- KNOWLESS BUTERA YATEGUJE IGITARAMO YISE “IMPROPER ACCESS”
- U Rwanda rwahagurukiye akajagari kari mu bijyanye no gutunganya imisatsi
- U Burusiya bwagabye ibitero ku bikorwaremezo bitandatu by’ingufu muri Ukraine
- Kayonza: Umusaza yishe umugore we akoresheje isuka na we ariyahura
- Umunyarwanda wari umaze imyaka isaga ine afungiye mu Burundi yararekuwe
- CECAFA U17: U Burundi bwasezerewe busuzuguwe
- Urugendo rw’indege rwahagaritswe kubera ibiheri
- Nyanza: Ukekwaho kwicisha murumuna we yafunzwe by’agateganyo
Author: Bvn Rwanda News
Mu kiganiro yagiranye na The New York Times cyasohotse ku italiki ya 8 Mutarama 2026, Trump yatangaje ko yakiriye urwandiko rusaba imbabazi rurimo icyifuzo cyanditswe na Combs ubwe, ariko ko adafite gahunda yo kumubabarira. Yavuze ko nubwo yamubonaga nk’umuntu baziranye mu bihe byashize, imvururu za politiki n’ibitekerezo byatambukijwe mu bihe byashize byabaye intandaro yo kutabona imbabazi. Trump yasobanuye ko n’ubwo bari barigeze kuba inshuti, uko Combs yitwaye nyuma y’uko yinjiriye muri politiki cyane cyane amagambo Combs yamuvuzweho ko yamuvugaga nabi mu myaka yashize, byatumye urugendo rwo guha umugisha ubusabe bwe rugorana. Trump yagize ati: “Ibi byatumye kureba icyifuzo cye bitoroha,…
Ku munsi we w’isabukuru, The Ben yashimiye abafana be avuga ko yahisemo kuba mu rukundo rw’abafana be aho kuba mu bibazo no mu bikorwa by’abandi bigamije kumusenya. Ati “Imigambi yanjye buri gihe yagiye ishingira ku mucyo. Nahisemo kutibanda ku bibazo cyangwa ku bikorwa by’abandi, ahubwo mpagarara mu rukundo rw’uko muba hafi yanjye (ndavuga mwe abafana).” Akomeza agira ati “Igihe cyose, inshuro nyinshi, mu bihe by’amakuru atari yo na za-propaganda, mwakomeje kumba hafi. Urukundo rwanyu si runini gusa… ni inkunga idafite umupaka. Ibiturutse mu ndiba y’umutima wanjye.” Yakomeje avuga Imana yamuhaye umutima woroshye ari nayo mpamvu yize kubabarira, no kutita kubimushavuza…
Olive Lembe Kabila, umugore wa Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, arahamagarira abakristu bose n’abana b’Imana muri RDC kwiyiriza ubusa no gusenga kuri uyu wa Gatandatu. Iyi gahunda igamije kwinginga Imana kugira ngo igirire impuhwe Abajenerali bo mu Ntara ya Katanga avuga ko bafashwe bagafungwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Olive Lembe Kabila yemeza ko abo bajenerali ari abana b’Imana b’ukuri, bavutse ubwa kabiri, kandi ko batigeze baba abagambanyi, nk’uko bamwe babivuga. Iyi ni yo mpamvu ahamagarira Abanyekongo bose kwiyiriza ubusa kuri uyu wa Gatandatu, bakareka kurya no kunywa, ahubwo bakabasengera.
Kiliziya Gatolika muri Espagne yagiranye amasezerano na Leta agamije guha indishyi abahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakozwe n’abihayimana. Aya masezerano akurikiye ibirego byavugaga ko abihayimana bananiwe gufata iki kibazo nk’uko bikwiye. Ayo masezerano ateganya ko leta ari yo izajya icunga gahunda yo gutanga indishyi ku bufatanye na Kiliziya, cyane cyane mu manza aho izindi nzira z’amategeko zitagishoboka, bitewe n’uko icyaha cyaba cyarabaye kera cyane ku buryo cyarenze igihe amategeko yemera ko gikurikiranwa, cyangwa se uwagikoze yarapfuye. Leta ya Espagne ivuga ko abaturage bayo babarirwa mu magana y’ibihumbi bikekwa ko bahohotewe mu buryo bw’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’abantu bafitanye isano na…
Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) yatangaje ko hari gukorwa inyingo ijyanye no kuvugurura itegeko rigenga Abunzi, bakaba bakongererwa ububasha ku manza bashobora kuburanisha ku buryo uyu mwaka wa 2026 ushobora gusiga byarangiye. Ubusanzwe Abunzi bafasha mu gukemura ibirebana n’imanza zijyanye n’imbonezamubano n’izindi manza ariko zifite agaciro katarenze miliyoni 3 Frw. Umuyobozi w’Ishami rishinzwe guhuza ibikorwa by’inzego muri MINIJUST, Mukabatsinda Anatolie, yavuze ko hari ibyo bamaze kubona ko bikwiye kongerwa mu bubasha bw’Abunzi kandi bikabasha gukemuka hatabayeho gusiragira mu zindi nkiko. Ati “Hashobora kuzabaho kuzamura nk’ikiburanwa kikava kuri miliyoni 3 Frw kikagera nko kuri miliyoni 5 Frw kuko byakongera ibibazo bazajya bakemura.…
Mu buvumo bwo muri Maroc havumbuwe inzasaya ziriho n’amenyo z’ibiremwa byabayeho mu myaka ibihumbi 773 bifitanye isano n’abantu b’ubu. Ni ibimenyetso biri gufasha abahanga kumenya uburyo ibiremwa abantu bakomokaho (Homo sapiens) n’abantu muri rusange bageze muri Afurika. Abashakashatsi bagaragaza ko babonye ibyo bisigaratongo birimo amenyo y’inzasaya z’abantu babiri bakuru n’urw’umwana, ari kumwe n’amenyo, igufwa ryo mu kibero n’urutirigongo. Byabonywe mu buvumo buzwi nka ‘Grotte à Hominidés’ bwo mu Mujyi wa Casablanca muri Maroc. Ni ubuvumo bikekwa ko bwari isenga ry’ibikoko, kuko iryo gufa ryo ku kibero bigaragara ko ryangijwe n’impyisi bigaragaza ko uwo muntu yishwe na zo. Aba bashakashatsi…
Polisi ya Uganda yatangaje ko yataye muri yombi umusore w’imyaka 20 wagaragaye mu mashusho kuri TikTok atera ubwoba Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba. Ukekwa yitwa Ivan Musana. Yifashe amashusho yambaye impuzankano y’igirikare cya Uganda by’umwihariko ikoti ry’imvura avuga amagambo arimo gushishikariza urwango n’ibikorwa bibi. Mu magambo ye Musana yasabye Museveni kuzinga ibye byose agashaka inzira imusohora muri Uganda, yongeraho ko amasasu Museveni akunze gukangisha na we ashobora kumugeraho. Yakomeje atera ubwoba ko atazababarira Perezida Museveni n’umuhungu we mu gihe bazaba bafashwe. Ati “Ndashaka kuburira Museveni ko ukwiye gupakira ibyawe byose…
Urukiko rw’ibanze rwa Ndora rwategetse ko Gitifu w’umurenge wa Mamba, mu karere ka Gisagara n’abandi babiri barimo ufatwa nka ‘komisiyoneri’ bakurikiranwa bafunzwe by’agateganyo. Abaregwa ni abantu batatu ari bo Gatongore James wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mamba mu karere ka Gisagara, Jean Bosco Ntayomba na Emmanuel Niyomugabo bose baregwa icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke. James Gatongore wari Gitifu aregwa ko yakiriye ruswa y’amafaranga ibihumbi maganabiri (Frw 200,000) kugira ngo areke abenga inzoga zitemewe zizwi ku izina rya ‘Nyirantare’. Jean Bosco Ntayomba we afatwa nka komisiyoneri wa gitifu, ayo mafaranga ngo ni we wayahawe…
Abaturage bo mu Karere ka Ngoma, mu Murenge wa Zaza na Mugesera, bavuga ko babangamiwe n’amafranga y’umusoro bakwa kugira ngo bambuke inzira ihuza iyo Mirenge yombi, aho umuntu umwe acibwa amafaranga 100Frw mu gihe ufite ikinyabiziga nk’igare atanga 200Frw, mota akaba amafaranga 500Frw. Abafite iki kibazo by’umwihariko n’abanyura mu nzira iri ku nkengero y’ikiyaga cya Mugesera, mu gishanga rwagati bavuga ko gutanga ayo mafaranga bibagiraho ingaruka zikomeye kuko utayafite adashobora kwambuka atayatanze. Umwe yagize ati:”Ni igiceri cy’ijana (100Frw), uko uciyeho ugomba guhora (gutanga amafaranga), waba utayafite ugasubirayo, njyewe hari igihe nahanyuze ntayafite bansubizayo….twazubiye inyuma tuzenguruka I Zaza Makoma…” Aba baturage…
Habimana Emmanuel wo mu Karere ka Karongi yaburiwe irengero nyuma yo gutwarwa n’umugezi ubwo yari avuye mu kabari atashye. Byabereye mu Mudugudu wa Cyamakamba, mu Kagari ka Murengezo Umurenge wa Mutuntu ku wa 6 Mutarama 2026. Saa Tanu z’ijoro nibwo uyu mugabo w’imyaka 42 yatashye avuye mu kabari ari kumwe n’abana be, aradandabirana agwa mu mugezi wa Mbirurume. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutuntu, Ntaganda Wilson yavuze ko aya makuru bayamenye mu gitondo cyo kuwa 7 Mutarama bahita batangira gushakisha uyu witwa Habimana Emmanuel ariko ntibamubona. Ati “Nta cyizere dufite ko yaba akiri muzima. Turasaba abaturage ko muri iki gihe cy’imvura…
