Author: Bvn Rwanda News

Uruganda rwa Skol Breweries Ltd rukomeje kugaragaza uruhare rwarwo mu guteza imbere imyidagaduro mu Rwanda, aho rwateye inkunga igitaramo gikomeye kizahuza ibyamamare byo ku rwego mpuzamahanga Mavado na Shenseea, giteganyijwe kuba ku wa 03 Mutarama muri BK Arena. Iki gitaramo kiri mu bikorwa Skol ikomeje gushyigikira bigamije guteza imbere umuco wo kwidagadura, gufasha abakunzi b’umuziki kubona ibitaramo bikomeye, no gushyira u Rwanda ku ikarita y’ibihugu byakira ibitaramo mpuzamahanga bifite ireme. Skol, binyuze mu nkunga yayo, yagaragaje ko imyidagaduro ari imwe mu nkingi z’iterambere ry’urubyiruko n’inganda zishingiye ku muco. Mu rwego rwo gushyira igorora abakiriya bayo, Skol Malt yateguye poromosiyo idasanzwe…

Read More

Depite Kanamugire James yagaragaje ko urubyiruko rwo muri iki gihe rushaka kubaho mu buzima bworoshye ari na byo bituma usanga abakobwa bakiri bato bikundisha ku basaza bakuze kubera ibyo bagamije kubakuramo. Ibi yabigarutseho mu biganiro nyunguranabitekerezo ku muryango n’imyitwarire y’urubyiruko ruzavamo abayobozi b’ejo u Rwanda rwifuza, byateguwe n’Ihuriro ry’Abagore baba mu Nteko Ishinga Amategeko byabaye ku wa Kabiri, tariki ya 30 Ukuboza 2025. Depite Kanamugire James avuga ko urubyiruko rufite amahirwe menshi ariko ko byatumye benshi bashaka kubaho mu buzima bworoshye. Agaragaza ko uretse kubaho mu buzima bworoshye usanga hari n’abata indangagaciro ari na ho abakobwa bakiri bato bahitamo kwikundisha…

Read More

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 22 wo mu Murenge wa Gashanda uherereye mu Karere ka Ngoma, birakekwa ko yishwe n’inkoni za se wabo, amuziza gutaburura urwina akamwibira inzoga. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gisenyi mu Kagari ka Mutsindo mu Murenge wa Gashanda. Uyu musore bivugwa ko yakubiswe ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 28 Ukuboza 2025, umurambo we uboneka ku wa Mbere nijoro tariki ya 29 Ukuboza usanzwe mu ishyamba aho yari yajugunywe. Abaturage bavuga ko uyu musore yagiye kwa se wabo yibayo ijerekani y’inzoga ayisangira na mukuru we. Se wabo aza gufata uwo musore aramukubita arapfa arangije ajya…

Read More

Mu gihe Akarere ka Kamonyi gacumbikiye abaturage benshi bakorera mu Mujyi wa Kigali, Ubuyobozi buratabaza kubera ingorane bahura na zo ziturutse kuba ako Karere karashyizwe mu Turere tw’icyaro kuko bibangamira igenamigambi ry’imiturire kandi kakira abantu bakimukiramo. Mu ngendo baherukamo mu Gihugu hose, basabwe gukorera ubuvugizi kano Karere kuko kagorwa no kubona ibyangombwa byo gukata za site z’imiturire kandi abahimukira benshi baba baje gutura. Ibyo byakomojweho na Depite Murora Beth kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Ukuboza 2025, mu gihe hateranaga Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite iKagezwaho raporo y’ingendo rusange z’Abadepite mu Gihugu zari zigamije gusura abaturage n’ibikorwa byerekeye iterambere ry’imijyi,…

Read More

Uwahoze ari Umutoza Wungirije akaba na Team Manager wa Musanze FC, Imurora Japhet, arayishyuza miliyoni 2,96 Frw arimo imishahara yahawe ituzuye mu gihe iyi kipe yo yamusabye kwandika asezera. Ikibazo cya Imurora na Musanze FC kigiye kumara igihe kirenga ukwezi gitangiye, ariko impande zombi zakoze ku buryo ibintu byose biguma mu ibanga. Nubwo bimeze gutyo, ibaruwa  yanditswe na Imurora Japhet ku wa 26 Ugushyingo 2025, isaba Musanze FC “kubahiriza amasezerano y’akazi” impande zombi zagiranye ku wa 1 Nyakanga 2024. Imurora yanditse avuga ko mu ngingo ya mbere y’ayo masezerano, ku birebana n’umushahara, agahimbazamusyi n’itumanaho, hateganywa ko agomba guhembwa umushahara…

Read More

Padiri Gakuba Celestin ukorera muri Paruwasi ya Rutonde mu karere ka Rulindo yatawe muri yombi nyuma yo gusomera misa muri kiriziya yafunzwe muri ya nkundura yo gufunga insengero zitujuje ibisabwa, ibifatwa nko kurenga ku mabwiriza. Ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo bwafungiye Padiri Gakuba Celestin mu kigo cy’inzererezi (Transit Center) y’ahitwa I Tare, ahava azanwa muri station ya polisi itaratangajwe mu mujyi wa Kigali. Ku wa 24 Ukuboza 2025 yanditse ati: “Hari amakuru ndi gukura i Rulindo muri Paruwasi ya Rutonde/Shyorongi ko hari umu Padiri w’iyi Paruwasi ubu urimo kubarizwa muri Transit Center ya Tare, amakuru avuga ko…

Read More

Padiri Gakuba Celestin ukorera muri Paruwasi ya Rutonde mu karere ka Rulindo yatawe muri yombi nyuma yo gusomera misa muri kiriziya yafunzwe muri ya nkundura yo gufunga insengero zitujuje ibisabwa, ibifatwa nko kurenga ku mabwiriza. Ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo bwafungiye Padiri Gakuba Celestin mu kigo cy’inzererezi (Transit Center) y’ahitwa I Tare, ahava azanwa muri station ya polisi itaratangajwe mu mujyi wa Kigali. Ku wa 24 Ukuboza 2025 yanditse ati: “Hari amakuru ndi gukura i Rulindo muri Paruwasi ya Rutonde/Shyorongi ko hari umu Padiri w’iyi Paruwasi ubu urimo kubarizwa muri Transit Center ya Tare, amakuru avuga ko uyu mu Padiri yakoreye Misa ahantu hafunze(habujijwe gusengerwa)…

Read More

Umusifuzi w’Umunyarwanda, Uwikunda Samuel, yahawe gusifura umukino usoza iyo mu itsinda D ry’Igikombe cya Afurika cya 2025 uzahuza Senegal na Benin. Ni umukino uteganyijwe ku wa Kabiri, tariki ya 30 Ukuboza 2025, guhera saa Tatu z’Ijoro kuri Stade Ibn-Batouta iherereye mu Mujyi wa Tanger muri Maroc aho iri rushanwa rikomeje kubera ku nshuro ya 35. Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, yatangaje abasifuzi bazasifura uyu mukino bayobowe n’Umunyarwanda Uwikunda Samuel uzaba ari mu kibuga hagati. Azabayungirijwe na bagenzi batatu bakomoka muri Kenya, aho uwa mbere ari Gilbert Kipkoech uwa Kabiri ni Stephen Onyango naho Peter Waweru azaba ari uwa kane.…

Read More

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwemeje ko bwahagaritse by’agateganyo Umuvugizi w’igisirikare cy’igihugu, Gen Maj Sylvain Ekenge Bomusa, kubera ko yibasiye Abanye-Congo b’Abatutsi. Bigaragara ko icyemezo gihagarika Gen Maj Ekenge cyashyizweho umukono n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDC, Lt Gen Jules Banza Mwilambwe, tariki ya 28 Ukuboza 2025. Tariki ya 27 Ukuboza, ubwo Gen Maj Ekenge yari kuri televiziyo y’igihugu (RTNC) yatangaje ko gushakana n’umugore w’Umututsikazi bisaba kwitonda kuko batabyarana n’abo badahuje ubwoko. Gen Maj Ekenge yavuze aya magambo mu gihe Leta ya RDC ishinjwa gushyigikira abakwirakwiza urwango rwibasira Abatutsi n’ubugizi bwa nabi bubakorerwa, by’umwihariko mu burasirazuba bw’igihugu. Lt…

Read More

Umuturage wo muri Uganda witwa Imam Seruwo yatunguye benshi, asaba Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni kumugurira inkweto ngo kuko izo afite zishaje cyane. Uyu muturage ni umwe mu bitabiriye ibiganiro Perezida Museveni yagiranye n’abafite amagaraje n’abayakoreramo byabaye mu mpera z’icyumweru gishize. Ni ibiganiro byari biri mu murongo wo kumva ibibazo by’abakora muri uru rwego, ariko no ku bashakaho amajwi mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba muri Mutarama 2026. Ubwo byari bigeze mu mwanya wo kubaza ibibazo no kungurana ibitekerezo Imam Seruwo yaratunguranye, yumvikana asaba Perezida Museveni inkweto, ndetse bisa n’aho yigeze kuzimwemerera. Ati “Wambwiye ko uzangurira inkweto zo gukorana,…

Read More