- KNOWLESS BUTERA YATEGUJE IGITARAMO YISE “IMPROPER ACCESS”
- U Rwanda rwahagurukiye akajagari kari mu bijyanye no gutunganya imisatsi
- U Burusiya bwagabye ibitero ku bikorwaremezo bitandatu by’ingufu muri Ukraine
- Kayonza: Umusaza yishe umugore we akoresheje isuka na we ariyahura
- Umunyarwanda wari umaze imyaka isaga ine afungiye mu Burundi yararekuwe
- CECAFA U17: U Burundi bwasezerewe busuzuguwe
- Urugendo rw’indege rwahagaritswe kubera ibiheri
- Nyanza: Ukekwaho kwicisha murumuna we yafunzwe by’agateganyo
Author: Bvn Rwanda News
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwafunze abantu bane barimo umukozi w’Umurenge wa Rwaniro mu Karere ka Huye ushinzwe Abakozi n’Imari, Umukozi ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Kagari ka Nyamabuye, Ushinzwe imisoro (NGALI) muri uwo murenge n’Uhagarariye DASSO bakekwaho ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi bwakorewe uwitwa Habineza Felecien wakekwagaho kwiba inka. Amakuru BVN RWANDA ifite ni uko abafashwe bafungiye kuri Station ya RIB ya Ngoma na Rusatira mu gihe dosiye igitunganywa ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha. Iperereza ryagaragaje ko abafashwe uko ari bane bagiye mu Murenge wa Ruhashya ahari hibwe inka bikekwa ko Nyakwigendera Habineza Felecien ari we wayibye, bamujyana mu wundi…
Ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa yegukanye “FIFA Intercontinental Cup 2025” itsinze Flamengo yo muri Brésil penaliti 2-1 nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu minota 120 yakinwe. Uyu mukino wa nyuma wabereye muri Sutade ya Ahmad bin Ali iherereye i Doha muri Qatar, mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 17 Ukuboza 2025, witabirwa n’abafana basaga ibihumbi 42. PSG yatwaye UEFA Champions League i Burayi na ho Flamengo yatwaye Copa Libertadores muri Amerika y’Amajyepfo. PSG ni yo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Fabián Ruiz ku munota wa cyenda, ariko nyuma yo kwifashisha ikoranabuhanga ry’amashusho bigaragara ko umunyezamu wa…
Abarwanyi bo mu mitwe yibumbiye mu ihuriro Wazalendo baherutse guhungira mu Burundi, bari kugura imbwa ku mafaranga menshi, bakazirya bitewe n’ikibazo cy’amafunguro adahagije. Abarwanyi bo mu mitwe yibumbiye mu ihuriro Wazalendo baherutse guhungira mu Burundi, bari kugura imbwa ku mafaranga menshi, bakazirya bitewe n’ikibazo cy’amafunguro adahagije. Aba barwanyi bashyigikiwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bahungiye mu Burundi ubwo AFC/M23 yasatiraga umujyi wa Uvira tariki ya 9 Ukuboza 2025. Bitandukanye n’uko bimeze ku Banye-Congo b’abasivili, Wazalendo bo bacumbikiwe mu kigo cya gisirikare cya Mwaro mu Ntara ya Gitega kugira ngo badateza umutekano muke. SOS Médias yatangaje ko ibyangombwa…
Ubushakashatsi bwa 7 ku Mibereho n’Ubuzima, DHS7, bwagaragaje ko imibare y’abana bari munsi y’imyaka 5 bagwingira mu Rwanda yageze kuri 27% mu mwaka wa 2025. Ni igabanuka rya 6% kuko ubushakashatsi buheruka bwo mu 2019/2020 bwerekanye ko iyi mibare yari kuri 33%. Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, cyagaragaje iyi mibare mu bushakashatsi bwa 7 ku Mibereho n’Ubuzima, igikorwa cyitabiriwe n’inzego zitandukanye mu Rwanda, zirimo n’abahagarariye imiryango yigenga y’imbere mu gihugu n’iyo ku rwego mpuzamahanga, kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Ukuboza 2025 muri Kigali Convention Center. Ni ubushakashatsi bwagarutse kandi ku bipimo bitandukanye birimo igwingira mu bana, uburumbuke bw’Umunyarwandakazi, kuboneza urubyaro,…
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze umwarimu wo mu ishuri ryisumbuye ry’imyuga (TSS Mutenderi) mu Karere ka Ngoma, akurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa wiga mu mwaka wa kabiri. Uyu mwarimu yafashwe tariki ya 15 Ukuboza 2025 nyuma y’uko hamenyekanye amakuru ko uyu mwana w’umukobwa wiga mu mwaka wa kabiri mu Rwunge rw’amashuri yisumbuye rwa Matongo (GS Matongo), yagiye kuri uyu mwarimu bagatindana. Amakuru avuga ko uyu mwarimu yari yasabye uyu mwana w’umukobwa ko yajya kumusura. Ukekwaho icyaha afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kibungo, iperereza na ryo rikaba rikomeje mu gihe dosiye iri gutunganywa ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha. Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano…
Umunya-Misiri, Ally Ismael, wari mu igeragezwa muri Rayon Sports yasezerewe akoza umwitozo umwe gusa. Uyu mukinnyi yagaragaye mu myitozo ya Murera ku wa Kabiri, tariki ya 16 Ukuboza 2025. Icyakora ntabwo urwego rwe rwashimwe n’abatoza n’abayobozi b’iyi kipe. Umutoza wungirije, Lomami Marcel, yagaragaje ko adaheruka gukina. Yagize ati “Uriya Munya-Misiri yaje adafite imyitozo, nta byinshi namuvugaho. Hari imyitozo nashyize hariya mbona asa nk’aho ananiwemo […] imyitozo ye iracyari hasi.” Gikundiro ikomeje gushaka abakinnyi izongeramo muri Mutarama 2026 bakayifasha kwitwara neza. Iyi kipe yamaze kwibikaho Umunye-Congo, Kitoko Likau Faustin ukina mu kibuga hagati imbere ya ba myugariro, uzayikinira mu myaka…
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bwatangaje ko abana batatu b’abahungu bava inda imwe bo mu Murenge wa Cyumba, baturikanywe n’igisasu cyari mu ishyamba, babiri bahita bitaba Imana undi umwe agwa kwa muganga. Ibyo byabaye mu gitondo cyo ku itariki ya 16 Ukuboza 2025 ubwo abo bana bari bagiye gutashya mu ishyamba rya kimeza riri mu Murenge wa Cyumba hafi y’umupaka w’u Rwanda na Uganda. Meya w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yabwiye bvn ko igisasu cyaturikanye abo bana ubwo bari muri iryo shyamba, icyakora avuga ko bitaramenyekana neza ubwoko bwacyo. Ati “Ntabwo turamenya neza niba ari ‘grenade’ ariko ni igisasu. Ni…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bukurikiranye umusore w’imyaka 23 y’amavuko ukekwaho kwica umukecuru amukubise ishoka mu mutwe. Icyaha akurikiranyweho cyakozwe ku wa 29 Ugushyingo 2025, mu Mudugudu wa Bwirabo, mu Kagari ka Kabagesera, mu Murenge wa Runda, mu Karere ka Kamonyi, ubwo uregwa yakinanaga urusimbi na mugenzi we akamurya amafaranga 1200Frw. Inkuru y’Ubushinjacyaha Bukuru ivuga ko nyuma yo kumurya ayo mafaranga, uregwa yagiye mu rugo iwabo w’uwamuriye amafaranga asangayo nyirakuru yicaye hanze afata ishoka yari hafi aho ayimukubita mu mutwe aramwica. Mu ibazwa rye, uregwa yemeye icyaha akurikiranyweho, asobanura ko yishe umukecuru amwihimuraho kuko…
Elon Musk yabaye umukire wa mbere wagejeje kuri miliyali $600 asiga ikinyuranyo cya miliyali $200 kuri Larry Page utunze miliyali $274 Ku wa mbere tariki 15 Ukuboza 2025 Elon Musk yabaye umuntu wa mbere ku isi wagejeje miliyali $600 asiga intera ya miliyali $200 ku mukire wa kabiri. Ibi Elon Musk abikesha sosiyete afitemo imigabane zitwa;Space X ikora ibyogajuru ndetse na Tesla. Mu ntangiriro z’Ukuboza Space X agaciro kayo karatumbagiye iva kuri miliyali $400 igera kuri miliyali $800. Elon Musk afitemo imigabane ya 42% iyo migabane mbere yari ifite agaciro ka miliyali $168 agera kuri miliyali…
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko amakipe 28 ari yo yemeje ko azitabira Igikombe cy’Amahoro cya 2026. Ku wa Mbere, tariki ya 15 Ukuboza 2025, ni bwo uru rutonde rwashyizwe hanze rugaragaraho amakipe yo mu cyiciro cya mbere, mu cya kabiri ndetse no mu cya gatatu. Amakipe yo muri Shampiyona y’u Rwanda y’icyiciro cya mbere azakina iri rushanwa ni Police FC, APR FC, Marine FC, Gasogi United, Rayon Sports, Kiyovu Sports, Musanze FC, Gorilla FC, Mukura VS, Gicumbi FC, Amagaju FC, Bugesera FC, AS Muhanga, Rutsiro FC, AS Kigali na Etincelles FC. Amakipe yo muri Shampiyona y’icyiciro cya…
