Author: Bvn Rwanda News

Umufundi wubakaga ku rusengero rw’Itorero ADEPR ruherereye mu Karere ka Kamonyi, mu Murenge wa Nyarubaka, yagwiriwe n’urusengero bari barimo kwagura ahita apfa naho bagenzi be babiri bari kumwe bakomeretse bajyanwa mu bitaro. Byabaye ku wa 11 Ukuboza 2025, ubwo baguraga inyubako y’urusengero rwa ADEPR ruherereye mu Kagari ka Ruyanza, Umurenge wa Nyarubaka, ho muri Kamonyi. Uru rusengero ruri mu zari zemewe gusengerwamo muri aka gace, amakuru avuga ko rwari rwarungutse abayoboke benshi, maze biba ngombwa ko batangira kurwagura kugira ngo rubashe kwakira umubare munini w’abarugana. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yabwiye IGIHE ko bikimara kuba Polisi…

Read More

Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) yashyize ku isoko ry’umurimo abanyeshuri 1555 basoje amasomo yabo mu byiciro bitandukanye birimo n’ishami ry’ubumenyingiro. Ni umuhango wabaye ku wa Gatanu, tariki ya 12 Ukuboza 2025, ku cyicaro cya ULK ku Gisozi. Abasoje amasomo y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters) ni 266, abasoje ay’Icyiciro cya Kabiri (Bachelors) ni 913 mu gihe abasoje amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro ari 376. Abahawe impamyabumenyi bari mu mashami arimo Uburezi, Ikoranabuhanga, Ibaruramari, Amategeko, Ububanyi n’Amahanga, Software Engineering, Ubumenyi rusange, ibijyanye na Internet n’andi mashami. Umuyobozi wa ULK Polytechnic Institute, Ishami rya ULK ryigisha ubumenyingiro, Eng. Musabyimana Jean Pierre, yashimiye abasoje amasomo,…

Read More

France Mpundu yerekeje muri Bénin aho azava akomereza muri Sénégal. Ni urugendo yise urw’akazi ariko hari amakuru avuga ko azanaruhuriramo n’umukunzi we, Moctar. Uyu mukobwa yahagurutse ku Kibuga cy’Indege i Kanombe ku mugoroba wo ku wa 12 Ukuboza 2025. Yavuze ko ari urugendo rw’akazi, ariko hari ababihuje n’uko ngo agiye guhura n’umukunzi we. Ku mbuga nkoranyambaga kuva ku wa 12 Ukuboza 2025, Moctar ukundana na France, yavugaga ko ari muri Bénin. France Mpundu aherutse muri ‘The secret story’ ikiganiro cya Canal+, aho yabaye uwa kane ndetse ahava yambitswe impeta na Moctar wo muri Niger ari nawe wegukanye iri rushanwa. Bivugwa…

Read More

Ni ikirego Yampano yatanze mu rwego rw’ubugenzacyaha RIB ku bw’amashusho ye n’umugore we amugaragaraza batera akabariro yagiye hanze mu buryo we avuga ko atamenye. Mu bo yareze, harimo Pazzo Man na K John ariko nyuma y’iperereza ryakozwe haje gufatwa abarimo Pappy Nesta, Umunyamakuru Uzabakiriho uzwi Djihad ndetse n’undi witwa Francois Xavier. Ku ikubitiro, Pazzo Man na K John baraburanye ariko abandi ntibaburana kubera ko uyu witwa Francois Xavier atari yiteguye kuburana nta mwunganizi mu mategeko n’ubwo n’uyu munsi ntawe yari afite. None, aba batatu baburanye ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo aho ubushinjacyaha bwagaragazaga impamvu zikomeye bakwiye gukurikiranwa bafunze n’aho abandi bakagaragaza…

Read More

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 23 yasanzwe munsi y’umuhanda yitabye Imana. Ibi byabereye mu karere ka Kamonyi umurenge wa Runda akagali ka Muganza . Amakuru  BVN RWANDA ikesha ubuyobozi bwa kagali  nuko uyu musore yahageze murukerera ari muzima ariko akaza asa nkufite umunaniro niko kwicara akubika umutwe mumaguru. Abaturage bakomeje kugerageza kumubaza uko yaba ameze nicyo yaba yabaye gusa baje gusanga yitabye Imana , ubuyobozi bwagerageje no kubaza niba mubaturage haba hari umuntu umuzi gusa kugeza ubu ntawuramumenya. Ubuyobozi bw’Akagali bwahise  bujyana umurambo kwa muganga kugira ngo hamenyekane icyaba cya mwishe. kugeza ubu ntago haraboneka uwaba azi uwo musore ubuyobozi,…

Read More

Umuramyi Divine Nyinawumuntu uzwi nka Divine Muntu yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we bitegura kurushinga, Uwizera Benjamin. Kuri uyu wa Kane tariki ya 11 ukuboza 2025 ahagana saa cyenda z’amanywa ni bwo basezeranye imbere y’amategeko, ni ibirori byabereye ku biro by’umurenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro, Umujyi wa Kigali. Ni ibirori byitabiriwe n’inshuti n’abavandimwe b’uyu muryango mushya. Nyuma y’ibi birori hakurikiyeho gusangira n’inshuti zabaherekeje Uwizera Benjamin yavuze ko yishimiye intambwe nshya aba bombi bateye. Ati”Zari inzozi zanjye kwitwa umugabo mu buryo bw’amategeko, iyi ntambwe ni ikindi ikimenyetso kigaragaza ko Uwiteka ashyigikiye imishinga yacu yose iri imbere.” Divine Muntu mu magambo…

Read More

Umusore uri mukigero cy’imyaka 25 yafatiwe mucyuho ashaka gucucura umucuruzi ,bamufashe yemerako yaraje kwiba ibyuma. Ibi byabereye mu Isoko rya Bishenyi riherereye Mukarere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda, mukagali ka Muganza ku isasita z’amanywa. Amakuru yizewe BVNRWANDA yahawe nanyirubwite wafatiye Igisambo mu iduka rye yagize ati , haje Umuntu uri kuri moto  ayigumaho , arampamagara ngirango numukiriya uje kunteza imbere ,ndasohoka ndamuvugisha ambaza nimba mfite insinga mubwirako nzifite . maze kumubwira ko zihari yansabye kuzana urupapuru n’ikaramu ndabizana akajya ambwira ubwoko ashaka nkandika nkashyiraho nibiciro byazo. Uyumucuruzi yakomeje abwira bvnrwanda ko mugihe yarahugiye mubyo kuganira nuwo yise umukiriya ,haje umuntu…

Read More

Banki ya Kigali (BK) yatanze ibihembo ku banyeshuri bitwaye neza mu masomo yabo muri Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba, UTAB. Ni ibihembo byatangiwe mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 1.610 bashyizwe ku isoko ry’umurimo na kaminuza ya UTAB. Uyu muhango wabaye kuri uyu wa 9 Ukuboza 2025 ku cyicaro gikuru cya Kaminuza ya Byumba UTAB mu Karere ka Gicumbi. Abanyeshuri batatu bahawe ibihembo barimo Abanyarwanda babiri n’umunyamahanga, bahize abandi bakaba bagenewe 500.000 Frw kuri buri umwe. Umwe mu banyeshuri bahawe ibihembo, Tuyizere David, yavuze ko ashimira cyane BK ku gihembo yahawe. Ati “Ndanezerewe…

Read More

Umuvugizi w’ihuriro Alliance Fleuve Congo, ifatanya na M23, Lawrence Kanyuka yemeje ko ubu bafashe umujyi wa Uvira muri Kivu y’Amajyepfo. Lawrence Kanyuka yavuze ko AFC/M23 imenyesha rubanda ko hashize amezi atatu hari amagambo y’urwango, n’ibitero bigabwa ku baturage kubera uko basa, ndetse n’ubwicanyi bukorerwa abaturage mu bice AFC/M23 igenzura, bikozwe n’ingabo za Congo, FARDC, zifatanya n’iz’u Burundi. Ati “Uyu munsi icyago kigijweyo, turemeza ko umujyi wa Uvira wabohowe.” Yasabye abaturage gukomeza imirimo yabo bisanzwe, avuga ko AFC/M23 ihari kugira ngo ibarindire umutekano. Kanyuka yasabye abaturage bahunze imirwano guhunguka, avuga ko babakijije “iteshamutwe”…

Read More

Umuraperi Abijuru King Lewis, uzwi nka Papa Cyangwe, uherutse kwizihiza imyaka itanu amaze mu muziki, agiye guhurira mu gitaramo n’abahanzi bakunzwe mu Karere ka Rubavu. Aba bahanzi bazahurira mu gitaramo gitegerejwe ku wa 13 Ukuboza 2025 mu Murenge wa Kanzenze, ahazwi nka Kuri Mahoko, mu Karere ka Rubavu. Iki gitaramo kizabera muri New Home Motel kuri uyu wa Gatandatu, tariki 13 Ukuboza 2025, mu ijoro ryitezweho udushya twinshi. Muri icyo gitaramo cyiswe ‘Massive Saturday’ azaba ari kumwe n’abahanzi bakunzwe mu Karere ka Rubavu, barimo Fica Magic, Giso G, Maki Derex, Apple Gold na Kilamba. Albert…

Read More