
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bwatangaje ko abana batatu b’abahungu bava inda imwe bo mu Murenge wa Cyumba, baturikanywe n’igisasu cyari mu ishyamba, babiri bahita bitaba Imana undi umwe agwa kwa muganga.

Ibyo byabaye mu gitondo cyo ku itariki ya 16 Ukuboza 2025 ubwo abo bana bari bagiye gutashya mu ishyamba rya kimeza riri mu Murenge wa Cyumba hafi y’umupaka w’u Rwanda na Uganda.
Meya w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yabwiye bvn ko igisasu cyaturikanye abo bana ubwo bari muri iryo shyamba, icyakora avuga ko bitaramenyekana neza ubwoko bwacyo.
Ati “Ntabwo turamenya neza niba ari ‘grenade’ ariko ni igisasu. Ni hafi y’umupaka wa Uganda, abana bari bagiye mu ishyamba gushaka inkwi kirabaturikana. Dukeka ko icyo igisasu cyari gifite ubukana bwinshi bitewe n’ingaruka cyagize ariko abahanga baracyashaka ubwoko bwacyo. Cyahise gihitana babiri undi agwa kwa muganga.”
Meya Nzabonimpa yavuze ko mu mirenge yegereye umupaka w’u Rwanda na Uganda hakunze kuboneka ibisasu nk’ahantu habereye urugamba rwo kubohora Igihugu gusa ko bidakunze guhitana abantu.
Aho byabereye by’umwihariko yavuze ko ari mu ishyamba rwagati ridakoreshwa cyane kandi riri mu bice byabohowe mbere mu gihe cy’urugamba rwo kubohora Igihugu.
Yatanze ubutumwa ku baturage bwo kwitondera ibintu batazi nk’ibyo, bakajya babimenyesha ubuyobozi aho guhita babikoraho batabisobanukiwe.
Abo bana batatu bitabye Imana bavukaga mu muryango w’abana batanu hakaba hasigaye babiri. Abitabye Imana umwe yari afite imyaka 16, undi afite 13 mu gihe undi yari afite imyaka itanu.
Meya Nzabonimpa yongeyeho ko Akarere ka Gicumbi kafashije uwo muryango mu guherekeza no gushyingura abo bana ndetse ko kazakomeza no kuwuba hafi.


