Author: Bvn Rwanda News

Imvura iziyongera cyane cyane mu bice by’Intara y’Iburengerazuba, iy’Amajyaruguru, iy’Amajyepfo, Umujyi wa Kigali, no mu bice bimwe na bimwe by’Intara y’Iburasirazuba. Ubusanzwe imvura isanzwe igwa mu kwezi kwa Mutarama iri hagati ya milimetero 26 na 269. Mu gice cya mbere n’icya gatatu cy’ukwezi kwa Mutarama 2026, hateganyijwe imvura izaba iri ku kigero cy’impuzandengo y’isanzwe igwa muri ibyo bice, naho mu gice cya kabiri hateganyijwe imvura iri hejuru gato y’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa. Imvura iri hagati ya milimetero 250 na 300 ni yo nyinshi iteganyijwe muri uku kwezi, ikaba iteganyijwe mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke, mu burengerazuba bw’uturere twa Musanze…

Read More

Uyu mutoza ukomoka muri Portugal yirukanwe nyuma y’uko iyi kipe yaherukaga kunganya na Leeds United 1-1. Icyemezo cyo kwirukana Amorim cyafashwe n’abayobozi bakuru muri Manchester United barimo Umuyobozi Mukuru wa Siporo, Omar Berrada, n’Umuyobozi wa tekenike, Jason Wilcox. Ni nyuma y’uko umubano hagati ye n’ubuyobozi wangiritse bitewe n’amagambo yatangaje. Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma yo kunganya na Leeds, Amorim yagaragaje ko atumvikana n’abamukuriye, avuga ko we ari “Manager” wa Manchester United atari “Coach”. Yagize ati: ”Bizagenda gutya mu mezi 18 cyangwa kugeza igihe ubuyobozi buzahindurira ibintu. Sinzigera mpinduka. Nzaguma nkora akazi kanjye kugeza igihe bazanzanira undi uzansimbura.” Amorim yakunze kunengwa kubera kudashaka guhindura uburyo bw’imikinire aho yatsimbaraye kuri 3-4-3. Uyu mutoza kandi yigeze gutangaza…

Read More

Tariki ya 17 Mutarama 2026, Leta ya Togo iteganya kuyobora inama yo ku rwego rwo hejuru izaba igamije gusubukura ibiganiro by’amahoro bihuza ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro AFC/M23. Biteganyijwe ko iyi nama izitabirwa n’abandi bahuza barimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Leta ya Qatar. Izafasha impande zombi kwizerana kugira ngo zisubire mu biganiro by’amahoro. Icyizere hagati ya Leta ya RDC na AFC/M23 cyararindimutse mu ntangiriro z’Ukuboza 2025, ubwo impande zombi zahanganiraga mu bice byo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo biherereye mu kibaya cya Rusizi/Ruzizi. Byabaye bibi cyane ubwo abarwanyi ba AFC/M23 binjiraga mu mujyi wa Uvira.…

Read More

Ubuyobozi bw’Intara y’i Burasirazuba bwemeje ko ku mugoroba wo kuri uyu wa 04 Mutarama 2026, inkuba yakubise abantu 15 bo mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Jarama, icyenda muri bo bakahasiga ubuzima abandi batandatu bagakomereka. Guverineri w’iyo Ntara, Pudence  Rubingisa, yavuze ko abo baturage bari mu gishanga cya Jarama aho bakoreraga imirimo y’ubuhinzi ariko kikaba gikorerwamo n’uburobyi. Yavuze ko babonye imvura iguye bakajya kugama mu nzu z’abarinda icyambu ari na ho inkuba yabakubitiye. Yagize ati: “Abaturage bari mu gishanga cya Jarama, igishanga gihingwa cyane gikora no ku Kagera ni ho inkuba yabakubitiye bahinguye bugamye mu nzu z’abarinda icyambu.” Rubingisa yavuze…

Read More

Guverinoma ya Qatar yagaragaje ko yihanganiye u Burundi nyuma yo kuyishinja kwifashisha ijambo ryayo n’amafaranga kugira ngo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zidafatira u Rwanda ingamba. Mu ijoro rya tariki ya 3 Mutarama 2026, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Dr. Edouard Bizimana, yatangaje ko Qatar iri kugira uruhare rubi mu biganiro by’amahoro bigamije gukemura amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Minisitiri Bizimana yagize ati “Ni ingenzi kugaragaza uruhare rubi rwa Qatar, ikoresha ijambo n’amafaranga ifite mu kubuza Amerika gufata ibyemezo.” Uyu muyobozi yokejwe igitutu, asiba ubu butumwa yari yanditse ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Perezida…

Read More

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yanze icyifuzo cya Isaac Katende uzwi nka Kasuku wamusabye impano y’amafaranga avuga ko kuatanga muri ibi bihe byo kwiyamamaza byamuteza ibibazo birimo no gufungwa. Ni ibintu byatunguye urubyiruko rwari rukurikiye ikiganiro cya ‘JazzWithJajja’ Perezida Museveni akora binyuze ku mbuga nkoranyambaga. Ubwo ikiganiro cyari hafi kurangira Kasuku, umwe mu bari bayoboye ikiganiro, yasabye Perezida Museveni kumuha impano y’amafaranga, agaragaza ko asabiye urundi rubyiruko. Perezida Museveni yagaragaje ko nubwo ubu ari Umukuru w’Igihugu, ariko ubu ari n’umukandida uri kwiyamamariza kuyobora igihugu. Yavuze ko gutanga amafaranga muri iki gihe ari kwiyamamaza byafatwa nko gutanga ruswa, bikamuteza…

Read More

Ikipe ya Rayon Sports yatanze umwaka mushya wa 2026 ku bafana bayo itsinda AS Muhanga mu mukino wo ku munsi wa 14 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2025/2026. Uyu mukino wakinwe kuri iki Cyumweru saa Cyenda kuri Kigali Pele Stadium. Rayon Sports yaherukaga kunganya na Etincelles FC, yawutangiye iri hejuru cyane ari na ko ibona uburyo imbere y’izamu gusa ntibubyaze umusaruro. Ku munota wa 15 Rayon Sports yarase igitego kidahushwa ku mupira mwiza Ndikumana Asman yari ahaye Sindi Paul Jesus arebana n’izamu gusa ariko awutera hanze. Nyuma yo kubona uburyo bwinshi imbere y’izamu, ku munota wa 22 Rayon…

Read More

Inzego z’ubuzima mu Ntara ya Darfur yo muri Sudani zatangaje ko mu cyumweru gishize, intambara ikomeje guhanganisha ingabo za Sudani n’umutwe wa Rapid Support Forces (RSF) yahitanye nibura abantu 114 muri iyi ntara. Ingabo za Leta zihanganye na RSF kuva muri Mata 2023. Mu Ukuboza umwaka ushize uyu mutwe wambuye ingabo za leta ibirindiro zari zisigaje muri iki gice. Ku wa Gatandatu, ibitero bya drones z’Ingabo za Sudani byagabwe ku Mujyi wa Al-Zuruq uri mu majyaruguru ya Darfur, ugenzurwa na RSF, byahitanye abaturage 51. Umuganga wo ku bitaro bya Al-Zuruq yabwiye AFP ko abo bose ari abasivili. Ibyo bitero byagabwe…

Read More

Umukecuru w’imyaka 74 wo mu Karere ka Musanze yasanzwe mu mugezi wa Rwebeya yapfuye, hakekwa ubusinzi. Amakuru y’urupfu rwa Nyirakabirigi Floride yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa 02 Mutarama 2025, ubwo umurambo we wasangwaga mu Mudugudu wa Nyiraruhengeri, Akagari ka Rwebeya ho mu Murenge wa Cyuve, mu mugezi wa Rwebeya. Akimara kubonwa imyirondoro ye ntiyahise imenyekana, ariko amakuru ava mu baturage avuga ko yari asanzwe atuye mu Murenge wa Cyuve, Akagari ka Buruba ho mu Mudugudu wa Bazizana. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Cyuve, Zimuzizi Jean Pierre yatangaje ko na bo bari gukeka inzoga. Ati…

Read More

Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, yahaye ishingiro abaturage bigaragambiriza ibibazo by’ubukungu, ariko anihanangiriza abateza imvururu, agaragaza ko bakwiriye gushyirwa ahabakwiriye. Mu ijambo yatambukije ku wa 3 Mutarama 2026, ubwo yari mu muhango wo kwizihiza umunsi mukuru w’abayisilamu b’Abashiya, Khamenei yavuze ko Perezida wa Iran n’abandi bayobozi bakuru bari gukora ibishoboka byose kugira ngo bakemure ibibazo by’ubukungu byugarije iki gihugu gikomeje kugirwaho ingaruka n’ibihano mpuzamahanga cyashyiriweho. Yakomeje agira ati “Abacuruzi bigaragambije kubera ibi bibazo, kandi ibyo ni byo rwose. Gusa nubwo abayobozi bagomba kuganira n’abigaragambya, nta mpamvu yo kuganira n’abateza imvururu. Abo bagomba gushyirwa mu mwanya wabo.” Ku…

Read More