- KNOWLESS BUTERA YATEGUJE IGITARAMO YISE “IMPROPER ACCESS”
- U Rwanda rwahagurukiye akajagari kari mu bijyanye no gutunganya imisatsi
- U Burusiya bwagabye ibitero ku bikorwaremezo bitandatu by’ingufu muri Ukraine
- Kayonza: Umusaza yishe umugore we akoresheje isuka na we ariyahura
- Umunyarwanda wari umaze imyaka isaga ine afungiye mu Burundi yararekuwe
- CECAFA U17: U Burundi bwasezerewe busuzuguwe
- Urugendo rw’indege rwahagaritswe kubera ibiheri
- Nyanza: Ukekwaho kwicisha murumuna we yafunzwe by’agateganyo
Author: Bvn Rwanda News
IShowSpeed, yandikiye amateka mu mihanda ya Kigali, ni nyuma yo kwerekwa urukundo rudasanzwe n’abakunzi be aho yavuze ko nta gihugu cyiza nk’u Rwanda yabonye. Aya magambo yumvikanye mu mashusho acisha kuri channel ye ya Youtube mu buryo bwa ‘live’ aho agenda yerekana ibikorwa bitandukanye ari gukorera mu bihugu yasuye, mu Rwanda yakurikirwaga n’abantu barenga ibihumbi 87. IShowSpeed wageze mu Rwanda mu ibanga rikomeye mu ijoro ryo ku wa 9 Mutarama rishyira ku wa 10 Mutarama 2026, ahita yerekeza i Musanze muri One & Only Gorilla’s Nest mu Kinigi aho yaraye. Yasuye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga akaba yavuze ko mu minsi mike…
Ihuriro AFC/M23 rimaze kugarura amahoro mu turere rimaze kwigarurira, ryakuriye inzira ku murima abarota ko ibyo ryaruhiye bizasubira mu maboko ya Kinshasa. Abarwanyi ba AFC/M23 ubu bagenzura ibice binini by’Intara za Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo, n’imijyi ya Goma na Bukavu – imirwa mikuru y’izi ntara. Ni mu gihe kandi bikuye mu mujyi wa Uvira mu kwezi gushize ku busabe bwa Leta Zumwe ubumwe za Amerika. Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa, icyo gihe yatangaje ko byari mu rwego rwo gusigasira intambwe ziherutse guterwa mu biganiro by’i Doha muri Qatar hagati y’uwo mutwe na Leta ya Kinshasa. Ubutegetsi bwa Kinshasa…
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yashimye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, kuri politiki ye yo gukomanyiriza ibihugu birimo ibya Afurika, kurwanya abimukira no guhagarika inkunga, avuga ko bikwiye kuba isomo rikomeye ku Banya-Afurika bacyishingikiriza ku bufasha bw’amahanga. Ibyo Perezida Museveni yabivugiye mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo ya Uganda. Yagaragaje ko politiki ya Perezida Trump ikakaye cyane ku mibanire n’ibindi bihugu kandi ishyira imbere inyungu za Amerika ikwiye kubera isomo ibihugu bya Afurika ryo kwiyubakira ubushobozi bwayo mu bukungu no mu miyoborere. Yagize ati “Nkunda cyane Perezida Trump. Avuga ko adashaka ko abantu bajya muri…
Ikipe ya APR FC yanyagiye Rayon Sports yari yiganjemo abakinnyi bashya yegukana igikombe cya Super Cup ya 2025 mu mukino wakinwe kuri uyu wa Gatandatu muri Stade Amahoro. Uko umukino wagenze umunota ku munota; Umukino urangiye APR FC itsinze Rayon Sports ibitego 4-1 ihita yegukana igikombe cya Super Cup ya 2025 90+4′ APR FC ibonye igitego cya kane gitsinzwe na Mamadou Sy ahawe umupira na Ruboneka Jean Bosco nyuma yo kwandagaza umunyezamu Kwizera Olivier amucenga 90+3′ Rayon Sports ikozemo ibona igitego cya mbere gitsinzwe na Ndikumana Asman 90+1′ Abafana ba Rayon Sports batangiye gusohoka muri Stade Umusifuzi wa kane yongeyeho…
Umwana w’imyaka irindwi wo mu Karere ka Nyamasheke yishe murumuna we w’imyaka itatu atabigambiriye. Byabereye mu Mudugudu wa Kabere, Akagari ka Shangi Umurenge wa Shangi ku wa 10 Mutarama 2026. Saa saba n’iminota 35 ni bwo aba bana bombi bavanye isuka mu rugo bagiye gucukura ifuku. Ubwo uyu mwana w’imyaka irindwi yarimo acukura yamanuye isuka atarebye ko murumuna we yashyizeho umutwe aramutema. Bikimara kuba umwana yahise ahamagara ababyeyi avuga uko bigenze, ababyeyi bihutana uwatemwe kwa muganga apfira mu Bitaro bya Bushenge. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shangi, Habimana Innocent yihanganishije umuryango w’uyu mwana avuga ko mu mategeko uyu mwana atakurikiranwa.…
Nzacahinyeretse Aaron w’imyaka 30 ubana n’umugore n’umwana mu Mudugudu wa Rushakamba, Akagari ka Kamashangi, Umurenge wa Kamembe, Akarere ka Rusizi,yatafanwe urumogi munsi y’uburiri. Ni urumogi yagurishije abasore aho mu Rushakamba, asubiye iwe kuzana urwari ruhasigaye inzego z’umutekano zari zahawe amakuru zirumufatana munsi y’uburiri aryamaho. Uwatanze amakuru, yavuze ko nyuma y’aho hagaragariye abasore mu itangazamakuru bidoga ko banywa bakanacuruza urumogi ku mugaragaro, isoko ryabo riri aho mu Rushakamba mu mujyi wa Rusizi, byahagurukije ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi, ubw’Umurenge wa Kamembe, abaturage n’inzego z’umutekano zihakorera. Batangira gushakisha abagaragara muri ibi bikorwa bitemewe. Ati: “Aha mu rushakamba hahise hashyirwa irondo ryihariye ry’abantu 4…
Imibiri itanu bikekwa ko ari iy’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni yo imaze kuboneka iruhande rw’inzu y’ubucuruzi yubatse muri Santere ya Matyazo, nyuma y’uko harimo hacibwa inzira y’amazi ava ku nzu, bagahita babona umuntu wa mbere, bakomeza gushakisha, bagatangira kubona n’abandi. Byatangiye kumenyekana mu masaha y’igitondo cyo ku wa 10 Mutarama 2026, mu Mudugudu wa Rusisiro, Akagari ka Matyazo, mu Murenge wa Ngoma ho mu Karere ka Huye, ubwo abakora kuri resitaurent y’uwitwa Aimable bakorera mu nzu iri hafi yahakuwe imibiri barimo bayobora amazi bayerekeza muri ruhurura iri hafi aho, maze batangiye gucukura bahita babona umuntu. Aba bihutiye…
Umwana w’imyaka 12 w’umuhungu wo mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana, yagiye kuvoma mu Kiyaga cya Muhazi birangira arohamyemo arapfa. Ibi byabaye ku wa Gatandatu tariki ya 10 Mutarama 2026 mu Mudugudu w’Amazinga mu Kagari ka Nyarubuye mu Murenge wa Munyiginya. Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyiginya, Ruhangaza Brigitte, yabwiye Itangazamakuru ko bari abana babiri bajyanye kuvoma mu Kiyaga cya Muhazi birangira umwana umwe aguyemo undi ajya gutabaza. Ati “Uwo mwana wundi bari kumwe rero niwe wagiye gutabaza, ku bufatanye na Polisi ikorera mu mazi twamukuyemo ababyeyi be bahita bafata umwanzuro w’uko bamushyingura. Turasaba ababyeyi kubuza abana babo…
Umugabo wo mu Karere ka Nyamasheke, mu Murenge wa Nyabitekeri witwa Ndagijimana Félix w’imyaka 44 y’amavuko, afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Shangi, akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mariba, Ngabonziza Principe. Ibi byabereye mu Kagari ka Mariba, mu Murenge wa Nyabitekeri, mu Karere ka Nyamasheke, mu Ntara y’Iburengerazuba, mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane, tariki ya 08 Mutarama 2026, ubwo uwo muyobozi yari ari kumwe n’abandi bakora ubugenzuzi bw’irondo no kureba niba utubari twubahiriza amabwiriza. Ndagijimana yakubise gitifu Ngabonziza amushinja kumukura ku rutonde rw’abarimo guhabwa imfashanyo y’ibigori byahawe abibasiwe n’amapfa. Ni…
Ikipe ya APR FC iragenda mu modoka nshya igiye gukina na mukeba wayo Rayon Sports ku mukino w’igikombe kiruta ibindi mu Rwanda cya 2025 ukina ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu muri Stade Amahoro. Ni kenshi cyane hagiye havugwa ko ikipe y’Ingabo z’igihugu ishaka kugura imodoka yayo nshya itwara abakinnyi ndetse n’ubuyobozi bwayo bukavuga ko yatumijwe. Kuri ubu iyi modoka yageze mu Rwanda, ikaba yashyizweho ibirango bya APR FC ndetse ni nayo abakinnyi b’iyi kipe bari bugendemo bajya ku mukino ifitanye na Rayon Sports. Ni umukino wa Super Cup ya 2025 ukinwa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Mutarama 2026 saa…
