
Umusore uri mu kigero cy’imyaka 23 yasanzwe munsi y’umuhanda yitabye Imana. Ibi byabereye mu karere ka Kamonyi umurenge wa Runda akagali ka Muganza .
Amakuru BVN RWANDA ikesha ubuyobozi bwa kagali nuko uyu musore yahageze murukerera ari muzima ariko akaza asa nkufite umunaniro niko kwicara akubika umutwe mumaguru.

Abaturage bakomeje kugerageza kumubaza uko yaba ameze nicyo yaba yabaye gusa baje gusanga yitabye Imana , ubuyobozi bwagerageje no kubaza niba mubaturage haba hari umuntu umuzi gusa kugeza ubu ntawuramumenya.
Ubuyobozi bw’Akagali bwahise bujyana umurambo kwa muganga kugira ngo hamenyekane icyaba cya mwishe.
kugeza ubu ntago haraboneka uwaba azi uwo musore ubuyobozi, buracyakusanya amakuru.


