- KNOWLESS BUTERA YATEGUJE IGITARAMO YISE “IMPROPER ACCESS”
- U Rwanda rwahagurukiye akajagari kari mu bijyanye no gutunganya imisatsi
- U Burusiya bwagabye ibitero ku bikorwaremezo bitandatu by’ingufu muri Ukraine
- Kayonza: Umusaza yishe umugore we akoresheje isuka na we ariyahura
- Umunyarwanda wari umaze imyaka isaga ine afungiye mu Burundi yararekuwe
- CECAFA U17: U Burundi bwasezerewe busuzuguwe
- Urugendo rw’indege rwahagaritswe kubera ibiheri
- Nyanza: Ukekwaho kwicisha murumuna we yafunzwe by’agateganyo
Author: Bvn Rwanda News
Umuyobozi w’Inama y’Abepisikopi Gatolika ya Repubulika Ihanira Demokarasi ya Congo (CENCO), Musenyeri Fulgence Muteba Mugalu, ahangayikishijwe n’uburyo Perezida Félix Tshisekedi yagwatirije ibirombe by’igihugu mu myaka 99. Mu ntangiriro z’uku kwezi, RDC yemereye sosiyete z’Abanyamerika kugenzura ibirombe by’amabuye y’agaciro byinshi hashingiwe ku masezerano y’amahoro n’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu yasinyiwe i Washington D.C. Imbere y’abakirisitu Gatolika bari bateraniye mu misa ibanziriza Noheli, i Lubumbashi mu ntara ya Haut-Katanga ku wa 24 Ukuboza 2025, Musenyeri Muteba yasobanuye ko amasezerano nk’aya ari ay’ubucuti bw’ikinyoma kubera ko usanga ahanini ashingiye ku bufatanye burimo ubusumbane. Musenyeri Muteba yagize ati “Aya masezerano yose mwumva mu by’ukuri…
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage, yamennye ibinyobwa bitujuje ubuziranenge mu rukerera rwo kuri uyu wa 24 Ukuboza 2025, nyuma yo gufata abagabo babiri babikoraga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bafatanwa litiro zisaga 1,250 za muriture. Iki gikorwa cyabereye mu midugudu itandukanye yo mu Murenge wa Muko, harimo Umudugudu wa Bugesi wo mu Kagari ka Mburabuturo n’Umudugudu wa Susa mu Kagari ka Kivugiza, mu Karere ka Musanze. Cyakozwe mu rwego rwo gukomeza urugamba rwo kurwanya ikorwa n’ikwirakwizwa ry’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge. Polisi y’u Rwanda yibukije abaturage ko kunywa ibinyobwa byujuje inenge ari imvano y’indwara zitandukanye,…
Abapolisi bato bashya 1.903 barimo abakobwa 359 n’abahungu 1.544, barangije amahugurwa n’imyitozo bibinjiza muri Polisi y’u Rwanda. Aba bapolisi bashya binjijwe mu mwuga kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Ukuboza 2025, nyuma y’amasomo bari bamazemo amezi umunani mu Kigo cy’Amahugurwa cya Polisi y’u Rwanda giherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana. Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi rya Gishari, CP Robert Niyonshuti, yavuze ko abapolisi bato barangije amasomo ari 1903 barimo 40 bazahabwa Urwego rw’Igihugu rw’Igorora (RCS), n’abapolisi 178 batorejwe mu Ishuri rikuru rya Polisi rya Musanze aho bari no kwigira kaminuza mu mashami anyuranye. Yakomeje…
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yatangaje ko yataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwaniro, akekwaho icyaha cyo kudatabara uri mu kaga, aho asanze n’abandi bayobozi batatu ndetse n’umuturage baketsweho uruhare mu rupfu rw’umuntu wapfiriye ku biro by’umurenge. Gitifu yatawe muri yombi ku wa 21 Ukuboza 2025, nyuma y’uko ku wa 16 Ukuboza 2025, hari abandi bayobozi batatu n’umuturage bari batawe muri yombi. Iperereza ry’ibanze ryafashe umukozi w’umurenge ushinzwe imari n’ubutegetsi, mu Murenge wa Rwaniro, Umuyobozi ushinzwe imibereho mu kagari (SEDO), umukozi w’urwego rwa DASSO, ndetse n’umuturage bivugwa ko yari yibwe inka. Amakuru avuga ko ku wa…
Urwego Rushinzwe Igorora mu Rwanda (RCS) n’abafanyabikorwa mu nzego z’ubutabera harimo n’Umuryango Ikiraro Nyarwanda giharanira Ubutabera (Rwanda Bridges to Justice, RBJ) bifatanyije n’Imfungwa n’Abagororwa bo mu Igorerero rya Nyarugenge, kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka wa 2025. Ni igikorwa RCS igaragaza ko kigamije gusangira na bo ibyishimo bikaba bishimangira ko bafite uburenganzira kandi batari bonyine nubwo bari mu Igororero. Minisiteri y’Ubutabera yasabye ababo bari mu magororero kubaha agaciro bakabasura kuko babifitiye uburenganzira. Byagarutsweho ku wa Mbere tariki 22 Ukuboza 2025, ubwo inzego z’ubutabera zifatanyaga n’abarimo kugororerwa mu Igororero rya Nyarugenge mu kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka wa 2025. Abana n’abagore bari mu…
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yagaragaje ko atemera ko ingabo z’igihugu cye zatsinzwe n’ihuriro AFC/M23 mu rugamba rwabereye muri teritwari ya Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Mu nama y’ibihugu byo mu karere yabereye muri Uganda ku wa 21 Ukuboza 2025, Tshisekedi wayitabiriye yifashishije ikoranabuhanga rya video-conference yatangaje ko AFC/M23 yifashishije drones z’intambara muri uru rugamba n’izindi ntwaro ziremereye. Tshisekedi yasobanuye ko icyo ingabo za RDC zakoreye muri Uvira ari ugusubira inyuma nk’imibare y’urugamba, mu rwego rwo kwirinda ko imirwano yazo na AFC/M23 yamenekeramo amaraso menshi y’abasivili, naho ubundi ngo si ukumanika amaboko cyangwa kwemera intege…
Mu kiganiro Alyn Sano yagiranye na InyaRwanda, yavuze ko yamaze gufata icyemezo ntakuka cy’uko Album ye ya Kabiri izajya hanze mu 2026, anemeza ko indirimbo “Turn it Up” iri mu zizaba ziyigize. Yagaragaje ko iyi Album nshya izaba irimo umwimerere mushya ujyanye n’icyerekezo cye cyo kwagura umuziki we ku rwego mpuzamahanga. Uyu muhanzikazi amaze iminsi ari mu Mujyi wa Kampala muri Uganda, aho aherutse gukorera igitaramo cyahuriyemo n’abandi bahanzi barimo DJ Pius. By’umwihariko, DJ Pius yanagize uruhare mu kwandika indirimbo “Turn it Up”, bikaba byagaragaje imikoranire yabo mu muziki wo mu karere. Alyn Sano yibukije ko mu mpeshyi ya 2023…
Amakipe yombi yatangiye ubona agorwa no kugumana umupira. Ku munota wa 14 APR FC yarase uburyo buremereye imbere y’izamu ku mupira Djibril Ouattara yari abonye asigaranye n’umunyezamu arekura ishoti ariko Cuzuzo Aime Gael aratabara. APR FC yakomeje kurusha Gasogi United ari nako ibona uburyo imbere y’izamu gusa ba rutahizamu bayo bakabupfusha ubusa. Ba myugariro ba Gasogi United barimo Iyabivuze Fabrice bakomeje gufasha ikipe yabo kwirwanaho. Ku munota wa 35 Gasogi United nayo yabonye uburyo bufatika ku makosa yakozwe n’umunyezamu yihera umupira Hakim Hamiss gusa atinda gutera mu izamu. Igice cya mbere kigiye kurangira ku munota wa 44, APR FC yabonye…
Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Dmitry Peskov, yavuze ko muri gahunda ya Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yo mu byumweru bya nyuma by’umwaka wa 2025, hatarimo kuganira na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump. Amerika yagize uruhare runini mu bikorwa bigamije guhagarika intambara ya Ukraine kuva Trump yasubira ku butegetsi. Abayobozi batandukanye ba Amerika n’u Burusiya bahuye inshuro nyinshi, Putin na Trump na bo barahura ariko kugeza ubu nta kintu gifatika kiravamo. Ni na yo mpamvu buri gihe abantu baba bategereje inkuru nshya igaragaza ko Amerika n’u Burusiya byagira intambwe bitera yo guhagarika intambara muri…
Abinyujije mu butumwa ku rukuta rwe rwa Instagram, The Ben yavuze ko ahagarariye abantu bose baharanira urukundo, ubumwe n’imibanire myiza, ashimangira ko kuba umunyamahoro bidakwiye kwitiranywa no kubura imbaraga cyangwa ubushobozi bwo kwirwanaho. Yumvikanishije ko ahagarariye abantu barangwa n’urukundo n’ubugwaneza, bakunda buri wese kandi bafite imitima itaryarya. Gusa yihanangirije abitiranya amahoro n’intege nke, avuga ko n’ubwo umuntu ashobora gutanga umutima we wose akizera abandi, iyo bagerageje kumuteza urujijo, kumusuzugura cyangwa kumukomeretsa ku mutima, abashyira mu mwanya wabo mu bwitonzi ariko ku buryo bukomeye kandi budasubirwaho. Aya magambo ye ahuzwa n’ubutumwa buri mu ndirimbo ye “Indabo Zanjye”, aho agaragaza ko azi…
