukanye na Etincelles FC, nyuma y’uko yari yungirije Masudi Djuma wayimusanzemo. Mu mwaka ushize w’imikino, Marcel yatojemo amakipe abiri ya Kiyovu Sports na Vision FC ariko…
Umuhanda Muhanga-Nyabugogo kugeza ubu ibinyabiziga nibyinshi mumuhanda kubera kubura inzira . Iki kibazo kikaba cyatewe nikimodoka kinini cyaguye mumuhanda kigafunga inzira ,kugeza ubu bikaba byatege ambutiyaje iteye ubwoba mumuhanda. bamwe mubagenzi berekezaga i Kigali mukazi baganiriye na bvnrwanda bavuze ko bafite umubabaro kuko babuze uko bagera mukazi .umwe mubanyeshuri biga muri kaminuza warugiye kwiga yagize ati , navuye murugo nzindutse nshaka kugera ku Ishuri nta kerewe none ngeze aha kugiticyinyoni mbura uko nkomeza kugenda kubera ikibazo cy’ambutiyaje . turasaba polisi ko yaza ikadufasha kubona inzira . kugeza ubu ntiharamenyekana icyatumye ikikimodoka cyigwa mumuhanda. abari muri gale zitandukanye nka Bishenyi,gihara ndetse…
Madamu Jeannette Kagame yakiriye abana barenga 200 baturutse hirya no hino mu gihugu, asabana na bo binyuze mu mikino itandukanye, banasangira ibyishimo bya Noheli n’Umwaka Mushya Muhire. Ni ibirori byabereye muri Village Urugwiro ku wa 13 Ukuboza 2025. Ubutumwa bwashyizwe kuri konti ya X ya Madamu Jeannette Kagame busobanura ko abana bahawe impano zitandukanye kandi ko “akanyamuneza kuzuye hose, byose bigaragazwa n’uko abana bishimye”. Igikorwa cyo gusangira iminsi mikuru isoza umwaka n’abana bavuye mu bice bitandukanye by’igihugu, Madamu Jeannette Kagame amaze imyaka myinshi agikora, aho babona umwanya wo kwidagadura, bakagaragaza impano zabo, bagahabwa n’impano z’iminsi mikuru. Amashusho agaragaza abana bari…
Mu rwego rwo kunoza igenamigambi no guteza imbere umurimo mu Rwanda, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) hamwe n’izindi nzego bireba, bateguye igikorwa cyo gukusanya amakuru yo kwandika abantu bose badafite akazi kandi bari mu myaka yo gukora. Itangazo ryashyizwe hanze na MIFOTRA ku wa 06 Ukuboza 2025, rivuga ko iyo gahunda yo gukusanya amakuru izakorerwa mu Turere twose tw’lgihugu, ku rwego rw’Akagari. Rikomeza rivuga umuturage wese uri mu kigero cy’imyaka 16 kugeza ku myaka 64 udafite akazi wifuza guhuzwa n’amahirwe y’umurimo arahamagarirwa kwiyandikisha ku Kagari kugira ngo hategurwe igenamigambi n’ingamba…
Ubuyobozi bwa Komite y’Inzibacyuho ya Rayon Sports iyobowe na Murenzi Abdallah yagiranye inama n’ubuyobozi bw’uruganda rwa SKOL Rwanda Ubusanzwe uruganda rwa Skol Rwanda Brewery Ltd rwenga ibinyobwa bitandukanye byaba bisembuye ndetse n’ibidasembuye rusanzwe ari umufatanyabikorwa mukuru wa Rayon Sport mu gihe cyimaze imyaka 11 Umuyobozi mukuru warwo Eric Gilson yagiranye inama ya mbere na Komite y’Inzibacyuho ya Rayon Sports Iyi kipe ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yavuze mu biganiri bagiranye n’ubu buyobozi byari ingirakamaro cyane kuko byafunguye inzira nshya yo gukomeza guhesha ikipe yabo agaciro n’icyubahiro muri shampiyona y’uyu mwaka . Nubwo wari umwnaya mwiza ku mpande zombie Skol Rwanda…
