- KNOWLESS BUTERA YATEGUJE IGITARAMO YISE “IMPROPER ACCESS”
- U Rwanda rwahagurukiye akajagari kari mu bijyanye no gutunganya imisatsi
- U Burusiya bwagabye ibitero ku bikorwaremezo bitandatu by’ingufu muri Ukraine
- Kayonza: Umusaza yishe umugore we akoresheje isuka na we ariyahura
- Umunyarwanda wari umaze imyaka isaga ine afungiye mu Burundi yararekuwe
- CECAFA U17: U Burundi bwasezerewe busuzuguwe
- Urugendo rw’indege rwahagaritswe kubera ibiheri
- Nyanza: Ukekwaho kwicisha murumuna we yafunzwe by’agateganyo
Author: Bvn Rwanda News
Mu gihe umwaka wa 2025 wasozwaga, isi yose yaratekerezaga ku mwaka waranzwe n’akababaro ko kubura abantu benshi b’ibyamamare bagize uruhare rukomeye mu by’idini, politiki, siporo, ubuhanzi n’imirimo ya rusange. Umusanzu wabo wagize ingaruka zikomeye ku muryango mugari w’abantu, bahumekera benshi, kandi basize umurage uzahora wibukwa mu bihe bizaza. Kuva ku bayobozi b’ibihugu kugera ku ntwari z’aho batuye, uyu mwaka wibukije abantu ko ubuzima bugira iherezo, ariko nanone ugaragaza ko ibikorwa byiza n’ubwitange bigira ingaruka zirambye mu mibereho y’abantu no mu iterambere ry’imibereho rusange. Papa Fransisiko Papa Fransisiko, Papa wa 266 w’Itorero Gatolika ndetse n’Umukuru w’Umujyi wa Vatikani, yitabye Imana ku…
Iki gitaramo cyabaye ku nshuro ya kabiri, kikaba cyari n’umwanya wihariye kuri Bruce Melodie, kuko ari bwo bwa mbere yaririmbye muri iki gikorwa mu rwego rwo gushimangira ubufatanye bwe n’umuhanzi mugenzi we The Ben. Ni igitaramo cyabaye urubuga rwo gusubiza amaso inyuma ku rugendo rwe, no kwereka abakunzi be aho ageze uyu munsi. Saa tanu n’iminota itanu z’ijoro ni bwo Bruce Melodie yageze ku rubyiniro, yinjirira mu ndirimbo ye yakunzwe cyane “Henzapu”, ibintu byahise bishyira abafana mu byishimo bikomeye. Yacurangiwe n’itsinda Symphony Band, bakoranye igihe kinini, ryiyongeramo n’abandi bacuranzi baturutse mu bihugu bitandukanye, bigaragaza urwego mpuzamahanga yari yifuje kuri uru…
Rayon Sports FC yatangaje ko yamaze gusinyisha abakinnyi bashya barimo Umunyezamu Kwizera Olivier na myugariro w’Umunye-congo Yannick Bangala Litombo ku masezerano y’amezi atandatu. Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 2 Mutarama 2026, ni bwo ubuyobozi bwa Rayon Sports FC bwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga, butangaza ko bwungutse abakinnyi bashya. Kwizera Olivier yaherukaga muri Rayon Sports mu mwaka w’imikino wa 2021/22. Uyu munyezamu yari amaze igihe nta ikipe afite kuva yatandukana na Al-Kawkab FC yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Arabia Soudite muri Kamena 2025 mbere y’uko ajya gukinira Gasogi United FC, aho yavuye ajya muri Al-Kawkab yo muri Arabie Saoudite.…
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yasabye amadini yo muri Uganda, by’umwihariko abayobozi bayo, gukoresha ubwisanzure bwagaruwe na Guverinoma ye, bagafasha abayoboke babo mu bikorwa byo guhangana n’ubukene. Ni amagambo akubiye mu butumwa Perezida Museveni yageneye abanyamadini, abunyuza kuri Minisitiri w’Uburinganire, Peace Mutuuzo. Ati “Hari igihe abantu batabashaga gusenga mu bwisanzure. Abakirisitu benshi basunikirwaga gusenga bihishe, by’umwihariko abashya ntibemererwaga gusenga ku mugaragaro.” Yashimangiye ko ubu, buri Munya-Uganda afite uburenganzira bwo gusenga nta bwoba, kandi nta muntu ushobora guhungabanya amahoro bafite, asaba amadini gukomeza kuba inkingi y’ubumwe bw’igihugu. Ati “Amatorero agomba kuba inkingi mu gukemura amakimbirane, guteza imbere ubumwe n’amahoro, no…
Raporo yatangajwe na Banki y’Isi, Business Ready (B-READY 2025), igaragaza ko u Rwanda rukomeje kuba igihugu cya mbere muri Afurika mu kunoza imikorere y’ubucuruzi ibyo bigatuma rukamenyekana ku rwego mpuzamahanga kubera gushyira mu bikorwa ivugurura rihinduka ibisubizo bifatika mu mikorere y’ubucuruzi. Banki y’Isi yerekana uko u Rwanda ruhagaze mu byiciro bitandukanye. Umwaka wa 2025, urangiye ari urwa mbere muri Afurika mu rwego rw’amategeko n’amabwiriza agenga ubucuruzi. Rwashyizwe kandi ku mwanya wa Mbere muri Afurika mu mikorere inoze y’ubucuruzi, ruri ku mwanya wa 12 ku Isi, kandi ni rwo rwonyine muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara rugeze kuri uru rwego.…
Polisi ikorera mu Karere ka Rulindo yafatiye mu cyuho umugabo wari ufite udupfunyika 689 n’ikilo cy’urumogi yacururizaga iwe mu nzu. Yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, mu Mudugudu wa Gasekabuye, Akagari ka Rudogo, ho mu Murenge wa Kinzuzi. Ni igikorwa cyabaye mu rukerera rw’itariki ya 1 Mutarama 2026. Uwafashwe yavuze ko ibyo biyobyabwenge yafatanwe abicururiza iwe mu rugo. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi yavuze ko ifatwa rye abaturage barigizemo uruhare. Ati “Uruhare rw’abaturage ni ingenzi cyane mu bikorwa nk’ibi byo kurwanya ibiyobyabwenge kuko aho biri biteza umutekano muke. N’uyu yafashwe biturutse ku makuru batanze kandi yiyemerera…
Umuririmbyi Mugisha Benjamin wamamaye ku izina rya The Ben yataramiye ibihumbi by’abakunzi b’umuziki mu gitaramo cye gikomeye “The Nu-Year Groove”, agaragaza ko imyaka 18 amaze mu muziki ari urwibutso. Ni igitaramo cyaranzwe no kwishimira urugendo rwe, ariko anazirikana byimazeyo abahanzi bagenzi be: Jay Polly na Yvan Buravan. Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira ku wa Gatanu, tariki ya 2 Mutarama 2026, kibera muri BK Arena, cyambukiranya umunsi gisozwa saa munani n’iminota 24’ z’igitondo. Cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye bo mu nzego za Leta n’izigenga, barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr.…
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwataye muri yombi Umunyamakuru wa RadioTV10 witwa Ndahiro Emmanuel uzwi nka ‘Taikun’. Taikun yatawe muri yombi ku wa Kane, tariki ya 01 Mutarama 2026, nyuma yo gusagarira abasekirite mu gitaramo cyateguwe n’Umujyi wa Kigali cyaberaga mu mbuga ya Kigali Convention Centre. Yafashwe nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hasakajwe amashusho amugaragaza ashyamirana n’abasekitite bamubuzaga Kwinjira ahari habereye icyo gitaramo. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B.Thierry, yavuze ko Taikun akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi no gukoresha amagambo arimo ibikangisho. Kugeza ubu Taikun afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura, mu…
Umupolisi wari ushinzwe umutekano w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yirukanywe ku kazi imburagihe, nyuma yo kwakira impano y’amafaranga angana na €60,300 yahawe na Kylian Mbappé. Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Le Monde iki gihano cyafashwe n’Urwego rukuru rwa Polisi y’u Bufaransa (DGPN), ruvuga ko uwo mupolisi atigeze amenyesha abayobozi be iyo mpano yahawe. Aya mafaranga Mbappé yayatanze muri Kamena 2023, ayakuye ku gahimbamusyi yari yarabonye mu Gikombe cy’Isi cya 2022. Yayahaye uyu mupolisi nyuma y’uko we nta mafaranga y’agahimbazamusyi yari yahawe kandi yarikumwe n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa muri iki gikombe cy’Isi. Ihererekanywa ryayo ryakozwe binyuze kuri sheki, bikaba bivugwa ko byari byemewe n’amategeko kandi bidategetswe ko…
Kevin Kade yatangaje ko ari guteganya kujya gutaramira mu bihugu by’i Burayi, Amerika na Canada mu rwego rwo kwizihiza imyaka itanu amaze mu muziki ari nabwo nyuma ashobora kuzatekereza kuzenguruka Igihugu. Ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru yitegura igitaramo “The Last Night” aza kwizihizamo imyaka 5, umuhanzi Kevin Kade yatangaje ko mu mwaka utaha mu kwezi kwa gatatu azakomeza ibitaramo nk’iki yizihiza isabukuru y’imyaka 5 mu muziki. Yemeje ko n’ubwo izina ry’ibitaramo ritazahinduka, azaba ari mu mujyo wo kwizihiza igihe amaze mu muziki aho yifuje ko yakwegerana n’abafana be bo mu bihugu by’amahanga. Yavuze ko azahera i Burayi, agakomereza muri Amerika…
