- KNOWLESS BUTERA YATEGUJE IGITARAMO YISE “IMPROPER ACCESS”
- U Rwanda rwahagurukiye akajagari kari mu bijyanye no gutunganya imisatsi
- U Burusiya bwagabye ibitero ku bikorwaremezo bitandatu by’ingufu muri Ukraine
- Kayonza: Umusaza yishe umugore we akoresheje isuka na we ariyahura
- Umunyarwanda wari umaze imyaka isaga ine afungiye mu Burundi yararekuwe
- CECAFA U17: U Burundi bwasezerewe busuzuguwe
- Urugendo rw’indege rwahagaritswe kubera ibiheri
- Nyanza: Ukekwaho kwicisha murumuna we yafunzwe by’agateganyo
Author: Bvn Rwanda News
Ubushinjacyaha ku Rwego rw’ Ibanze rwa Kicukiro bukurikiranye umusore w’imyaka 23 ukora akazi k’ubushumba ukekwaho gukora igikorwa gishingiye ku gitsina ku nyamaswa. Icyaha akurikiranyweho cyakozwe ku itariki ya 31 Ukuboza 2025 mu Kagari ka Muyange, Umurenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro ubwo uregwa yahengeraga bwije akurira ikiraro agasambanya inka. Yafatiwe mu cyuho na sebuja wari uje kumureba. Mu ibazwa rye, uregwa yemera icyaha akurikiranyweho. Asobanura ko yabitewe n’uko yari yanyweye imiti yongera akanyabugabo. Icyaha cyo gukora igikorwa gishingiye ku gitsina ku nyamaswa akurikiranyweho giteganywa n’Ingingo ya 142 y’itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Iteganya ko Umuntu wese ukora…
Ikipe ya Rayon Sports yaherukaga kunyagirwa na APR FC muri Stade Amahoro, yongeye kuhatsindirwa na Al Hilal SC yo muri Sudani ibitego 4-0. Ni mu mukino wo ku munsi wa 15 wa Rwanda Premier League 2025/2016 wakinwe kuri uyu wa Gatandatu guhera saa kumi n’imwe n’iminota 30. Nk’uko byari byitezwe, Rayon Sports yatangiye umukino irushwa yanafata umupira igahita iwutakaza. Ku munota wa 10 gusa Al Hilal yahise ifungura amazamu ku gitego cya Elhadji Kane ku ishoti ryatewe rikubita igiti cy’izamu rihita rimusanga arishyira mu nshundura nyuma y’uko ba myugariro ba Rayon Sports bari bagize ngo habayemo kurarira. Nyuma y’uko Murera…
Komisiyo y’amatora muri Uganda yatangaje ko Perezida Yoweri Museveni yatsinze amatora ya perezida n’amajwi 71.6% mu gihe uwo bari bahatanye cyane Bobi Wine (Robert Ssentamu) yagize amajwi 24.7% naho abandi bakandida batandatu uwaje hafi ni Nathan James Nandala wagize 1.88% na Mugisha Muntu wagize 0.53%. Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 17 Mutarama 2026 na Perezida wa komisiyo y’amatora ya Uganda, Simon Mugenyi Byabakama. Ibyavuye mu matora yabaye ku wa kane, tariki ya 15 Mutarama 2026, byatangajwe nyuma y’amasaha make Bobi Wine atangaje amashusho avugamo ko “ibigiye gutangazwa na Byabakama [perezida wa komisiyo y’amatora] ari ‘fake’ [atari byo]”.…
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryamenyesheje amakipe yo muri Shampiyona y’Abagore y’Icyiciro cya Mbere ko guhera kuri uyu wa Gatandatu, Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi, FIFA, ritangira kwerekana iyi Shampiyona biciye ku rubuga rwa yo [Website] ku muyoboro uzwi nka FIFA +. Iyi gahunda iratangirana n’imikino yo kwishyura ya Shampiyona y’Abagore iza gutangira kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 17 Mutarama 2026 ku bibuga bitandukanye. Biteganyijwe ko kuri buri munsi w’umukino [Journée/Matchday], hazajya herekanwa imikino ibiri yatoranyijwe. Ni gahunda igamije kuzamura umubare w’abareba iyi Shampiyona, kugaragaza impano z’abagore bakina ruhago, kureshya abafatanyabikorwa n’ibindi. Zimwe ntego zo kwereka iyi Shampiyona,…
Imyigaragambyo yo muri Iran igamije kwamagana ubutegetsi bw’iki gihugu imaze guhitana abantu barenga 3000 kuva yatangira. Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika watangaje ko imyigaragambyo yo muri Iran igamije kwamagana ubutegetsi bw’iki gihugu imaze guhitana abantu 3.090 harimo 2.885 bigaragambya. Iyi myigaragambyo yatangiye ku wa 28 Ukuboza 2025, itewe n’izamuka rikabije ry’ibiciro, nyuma iza guhinduka igamije kwamagana abayobozi ba Iran. Ubutegetsi bwa Iran bwashinje Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel kuba ari byo bihugu byihishe inyuma y’izo mvururu. Icyakora mu gucubya iyi myigargambyo Leta yakuyeho internet gusa Perezida Trump yasabye Elon Musk kuyisubizaho…
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yageze i Conakry muri Guinea Conakry, aho yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida w’icyo Gihugu Mamadi Doumbouya uherutse gutorerwa kukiyobora muri manda y’imyaka irindwi. Ageze ku kibuga cy’Indege kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Mutarama 2025, Umukuru w’Igihugu yakiriwe na Minisitiri w’Intebe, Amadou Oury Bah. Uyu muhango w’irahira uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Mutarama 2026. Perezida Doumbouya yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Guinée-Conakry tariki ya 04 Mutarama 2026, muri manda y’imyaka irindwi, agize amajwi 86,72 %. Amatora ya Perezida muri Guinea-Conakry yabaye ku wa 28 Ukuboza 2025, hashingiwe ku Itegeko Nshinga…
Kuri uyu wa gatanu, kuri Kaleb Garden habereye ubukwe bw’umuhanzi Niyo Bosco n’umugore we Mukamisha Irene, mu birori byitabiriwe n’ibyamamare birimo Bruce Melodie, Aline Gahongayire, Dorcas, Bwiza bamuririmbiye na Phil Peter wamugabiye. Nk’uko byari biteganyijwe ndetse imiryango yombi imaze igihe ibimenyeshejwe, kuri uyu wa gatanu wari umunsi mukuru mu muryango wa Niyo Bosco na Mukamisha Irene ukaba n’umunsi w’ibyishimo wabo bombi. Niwo munsi urukundo babwiranaga amanywa n’ijoro barubwiranye imbere y’ababyeyi ndetse nabo babasabira umugisha barabashyingira. Mu masaha ya mu gitondo, nibwo habaye umuhanga wo gusaba no gukwa witabiriwe n’abarimo Bwiza, Nyambo, J Sha n’abandi batandukanye bari baje bambariye Niyo Bosco.…
Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Bonnie Mugabe, yashyikirije abasifuzi mpuzamahanga b’Abanyarwanda ibirango bya FIFA bazakoresha mu 2026. Ku wa Kane, tariki ya 15 Mutarama 2026, ni bwo abasifuzi 18 bahuriye ku biro bya FERWAFA, barimo abo mu kibuga hagati, abo ku ruhande, n’umwe ukoresha VAR. Muri uyu mwaka wa 2026, u Rwanda rwemerewe abasifuzi mpuzamahanga barimo na Mukansanga Salima Rhadia ukoresha VAR. Abasifuzi bo hagati b’abagabo bahawe ikirango cya FIFA ni Twagirumukiza Abdoul Karim, Ishimwe Jean Claude, Uwikunda Samuel, Rulisa Patience Fidèle na Nsabimana Célestin. Abagore ni Umutoni Aline na Byukusenge Henriette. Abasifuzi bo ku ruhande…
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gicumbi, by’umwihariko abatuye mu Murenge wa Mutete, bavuga ko bahangayikishijwe n’iyaduka ry’inzoga y’inkorano yitwa Magwingi, ifatwa nk’ikiyobyabwenge gikomeye, yiyongereye kuri kanyanga yari isanzwe izwi muri ako gace. Abo baturage bavuga ko iyo nzoga imaze guteza ibibazo bikomeye birimo umutekano muke, gusubiza inyuma iterambere n’imibereho mibi mu miryango. Bamwe mu baturage baganiriye na bvn bavuga ko Magwingi ari inzoga ikorwa mu buryo budakurikije amahame y’ubuziranenge, aho yengwa hakoreshejwe ibintu birimo amajyani, isukari izwi nka sukariguru, pakimaya, amasaka na sarumaka bise igisabune, ikunze gukoreshwa mu bwiherero igihe bavidura. Bavuga ko ibi bikoresho byifashishwa bigaragaza ububi n’ingaruka zikomeye iyi nzoga…
Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ko ryashyize Umujyi wa Uvira mu maboko y’umuryango mpuzamahanga, riwusaba kubungabunga umutekano w’abawutuye. Tariki ya 16 Ukuboza 2025, AFC/M23 yatangaje ko igiye gukura abarwanyi muri uyu mujyi. Mu minsi ibiri yakurikiyeho bawuvuyemo, ariko Leta ya RDC yagaragaje ko batigeze bawuvamo. Mu ibaruwa AFC/M23 yandikiye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye tariki ya 15 Mutarama 2026, yatangaje ko hashize iminsi itatu isabye ko ingabo ziri mu butumwa bw’uyu muryango muri RDC (MONUSCO) zirinda abatuye muri uyu mujyi. Ubu busabe bwagejejwe ku ntumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri RDC ikaba n’Umuyobozi w’agateganyo…
