- KNOWLESS BUTERA YATEGUJE IGITARAMO YISE “IMPROPER ACCESS”
- U Rwanda rwahagurukiye akajagari kari mu bijyanye no gutunganya imisatsi
- U Burusiya bwagabye ibitero ku bikorwaremezo bitandatu by’ingufu muri Ukraine
- Kayonza: Umusaza yishe umugore we akoresheje isuka na we ariyahura
- Umunyarwanda wari umaze imyaka isaga ine afungiye mu Burundi yararekuwe
- CECAFA U17: U Burundi bwasezerewe busuzuguwe
- Urugendo rw’indege rwahagaritswe kubera ibiheri
- Nyanza: Ukekwaho kwicisha murumuna we yafunzwe by’agateganyo
Author: Bvn Rwanda News
Umuvugizi Wungirije w’Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Dr. Balinda Oscar, yavuze ko ubwo abo barwanyi bari bageze mu gace ka Luvungi basatira Umujyi wa Uvira baguye ku ntwaro nyinshi u Bubiligi bwari bwohereje zitarakoreshwa. Mu kiganiro yagiranye na itangazamakuru ryo murwanda, Dr. Balinda yavuze ko ifatwa rya Uvira ryaturutse ku bushotoranyi bw’igisirikare cya Congo kuko ari cyo cyabashotoye kikabarasaho. Ati “Buriya akenshi nubwo RDC yemera ibintu mu biganiro ariko iba ifite ikindi kibyihishe inyuma. Twari muri Kamanyola n’igice kimwe cya Katogota twiturije tuhamaze amezi 10 baradutera. Bohererezaga amabombe muri Kamanyola basenya inzu bica…
Isimbi Vestine wamamaye nka Isimbi Model n’umugabo we, Shaul Hatzir, bari mu byishimo nyuma yo kwibaruka umwana wabo w’umukobwa. Uyu mwana ni ubuheta bwa Isimbi Vestine, akaba ari imfura ya Shaul Hatzir n’uyu mugore. Isimbi yagaragaje ko yibarutse uyu mwana w’umukobwa mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga. Ati “Turagushimiye Mana.” Mu yandi mashusho yagaragaje ubutumwa bwashyizwe kuri Instagram na Umukundwa Clemence wamamaye nka Cadette, wavugaga ko we n’abo bari kumwe basura uyu mugore wabyaye. Mu butumwa Isimbi yashyize ku mbuga nkoranyambaga mu minsi ishize yagaragaje ko yenda kwibaruka, aho yasangije abamukurikira amagambo yo muri Bibiliya agira ati “Maze Uwiteka arambwira…
Mu ijoro rishyira kuri iki Cyumweru ubwo Polisi ikorera mu Karere ka Musanze yari mu bikorwa byo gucunga umutekano mu Mudugudu wa Gatare, Akagari ka Cyabararika, Umurenge Muhoza, yatabajwe kugira ngo iteshe abari barimo gukora ibikorwa bitemewe by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Abapolisi batabaye basanze itsinda ry’abantu bagera kuri 40 bari bitwaje amapiki n’ibitiyo, bagerageza guhangana nabo, biviramo umwe muri aba bagizi ba nabi kuraswa ahasiga ubuzima. Aho byabereye ni mu cyanya gikomye giherereye hagati y’Umurenge wa Muhoza na Gacaca yo mu Karere ka Musanze. Amabwiriza agenga aha hantu ni uko nta muturage wemerewe kuhakorera ibikorwa ibyo aribyo byose byaba iby’ubuhinzi,…
Umugabo wo mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kiziguro yishwe n’inyama nyuma yo kuyimira ikamuhagama mu muhogo kugeza ashizemo umwuka. Ibi byabaye ku wa 1 Mutarama 2025 mu Mudugudu w’Ubutatu mu Kagari ka k’Agakomeye mu Murenge wa Kiziguro wo mu Karere ka Gatsibo. Abaturage baganiriye na bvn bavuze ko uwo mugabo yari yitabiriye ibirori by’abari babatirishije, aza guhabwa ibiryo nk’abandi atamiye inyama ihita imuniga yitaba Imana. Umwe ati ” Twari mu birori atamira inyama yose iba iramunize, mu gihe turi gushaka ubutabazi iba iramwishe. Navuga ko yishwe no gushaka kumira inyama yose.’’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiziguro, Kanamugire Innocent,…
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko umunyamakuru Emmanuel Ndahiro uzwi ku izina rya Taikun yafunguwe nyuma y’uko rukoze ubuhuza hagati y’ukekwa n’uwakorewe icyaha. Amakuru avuga ko Taikun Ndahiro ukorera Radio/TV 10 yarekuwe ku wa Gatanu tariki 2 Mutarama 2026. Ndahiro yatawe muri yombi ku wa 1 Mutarama 2026 akurikiranyweho gusagarira abasekirite mu gitaramo cyateguwe n’Umujyi wa Kigali cyaberaga mu mbuga ya Kigali Convention Centre. Yahise akurikiranwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi no gukoresha amagambo arimo ibikangisho. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yemereye itangazamakuru ko uyu munyamakuru yamaze kurekurwa nyuma y’ubuhuza. Ati “Ubuhuza ni inzira ziteganywa n’amategeko, mu ngingo…
Nyuma y’uko mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga havuzwe amakuru ko ubwo Yampano n’umugore we bageraga mu Bubiligi ibintu byahinduye isura bagashwana, Yampano yabiciyemo amarenga agaragaza ko bashobora kuba batakiri kumwe. Mu byavuzwe havuzwe ko habayeho gushyamirana hagati yabo, gusa ayo makuru nta gihamya yari afite. Mu butumwa burebure Yampano yanyujije kuri Instagram ye, mu gika cya mbere cyabwo yagaragaje ko abantu yizeraga abita inshuti ze abenshi bamwihindutse kugeza no ku rushako rwe. Ati “…Warakoze (Imana) kunyereka abantu bihinduranya nk’inzoka, inshuti zuzuye uburyarya wazegejeyo kugeza no ku rushako rwange, ariko nemeye ukuri niga kubyakira.”
Ikigo gishinzwe iby’indege muri Canada cyasabye Air India gukora iperereza ku mupilote wakuwe mu ndege mbere y’uko ihaguruka, nyuma yo gusanga yari yanyoye inzoga. Ku wa Gatanu tariki 2 Mutarama 2026, byatangajwe ko mbere yo gufata icyemezo cyo gukura uyu mupilote mu ndege, Polisi yamupimye inshuro ebyiri, bigaragara ko yanyoye inzoga. Byabereye ku kibuga cy’indege cya Vancouver, muri Canada. Ikigo gishinzwe iby’indege muri Canada mu ibaruwa cyandikiye sosiyete ya Air India cyavuze ko iki kibazo gikomeye cyane kandi ko inzego z’ubuyobozi zishobora gufata ingamba zikomeye. Sosiyete ya Air India yavuze ko kubera iki kibazo byatumye urugendo rwa Vancouver–Delhi rwo ku…
Ikipe ya Rayon Sports yasinyishije umunyezamu w’Umunyarwanda, Kwizera Olivier, nyuma y’imyaka itatu ayivuyemo. Iyi kipe yambara ubururu n’umweru yabitangaje kuri uyu wa Gatanu ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga. Yanditse iti: ”Umunyezamu mwiza mu Rwanda, Kwizera Olivier, ni Gikundiro”. Rayon Sports isinyishije uyu munyezamu amasezerano y’amezi atandatu nyuma y’uko byari bimaze iminsi bivugwa dore ko nta kipe yari afite kuva mu mpeshyi y’umwaka ushize. Kwizera Olivier yazamukiye muri Isonga FC, ayikinira hagati ya 2011 na 2013. Yamenyekanye cyane ubwo yakiniraga APR FC hagati ya 2013 na 2016. Nyuma yo kurekurwa n’Ikipe y’Ingabo mu 2016, yakiniye Bugesera FC umwaka umwe, yerekeza muri Free State Stars yo…
Imodoka itwara abagenzi (bisi) yo mu bwoko bwa Coaster yerekezaga mu Karere ka Rusizi, yagonganye n’ikamyo yikoreye amakaziye ya Fanta yerekezaga i Nyamasheke, hakomereka umushoferi w’iyo bisi ariko abo yari atwaye bose basigara ari bazima. Iyo mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Nduba, Akagari ka Karengera, Umurenge wa Kirimbi, Akarere ka Nyamasheke, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Mutarama 2026. Nsengiyumva Jean Paul wabibonye yatangaje ko ikamyo yari itwawe n’umushoferi witwa Ntawinga Ignace w’imyaka 41, Coaster itwawe n’uwitwa Udahemuka Dominique w’imyaka 39. Ati: “Nari ndi muri santere y’ubucuruzi ya Kagarama byabereye, mbona Coaster ikase ikorosi yihuta igonga igice…
Umugabo w’imyaka 38 wo mu Karere ka Rulindo, yafatanywe udupfunyika 689 tw’urumogi n’ikilo kimwe cyarimo gutunganywa ngo gishyirwe mu dupfunyika yateganyaga gucuruza ku Munsi Mukuru w’Ubunani. Polisi ikorera mu Karere ka Rulindo yavuze ko yamufatiye mu Mudugudu wa Gaseke, Akagari ka Rudogo, Umurenge wa Kinzuzi, mu rukerera rwo ku itariki ya 01 Mutarama 2026, nyuma y’uko abaturage batanze amakuru ko uyu mugabo yari amaze iminsi aranguye urumogi rwinshi. Abaturage bo muri ako gace bavuga ko uyu mugabo asanzwe azwiho gucuruza ibiyobyabwenge, cyane cyane mu Minsi Mikuru. Umwe mu baturage wahawe izina rya Mundere yagize ati: “Uyu mugabo yari yarateguye urumogi…
