- KNOWLESS BUTERA YATEGUJE IGITARAMO YISE “IMPROPER ACCESS”
- U Rwanda rwahagurukiye akajagari kari mu bijyanye no gutunganya imisatsi
- U Burusiya bwagabye ibitero ku bikorwaremezo bitandatu by’ingufu muri Ukraine
- Kayonza: Umusaza yishe umugore we akoresheje isuka na we ariyahura
- Umunyarwanda wari umaze imyaka isaga ine afungiye mu Burundi yararekuwe
- CECAFA U17: U Burundi bwasezerewe busuzuguwe
- Urugendo rw’indege rwahagaritswe kubera ibiheri
- Nyanza: Ukekwaho kwicisha murumuna we yafunzwe by’agateganyo
Author: Bvn Rwanda News
Guverinoma y’u Rwanda igiye gutangiza ikigo cy’icyitegererezo kizatunganyirizwamo intanga zo gutera ihene hagamijwe kuvugurura icyororo no kongera umusaruro w’inyama zazo. Inyama z’ihene zikunze gukosha cyane ahanini bigaterwa n’uko ziba ari nke. Nko mu mpera za 2025 ikilo cyaguraga 8000 Frw. Iki kigo kizajya gitunganyirizwamo izi ntanga, biteganyijwe ko kizubakwa muri gahunda y’umushinga PRISM, ufasha abaturage kwiteza imbere, binyuze mu kubaha amatungo magufi ndetse no kubaka ibikorwaremezo biyerekeyeho nk’amavuriro y’amatungo, amasoko yayo ndetse n’amabagiro. PRISM ni umushinga wateguwe na Leta y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, IFAD, binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi. Uyu…
Kantarama Consolée w’imyaka 62 wari Umujyanama w’Ubuzima mu Kagari ka Kigabiro mu Murenge wa Nyabitekeri mu Karere ka Nyamasheke, yapfiriye mu rugo rwa Kanyenzi Eliphase uvugwaho gukora ubuvuzi bwa gakondo buzwi nka magendu. Uzabakiriho avuga ko umugore we yapfuye yari yamujyanye kumuvuza uburwayi bw’inzoka ya tirikomonase (Trichomonas) kwa Kanyenzi, nyuma yo kumutera urushinge rwo mu mutsi w’ukuboko n’urwo ku nda, agahita apfa. Agira ati: “Yego, umugore wanjye yari umujyanama w’ubuzima. Numvaga bavuga ko Kanyenzi Eliphase avura, mujyanayo ngo amuvure, amuteye inshinge ebyiri arasinzira agenderako arapfa. Yaguye muri urwo rugo.” Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda…
Umugabo w’imyaka 40 wo mu Karere ka Migori mu Majyepfo ya Kenya yakomerekejwe bikomeye n’abavandimwe be nyuma yo kugerageza kumujyana kumusiramuza ku ngufu. Ibi byatangajwe na Beth Samburu, umuyobozi ushinzwe uburinganire mu gace ka Ntimaru muri ako karere. Polisi yavuze ko uwo mugabo yari mu rugo rwe mu Mudugudu wa Bogesi ubwo abavandimwe batatu bamuteraga. Mu itangazo polisi yashyize hanze yavuze ko abo bagabo batatu bamukomerekeje bikomeye ku mutwe no ku ntugu zombi. Yagize iti “Abo bagizi ba nabi bari bafite ibikoresho bikomeye kandi bityaye nyuma y’uko uwo mugabo yanze ko bamujyana ku ngufu, bamukomerekeje bikomeye ku mutwe no ku…
Umugabo witwa Iyakaremye Jean Pierre uri mu kigero cy’imyaka mirongo ine (40) y’amavuko yagerageje kwiyahura akoresheje supaguru ayishyize mu nzoga za liquor ariko urupfu ruramwanga atabarwa atarapfa, ahita ajyanywa kwa muganga. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kagangayire, mu Kagari ka Sheri, mu Murenge wa Rugarika, mu Karere ka Kamonyi, mu Ntara y’Amajyepfo, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 05 Mutarama 2026. Abaturage bavuga ko intandaro yo kwiyahura kwa Iyakaremye ari amakimbirane asanzwe afitanye n’umugore we dore ko mbere y’uko yiyahura yari yabanje kwandika ibaruwa avuga ko arambiwe kurushya abantu ndetse abasaba ko bazamurerera abana. …
Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa byatangaje ko byakiriye neza icyifuzo cya Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, cyo kugirana ibiganiro na mugenzi we Emmanuel Macron ku ntambara ikomeje kubera muri Ukraine. Ibyo kuganira kw’abo baperezida bombi byavuzweho bwa mbere ku itariki 21 Ukuboza 2025 aho Umuvugizi wa Perezidansi y’u Burusiya, Dmitry Peskov, yabwiraga itangazamakuru ko Perezida Putin afite ubushake bwo kugirana ibiganiro na Macron ku ntambara yo muri Ukraine. France 24 yanditse ko ingingo zizaganiwaho muri ibyo biganiro n’andi makuru arimo igihe bizabera bizatangazwa nyuma. U Bufaransa n’u Burusiya ntibyagiye birya imbizi mu bihe bitandukanye, biba bibi…
Impunzi z’Abanye-Congo zibarizwa mu nkambi zo Burundi, zigowe n’ibibazo by’ubuzima ku buryo abagera ku 105 bamaze kwitaba Imana mu byumweru bibiri bishize. Ni amakuru yatangajwe n’Umuryango ‘Citizens’ Organization for Peace and Community Coexistence (CPCC)’ muri raporo wasohoye ku wa mbere tariki ya 5 Mutarama 2026. Muri raporo uyu muryango wasohoye, Umuyobozi wawo, Ahadi Bya Masu, yavuze ko “ubuzima impunzi zibayemo buteye ubwoba, abagera kuri 105 bamaze gupfa mu nkambi zitandukanye”, biturutse ku kubura aho kuryama hahagije, kubura serivisi z’ubuvuzi, no kubura ubundi butabazi. Yavuze kandi ko rimwe na rimwe baterwa n’abitwaje intwaro zirimo imyambi.Imiryango yita ku bababaye ivuga ko abaturage…
Uwizeye Juvénal wo mu Karere ka Karongi yasanzwe ku muhanda Karongi-Muhanga yapfuye, hakekwa ko yagonzwe n’imodoka, umushoferi yabona amwishe agahita akomeza. Byabereye mu Mudugudu wa Nyarubuye, Akagari ka Gacaca, Umurenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi ku wa 5 Mutarama 2026. Saa Sita z’ijoro nibwo umugabo ucuruza mu isantere ya Gahama yatashye ageze mu nzira abona umurambo, arebye asanga ni Uwizeye Juvénal wapfuye. Umugore wa nyakwigendera, Mukamana Florida yavuze ko umugabo we yari yavuye mu rugo agiye gushaka ibyuma bishaje, avuyeyo ajya kubigurisha kuko ariko kazi yari asanzwe akora. Ati “Nahamagawe n’abaturanyi bambwira ko basanze uw’iwanjye yapfuye. Mpita mbyuka mpageze nsanga Polisi…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, umutingito ufite ubukana buri ku gipimo cya Magnatude ya 6.4 wibasiye Uburengerazuba bw’u Buyapani mu Mijyi ya Matsue na Yasugi muri Shimane, no mu bice byegereye Intara ya Tottor, wakomerekeje abantu batanu, usenya n’inzu. Televiziyo yo mu Buyapani NHK yatangaje ko abantu batanu bajyanwe mu bitaro, ndetse inyubako zimwe zirangirika nubwo nta gaciro k’ibyangiritse karatangazwa. Ikigo cy’u Buyapani gishinzwe Iteganyagihe n’Ibiza ,(JMA) cyaburiye abantu ko mu cyumweru gitaha hashobora kongera kubaho umutingito ufite ubukana bwa 5 cyangwa urenze gisaba abantu gukomeza kuba maso. Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 06 Mutarama, Minisitiri w’Intebe…
Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwatangaje ko bwahagaritse ibikorwa byo gucuruza ibigori bibisi ku bashaka ku byotsa no kubiteka bitogosheje, mu rwego rwo kurengera abahinzi no kwimakaza isuku. Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ntakirutimana Julienne yabwiye IGIHE ko icyemezo cyo kubuza igura n’igurisha ry’ibigori bibisi bagifashe nyuma yo kubona ko iyo bigurishijwe ari bibisi bihombya abahinzi bikanateza umwanda aho byokerezwa ku muhanda ku mbabura. Ati “Ahantu hakavuye ibigori by’ibihumbi 300 Frw iyo abigurishije ari bibisi bamuha ibihumbi 100 Frw, ugasanga ahombye bya bihumbi 200 Frw byari kuzamugirira umumaro. Twashyizeho itangazo ku rwego rw’akarere ryashyizweho n’umurenge wa Rubengera…
Nyuma yo gusezererwa na Mali muri 1/8 cy’Igikombe cya Afurika, uwari umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu ya Tunisie, Sami Trabelsi, yahise yirukanirwa ku kibuga. Ku wa 3 Mutarama 2026, ni bwo Mali yasezereye Tunisie muri 1/8 cy’Igikombe cya Afurika kiri kubera muri Maroc. Ni nyuma yo gutsinda penaliti 3-2 nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1 mu minota 120 y’umukino. Ubwo yari imaze gusezererwa, ikipe y’Igihugu ya Tunisie, yahise isezerera uwayitozaga, Sami Trabelsi wabujijwe no kwinjira mu rwambariro rw’ikipe nyuma y’umukino. Mali yakatishije itike ya ¼, izahura na Sénégal yasezereye Sudani iyitsinze ibitego 3-1 mu mukino wa 1/8.
